Episode 3: Datawacu yemeye gutanga ihene ngo nemererwe ishuri | UMUSEKE

Episode 3: Datawacu yemeye gutanga ihene ngo nemererwe ishuri

…….Nta kundi abakuru baherekeje Papa ajya gutega asubira mu rugo ansiga aho, nuko ntangira ubuzima bushya kure y’ umuryango wanjye byose ntazi impamvu yabyo.

Uwo mugoroba nari nigunze, ku meza y’ abana dusangira njye byari byananiye abandi bakirira, mama wabo yaje kumbaza impamvu ndayibura nkomeza kujijisha nkaraga ubugari mu isosi ariko sintamire ibitekerezo  byari kure.

Nibukaga basaza banjye batazi aho ndi nkibuka Mama nasize nkumva nasohoka ngafata inzira ngataha.

Tumaze kurya Papa w’ abana akaba Datawacu nari nabwiwe kujya nita Papa Nema yaraduhamagaye turitaba maze aratubwira ati,

Papa Nema-“Nizere ko mwese mwariye mwahaze?”

Abandi bose barasubije bati:

“Yego”

Njyewe ndaceceka maze ako kanya ahita ambaza,

Papa Nema-“Divi! Bite wowe ko udasubiza? Ntabwo wahaze? Bagucuze?”

Nasubije nzunguza umutwe hashize akanya yongera kutubwira tumuteze amatwi twese ati,

Papa Nema-“Nizere ko mwakiriye neza mukuru wanyu…mugiye gutangira kubana rero, muzajye mufatanya byose, imirimo yo mu rugo ntihazagire uvunisha undi sibyo?,

Abandi bana bongeye kwikiriza njye ndaruca ndarumira,

Papa Nema-“Muzajye mukina, mwishime, nimujya kwiga mujyane ntimusigane,  urangaye mumukebure, nimugira ikibazo kandi muzabwire Mama wanyu nawe azambwira sibyo”

Bose-“Yego”

Papa Nema-“Divi! Wowe ko utikiriza? Ariko ndabona utishimiye, ko wabonye barumuna bawe waretse gukonja ukisanzura? Ariko ahari nuko utari wamenyera hano ni murugo…uzajye umfata nka Papa ndetse Mama Nema umuhamagare Mama sibyo? Uzisanzure rwose icyo Nema na barumuna be bazabona nicyo nawe uzabona”

Nongeye kwikiriza nzunguza umutwe nyuma yibyo icyakurikiyeho kwari ukujya kuryama.

Banyeretse aho abana barara ndarana na Nema narushaga imyaka ibiri gusa, mu gitondo tubyuka kare dutangira imirimo.

Ubwo nari ndi kumwe na Nema mu gikari twoza amasahani yakomeje kunyitegereza, hashize akanya numva arambajije ati,

Nema-“Harya witwa Divine?”

Nubuye amaso musubiza nzunguza umutwe nemera, nyuma y’ akandi kanya gato yongera kumbaza ati,

Nema-“Ariko ntabwo wishimiye kuba waje kuba hano? Uziko kuva waza ataravuga ijambo na rimwe?”

Hashize akanya maze ndamusubiza,

Njyewe-“Oya nta kibazo mfite”

Ako kanya yareke aho koza aba ari njye yitaho maze yongera kumbaza,

Nema-“Mbwira utambeshya, erega wenda hari icyo waba watunenze nabwira Mama, ushobora kuba wenda waraye udahaze cyangwa waraye ahantu habi akagira icyo yakora”

Njyewe-“Humura nta kibazo Ne! Nuko nyine ntaramenyera niyo mpamvu, ndaza kugenda menyera”

Twakomeje koza ibyombo nyuma y’ akandi kanya Nema yongera kumbazanya amatsiko,

Nema-“None se iwanyu mufite abandi bana?”

Njyewe-“Yego barahari”

Nema-“Bakuru se cyangwa bato?”

Njyewe-“Ni bakuru, mu rugo ni njye wa nyuma”

Nema-“Hhhhh! Vuga ko uri bucura ahubwo”

Njyewe-“Hhhhh!”

Nema-“Ntureba ko usetse? Sha komeza unganirize, unaseke ubundi nyine mbone ko wishimiye ko tubana hano”

Njyewe-“Nta kibazo erega”

Nema-“Maze njyewe narakwishimiye, ubundi nyine naburaga umwana tungana tuganira, barumuna banjye nawe urabibona ko ari bato, rero ntabwo nabura kwishima”

Nakomeje guceceka, hashize akanya yongera kumbaza,

Nema-“Ariko se nkubaze we, ariko ntugire ngo nuko kuba hano ari ikibazo ahubwo nashakaga kukubaza impamvu waje kwibera hano”

Natuje umutima maze ndekera amasahani mu mazi nitsa umutima maze mbwira Nema nti,

Njyewe-“Sha Ne! Ntakubeshye ntabwo nzi impamvu yateye mu rugo kunzana hano, gusa nari maze iminsi nkoze impanuka ndavunika”

Nema-“Yooh! Ubwo se byagenze bite?”

Njyewe-“Twari turi kw’ igare njye na mwarimu nuko nisanga ndyamye mu rugo naravunitse”

Nema-‘Mwarimu se yagutwaraga ku igare…”

Njyewe-“Sha ni mwarimu uziranye na Papa wakundaga kuntwara akanankunda kubi, ubwo Papa yararakaye cyane…. nyine bahise banzana hano…nako ntabwo mbizi”

Twakomeje koza amasahani hashize akanya Nema arambwira,

Nema-“Ariko ubwo uwo mwarimu ntabwo yagushukaga ngo azabone uko agukorera ibyamfura mbi? Twebwe barabitwigisha, batubwira ko hari abantu bakuru batari beza bashuka abana b’ abakobwa nkatwe bakadufata ku ngufu”

Nema yavuze atyo ndashiguka, nibuka ko naherutse ndi kw’ igare nkongera kwisanga mu rugo ntazi ibyakurikiyeho, umutima urandya.

Nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“Oya Ne! Reka ibyo tubireke ahubwo ko tumaze koza amasahani dukore iki?”

Tukiri aho Mama Nema yaje kuntwara tujyana ku mudozi, bampima imyenda y’ ishuri ijyanye n’ ishuri nari ngiye gutangira kwigaho.

Umunsi wo kuwa mbere najyanye n’ abandi bana ndetse na Papa Nema ku ishuri, birumvikana nasaga ukwanjye kuko imyenda y’ ishuri itari yakaboneka, tugezeyo Papa Nema anjyana mu biro kwa Directeur

Aho niho nari ntegerereje kumva impamvu yatumye mva mu rugo ngahindurirwa ikigo, twinjiye mu biro Papa Nema asuhuza Directeur

Papa Nema-“Uraho neza Directe?”

Directeur-“Uraho cyane, uwo mwana utambaye imyenda y’ ishuri se ni uwawe?”

Papa Nema-“Yego ni uwanjye…nako nuwa mukuru wanjye, nari nje…”

Directeur-“Eeeh! Banza wicare! Wivuga uhagaze…”

Papa Nema-“Murakoze”

Directeur-“Ngaho komeza umbwire, uwo mwana wa mukuru wawe se asanzwe yiga hano?”

Papa Nema-“Oya…urumva, nari nje kumusabira umwanya mu mwaka wa gatanu”

Directeur-“Ngo umwanya?…Eeh! Ukiri aho umwanya wo ntabwo waboneka, abanyeshuri batubanye benshi, ubucucike bwageze kuyindi ntera dutegekwa ko nta munyeshuri tuzongera kwakira, twarafunze”

Papa Nema-“Directe! Mwihangane rwose muhumirize umukobwa wanjye mumuhe umwanya ndabasabye, wenda abe ari we wa nyuma”

Directeur-“Nabandi bose buriya baza bavuga nkawe”

Papa Nema-“None se Directe! Ko ureba ari umwana w’ umukobwa, akaba ari umujyambere w’ ejo hazaza….”

Directeur-“Erega wivunika ibyo ndabyumva, ndamwima umwanya se ngo ngende nicare nige mu cyimbo cye, tugomba kugendera ku mategeko, iyo itegeko ryasohotse riba rigomba kubahirizwa”

Ku mutima nakomeje gusaba Imana ngo umwanya ubure, numvaga gahunda yo kuba kwa Datawacu zari guhita zipfa ngafata inzira isubira mu rugo, nyuma y’ akanya gato Papa Nema yiyumvira,

Directeur-“Ese ubundi impamvu yamukuye ku kigo yigagaho ni iyihe?”

Muri ako kanya niteguye kumva impamvu yateye byose, maze Papa Nema aratobora aravuga ati,

Papa Nema-“Impamvu se….impamvu nuko ahantu yigaga nta mutekano yari afite…ntabwo byari atekanya, niyo mpamvu Se na nyina bahisemo kumuhungisha ngo aze kuba ino, ubwo urumva rero udufashije wamwakira”

Directeur-“Ndumva ibyo bidasobanutse ariko? Umwana nkuyu se yabura umutekano gute?”

Papa Nema-‘Directe! Wowe ntabwo wabyumva, none se uraduhakaniye”

Directeur-“Murihangana ntabwo narenga ku mabwiriza, ahubwo inama nabagira nuko mwamujyana kuri kiriya kigo kindi cyo…

Papa Nema-“Eeeeh! Directe! Uravuga ku Kageyo?”

Directeur-“Niho honyine yabona umwanya, naho aha ho nta mwanya yabona ndakurahiye”

Papa Nema-“Directe! Urabona umwana w’ umukobwa nkuyu yajya kwiga hariya hantu?”

Directeur-“Uuh? Kubera iki?”

Papa Nema-‘Ni kure cyane bikabije, ubwo se yajya agenda saa ngahe agataha ryari?”

Directeur-“Ibyo nimwe mwabireba”

Papa Nema-“None se Directe! Wakoze ibishoboka wenda nkazitura nk’ umwana w’ intama ko wakabaga kakiri agatoto ariko ukaduha umwanya”

Directeur-“Hhhh! Kare kose se? Ahubwo wari kuba waje uvugu utyo, umwana naze mujyane mu ishuri dusigare tuvugana neza niba ikiziriko uragisiga cyangwa uragisubirana”

Nanjyanye na Directeur twinjira mu ishuri anyerekana nk’ umunyeshuri mushya ntangira ubuzima bushya bw’ ishuri, ibyambagaho ntari nzi impamvu yabyo…………

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Courage Eddy wacu, ariko watinze niriwe nsura nkabona nturagashyiraho!! Ni keza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *