Episode 13: Nishimira ko akazi nkabonye nabajije ibibazo nkuka umutima, uburangare bumenesha iby’agaciro | UMUSEKE

Episode 13: Nishimira ko akazi nkabonye nabajije ibibazo nkuka umutima, uburangare bumenesha iby’agaciro

……..Batuzaniye icyo kunywa, hashize akanya katari gato dutegereje mu gihe nari ndi gushaka telephone mu gasakoshi hari umusore wahingutse aho twari turi nkimukubita amaso ndikanga cyane amaso amureba ubudahumbya…..Uwo musore yari Oreste.

Oretse umusore nari naraye niyamye nkamusubiza impano zose yari yarampaye nkamubwira ko ibyo gukundana nawe nakomeje mubeshya nshukwa na Bella bitakimfasheho.

Nongeye kwibuka inshuro zose yampamagaraga ambwira ko araye mu kazi nkabimupingira nkumva ko akora akazi gaciriritse, namugereranya n’ abandi nkumva nta mwanya nkwiye kumuha mu buzima bwanjye.

Muri ako kanya nibajije ikimugenza aho hantu kiranyobera, akimbona ntabwo yanyirengagije yaje adusanga ndetse aradusuhuza, isoni ziranyica,

-Bite se Didy? Na hano se ujya uhagenda?”

Nabanje guceceka ndamwihorera ndetse nkomeza kureba hasi hashize akanya Papa arahindukira arambaza,

-Ko udasubiza ntabwo ari wowe abaza?”

Nahise nijijisha maze nsubiza Oreste nti,

-Oya ntabwo nari nsanzwe mpagenda nibwo nahaza”

-Ok!  Nanjye hano ni hano nkora nakubwiraga, ndi Manager w’ iyi hotel,  nari nyuze aha ntembera mba ndakubonye, babakiriye neza se?”

Naracecetse mbura icyo musubiza…..hashize akanya gato Papa ahita asubiza Oreste amwenyura ati,

-Hhhhhh! Nta kibazo twagize rwose tumeze neza! Batwakiriye neza ibintu byose ni sawa!”

-Ok! Ni byiza cyane, hano ni ibisanzwe, kwita kubatugana nicyo dushyira imbere”

-Ni byiza rwose! Hanyuma rero ndi kumwe n’ umukobwa wanjye….numvise musa naho muziranye! Mwariganye cyangwa?”

-Oya ntabwo twiganye ahubwo….”

Oreste yarandebye duhuza amaso ntegereza icyo arenzaho mu gihe yari agicecetse Papa yamuciye mu ijambo,

-Hahahaha! Manager! Wigira ikibazo cyo kwisanzura! Niba hari naho mwaba mwarahuriye mukamenyana wambwira rwose.…erega buriya biba byiza iyo umubyeyi amenyanye n’ inshuti z’ umwana we, ubu biri amahire cyane ko bishoboka ko umukobwa wanjye mwatangira no gukorana? Urumva ko wamufasha muri byose…. ahubwo ari amahire”

-Uuuuh? Koko se ibyo uvuga nibyo?”

-Yego rwose ubu nicyo kitugenza, ahubwo se Patron wawe afite abashyitsi benshi ko yatinze kutugeraho? Batubwiye ko bamutubwiriye ariko twakomeje kumutegereza turaheba”

Papa akivuga atyo ako kanya hari umugabo wahingutse aho wari yambaye neza cyane arahaguruka amusuhuza yizihiwe cyane,

-Hahahaha! Patron! Komera cyane!”

-Komera komera cyane Hami! Wahigereye se?”

-Nahageze cyane n’ umukobwa wanjye!”

Ako kanya yahise ahindukira ampereza akaboko arambwira ati,

-Hahuruka usuhuze Patron!”

Narahagurutse muhereza nanjye akaboko aranyitegereza, maze yongera kuvuga ati,

-Nuko nuko! murisanga cyane!”

Tumaze kwicara batangiye kuganira, Papa atangira kumwibutsa igihe baherukanira atebya mbona neza ko amushakaho inzira,

-Naho ubundi cya gihe dutandukana nageze mu rugo bwije, imodoka yamfiriyeho kubw’ amahirwe mbona umusore watahaga avuye mw’ igaraje aramfasha ankura ku nzira”

-Eee! Iby’ umuhanda niko bimera, buriya umuntu ashima ageze iyo ajya”

-Hanyuma se andi makuru?”

-Amakuru ni meza rwose! Ndabona babakiye nta kibazo mwagize, nanjye nzanira icyo nywa musore?”

Oreste wari ugihagaze aho hafi yahise agenda yihuta, muri ako kanya natangiye kwibaza byinshi, impungenge ziba zose ntekereza ukuntu niyo nabona umwanya ngatangira gukora nayoborwa na Oreste n’ uburyo nari naramwitwayeho.

Yahingutse aho azanye n’ umukobwa wari uzanye icyo kunywa cya Boss! Asaba uwo mukobwa kugenda aba ari we umusukira arangije aragenda Papa na bakomeza kuganira bishyira cyera nanjye mpugira muri telephone.

Iminota yakomeje kwicuma ndetse amasaha akomeza gusimburana n’ andi, nashigutse nikanga unkozeho…yari Papa ahita avuga,

-Naho ubundi umukobwa wanjye nakubwiraga nuyu, yitwa Uwase Divine ariko tumwita Didy”

-Ok! Ndabona rwose ari umukobwa mwiza, nkimubona namushimye rwose mbona ahuye neza neza nuwo nakubwiraga nifuza”

-Ntiwumva se! Hahahaha! Uko umureba uku rero ni umukobwa witonda cyane, ni umuhanga, azi indimi zose nubwo atarakomeza ngo aminuze ariko ntuzagire ikibazo rwose nabyo ni vuba, uko umureba ni umushakashatsi akaba umuhanga mu kuganiriza abantu, azi kugendana n’ ibigezweho…mbese ndamugutuye!……”

Papa yakomeje kunsiga aranogereza abwira Patron byinshi, nyuma y’ umwanya utari muto, uwo twaje kureba nikomanga ku mutima ngo akunde yemere kumbara mube ahita avuga,

-En bon! Umukobwa wawe ndumva ntamushimye naba ndi ingayi! Ndumva igisigaye ari ukuzareba uko azitwara mu kazi!”

Muri ako kanya namenye neza ko ntabyo guca ku ruhande akazi nagasingiye gusa nkomeza kwibaza ikizabikurikira, umutima watangiye guhabanya imibanire y’ umunsi ku munsi njye na Oreste nahinze nkamwirukana shishi itabona mu buzima bwanjye kuko yakunkunze….yari agiye kuba umuyobizi wanjye….gusa nibutse ambwira ngo,

-Nta kibazo Divi! Urakoze kumbwira ukuri kukurimo, nubwo umutima wanjye ukomeretse umubiri wanjye ugacika intege, ntabwo nakwivumbura ngo nkurakarire ko utankunze nk’ itegeko, icyo ngusabye ntuzanjuginye ngo umfate nk’ umwanzi nzi neza ko urugendo rw’ ubuzima rutagira umupaka, mu buzima buri wese yakenera undi, hari n’ ahandi twazahurira”

Nyuma y’ akanya gato nibuka amagambi namusubije….narigaye cyane umutima unshira urubanza gusa ariko amahitamo yanjye ntegereza ikigiye kuzakurikiraho nagombaga kurwanirira kutaganzwa.

Papa na Boss bakomeje kuganira, amasaha akomeza gukura, nkiri aho numvise nafata umwanya nkaba ntembera ariko mbura uburyo mbivugamo ntangira kwikoroza ndetse ndahaguruka mva aho nari ndi ndasohoka, nkigera hanze y’ urwo ruganiriro rwari rwiyubashye nakubitanye na Oreste…wagira ngo yari antegereje.

-Kalibu Didy! Ugiye hehe ngo nkuyobore?”

-Nari ngiye…nari nsohotse ngo mbe ndeba uko hanze biba bimeze, ese Ore? Burya ni hano wambwitaga ko ukora?”

-Yego ni hano nakubwiraga”

Muri ako kanya nabuze icyo nkomeza kumubwira nikura mu isoni ntangira kuvuga ikinjemo cyose,

-Eeeh! Ubwo se kuki utambwiye mbere hose?”

-Ntabwo byari ngombwa cyane ko usibye wowe ubumenye ari uko uhansanze nta wundi muntu wo honze ubizi”

-Kubera iki se?”

-Ndabizi neza akazi umuntu akora niwe muntu, nanze rero ko akazi kandusha agaciro niyo mpamvu”

Nacecetse akanya katari gato, mu gihe nakomezaga kureba amatara y’amabara yakaga muri piscine Oretse yarambwiye ati,

-Harya wari usohotse ngo ube utembere?”

-Yego, numvaga ndambiwe Pe! Kwicarana n’ abantu bakuru ni ukugorwa?”

-Uti ni ukugorwa? Niba nawe ugiriwe ayo mahirwe, ngaho ngwino tube dutembera unambwire neza ukuntu ugiye gutangira gukora akazi hano”

Oreste yateye intambwe ndamukurikira muri ako kanya nakomeje kwigaya no kwicuza ko bucyeye bwaho nari namwutse inabi nyamara we ntiyigeze abigenderaho yakomeje kunganiriza,

-Dore kuva hano kuzamuka ni muri VIP, hicara abantu b’ imena, gutambika kugeza hariya haka amatara y’ umuhondo n’ abandi barahicara….”

Twakomeje gutembera hotel yose turayiheza, tugarukira ahantu hari udutebe…numvaga naniwe ako kanya ndicara Oretse nawe biba uko maze arambwira ati,

-Divi! Naho ubundi buriya tubisubire natunguwe cyane no kukubona ungezeho, ntabwo niyumvishaga ko uretse no gutemberera hano wahaza nk’ uwitegura gutangira akazi mu gihe Boss yaramuka abyemeye gusa mfite ikibazo kimwe nashakaga kukubaza”

-Mbaza nta kibazo gusa nizere ko utagaruka kubyanjye nawe byabaye ejo kuko byararangiye”

-Humura ntabwo mbigarukaho, Divi! Ndashaka kukubaza, uzi neza umuryango winjiyemo, akazi uje gukora n’ igihembo cyako? ”

Ako kanya nibajije kuriibyo bibazo, ntangira gutekereza impamvu yabyo niba hari ikidasanzwe ntamenye gusa mbigira ibisaznwe nsubiza Oretse,

-Oya nta byinshi nzi gusa ibyo ari byo byose Hotel nkiyi nta kuntu yaba idahemba neza, akazi nzajya nkora nako nkaba nzi ko koroshye katavunanye byongeye kandi nzaba nkora ibintu numva nkunze kandi nifuzaga”

Oretse yikije umutima mbona isura ye irahindutse ndikanga ngize ngo mubaze telephone yanjye yarasonnye…yari Papa, yambajije aho ari mubwira ko nari ndi gutembera ansaba gusubira aho yari.

Oretse yaranyoboye dusubira yo gusa uko ntera intambwe niko narushagaho kumva umutima unsimbuka, mu nzira tugenda mu kurangara nagwiriye umuntu numva ibirahuri byikubise hasi….icupa ry’ inzoga ihenze n’ ibirahuri byasandaye hasi birameneka, mu gihe natabazaga ingeri zose mvuga iryo nkoze nakubitanye amaso n’ umukobwa nari menesheje wari wambaye imyenda y’ abakoraho aho hantu ndikanga cyane amaso azamo ibihu………………

Ntuzacikwe na Episode ya 14 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • IYI HOTEL KO INTEYE AMATSIKO IBIBERAMO BITUMA ORESTE AHISHA KO ARIHO AKORA BITEYE UBWOBA

  • Ariko kugeza ubu nta shusho y’uko ababyeyi ba Divine(Babandi bo mu cyaro aribo be nyirizina) uragaragaza,
    wari ukwiye kutwereka uko muri iyi myaka yose byagenze , Kwa Se wabo se bo bifashe gute nyuma yo kubura umwana!
    Ese byaba byarabaye urubanza ko bamugurishije!!!, Imiryango ibanye ite nyuma yuko Divine bamujyanye kwiga aba kwa Se wabo hanyuma agatoroka akigendera? kandi ndumva hashize imya hafi 7 cg 8!!

    wari ukwiye kuduha ishusho yabyo nayo.

    Urakoze Mwanditsi,

    • ndizera ko aya matsiko yose azashira umwanditsi turakwizeye komereza aho turi kumwe gatanu kuri gatanu

  • Eugene urakoze nanjye ikibazo cy’ababyeyi bwite ba Divine nakibazaga. Nkibaza amaze kubura kwa se wabo icyo bakoze. Umwandi aho hantu ahibuke kabisa

  • Tuzamenyaneza uko byagenze film iri kurangira mwokabyara mwe ko amatsikozababa ari menshi

  • iyi nkuru yari nziza ariko iki kinyamukuru mbona na gahunda ihamye kikigira mbere baduhaga inkuru nkizi buri munsi ku isaha imwe ariko iyi yo ni aka épisode kamwe baduhera igihe bashakiye nka rimwe mu cyumweru.

    umuseke mwarakoze kutwicisha amatsiko ariko ntekereza ko ntakizangarura ku rubuga rwanyu peeee

    • Eee ko Nemba bikaze hahiye koko. Ibyo ni Ubiki oreste yari agiye kubwira Didy? Muduhe Indi episode

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *