EPISODE 12: Superstar ikiryabarezi kimuhaye amafaranga….Kamana amubwiye inkuru ikomeye mu cyaro | UMUSEKE

EPISODE 12: Superstar ikiryabarezi kimuhaye amafaranga….Kamana amubwiye inkuru ikomeye mu cyaro

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Tugaruke kuri Superstar ari mu nzu iberamo imikino y’amahirwe:

Superstar –“Nyagasani ni uku amafaranga aboneka ku buryo bworoshye?”

Uwo mukobwa – “Iyo biguhiriye cyangwa ukaba uri umuntu ukoresha iteganya mu mibare (probability), rwose ushobora kunguka bihambaye. Gusa akenshi ni amahirwe akora!”

Umusore umwe wari uri ku ruhande yahise atangira kubwira Superstar ukuntu yaje afite ibihumbi 20 akaba agiye gutaha amara masa, Superstar yumva akantu k’ubwoba kamutashyemo atangira kwigira inama ko yacyura ayo yari yatsindiye gusa yanzura ko agiye gushora bwa nyuma. Yahise ashyiraho 500 ni uko mu kanya nk’ako guhumbya aba arahombye na we ntiyashirwa aba ashyizeho andi 500 na yo agenda nka nyamurigita atangira kumva atatahira gutsindwa bigeze aho. Yakomeje gushora kugeza ubwo ayo yari yariye yose ayahomba akora no ku yo yari yakoreye mu igaraje birangira na yo ariwe.

Superstar yatangiye kuririmba urwo abonye gusa yirinda kubabara kuko isayo ni we wari uri kuyikorogera. Gushirwa byaranze ku buryo n’andi mafaranga yari yarasagutse kuri bya bitanu na yo yayashoye asigarana magana atanu yonyine. Yarebye ibiri kumubaho yibaza niba ari we cyangwa undi biramucanga. Yarabanje amara akanya atuje yitegereza neza ukuntu icyo kintu gikora ahita ahebera urwaje yiyemeza no gushora 500 yari asigaye imbere n’inyuma. Yarabanje asohoka hanze afata akayaga atekereza ubuzima ari kubaho i Kigali niba hari icyo buzatanga bimubera urujijo. Yafunguye telephone ye atangira kumva amajwi yari yafashe wa musore ukora amakashe ubwo baganiraga arangije asubira gushora magana atanu yari asigaye gusa arabanza atekereza ukuntu asigaranye iminsi 25 ahita ahitamo umubare 25.

Byarazungurutse, birazunguruka ku bw’amahirwe abona biguye muri 25 bahita bamukubira 36 yumva abaye nk’ukubiswe n’inkuba abona yakira ibihumbi 18 bidafite ikibazo. Ibyishimo byaramurenze ahita asohoka ubutareba inyuma gusa akigera hanze ahita akubitana na se wabo yumva arumiwe noneho. Yamaze umwanya ari kumureba ikintu cyamuje mu mutwe ni ukwibuka ibyo yamukoreye mbere y’uko aza i Kigali. Hashize akanya amureba ntacyo amuvugisha gusa yumva yamukubita nk’urushyi kugira ngo ashire umujinya.

Se wabo –“Ndabizi urandakariye mwana wa! Gusa umbabarire. Muri make si mfite ikintu aka kanya nakuvugisha!”

Superstar – “Ahari ubanza ndi kurota nkaba uwo ndi kubona imbere yanjye atari uwo nkeka!”

Se wabo –“Gad mwana wanjye! Wenda nkubonye ntabiteganyaga ariko nabwo ngiriwe amahirwe yo kukubona.”

Superstar yarebye uwo mugabo yumva umujinya urazamutse, uburakari burushaho kwiyongera ahita amunyura iruhande arikomereza gusa uwo mugabo aramufata aramubwira ati:

“Gad ndabizi natumye unyura muri byinshi bisharira gusa reka urwango umfitiye ube urushyize ku ruhande ahubwo uze dushake uko so yafungurwa. Nanjye sintuje mbona mukuru wanjye ari gutesekera mu buroko.”

Superstar – “Tujye kuganira.”

Ubwo baragiye baricara ngo baganire gusa Superstar akifuza ko bajya ahantu hadasaba amafaranga, ariko se wabo akomereza mu kabari, Superstar aramukurikira afite icyizere ko ari we wishyura. Baricaye Superstar amutura agahinda k’ibyo yanyuzemo byose se wabo arumirwa. Uwo mugabo yagiye kugira icyo avuga atangira agira ati:

“Mwana wanjye Gad, ntugire ngo kuba narakwirengagije ni urundi rwango narimfite, ahubwo narimfite ubwoba bw’uko nabana nawe ndetse n’urubyaro rwanjye muri uyu murwa urwana n’abatabashije bose. Rwose ubu umbona naje hariya nzanwe n’ikiryabarezi kuko basi niho nkura isabune rimwe na rimwe, kuko uku umbona nanjye Kigali yarambihiye ku rwego nabuze itike insubiza mu cyaro. Ahubwo ndi umunyamahirwe kuba nkubonye by’akarusho unatsindiye ibihumbi 18.”

Superstar – “Ye?? Ubwo se ushatse kuvuga iki wa mugabo we!”

S wabo – “Humura sinkugora gusa basi wishyure fagitire y’ibi tunyoye!”

Superstar yitegereje ukuntu se wabo amezeee, abona na we abayeho ubuzima budashimishije. Yamugiriye impuhwe aba amuhaye ibihumbi bitanu anishyura fagitire, abona nta n’ikintu cyera cyirabura baganira mu rwego rwo gufunguza se. Hashize akanya baratandukana Superstar abanza kunyura Nyabugogo agura agapantaro ahita ataha, gusa atekereza uko umunsi wagenze yumva wari imvange y’ibibi n’ibyiza. Yamaze nk’isaha mu rugo abona Liliane araje afite ibyishimo bidasanzwe ni uko Superstar na we yumva ashishikajwe no kumenya icyatumye Liliane yishima.

Yabajije Liliane gusa amubera ibamba yanga guhita agira icyo atangariza Superstar agira ati:

“Bishobora gucamo, ni inkono ngutekeye itarashya neza!”

Superstar akiri aho yahise abona numero atazi imuhamagaye.

Uwo muntu –“Bite Gad we! Ni Kamana sha. Ubayeho ute se?”

Superstar –“Mukomere Kama! Murakomeye se?”

Kamana –“Mu cyaro biragenda Gad we, ahubwo se urabona hari icyizere cyo kuba uzakora neza gahunda yakujyanye?”

Superstar –“Yego Kama! Wowe icyo nagusaba ni ukureberera Data ndetse n’abavandimwe banjye! Ni ukuri ndakwinginze. Naho njye nubwo ntacyo ndabona gusa sinjya manika amaboko.”

Kamana –“Hahaha! Rwose singombwa guhangayika kuko igisubizo kigeze ku rugi gikomanga rwose. Papa wawe arenda gufungurwa ahubwo niyo mpamvu nguhamagaye ngo tubivuganeho.”

Superstar –“Uvuze ngo iki Kama! Ngo Papa arenda gufungurwa?”

Kamana –“Rwose so naramusuye twemeranya ko ngiye kumuha amafaranga amufunguza nkagura iriya sambu yanyu irimo urutoki rwose. Wikwigora uguma i Kigali uteseka rekanze nguhe itike utahe!”

Ibaze: Kamana arakataje. Ese Superstar arabyakira ate?

 

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 13

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *