EPISODE 18: Ibi noneho Superstar arabyikuramo ate? Ashidutse yaraye ahantu atazi | UMUSEKE

EPISODE 18: Ibi noneho Superstar arabyikuramo ate? Ashidutse yaraye ahantu atazi

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Ubwo Mugenzi akibona Liliane yinjira atarwiyambitse, yahise asaba Superstar ko yabihanganira akabaha akanya gato ni uko Superstar aba agiye hanze atangira kwitegereza urujya n’uruza rw’abantu bari gutaha ku mugoroba gusa ibitekerezo by’ukuntu uramutse uhawe igiceri cy’icumi na buri muntu wari uri kunyura mu maso ye, nticyamuvaga mu mutwe.

“Ariko ubu koko nabigenza nte? Nabikora nte se? Nababwiriza se bakayampaaa, nabakora mu mifuka se nkayabibaaa, oya ntibishoboka! Mbigenze nte ngo nkorane n’aba bantu bose koko? Ni iki nakora ku buryo buri muntu wese yumva ko agomba kukiyoboka, abaye yarize cyangwa atarize, umukene cyangwa umukire, umwana cyangwa ushaje, mbese ingeri zose. Icyo ni iki mu by’ukuri?” Ibyo nibyo byari ibitekerezo Superstar yatekerezaga uko yitegerezaga abo bantu.

Yarebaga ukuntu igihe kiri kumucika, ukuntu abona ibintu byose arimo apanga bishobora gutungana nyuma cyane y’igihe yari asigaje ngo afunguze se, akumva biramucanze abuze icyo akora. Rimwe na rimwe yarihereraga akarira mu buryo butaziguye gusa akihagararaho nk’umugabo kuko yiyizeraga kandi akishimira  kutamanika amaboko. Yibutse amagambo yasomye mu gitabo cyitwa Think and Grow Rich cyanditswe na Napoleon Hill agira ati:

“Iyo ubukire buje ntabwo usobanukirwa n’uko bigenze!”

Mu kanya nk’ako guhumbya wibona wakize kandi n’umunyarwanda yabivuze neza ati:

“Gukira biza nko gupfa!”

Kuko urupfu rwaza igihe cyose utateganyaga, ni nako gukira bimera. Mu gihe ufite igitekerezo cyo tangiriro ry’ibitangaza byose bikubaho mu gukira, ntabwo uba ukwiye gucika intege cyangwa ngo urekere kugerageza amahirwe yose ubona. Burya igitekerezo cyiza kandi kizima kiva mu igerageza ry’ibihumbi n’ibihumbi by’ibitekerezo wakekaga ko ntacyo bimaze.

Superstar yari afite icyizere cy’uko ibyo agerageza byose n’ibyo yizera, umunsi umwe bizamubyarira ubukire kandi bikamutungura nka kibona umwe, nubwo atari azi niba ibyo bizaba mbere y’iminsi 24 yari asigaje ngo afunguze se. Yakomezaga kwibaza ati:

“Ese ubundi byaba bimaze iki kubona ubuzima bwiya nyuma, ariko umubyeyi wanjye agahera muri gereza?”

Tugaruke kuri Liliane na Mugenzi aho basigaye mu nzu,

Liliane – “Niriwe ku cyizere cy’umunsi wose wari wampaye ariko sinigeze nkubona, naho nziye kukureba umbwira kugutegereza isaha nayo ivamo abiri. Kuki ariko wankoreye ibi?”

Ubwo Mugenzi yahise amwegera amufata ku ntungu aramubwira,

“Ni ukuri ihangane Lili nanjye byantunguraga kandi zari gahunda z’akazi zari zimpugije. Kandi na mukanya hari ibyo naganiraga n’uriya musore wanzaniye mbere yo gusinyana amasezerano. Rwose ihangane basi.”

Liliane –“Mugenzi wandakaje uranambabaza rwose ndumva nakurakariye!”

Mugenzi –“Yoooo! Kuki wababara se?”

Ubwo Superstar aho yari ahagaze yatunguwe n’ubutumwa bugufi yahise yakira buvuye kwa Mugenzi bumubwira ko yaba atashye bakazabivugana neza ku munsi ukurikiyeho. Yahise yitahira nuko ageze mu rugo abona harafunze yibuka ko yasize atatse Liliane urufunguzo. Yicaye imbere y’urugi akubitwa n’imbeho y’uwo mumugoroba kuko n’ikoti rye ni Liliane wari urifite. Yakomeje kurambika inda ku muyaga, birinda bigera mu masaha ya saa yine y’ijoro nta muntu uraza. Abe Jovin, abe na Liliane nta n’umwe wari wanahamagaye Superstar byibuze ngo amubwire ko atinda. Superstar yahise atangira guhamagara Liliane ariko igacamo ntayifate.

Superstar imbeho yaramukubise intoki ziba ibinya, inda irabyimba ku buryo yabuze uko abigenza ahita afata inzira ava mu rugo agenda atembera ageze ahantu abona akabyiniro aho hafi, ahita yerekerayo wenda ngo ajye gutara ubushyuhe nashaka abyine ibimucamo imbavu.

Tugaruke kuri Mugenzi ari kuganira n’umugore we:

Umugore –“Ariko Muganji mwiza, ko utasinze wenda ngo ube watinze mu kabari ni iki mu by’ukuri gitumye utaha aya masaha ya saa tanu y’ijoro?”

Mugenzi –“Wa mugore we noneho usigaye umbaza n’impamvu ntashye ntinze mu rugo rwanjye? Ibi ni iki koko mwuzukuru wa Gihanga! Yeh?”

Umugore –“Ahaaaa nibarizaga, rwose mumbabarire! None se mukundwa, akazi kagenze neza uyu munsi?”

Mugenzi –“Ugira ngo kari gasanzwe se. Ahubwo se Cherie, buriya dukeneye ubundi buryo tubonamo amafaranga kurusha ubusanzwe?”

Umugore –“Hm, none urumva ayo mahirwe arinde utayasamira hejuru? Hari ukuntu byakorwa se waba watekerejeho?”

Mugenzi –“Hari umuntu ndi gutekereza wadufasha kuzahura ubukungu bwacu kandi niteguye gukora igishoboka cyose gusa tukaba abacuruzi bafite isoko rinini mu Mujyi wose ku byo ducuruza.”

Umugore –“Ibyo nta kibazo, erega buriya niyo washora ibihumbi 300 utegura icyo kintu kikuri mu bitekerezo, ariko ukunguka inshuro ebyiri kuzamura, nta cyo byaba bitwaye. Mugabo wanjye ndagushyigikiye!”

Ubwo babyemeranyijeho, Mugenzi yitegura kuzishyura Superstar amafanga azamuca gusa na we akabona yigarurira abaguzi b’ibyo acuruza mu gace kose. Yahise atangira gutekereza ukuntu umunsi wagenze, atekereza ibya Liliane, nuko ashiduka yasinziriye.

Superstar we yari yasesekaye mu kabyiniro, nuko atangira kubyina mu buryo bwo gushaka ubushyuhe, hashize akanya umuziki umuganisha iy’umuvinyo, aba agiye gusomaho nawe yumva biranurira yibuka ko atari anagaherutse, nuko abwira uwo mukobwa ati:

“Urakoze cyane rwose sinari mperutse akantu nk’aka!”

Bahise bagwatirana bizira imbereka, bahuza imibiri rubura gica, begerana cyane bibuza guhumeka, nuko Superstar akurayo n’andi agurira uwo munyarwandakazi kuyamara. Byari ibihe byiza by’umunezero, umusore wacu atangira kumva paradizo yo kuba mu murwa yumva yakubise umunwa mu isosi kuba yaraje i Kigali.

Ijoro ryabaye rito nuko mu kazi batangira kubona bibaye amasaha ya saa tatu za mu gitondo atari yaza birabacanga. Mugenzi byatangiye kumurakaza ukuntu ashobora kuba yenda gukorana n’umusore utagira gahunda. Hashize akanya Liliane aba arahingutse aza yihuta cyane abaza Mugenzi.

Liliane –“ESE Gad ntabwo aragera mu kazi, ko nta makuru ye numvise ijoro ryose ryashize?”

Mugenzi –“Ahubwo nakayakubajije, kuko mperukana na we ejo rwose!”

Liliane yatangiye kwibaza ahantu hera hakanirabura Superstar yaba ari biramucanga cyane ko yari yamuhamagaye inshuro nyinshi mu ijoro ryashize ntayifata telefoni, naho bukereye noneho numero ye ntiyacagamo. Liliane yaratekereje ati,

“Apu! Na we ni mukuru ubwo afite ibyo ahugiyemo yashatse kugira amabanga. Ndaza kubona agarutse buriya!”

Tugaruke ku rundi ruhande ahagana mu masaha ya saa yine y’amanywa hari umusore wibambuye:

Superstar –“Aaaaa! Yayaya, ariko ni ibiki byambayeho ko numva navunaguritse imbavu zose?”

Mu kwikora mu maso yahise yumva ababara kumbe ni ibikomere byari byuzuyemo. Yarebye ku maboko ye akora no ku mugongo yumva ni imibyibyimba y’inkoni yumva biramucanze. Akiri aho yahise abona umukobwa atazi uje azanye ikirahuri cy’amazi, yumva biramuyobeye. Yahise amubaza;

Superstar –“Niko muko urinde? Hano nihe se?”

Umukobwa –“Uri iwanjye. Ninjye wagukuye mu menyo y’intare!”

Yitegereje uwo mukobwa abona yambaye ijipo itari ndende cyane kuko yari iri hejuru y’amavi, hejuru ho yari yambaye isutiye gusa, muri make ntiyari yikwije. Yakomeje kwitegereza neza muri iyo nzu aryamyemo, yarebye ku gikuta ahabona tarrif y’ibiciro ahita yibwira ati,

“Naraye mu nzu y’indaya, Superstar dore wabaye imbwa rubebe mu ijoro rimwe gusa”.

Ibaze: Superstar iyi nshuro arakizwa n’iki? Ese namenya ibyamubayeho arabyakira ate?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 19

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ubuse arahikura ate koko? Imana imufashe iyi ndaya nti mugwatire kuko ntiyabona ubwishyu pe? ariko abantu mwandika iyi nkuru rwose mugerageze nibura mu cyumweru muge muduha nka episode 3 kuko muratinda cyane bikabishya inkuru

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *