Episode 4: Nakuriwe inzira ku murima ko ntazasubira iwacu niha umuhanda | UMUSEKE

Episode 4: Nakuriwe inzira ku murima ko ntazasubira iwacu niha umuhanda

…….Nanjyanye na Directeur twinjira mu ishuri anyerekana nk’ umunyeshuri mushya ntangira ubuzima bushya bw’ ishuri ku kigo gishya, ibyambagaho ntabwo nari nzi impamvu yabyo

Ubwo twari dusohotse mu masaha yo gukina abanyeshuri twiganaga baranshungeye dore ko ntasaga nabo ku myenda, nabuze uwo nikingaho ndemera barannyuzura nagize amahirwe Nema araza anjyana ahantu ha twenyine twicara hasi maze dutangira kuganira,

Nema-“Divi! Bite? Mbabajwe n’ ukuntu bariya bana bagushungeraga maze ndavuga nti reka twiyizire hano, ese buriya babonaga batakubangamira koko?”

Naramusubije nti,

Njyewe-“Humura Ne! Biriya ntacyo bitwaye, nari mbyiteze”

Nema-“Basi se wabonye umwana ugufasha kumenyera mu ishuri?”

Njyewe-“Oya ariko ndaza kumubona buriya”

Twakomeje kuganira njye na Nema arampumuriza inzogera irasona dusubira mu ishuri, amasaha yo gutaha ageze turarindana dutahira rimwe nkuko Papa Nema yari yarabidutegetse.

Iminsi yaricumye indi irataha, igihembwe kirangiye ntegereza ko nakumva inkuru yo gutaha nkajya gusura ababyeyi ndayibura.

Ibiruhuko bigiye kurangira negereye Mama Nema aho twari turi munsi y’ urugo asoroma imboga maze ndamubaza,

Njyewe-“Mama Ne! Ko ibiruhuko  bigiye kurangira ntabwo nzataha?”

Nyuma y’ akanya gato acecetse yahise ansubiza vuba ati,

Mama Nema-“Divi! Ibyo byibagirwe ntuzongere no kubitekereza, gusubira iwanyu ntabwo ari ibya vuba”

Nakubiswe n’ inkuba ndamwegera mubaza muhata cyane mwereka ko ampahamuye nti,

Njyewe-“Oya…oya none se…kuki ntazasubira mu rugo vuba? Kubera iki Mama Ne?”

Mama Nema yaretse ibyo yari ari arimo maze aranyegera arambwira ati,

Mama Nema-“Divi! Ntukwiye kwicara utekereza inzira isubira iwanyu, Papa na Mama wawe bahisemo kukuzana hano kubw’ impamvu, ugomba gushikama ibyo bitekerezo ukabyikuramo”

Ntabwo niyumvishaga ibyo Mama Nema yambwiraga,  nakomeje gutakamba ndetse mutura amarira.

Yaranyihanganishije ndetse arampoza ampanagura amarira gusa agahinda  gakomeza gusaba mu mutima wanjye ibyo byose byabaga ntabwo nari nzzi impamvu yabyo.

Iminsi yakomeje kwicuma ndetse amezi arirenga, nagerageje kwiyakira ariko bikanga kenshi nkigunga Nema akaba ari we unkura kure nabaga nagiye, akagerageza kunsetsa, ngaseka mbabaye.

Umunsi umwe ubwo nari nagiye ku mugezi, hari ku kagoroba ka joro, abantu bose bamaze kugenda aho nari nicaye ntangira gutekereza, muri njye hajemo igitekerezo cyo gutoroka ngafata inzira ngataha.

Numvaga byibura niyo nagenda nkahagera gusa, nkongera kubona Mama na Papa ndetse na basaza banjye nkabaza impamvu y’ ibyambagaho

Nakomeje gutekereza  uko nzagenda ndetse umwanzuro ndawufata gahunda iba iyo kugenda ku munsi wa kabiri uhereye uwo munsi.

Nabigize ibanga rikomeye, maze buracya ngo ngende negeranya utwenda twangombwa nshyira mu gikapu ngihisha munsi y’ igitanda.

Iryo joro naraye ntasinziriye, numvise inyoni ya mbere ndabyuka mbanza gusohoka ngo ndebe uko hanze hameze, ngezeyo nkangwa n’ umwijima ngira ubwoba nsubira mu nzu,

Nakomeje gukanura bisa naho bukeye nafashe agakapu ndasohoka nkigura urugi rwo mu gikari buhoro mfata inzira.

Ngeze aho nahindukirago simbone mu rugo nari mvuye nibwo natangiye kwibaza niba koko ndiha umuhand,  natangiye gucika intege ariko niremamo imbaraga ntera intambwe ndende.

Nagiye nyoboza inzira igera ku muhanda dore ko nahanyuze umunsi umwe ndi kumwe na Papa nabwo kandi twateze amagare.

Nigiye imbere ubwo nari ndangariye abantu basaruraga icyayi ndasitara nsha amano urwara rw’ ino ry’ ribanza rusosokamo.

Naricaye ndataka akanya katari gato gusa ndashinyiriza ndihangana ndapfuka nkomeza urugendo

Bidatinze nageze ku muhanda wa kaburimbo ndawiha…gusa nari natangiye kunanirwa.

Naragenze ndongera ndagenda ngeze ahantu hamwe nabonaga agasima impande y’ umuhanda nashyize igikapu ku ruhande ndicara ngo nduhuke, nahamaze akanya katari goto nongera gukomeza urugendo.

Ubwo nari nkataje sinzi uko nabonye umuntu uhetse igikapu ndikanga, umusatsi umva ku mutwe….nakoze mu mugongo nsanga igikapu cyanjye nakibagiriwe hahandi nari nicaye.

Ako kanya nahise nkata nsubira inyuma kibuno mpa amaguru…mu kugera aho nari nakibagiriwe nasanze nta gihari nikorera amaboko ntangira gutaka niyambaza Imana gusa byari amatakirangoyi.

Nkiri aho hari umugabo wahahingutse aranyitegereza maze arambaza,

We-“Niko sha bite ko mbona urira wikoreye amaboko?”

Njyewe-“Bagitwaye…igikapu cyanjye bagitwaye”

We-“Igikapu cyawe bagitwaye? Barakikwambuye se?”

Natangiye kumubwira uko nkibagiwe nkaba nari ngarutse kukireba, maze akubita igitwenge,

We-“Hhhh! Urasekeje wa mwana we, none se ubwo wumvaga ko wasiga igikapu ku nzira ukagaruka ukakihasanga? Ahubwo se icyo gikapu cyari kirimo iki sha?”

Namusubije mutanira mubwira ko igikapu cyari kirimo imyenda yanjye maze ahita ambwira,

We-“Nuko nyine wabaye indangare, niba hari harimo imyenda ubwo wasanga uwakitoreye yari afite abana nkawe bambaye ubusa, ese ubundi urava he ukajya he? Umwaka w’ umukobwa nkawe ugiye hehe n’ ibisebe ku mano?”

Yambajije atyo ndikanga, ntangira gutekereza ko yaba ashaka kuntangira akambuza gukomeza urugendo nanga kumubwira ntangira kwigira inyuma gake gake ndetse mpita musiga aho nkomeza urugendo asigara avuga amagambo menshi ntumvaga neza.

Nakomeje urugendo gusa intege zitangira gushira, mu gihe nari ngeze ahamanuka, nagiye kumva numva inzogera y’ igare inyuma yanjye n’ ijwi ry’umusore usakuza cyane ngo,

We-“Va mu nzira, va mu nzira! Nabuze feri!”

Nahindukiye ringezeho nsimbuka rimwe nitura munsi y’ umuhanda, igare naryo rirakomeza rigwa imbere yanjye.

Abantu bari aho hafi baratabaye, nirebye ku maboro no ku mavi… nari nakomeretse bidakabije gusa wa musore wari kw’ igare we yari yakomeretse cyane, batangira gushaka uko bamujyana kwa muganga.

Batangiye guhagarika imodoka zose kubw’ amahirwe imodoka imwe yemera kumutwara, mu kumwinjiza mu modoka hari umugore wari aho hafi wahise avuga cyane,

We-“Nuyu mwana yari agonze mumushyiremo nawe yakomeretse….nawe ntimumusige”

Akivuga atyo natangiye guhakana nzunguza umutwe bose barahindukira, akomeza kuvuga,

We-“Nabyiboneye neza yari amuciye hejuru habuze gato, nawe mumujyane mureke kumusiga”

Nahise ntangira guhakana ndetse mvuga ko ntacyo nabaye, bakomeza kunyinginga ariko mba ibamba.

Abatwaye umurwayi kwa muganga bamaze kugenda abantu bose barikubuye nanjye nkomeza urugendo, ni nako amasaha yasatiraga umugoroba, ntangira kugira ubwoba ndetse inkuba zirakubita n’ umuyaga ubamwinshi, imvura yari ikubye.

Ahantu nari ngeze hari mu ishyamba  hagati aho ntabonaga inzu nimwe ndetse nta n’ umuntu narebaga imbere n’ inyuma.

Negeye imbere gato imvura iba igeze hasi ngerageje kwiruka birananira mbura icyo nkora nicyo ndeka ndemera nyigendamo, muri iyo mvura nibwo agahinda kari kakomeje kubyimba muri njye kabaye kose maze ndaturika ndarira, amarira yivanga n’ imvura yari indi ku mutwe……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 2 yiyi nkuru, NTA SHYA RY’ ISHYANO ejo mu gitondo

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega story iteye imbabazi? ese uyu mwana arazira iki???

  • niyo mpamvu wabyemera utabyemera umuryango nikintu gikomeye ntamahoro wagira iyo uri kure yawo byumwihariko amateka yu Rwanda yagiye yerekana imiryango yatandukanye imwe ikajya mu buhingiro uko yatashye benshi barabizi uyu mwana namubwira nti ihangane

  • Eddy nawe usigaye umbihiriza:
    1) usigaye usiba rimwe umuntu akirirwa ategereje nsura urubuga buri kanya!!!!
    2) iyi episode noneho ni gato pe.
    Ubuse uyu mwana azagera iyi ajya ryari koko? Ndabona umuhanda ari muremure natitonda arahura n’ibibazo!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *