Episode 11: Uwangiriye neza yazize ikinyoma cyanjye ntegwa iminsi | UMUSEKE

Episode 11: Uwangiriye neza yazize ikinyoma cyanjye ntegwa iminsi

……..Inkuru yasakaye ikigo cyose ko byanga binoga hagiye kwirukanwa abanyeshuri ba mbere barafatwa ko banyibye. Abanyeshuri bose badushize ku mirongo, ubwoba buba bwinshi muri njye….uwo munsi wa mbere ngera mu kigo naciye igikuba kubera ikinyoma.

Aho nari mpagaze ku murongo nabonye umubikira wari ukuriye abandi bose aje nkomeza guhinda umushyitsi mwinshi muri njye, umutima utera insigane, uko avugana n’ abandi babikira bari bashinzwe inshingano zimwe na zimwe niko nakomezaga nanjye gutitira ndetse abari bandi iruhande batangira kunyitegereza.

Nyuma y’ akanya katari gato twese ducetse umuyobozi w’ ikigo yavuze mu ijwi riranguruye ati,

“Banyeshuri basanzwe muri iki kigo ndetse namwe abashya mwaje musanga abandi ndabasuhuje, ni njyewe muyobozi w’ ikigo nitwa Soeur Marie! Mbere na mbere ndagira ngo mbabwire ko mbabajwe cyane nuko ku nshuro ya mbere yo kuvugana namwe nsanze ab’ ingeso mbi zokamye barangije kwerekana ko bataje kwiga ahubwo bazanywe n’ akaboko karekare,

Mbabajwe nuko mu kigo cyacu cy’ abihayimana, ikigo cyuje uburere buzira icyaha n’ icyasha hari abazanye ibara ryijimye ryo kwanduza iryera de twambaye, ni kubw’ iyo mpamvu mbivuze mbere ko urafatwa agahamwa no kwiba umunyeshuri mushya wagaragaje ikibazo cye ko turahita tumwirukana agataha nta mbabazi na mba ari bugirirwe”

Abanyeshuri bose batangiye kugira ubwoba bajujura, aho nari ndi ijuru ryari rindi ku mutwe, umubikira yongera kuvuga cyane ati,

“Mwavugira mu matamatama mwagira uwakoze amahano araza kuboneka, ndagira ngo mpamagare umukobwa witwa Uwase Divine wibwe ko yansanga mu biro none aha tugatangira iperereza”

Aho nari mpagaze numvise intege zicitse gutera intambwe birananira, nibazaga nibiramuka bingarukiye ngafatwa ko niyibishije ikiri buze gukurikiraho, wa mubikira Mama na Papa bari basabye kuzanyitaho akamenya biri kimwe cyose yansanze aho nari mpagaze amfata akaboko maze arambwira ati,

“Ihangan! Humura uwakwibye araboneka kandi arahanwa by’ intangarugero, wikwicwa n’ agahinda nafatwa arabisubizwa sibyo!”

Ako kanya yanshyize imbere twerekeza mu biro bya Directrice nicara ku ntebe imbere ye, atangira kumbaza imyirondoro nanjye ndamubwira, nyuma yo kumenya neza akomeza kumbaza intambwe ku yindi nateye nkigera mu kigo, ndangije kumubwira byose yahise ahindukira abwira umubikira wari impande ye,

“Uwo mukobwa witwa Mutoni wamwakiriye akajya kumwereka aho asasa ndamushaka none aha….nako mube muretse kumuzana hano, reka njye kumwirebera tujyane na Divine tujye kumusaka mu bikoresho bye byose”

Twasohotse aho mu biro bye tugeze imbere y’ abandi Directrice yongera kuvuga cyane ati,

“Ndashaka gutanga amahirwe ya nyuma, uwaba azi ko yagerageje kwiba ibikoresho by’ uyu munyeshuri mushya niyigaragaze kuko naza gufatwa ibintu biraba ibindi, mufite iminota itatu gusa”

Twakokoje guhagarara aho, imonota irashira ako kanya bahamagara Mutoni wa mukobwa wari wanyakiye akanjyana gufata igitanda ndetse akanyizeza ko ntacyo nzabura ahari niwe wikoreye umutwaro wanjye ndetse ajya kuryozwa ineza yangiriye nkomeza kuruca ndarumira….nari naramenyereye ubuzima bwo kuba mu kinyoma.

Ntibyatinze Mutoni wigaga mu mwaka wa gatanu yahamwe n’ icyaha ku maherere ananirwa kwisobanura, kuko ari we wenyine wari wahuye nanjye, Directrice yakomeje kumwemeza byose guhakana no kurira birivanga bemeza ko bagomba kumutuma ababyeyi.

Bukeye bwaho ababyeyi be baraje umwanzuro urafatwa bemeza ko bakurikije ibyavuye mu iperereza nta wundi ari Mutoni wanyibye, naryumyeho nkomeza gushyingura ikinyoma muri njye icyemezo kirafatwa umwana w’ abandi arataha nyamara azira ubusa.

Oooh! Inkuru yageze mu rugo Mama na Papa bavuga ko nta kibazo ibikoresho bazagura ibindi bakabyohereza vuba nkuko Bella kabitera wa byose yari yarabimbwiye

Nimugoroba Mutoni bamwirukanye abandi bakobwa biganaga baje aho nararaga bicara impande yanjye, maze umwe muri bo wasaga naho ari mukuru kuri bo arambwira ati,

“Ese ubwo urumva umeze ute kuba uje mukigo bwa mbere ukirukanisha undi mwana kandi azira ubusa?”

Natangiye guhakana,

Njyewe-“Njyewe se nigeze mwirukanisha? Murambabarire ndarengana”

Undi muri bo yahise ansamira hejuru,

“Ceceka se nyine! Nta soni! Uko gasa, kurugutura amatwi tukubwire, wirukanishije Mutoni ariko nta mahirwe uzagira tukiri hano….nako no mu buzima bwawe bwose umenye ko nta mahoro uzagira”

Undi nanone yahise avuga cyane,

“Icyo nzi nuko bitarangiriye aha, mu gihe tukiga aha, uri imbeba tukaba injangwe nujya utubona ujye uberereka nutindiganya tuzaguca hejuru”

Abo bakobwa baragiye guhera ubwo natangiye kubaho ubuzima bwo kwikanga, aho nabaga ndi hose ntabwo numvaga ntekanye, mu ishuri ho si ugutsindwa igihembwe cya mbere cyarangiye ndi mw’ icumi ba nyuma.

Nageze mu rugo barumirwa bambaza uko byangendekeye ubuzima bw’ ikinyoma bukomeza kunganza mbabwira ko nibwe amanota n’ abarimu ndetse ko ntashaka kuzasubira kuri icyo kigo.

Bambwiye ko bazabitekerezaho nakirwa na Bella mu cyumba cyanjye wari wakomeje kubabwa, nyuma yo kumpobera cyane,

Bella-“Divi! Nari ngukumbuye…nari ngukumbuye ntiwareba! Ndakubona wabaye mwiza agasatsi, maze waranakuze usigaye uteye neza….Hmm! Ndabona wagira ngo….nako se ahubwo wari wahinduka?”

Njyewe-“Hmmm! Ibyo byihorere ntacyo bivuze, ahubwo ibyo wambwiye gukora byagize ingaruka nirukanisha umwana w’ abandi…Ariko Bella! Ibi bintu watumye nishoramo koko!”

Bella-“Rahira? Mbwira neza se? Byageze bite? Nako uyu munsi ndaza turarane urare umbwira uko byagenze byose”

Nimugoroba twese twarasangiye gusa hari ubwo byananiraga ubwoba, ikimwaro no kwiyanga bikanganza….burya koko nta shya ry’ ishyano

Turangije kuryatwagiye kuryama ntangira kubarira Bella uko byose byagenze nkigera ku ishuri, amaze kumva byose arambwira ati,

Bella-“Ntukabe umwana ariko ngo ukabye, ngo wababajwe no kwirukanisha uwo mukobwa? Hmmm! Uzagira izo mpuhwe kugeza ryari? Wowe ntabwo uzi aha hanze uko bimeze, shikama wowe amaherezo uzanshimira ko nagutoje urugamba rwo kwibeshaho nta kiguzi umpaye urumva! Hanyuma kandi nizere ko ibanga ukirimize ubudasohoka!”

Twakomeje kuganira ambwira byinshi ntabwo namenye igihe agatotsi kantwariye nongeye gukanguka mu gitondo nshigutse nsanga ndi ahantu ntazi, kuko nari naramenyereye ku ishuri nikije umutima nsanga ndi mu rugo.

Ubuzima bwarakomeje ndetse koko mpindura ikigo njya kwiga ahandi, imyaka ikomeza kwicuma muri ubwo buzima buzira kugira icyo mbura nakomeje gutangarirwa na bose, cyane cyane abahungu twiganaga batahwemaga kunsaba urukundo.

Nyuma y’ imyaka itandatu,

Ubwo hari mu masaha ya saa kumi n’ imwe za nimugoroba taxi voiture yangezaga ku muryango w’ igipangu maze mu gihe narebaga mu gashakoshi ngo nishyure umusore wari wantwaye yahise ahindukira duhuza amaso, ako kanya ahita ambwira ati,

“Hanyuma se Madamase! Hano niho mu rugo se?”

Njyewe-“Yego”

Yongeye kumbwira ati,

“Nta kuntu se wareka nkavuza ihoni bagafungura nkayiparika mo imbere nkakubera umushyitsi, ni ukuri kose nakwishimiye ndetse cyane,akagarurarumuri kanjye nakomeje kukarebamo ndeba isura yawe nishimira ukuntu uri mwiza bitangaje , ahubwo se wambwira akazina kawe?”

Nakomeje kwitegereza uwo musore wari watwawe no kundeba wese agaherayo, amashyushyu yari menshi ashyugumbwa kunkoraho, nanjye narirengagije muhereza inoti ya bitanu maze ndamubiwira,

Njyewe-“Akira nkwishyure, ibindi umbwira byo kumbera umushyitsi ntabwo byashoboka! Mu rugo barankanira cyane”

Ako kanya yahise yakira iyo note arayizinga arayimfumbatiza maze arambwira ati,

“Nyemerera ube umbikiye, ndifuza ko uzanyishyurira umunsi umwe ubwo uzaba wampaye umwanya wawe tukicarana tukaganira…muri make ndagusaba umwanya niyo waba muto njye nawe tuzicarane niyambuye akazi nkubwire iby’ izuba rirashe nabonye uyu munsi”

Ako kanya naramwenyuye, ayo magambo ye numvaga ari asanzwe kuri bose yatumye nkingura umuryango ngo nigendere ako kanya ahita ambwira ati,

“Uragiye se? Basi ba  uretse gato nkubwire, vraiment sibyo basi mbere yo kugenda nsigira nimero zawe”

Nongeye gutuza muri ako kanya ntangira kumubwira nimero nawe yandika vuba vuba….gusa nimero namubwiraga ntabwo zari izanjye ahubwo zari iza Bella………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 12 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mukobwa ni kabutindi njye naramutinye, ubu mugahura ugatereta? Bakobwa bakoww??

  • STORY NIBWO YATANGIRA MWANDITSI WAGERAGEJE KUTUNYURIRAMO MURI MAKE UBUTO BWAWE NGAHO TWAGIYE

  • Iyi nkuru iteye umujinya!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *