EPISODE 15: Bosco na Alide batezwe umutego, bawuguyemo Animateri arabafata | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:20 43

EPISODE 15: Bosco na Alide batezwe umutego, bawuguyemo Animateri arabafata

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric-rubay.rw

 

….Bosco yabonye ibiri kumubaho aramutse agize n’umunyeshuri abibwira bamukwena bakamuha urw’amenyo. Yahisemo kwituriza afata ikayi yijijisha asa nk’ukomeza gusubiramo amasomo, ariko ntabwo ari byo yari arimo mu by’ukuri.

Abanyeshuri bamaze gusohoka mu ishuri ahita agira vuba cyane ahagurukana n’imbaraga, ipantaro iracika bidasanzwe inasigara aho yari yicaye.

Ku ipantaro ye hahise haza igitobore kinini ku buryo no kugihisha atari kubishobora. Yahise areba aho yari yicaye abona bari bamuteze amashikarete biramutangaza. Yahise yibwira ati:

“Mana yange noneho ibi ni ibiki? Kuki bakomeza kungendaho bampora Alide? Ariko se gukunda ni ikosa.”

Yatangiye kumva muri we agize ubwoba ahita akubita agatima kuri Alide, ahita agana mu ishuri rye yiruka. Yahageze asanga Alide ari wenyine ari kurira ni uko Bosco ahita amusanga ahangayitse cyane amubaza ati:

“Ali…li…de umeze neza? Kuki urira mwiza we?” [abivugana ubwoba buvanze no guhangayikira umukunzi we].

Alide – “Bosco uzi ibyo bankoreye? Banteze ibintu ubu sinabasha guhaguruka hano ndi. Ndabigenza gute koko?” [abivugana amarira].

Bosco – “Ariko se uyu ni nde uri kutugendaho koko? Ubwo nawe baguteze amashikarete.”

Alide – “None se barampora iki?”

Bosco yaratekereje abona nabwira Alide ko hari abarwanya urukundo rwabo, Alide atangira kujya abyibazaho cyane bikamutesha umutwe, agatangira gukeka bangenzi be bityo bikamuviramo no kuba yatsindwa. Yahise amureka ni uko aramwegera amufata ku matama yombi aramubwira ati:

“Rwose ibyo ntibiguhangayikishe, turaza kumenya impamvu kandi uwabikoze wese ni ay’ubusa ntacyo azageraho. Uri umwiza wanjye Ali kandi ntukwiye guhangayika kuko ndahari ku bwawe! Ngaho rekera kurira.”

Bahise bahoberana Bosco atangira guhumuriza gusa bari bakwiye kuva mu ishuri vuba bakajya kurya. Bosco yahise amurekura aramubwira ati:

“Ali ngiye kureba Animatrice. Guma wicaye utaza guhaguruka ijipo igacika. Si byo mwiza?”

Bosco yahise na we ahaguruka agenda yiruka gusa atarasohoka mu ishuri Alide amuhamagaza ijwi rirenga Bosco na we arahindukira agaruka yiruka akeka ko hari ikibaye kuri Alide. Yahise aza amubazanya ubwira bwinshi ati:

“Ali ubaye iki? Ko usakuza ni amahoro?”

Alide – “Bosco ubwo wirebye ukuntu umeze? Wabonye igipfumure kiri ku kibuno cyawe none uri kugenda. [avuga yoroheje ijwi]…. ESE na we bagukoze nk’ibyo bankoreye nanjye?”

Bosco  – “Yego cherie, gusa kuri njye ibyo ntacyo bintwaye ni yo mpamvu ukwiye kuguma hano utuje nkareba umuyobozi wadufasha kubona uko tujya mu macumbi guhindura.”

Alide – “Oya mukundwa! Ntabwo nakwemerera ko ugenda dore birakabije. Ariko warebye ukuntu bigaragara cyane kandi nubwo wagerageje kurenzaho ishati ariko biracyagaragara. Tugume hano rwose.”

Bosco – “None se amaherezo araba ayahe? Dore nturarya ikindi kandi ntabwo wategereza abandi banyeshuri ngo baze kuko byaba ikibazo kurushaho. Ibuka ko wagiye useba kenshi, noneho babibonye bakugira igitaramo.”

Bakiri aho bagize amahirwe Animateri abahinguho mu ishuri ahita ababwira abakanga cyane ati:

“Niko sha muri mu ishuri mukora iki kandi bagenzi banyu bagiye kurya? Ibi bintu mubifitiye ibisobanuro?”

Bosco – “Animate, twagize ikibazo ahubwo murakoze kuba mugereye hano ku gihe.”

Animateri – “Niko Bosco si wowe mu minsi ishize uherutse kwirukanwa utaramara n’ukwezi uje muri kino kigo? None utangiye ibintu byo kwihererana abakobwa ukababuza no kujya kurya? Kandi wa muhungu we ntabwo ushobotse!”

Bosco yajyaga kugira icyo avuga gusa Animateri akamwima umwanya wo kuvuga kuko yamushinjaga amakosa yo kuba yihereranye Alide mu ishuri kandi abandi bagiye kurya. Animateri yakomeje kubabwira ati:

“Noneho Bosco ibi bintu urabikizwa n’iki? Ukagera aho kwicisha umwana w’umukobwa inzara mu rwego rwo kumufatira mu cyuho? Cyakoze sinkubwira ngo nkurikira, ahubwo ingaruka ugomba kuzirengera. Ntitwavuganye ko niwongera gufatirwa mu makosa uzahanwa byimazeyo? Ntibabasomeye amategeko mukiza ko inkundo zitemewe, noneho gufunga inguni n’ibijyanye na byo bikaba byirukanirwa burundu? Ndakeka ayo mategeko murayasobanukiwe neza.”

Alide – “Ese Bosco wari warirukanwe?”

Bosco – “Ariko Animate kuki uda…”

Atarasoza kuvuga hahise haza umunyeshuri wa mbere uba wariye vuba, ni uko haba hinjiye n’undi. Bosco yahise arebana na Alide kuko ni bo bari baziranye ikibazo bafite. Alide ubwoba bwatangiye kumwica, bibaza uko baza kurenga icyo gikombe birabayobera.

Animateri yari yakamejeje adashaka kumva ibisobanuro byabo muri ako kanya. Uko yabatinzaga ni ko abanyeshuri biyongeraga kandi ntabwo bari kubona uko bahaguruka bitewe n’ikibazo bari bagize. Animateri yarari kubabwira ati:

“Ni muhaguruke…ndavuze ngo muhaguruke mbasange ku biro!”

Yavugaga guhaguruka bakanga kuko abanyeshuri bari buzuye aho ngaho. Abigana na Alide n’abo batigana bose bari bahageze kuko inkuru yari yabaye kimomo ko hari umuhungu n’umukobwa bafatiwe mu ishuri bakanga kujya kurya.

Ikibazo cyari cyakomeye kurushaho kuko na Animateri yari atangiye kurakara abwira Alide na Bosco ko ku byaha baregwa harimo n’agasuzuguro. Bosco yahise yongorera Alide ati:

“Ali ngiye guhaguruka bigende uko byakabaye!”

Alide – “Oya Bosco n’ubundi twarangije guseba kandi Animateri yatugeretseho amakosa yose. Uhagurutse bakabona hamwe ipantaro yacitse baduha urwamenyo bakibaza ibintu twarimo byageze naho duca imyenda. Ndabona iyi ari Sekibi yatuziye pe!”

Abanyeshuri bagezeho baruzura bamwe bakabura n’aho banyura kubera ubwinshi bwabo. Ikibazo cyateje impagarara mu kigo cyose ku buryo n’amasaha yo gutangira etude ibanziriza ku ryama yageze. Alide yari ari gusenga mu mutima ati:

“Mana yange koko ibi ni ibiki biri kumbaho. Mana wamfashije nkarenga iki gikuta koko?”

Hashize umwanya Juru na Marshall na Prince na Linda na Joyce baza babyigana mu banyeshuri, bageraho begera aho ba Bosco bari. Byarabatangaje cyane kubona Bosco na Alide bicaye mu ntebe imwe kandi banze guhaguruka. Marshall yahise yegera Alide atangira kumubaza ati:

“Ali habaye iki kiri gutuma abantu bose babashungera?”

Alide yaracecetse ntiyagira icyo avuga kuko yumvaga atabona aho abihera avuga ko bamuteze amashikaretse kandi na Bosco ipantaro ye yacitse. Bosco na we amagambo yashize ivuga, aribwira mu mutima ati:

“Buriya uwiteka ari bwishakire igitambo. Mana undenze iki gikombe.”

Juru – “None se mwahagurutse mwana, ikibazo kikaza gushakirwa umuti ariko mudakomeje kwicara ngo ibintu biteze impagarara mu kigo cyose. Dore na Animateri yarakaye. Kuki muri kwanga guhaguruka mu by’ukuri?”

Prince byaramurenze ahita anisohokera kuko ntabwo yari yishimiye kubona ibiri kuba ku nshuti ye Bosco n’umukunzi we. Alide yatangiye kurira yubika umutwe ku ntebe abantu bose barumirwa batangira kuvuga bati:

“Ariko uyu mukobwa ni umunyadushya pe! Dore noneho ararize aho kugira ngo ahaguruke.”

Bosco yahise yunama kuri Alide atangira kumuhoza amubwira ati:

“Ihangane cherie, iyo ikibazo gikomeye, kiba kiri hafi gukemuka. Rero ntucike umurava no kugira umutima ukomeye. Imana iri bwishakire igitambo.”

Animateri yahise yongera arinjira kuko yari yasohotse agiye kwitaba telefone, gusa yari afite uburakari budasanzwe.

 

Ibaze: ESE Bosco na Alide barava muri kino kigeragezo bate?

 

NTUCIKWE NA EPISODE IKURIKIRA ya BAHO – rubay.rw [Rubay Stories] **********

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Imana ibafashe Alide na Bosco

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *