EPISODE 16: Linda na Prince bagobotse Alide na Bosco batuma Animateri atuza | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:11 35

EPISODE 16: Linda na Prince bagobotse Alide na Bosco batuma Animateri atuza

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric-rubay.rw

 

… Animateri yari yarakaye bitavugwa. Abanyeshuri bose bahagaze bashungereye bibaza ibigiye kuba kandi bafite amatsiko yo kumenya icyatumye baguma bicaye. Animateri yatangiye kuvugisha Bosco na Alide n’ijwi riremereye ati:

“Ndavuze ngo nonaha nimuhaguruke cyangwa nshake ubundi buryo ibi bikorwamo. Kandi uko mwakomeje kwinangira ni ko ibihano biba biremereye.”

Alide yararize arihanagura ni uko Linda ahita yegera Animateri aramubwira ati:

“Ariko Animate mubikunze mwabanza kumenya impamvu batari guhaguruka kuko nawe wishyize mu mwanya wabo, ntabwo bakanga guhaguruka hatari impamvu.”

Animateri – “Ngira ngo ibyo nabibasabye kuva kare ngo bambwire impamvu? Ariko binangiye umutima.”

Linda – “Ngaho basi mpa uburenganzira mbaze Alide wasanga afite impamvu bwite atakubwira.”

Linda yahise yegera Animateri aramwongorera ati:

“Wasanga ari no mu bihe by’abakobwa, na Bosco akaba yamubikiye iryo banga. None urumva ari iki cyabuza abantu guhaguruka?”

Animateri yahise atuza ni uko Linda yegera Alide aramubaza ati:

“Cherie byakugendekeye bite ko bidasanzwe? Abaswa bagufasheho ijambo!”

Alide – “Sha Li, uzi ko ubu banteze amashikarete njye na Bosco. Ubu nibeshye ngahaguruka, ijipo yatatamuka noneho bakampa urwamenyo. Bosco we ipantaro ye yarangije gucika. Nawe nyumvira ubwo bunyamaswa twakorewe.”

Linda yahise yumva bimurakaje ahita abaza Alide ati:

“Ariko se nkubwo umupfumu wahemutse bigeze aho ni nde koko? Mubonye ntabwo nakwihangana ntarahangana na we. Ali ngiye kuvuga ko uri mu mihango kugira ngo abanyeshuri bose basohorwe turebe uko wava muri iyo ntebe.”

Alide – “Oya.. oya.. Ibaze ubivuze. Ubwo na Bosco yasohoka kandi afite ikibazo nk’icyange? Oya ntubitinyuke.”

Linda – “Hm, none se koko biragenda gute ko wasanga mu kanya n’Umuyobozi w’ikigo ashobora kuza yibaza ikintu cyatumye etude idakorwa mu kigo. Ibaze asanze mwicaye hano rero. Sasa rero unyihanganire uko ngiye kubikemuramo n’ubundi nta kurama kudapfa, guseba twasebye kenshi.”

Linda yahise ahagurukana ubusazi bwinshi ahagarara ku ntebe ku buryo buri munyeshuri wese yari amwitegeye amubona neza. Yahise avuga asakuza ati:

“Muceceke mwese mwumve ubugwali bwanyu.”

Bose bahise baceceka baranumirwa.

Linda – “Kuki muri abahemu koko? Ubundi guhemuka iyo mumaze kubikora bibaha amafaranga mugura imyambarooo, bibamarira iki? [yongera ijwi], ndashaka kumenya umupfumu uri muri twe wafashe nkikiro cya shikarete akagitega abandi bana none bakaba batahaguruka aho bari bicaye kuko imyenda yabo yasigara ku ntebe.”

Abanyeshuri bose bahise bayogera batangira kurebana urusaku ruba rwinshi gusa Linda arabacecekesha arakomeza aravuga ati:

“Njyewe Linda nimushaka mumfate ukundi ariko ntabwo naba indorerezi ngo nkomeze kurebera abantu bafite ikibazo. Namwe bibatere isoni! Mwahuruye, mwashyushye, mwavuze sinakubwira muti karabaye byacitse! Ngaho nimumbwire ukuntu basohoka kandi mwuzuye hano. Ngaho umwe muri mwe naze tumutege shikarete maze na we ahaguruke agende. Njyewe mvugira aho nimushaka mubifate uko mushatse gusa muri mwe harimo umuhemu!”

Abanyeshuri batangiye kwibaza uwaba wabikoze birabacanga. Hari umwe wahise avuga agenda asohoka ati:

“Ubundi se bari baje mu biki ko batanigana kandi abandi bari bagiye kurya?”

Linda yahise amusubizanya uburakari ati:

“Urababaye kuko ukuri mumenye guhabanye n’ibyo mwibwiraga mu mitima yanyu! Ubwo washakaga kumva ngo babafashe bari gukora urukozasoni? Ndumva umbabajee….”

Abanyeshuri batangiye kuvuga gake gake gusa kuko bari benshi byahise bigarura urusaku. Linda yahise akeka ko bari gushinja Bosco na Alide kuba bari mu bintu bibi, yumva abuze icyo yongera kuvuga. Hashize umwanya Prince na we yahise aza ahagarara ku ntebe ni uko aravuga ati:

“Erega turaziranye! Ubwo mushaka kurema mu bitekerezo byanyu inkuru y’ikinyoma ivuga ko Bosco na Alide banze kujya kurya bashaka kwigumanira mu ishuri bonyine bari mu byabo? Oya siko biri.”

Abanyeshuri – “None ubwo ni iki” [bavugira mu rusaku]

Prince yahise akurayo agatambaro kagace k’ipantalo agashyira hejuru ahita avuga ati:

“Aka ni agace k’umwambaro wa Bosco, kugira ngo ngakure ku ntebe yicaraho mu ishuri rye, byansabye guharura intebe. Namwe nimubishaka mugende mubyirebere ukuntu amashikarete yari yagafatiriye. Bivuze ngo ubu mwareba ikigero umwenda wa mugenzi wacu wacitsemo hejuru y’umwe muri twe uba ushaka gusebya Alide na Bosco. Ese ubundi muzi uko Bosco yageze hano? Kuki se mutamutega amatwi aho kugira ngo mumuhe urwamenyo? Mujye mugira isoni!”

Hashize umwanya bose bumiwe batangajwe n’ubuhemu Alide na Bosco bakorewe, nuko Bosco ahita avugana guca bugufi ati:

“Nasoje etude nshaka kujya kurya nk’abandi gusa ntungurwa no kumva ipantalo yafashe ku ntebe. Nakomeje ndicara kugira ngo ntaseba, ndeka abanyeshuri bose baragenda. Nahise mpagurukana imbaraga, ipantaro iracika nanjye mpita nsohoka ngo njye kuba nashaka Umuyobozi ampe urufunguzo rw’amacumbi njye guhindura. Nanyuze imbere ya rino shuri mba mbonye Alide, nsanga na we yahuye nk’ikibazo nk’icyange. Mu by’ukuri ntabwo tuzi uwadukoze ibi.”

Animateri yari yatuje ari kumva ibyo ba Bosco bakorewe yumva ni ihohoterwa rikomeye. Yahise asohora abanyeshuri bose ni uko Juru aba ahaye Bosco ijaketi, ararikenyera bahita basohoka baha Alide umwanya kugira ngo bagenzi be bamufashe kuva aho ngaho. Bageze hanze buri munyeshuri wese bahuye ari kujya abihanganisha ku byababayeho.

Bosco na Juru na Prince na Marshall bageze mu macumbi ni uko Marshall aravuga ati:

“None se Bosco ntabwo tumurebera uko arya? Muze tujye muri cantine aramire amagara.”

Prince – “Icyo gitekerezo ni inyamibwa.”

Bosco yahinduye ipantalo ni uko bahita bajya muri cantine. Bahamaze nk’iminota itatu, Alide na Linda na Joyce bahise na bo bahaza. Buri muntu wese muri bo yahise atungurwa no kubona mugenzi we muri cantine. Bosco yahise yegera Alide ahita amuhobera atangira kumwihanganisha ku byabaye kandi amusezeranya ko bazamenya uwabikoze.

Uko Marshall yabyitegerezaga bahoberana byaramubabazaga na Juru bitamuretse. Joyce yari yatumbiriye Marshall ari kwibaza mu mutima impamvu Marshall akomeza guhangayikira Alide. Bosco akimara kurekura Alide yahise avuga ati:

“Reka byose nanabirangirize hano. Nababwire icyo nzi kandi mpamanya n’umutima wange. Kuba twagambaniwe, tugahemukirwa ni uko hari impamvu. Kandi impamvu ibitera byose ishingiye ku kuri kumwe kandi gufitwe n’abantu bamwe. Muntege amatwi neza rero.”

Juru yahise arebana na Joyce, ubwoba burabica. Buri muntu wese yatangiye kureba mugenzi we, bibaza ikintu Bosco agiye gushyira ahagaragara birabayobera.

 

Ibaze: Bosco yaba agamije iki?

NTUCIKWE NA EPISODE IKURIKIRA ya BAHO – rubay.rw *********

 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • naraburize abasenzi,ndakeka yabamenye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *