Episode 12: Nasamiye hejuru ibyo kujya gukora muri Hotel ngo mbe umutako wakira abakiriya | UMUSEKE

Episode 12: Nasamiye hejuru ibyo kujya gukora muri Hotel ngo mbe umutako wakira abakiriya

..…….Nongeye gutuza muri ako kanya ntangira kumubwira nimero nawe yandika vuba vuba….gusa nimero namubwiraga ntabwo zari izanjye ahubwo zari iza Bella.

Namaze kuzimuha ahita ambwira ati,

“Urakoze cyane nzaguhamagara kandi rwose nizeye ntashidikanya ko utazanyirengagiza ninkuhamagara?”

Naramusubije nti,

“Nta kibazo”

Maze nsohoka mu modoka ye ndasona ako kanya Zamu arakingura atangira ya mashyengo ye,

Zamu-“Eeeh! Ndakubona rwose pe! Urakaza neza! Impumuro yawe intamyeho ukiri muri kirometero, umwana wa Boss rata! Hahaha! Tambuka neza udatsikira ukavuna umutima maa”

Nk’ ibisanzwe kwihangana byarananiye ibitwenge biranyica, amashyengo ya Zamu yari agahoraho, yakomeje kumbwira mbyinshi ngo nkunde muhe amafaranga y’ agacupa.

Nakoze mu isakoshi ndamuhereza si ugushima yivayo yimarayo nkomeza  mu rugo ninjira muri salon nitura mu ntebe nkuramo inkweto, ako kanya Bella ahita ahahinguka, atangira kumbwira,

Bella-“Heeeh! Ese ubwo wari uzi ko ntaza kubimenya Didy? Erega ntabwo wampisha ngo biguhire, icyo wakora cyose unkinga ishashi mu maso nta kabuza cyashwanyuka ngaho rero nabimenye, mbwira maze numve”

Muri ako kanya nta kindi Bella yari yivumburiye kwari uguhura kwanjye na Oreste ntamubwiye.

Oreste yari umusore wari warateye ibirindiro ku marembo y’ iwacu agahora akomanga anshaka.

Bella niwe wamwinjije iwacu bwa mbere ndetse amungeza imbere atabanje no kunteguza gusa kuri uwo munsi nashakaga kwiyambura umwambaro nkiyereka wese Oreste nari maze kurambirwa kubeshya nkamubwiza ukuri ko ibyo gukundana nawe namubwiye bitandimo gusa kandi ntamuteranyije na Bella wahembwaga buri cyumweru kubera ko ngo  yakoze akazi nyir’ ubwite atari gushobora.

Bella-“Ngaho se mbwira?”

Njyewe-“Bella! Nari ndambiwe pe! Rwose nari ndambiwe! Nyumva ntacyo nagukinze kandi njya ngambirira kuguhisha nkuko ubyimbwira, ndabizi neza iyo mbikubwira mbere ntabwo wari gutuma mbohoka”

Bella-“Ngo wari urambiwe? Urambirwa urambirwa iki? Didy! Reka nkubaze! urambwira nho wari urambiwe ko utari warambirwa kubaho mu kinyoma ngo ubwize ukuri uwo wita So na Nyoko ko wababeshye?”

Bella akivuga atyo ako kwihangana byarananiye mpaguruka vuba nihuta njya mu cyumba ndikingirana.

Nta kindi kitari ukurira nkuko byakundaga kugenda kenshi, nararize ndihanagura, nyuma y’ igihe ntazi namaze muri ibyo bihe numvise umuntu ukomanga ndihanagura ndiyumanganya ndakingura…yari Mama.

Mama-“Didy bite?”

Njyewe-“Ni byiza Mama!”

Mama-“Ko mbona se kandi amaso yatukuye nanone? Ariko rwose noneho ejo mu gitondo tugomba kujyana kwa muganga bakagupima bakarebera uburwayi bwayo maso mbega!”

Twicaye ku buriri,

Mama-“Wiriwe ute se mwana wa?”

Njyewe-“Niriwe neza nta kibazo”

Mama-“Nizere ko ntakibazo kindi ufite?”

Njyewe-“Ntacyo….nako ejo hari ahantu nashakaga kuzajya…hari umwana w’ inshuti yanjye wantumiye kuzamuherekeza mu birori bya mukuru we uzaba yasezeranye mu mategeko”

Mama-“Ejo kandi?”

Njyewe-“Yego!”

Mama-“Ko bihuriranye se?”

Njyewe-“Bihuriranye niki se Mama?”

Mama-“Ejo hari ahantu Papa wawe yashakaga ko muzajyana”

Njyewe-“Hehe se Ma?”

Mama-“Hari umugabo w’ inshuti ya Papa wawe ufite hotel, ni hotel nziza igezweho, ngo yigeze kumva avuga ko ashaka umukozi w’ umukobwa, umukobwa mwiza cyane….mbese usa nawe uzajya akora kuri reception,Papa wawe aritaye mu gutwi rero atekereza kuzakujyana mukamusura ubundi akagusabira akazi”

Mama akimbwira ibyo nasimbukiye mu bicu,

Njyewe-“Mama! Ibyo se birashoboka koko? Ako kazi se nakabona?”

Mu by’ ukuri zari zo nzozi zanjye,kuva ngitangira kugira inshuti nka Hope, Neza  na Sheja abakobwa twiganye imyaka itatu yanyuma mu mashuri yisumbuye numvaga nshaka kuzakora akazi korohoje katansaba imvune kandi gahemba amafaranga menshi, bikaba akarusho muri hotel kuko iyo twatoranywaga kenshi kwakira abashyitsi, gukora akazi mu makwe twahavaga twabaye ibimenyabose…abantu bakwirahira abakobwa neza bikadutera ibyishimo.

Nakomeje gushidikanya ko ibyo bishoboka,

Njyewe-“Ubu se…nako ntabwo bishoboka! Ni nk’ inzozi”

Mama-“Oya buriya nta kidashoboka mwana wacu! Papa wawe azakora uko ashoboye, kandi ntuzagire icyo wikanga nibikunda ugatangira uzatuze ntuzabura ubushibozi tuzakomeza tuguhe icyo ukeneye cyose, ntabwo uzaba ugiye gukora ngo ubone amafaranga…ntabwo igihe cyo gushaka amafaranga kuri wowe cyari cyagera uzaba ugiye kwiga”

Ntabwo nasobanukiwe nibyo ako kanya nahise mubaza nti,

Njyewe-“None se ngo nzaba ngiye kwiga? Iyo hotel se niyo kaminuza? Ndumva ntabyumva neza”

Mama-“Hhhhhh! Nari mbizi ko urambaza icyo kibazo, Didy! Uzagende wige uko akazi gakorwa ntuzajye gutega ngo ukwezi gushire baguhembe, nicyo nashaka kukubwira”

Njyewe-“Ni ukuri ningira ayo mahirwe nzitwara neza, ahubwo iriya gahunda nakubwiraga mfite ejo mpise nyihindura! Iramfuye Sheja na Hope bazahambere”

Mama-“Nibyo rwose mukobwa wa! Utegure imyenda myiza disi uzaseruke uberwe sibyo?”

Aho kwikiriza nahagurutse bwangu njya mu kabati ntangira gutoranya iyo nakundaga kurusha indi, Mama amaze kumpitiramo ansiga mu cyumba ntera ipasi,

Mu gihe nari ngitera ipasi Bella yakinguye umuryango arinjira araza yicara ku buriri, nikomereza gutera ipasi hashize akanya arambwira ati,

Bella-“Didy! Ni ukuri mbabarira, rwose umutima wakomeje kunshira urubanza, ntabwo nagombaga kukubwira kuriya, ndabizi neza ko buri uko mbikubwiye bikubabaza ariko nanjye si njye sinzi impamvu umunwa wanjye uhora untenguha nkisama nasandaye”

Narekeye ibyo gutera ipasi mbishyira ku ruhande ndicara maze muri ako kanya mbwira Bella nti,

Njyewe-“Bella! Ibyo reka tubireke turenzeho, ndabizi wansaba imbabazi, wansezeranya iki, wambwira iki….ndabizi ko ejo n’ ejo bundi uzongera ukambwira ibindi utambwiye kuko nzi ko byose ubikorera ubushake ngo ukunde unyereke ko umfite mu biganza gusa ariko…”

Bella-“Sha mbabarira Didy! Witekereza utyo, urabizi dufitanye ibanga njye nawe, ndagusabye ntibizatume njye nawe dushwana ngo twivemo sibyo?”

Njyewe-“Bella! Ndakubabariye ariko iteka ujye umenya ko ugihe ubumbuye akanwa ukambwira amagambo nkariya uba unteye kumva nava mu buzima….kandi umunsi nabwikuyemo nzakubazwa”

Bella-“Oya…oya Didy! Mbabarira ntuzongere gutekereza utyo ndagusabye”

Nafashe ipasi ngo nkomeze gutera imyenda ako kanya Bella ahita ayinyaka, uko atera akomeza kunganiriza dore ko amagambo n’ ibiganiro bitaburaga mu kanwa ke atangira kumbaza ati,

Bella-“Didy! Iyi myiteguro se?”

Njyewe-“Hahahaha! Wowe tera neza witonze amagambo nyuma!”

Bella-“Kagira inkuru? Haaa! Reka ngire  vuba ndumva amatsiko ari yose”

Bella yakomeje gutera ipasi vuba siwe warose arangiza atangira kumbaza nanjye ntabwo namuhishe namubwiye nishimye ko ngiye kubona akazi muri hotel ndetse nsa n’ uri mu nzozi ntangira kwibona yo!

Bella amaze kumva byose ntabwo yigeze avuga byinshi yansize aho aragenda nsigara nibaza impamvu ntacyo agiye arengejeho.

Ijoro ryose naraye mpamagara inshuti zanjye Sheja, Neza na Hope mbabwira mbaratira ndetse mbabwira ko ntazaboneka mubirori birabababaza gusa nta kundi byari kugenda ibyiza byaruse ibindi numva ko ngiye kuba umutako uzajya wakira abakiriya baturutse impande n’ impande

Bwaracyeye amasaha akomeza kwicuma saa kumi nimwe zageze Papa yageze mu rugo asanga narangije kwitegura, dufata umuhanda.

Mu modoka twakomeje kugenda tuganira ambwira uko ndibuze kwitwara mpageze, bidatinze twinjiye muri hotel nziza iri mu nyubako nziza kwihangana biranga nsohora umutwe mu idirishya sinjye warose nsohoka.

Nakurikiye Papa turinjira ntabwi namenye ibyo yavuganye n’ umukozi nabonye nkamwitegereza ku mutima nkikomanga ko nje musanga vuba,  aratuyobora tuzamuka hejuru twicara ahantu heza bakirira aratubwira ngo tube dutegereje.

Batuzaniye icyo kuntwa, hashize akanya katari gato dutegereje mu gihe nari ndi gushaka telephone mu gasakoshi hari umusore wahingutse aho twari turi nkimukubita amaso ndikanga cyane amaso amureba ubudahumbya……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 13 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

 

 

 

 

 

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ejo ko wadukujeho mwanditsi.Amaso yiriwe yaheze mu kirere.
    None uyu munsi nabwo uduhaye agace

  • shan iyinkuru nibwo igitangira ndabibonye ndabona uburaya muruyu mukinyi wimena sinziniba bihura nizina ryinkuru

  • Eddy waje warahindutse, mbere ntiwadutenguhaga!! Njye akenshi nza ku museke.rw nishakira gusoma inkuru ndende hakaba igihe amaso ahera mu kirere umunsi wose, wowe na Eric mwisubireho pe. Ndabona Divine uri hano atoroshye muri byose!! Ejo ntuzantenguhe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *