Nagezeyo nsanga Nina yasinziriye hahandi impande y’ umuryango w’ icyumba aho Papa we yari arwariye, naramuramiye muha ibyo nari namubikiye kuko nari nazirikanye ko yaguye isari, ntangira kumubwira uko ibyo mu rugo bimeze,
Nina yarababaye gusa sinari gutuma acika intege, naramukomeje, tukiri aho abaganga basohokeye rimwe, sinari nzi ko iyo basohotse abarwaza bahita bahaguruka, Nina yarahagurutse nanjye ndahaguruka, umwe mu baganga batatu bari kumwe batwitegereza amaze kwitsa umutima yahise avuga,
Muganga-“Nimwe murwaje uyu mugabo Migambi harya?”
Nina-“Yego! Ni Papa! Amerewe ate Muga? Papa ari koroherwa?”
Muganga-“Humura! Humura tuza, ese nta wundi muntu mukuru wabaherekeje?”
Nina-“Oya ntawe muga, ubu nitwe duhari twenyin gusa wenda Papa Bruno ari buze kuza mu masaha ari imbere, hanyuma se ameze ate? Byarangiye ntabwo azongera kweguka?”
Muganga-“Ubu se…rero nk’ abaganga twakoze uko dushoboye, ngira ngo nawe wabibonye ko ijoro ryose tutigeze tuva muri iki cyumba”
Nina-“Nabibonye muga”
Muganga-“Nyuma y’ iminsi itatu muraba musezerewe rwose”
Twese-“Ahwiiiiiii!”
Nina-“Mwakoze cyane Muga! Mwakoze kwitanga mutitangiriye itama”
Muganga-“Mube hafi rero ashobora gukanguka igihe icyo ari cyo cyose, niba mufite icyo yashyira mu nda mumugaburire”
Twese-“Yego”
Abaganga baragiye turinjira, nari mfite ubwoba bwinshi kuko ari bwo bwa mbere nari negereye indembe, nahereje ibyo nari nzanye Nina nsigara ku muryango aho nareberaga kure, Nina yicaye impande ya Papa we, akomeza ku mwitegereza nanjye ntambuka buhoro buhoro ndicara ariko mfite ubwoba,
Njyewe-“Mu gihe tugitegereje se warebye muri ibyo nguhaye ugakora ku munwa ko kuva ejo mbizi ko ntakintu wafashe?”
Nina-“Oya Bruno! Ndihangana Papa abanze akanguke ndumva nta nzara mfite”
Njyewe-“Oya ariko wagerageza wenda ukanywa amata ariko amagara akareka kugucika? Gerageza ndabyumva, ubu umubiri nturi kumva inzara kubera guhangayika, gerageza Nina”
Nina-“ Ahwiiiii! Wa mugani wawe reka nirwaneho”
Nina yasutse amata aragotomera agatima gasubira impembere dukomeza gutegereza gusa amagambo yo yari ntayo.
Byageze nka saa kumi tugitegereje maze Nina arambwira,
Nina-“Bruno! Uwanyaruka nkajya mu rugo ngakora isuku nkaza kugaruka nkarara hano”
Njyewe-“Nina! Nta kibazo genda uruhuke dore waraye ijoro, nta kibazo ndahaguma ndetse ndanaharara”
Nina-“Ubu se ko nabonye utinya indembe, natera ukuboko uragufata?”
Njyewe-“Ubwoba bwashize Nina, erega byose buriya biramenyerwa, nageze aho ndamenyera”
Nina-“Ahwiiii! Ngaho reka ngende, nakanguka basi uze kumpamagara umbwire, ndumva mpangayitse cyane”
Njyewe-“Birumvikana”
Nina yansize kwa muganga arataha, nasigaye nicaye aho nitegereza Migambi, Papa yansanze kwa muganga mu masaha akuze ngo arebe uko ameze, amaze nk’ iminota icumi Migambi yarakangutse Papa aramwegera aramira ukuboko kwa mukuru we,
Migambi-“Ololololo! Ndababara wee”
Papa-“Ihanganze, ihangane rwose”
Migambi-“Ahubwo se ndi hehe? Aha ndi nihe ko mperuka nzenguruka umugi nshaka aho nabona akazi?”
Papa-“Hano uri ni kwa muganga, wagize impanuka tukuzana hano, ihangane rwose”
Migambi-“Olololo! Koko ndabyibutse, nkagerageza guhunga ariko kubera kutamenya kwambuka ngasubira inyuma, uriya muntu ambabarire namukoresheje impanuka”
Papa-“Ahubwo ndi hano ngo nguzabe imbabazi, ni njyewe wakugonze, gusa ntabwo nari nabigambiriye, twiyemeje kugufasha kukuvuza nubwo bitakuraho umubabaro wagize”
Migambi-“Uti kumfasha kumvuza?”
Papa-“Yego! Kandi humura numara gukira n’ ubwishingizi buzatanga indishyi z’ akababaro kuri wowe”
Migambi-“Nuko nuko Imana ibahe umugisha, muri abantu beza rwose, ubu se iyo ngongwa n’ undi utagira umutima nari kwivuza iki ko naje nta gikoroto, ahubwo se nari kuzarwazwa nande?”
Njyewe-“Ahubwo eguka gato urye, muganga yatubwiye ko nukanguka ugomba guhita ugira icyo ushyira mu nda”
Migambi-“Ahwiiiii! Ndabibasha se mwana wa?”
Nafashije Migambi agerageza gutamira, amaze kurya duke arongera araryama, Papa yarampamagaye gato tuva mu cyumba twari turimo dukomeza hanze tugarukira muri parking maze arambwira,
Papa-“Burya uri umuntu w’ umugabo sha Bruno! Uziko ntari nzi ko ushobora kurwaza umuntu w’ indembe?”
Njyewe-“Erega maze gukura Papa, ntacyo ntazi gukora, nubwo bwari ubwa mbere ariko kandi sinananirwa gufasha unkeneye bibaye ngombwa”
Papa-“Nuko nuko sha, hanyuma se ni wowe uraharara cyangwa Nina aragaruka?”
Njyewe-“Ni njyewe ndaharara, Nina niwe waraye ijoro namuretse ngo nawe ajye kuryama azaze ejo nanjye njye kwiga”
Papa-“Eeeh! Ok! Wibuke Migambi utagira icyo umutangariza, igihe kizagera amenye byose namara gukira”
Njyewe-“Nta kibazo niba ariko ubishaka”
Papa-“Ngaho reka ngende”
Njyewe-“Buretse kugenda Papa!”
Papa-“eeeh! Uzi ko nari nibagiwe kugusigira amafaranga uza kwifashisha…akira mbe nguhaye ibihumbi makumyabiri, ugize icyo ukenera cyangwa nk’ imiti isabwa kwishyura mbere wayifashisha”
Njyewe-“Nubwo nayo yari akenewe ariko ntabwo aricyo nifuzaga kukubwira Papa”
Papa-“Ikindi n’ iki ushaka kumbwirira muri parikingi yo kwa muganga sha Bruno?”
Njyewe-“Papa! Rwose ndahangayitse, amajoro yose ntabwo ngisinzira, niyo ngize ngo ndasinziye ndota inzozi mbi, ntabwo nari niyumvisha neza ubuzima wampinduriye niba koko nari nkwiye kubutangira”
Papa-“Umva kandi! Ubwo ugiye kumbwira ibyo kukumenyereza gukora ngo uzabe umugabo, biriya twabyumvikanyeho n’ umugore wanjye”
Njyewe-“Vuga uti wabisabwe n’ umugore wawe Papa! Sinzi niba wamenyereza akazi ko mu gikoni kandi ukoresha abakozi benshi muri business zawe….”
Yahise ansha mu ijambo….
Papa-“Tuza, Tuza, ibyo tuzafata umwanya wabyo”
Njyewe-“Oya Papa! Kuva Mugeni yaza yatwaye umwanya wampaga wose, hari ubwo wiyibagiza ko ndi umwana wawe w’ imfura wakuye mu mage, mu gihe gito wiyibagije amajoro waraye utangira guhinduka kuburyo bisigaye bigaragarira buri umwe wese,
Papa! Nabwiwe ko nyina w’ undi atari mama, mbwirwa ko mukadata ntawe umurataho imbabazi, nari nzi ko bose atari bamwe ariko mu gihe gito ntangiye kubibona, Mugeni ahora ambeshyera, ashaka kunyambika isura mbi imbere yawe ariko ntubibone ntunareka ngo nisobanure,
Papa! Ko cyera wizihirwaga twicaranye muri salon, ukatuganiriza utubwire iby’ akahise tukanezerwa, ubu koko aho bigeze ujye wicarana na mukadata mwiganirire mwenyine uwo wibyariye ahezwe mu bikare, n’ atambuka akugana asubizwe inyuma nuwo wakunze ukamuzana ngo akubere ibindi byishimo?
Papa-“Bruno! Abo bakujya mu matwi nibande? Ndabizi, ndabizi wowe ntabwo wabyitekerereza, ibyo ari byo byose hari uwagushutse…Nako ni Marc! Nta wundi ni MarcBuretse….”
Papa yashatse guhita agenda mwitambika imbere anyigizayo,
Njyewe-“Papa! Papa! Tuza wigira umujinya, ntega amatwi ubwo ubonye ko nahumutse, Marc ararengana ntawangiye mu matwi ahubwo ndagira ngo nkubwire akari ku mutima umpumurize”
Papa-“Nanze agasuzuguro! Eeeeeeh! Urabona uriya mushenzi ngo ndamwitangira kuva akiri muto, mugabire ngire nte, narangiza aze kunyivangira mu rugo ateranya umwana wanjye n’ umugore wanjye? Reka nze sha, n’ ubundi nagacyetse impamvu atanshimiye umugore, nakibajije impamvu Mugeni yambwiye ko acunga ntahari akaza iwanjye….”
Ako kanya Papa yinjiye mu modoka ahaguruka yihuta arenga mureba, nasigaye numiwe nibaza icyo ngiye gukora, mbuze icyo nkora ntangira kwivugisha,
Njyewe-“Papa! Papa! Uranze koko usenye ibyo wubatse wanze kumva uwo wabyaye, uwakwifuje imyaka n’ imyaka? Aho kumpa umwanya ngo wumve umuhangayiko wanjye wejo hazaza ucyetse ko hari abangiye mu matwi kuko ukeka ko ntashobora kubona inzira ndimo, ahubwo se kabone niyo banjya mu matwi baba babona ibyo udaha agaciro, aka Zamu yambwiye! Ubu se koko mbigize nte?”
Hashize akanya katari gato mfata telephone ndeba nimero za Queen ngo muhamagare basi anturishe umutima, nakanze yes nshira ku gutwi irasona ivaho, nongera ubwa kabiri nabwo irasona birangira atayitabye.
Nasubiye mu cyumba aho Migambi yari ari ndicara ntangira gutekereza byose, uko namwitegerezaga niko nibukaga inzira yanjye.
Sinzi uko byanjemo ijoro ryose naraye ntekereza uko byagenda ubuzima bumpindukanye, natekereje byinshi ngera mu ndiba y’ ubwonko ari nako nungutse byinshi mbibika ku mutima.
Mu gitondo Nina yaje azanye ingemu, abaganga badusabye gusohoka tukigera hanze,
Nina-“Bruno! Ibintu ko bikomeje kudogera koko?”
Njyewe-“Uti iki se kandi?”
Nina-“Uzi induru yaraye mu rugo?”
Njyewe-“Hmmm! Nari mbyiteze, ukuri iyo guserutse ntihabura abo gucamo nkuko guca mu ziko ntigushye”
Nina-“Bruno! Ubwo Papa wawe yaje yihuta aba ahamagaje Marc mu rugo igitaraganya, akiza atangira kumutonganya cyane, aramwiyama ngo ntazongere kumwinjirira mu rugo ngo kandi yafashe umwanzuro wo kumunyaga ibyo yamuhaye”
Njyewe-“Oooh Mana yanjye?”
Nina-“Bruno! Utambeshye niki cyabiteye?”
Nabwiye Nina byose uko byagenze ntacyo mukinze…
Njyewe-“Ngayo nguko gusa niba atari urukundo Papa amukunda, Mugeni ashobora kuba yaramuroze, kuko ntabwo nari nzi ko yakwibagirwa urugamba yanyuzemo ngo azagire ibyishimo, akima amatwi abo yabitsaga ibanga nka Marc”
Nina-“Hmmm! Nawe uti uburozi buhe se Bruno? Kumuryama mu gituza, akamureba icyoroshye n’ akajwi karyoheye amatwi akamubwira ko atwifuza mu gikoni Mapengu agataha ubusabe buba bubaye itegeko, ahubwo mbabajwe na Marc n’ ukuntu muri iyi minsi yari ategereje yego yanjye”
Njyewe-“Ooohlala! Njyewe ntabwo ndemera neza ko ari Papa nzi uri gukora ibi, Ubu se Marc aragana hehe? ”
Nina-“Sha yahise aca bufi, aramubwira ngo: “ Databuja byisubize n’ ubundi ni wowe wabimpaye ati kandi umbabarire sinigeze nifuza kuguhemukira, ati ibanga wambikije nzarigumana” Maze agenda atyo sha Bruno”
Numvise ikiniga kimfashe ngize ngo mvuge biranga muri ako kanya,
Nina-“Oya, oya Bruno! Marc nari natangiye kumukunda. Nimugoroba byarushijeho kuko niboneye guca bugufi kwe imbere y’ abamunyaga kandi arengana, reka mukurikire mu gihe arembera mwereke ko abwikwiye”
Njyewe-“Nibyo Nina ufashe ikemezo gikomeye, byibura byazakebura Papa akabona ko yibeshye”
Muganga yarasohotse atubwira ko ibizamini abashije gukorera Migambi asanze ari kugenda yoroherwa ndetse ko bidatinze arasezererwa akajya kurwarira mu rugo, naratashye nditegura njya ku ishuri aho nahuraga n’ abandi banyeshuri bagenzi banjye tukiganirira nkibagirwa byose.
Nyuma yo gutangira ubuzima bushya kwa Nina, kenshi namuhamagaraga kuri telephone ariko ntibikunde ko anyitaba, yaba ananyitabye akambwira ngo mbe ndetse gato ari kumwe n’ abakiriya, natangiye kubyibazaho gusa nkibuka rya sezerano nkumva ko nawe atari we nkihangana.
Nyuma y’ umunsi wa kane mu bitaro nsimburana na Nina, Migambi yarasezerewe ataha mu rugo, njye na Nina tumaze gutegura ameza tubaha kalibu, Nina asindagiza Papa we utari uzi ko ari gusindagizwa n’ umukobwa we yicara ku meza dutangira gusangira.
Mugeni-“Ariko njyewe ndumva nta appetite mfite”
Papa-“Uuuh? Kubera iki se kandi?”
Mugeni-“Sinakubwiye ko gusangira n’ abantu benshi bimbuza appetite? Aba bana bagende, bajye barira aho baba batekeye”
Migambi-“Ayiga data! Ubu aba nibo wita abana? Ubundi cyera nibwo habagaho ameza y’ abakuru abana bakarira ku kirago , naho se nubwo bitakibaho aba ko bakuze”
Papa-“Muge! Nawe ntugakabye urambuza gusangira n’ abana banjye koko?”
Mugeni-“Nawe ariko…erega jya umenya ko…”
Papa-“Ibyo byo ntibishoboka, Bruno! Mwicare murye mutuje, Muge! Niba ushaka kwisanzura igire hariya mu ruganiriro mu ntebe nini, hahandi ukunda kumanika amaguru, Sibyo”
Byarangiye atagiyeyo aguma aho dukomeza kurya,
Papa-“Naho ubundi, aha niho iwanjye”
Mugeni-“Ntibyumvikana? None se wambwira ute ko mukuru wawe atari azi iwawe?”
Papa yahise acecekesha Mugeni mu ibanga,
Migambi-“Ahari ubwo ntiwanyitiranije mada? Nta murumuna wanjye ngira, uwo nari mfite yarapfuye”
Papa-“Yari akwitiranije rwose, harya ngo waje inaha uje gupagasa?”
Migambi-“Yego rwose, naje nje gupagasa, umugore wa kabiri nashatse yamazeho utwanjye mbega naje ino kwa ngara kandi nshesha akanguhe”
Twakomeje kurya ariko Migambi yitegereza cyane Nina, hashize akanya
Migambi-“Uyu mukobwa reeero kuva yaza kundwaza nakomeje kumwitegereza, asa n’ umugore wanjye wa mbere neza neza, banza mbere yuko mushaka yari yarabyaye? Ariko se ko namurongoye ari isugi?”
Papa-“Hhhhhhhh! Iki nicyo gihamya byo ntaho wahera umubeshyera”
Migambi-“Ariko banza narangiritse amaso n’ ubwonko? Uraseka neza neza nkabona isura ya murumuna wanjye wapfuye wari waravumwe na mama kuko yarongoye umugore umuryango utashakaga, yari afite amenyo nkayawe neza neza”
Papa-“Koko se?”
Migambi-“Uwamugarura nkamusaba imbabazi pe, n’ impamo ya mungu ntacyo twamuhoraga ngo tugere aho tumuca, uwababwira ko uwo mugore wa kabiri mukecuru yanshimiye ari we ubu unyangaje, ubu ndicara nkibuka umugore wanjye wa mbere ngakubita impanga hasi, nakwibuka icyo namuhoye kugeza ubwo agiye ubutazagaruka nkumva nakwiyahura”
Papa-“Ubwo se ibyo byabaye ryari ko mbona ushesha akanguhe?”
Migambi-“Eeeh! Hashize igihe kirekire, n’ abana banjye bemeye kujyana nawe ubu mbabonye sinabamenya, gusa hari agahungu kamwe bari baranterereye ngo kabe iwanjye ntabishaka, menya ariko kabaye imvano ya byose, banza ariko kanteye ibi byago bishira bishibuka…………………………………………..
Ntuzacikwe na #Episode 48 ejo mu gitondo
7 _
mugeni ni virus neza neza.buri wese yisuzume niyumva ameze nka mugeni amenye icyo gukora pe.mbega umugore.mana ndagusabye uzampe kuramba nirerere abana pe.kuko bahuye numugore nka mugeni aho nabandi hose nababara.ariko mbonye isomo ko kuba iwanyu bafite imitungo ntibivuze ko mwishima.urugo rutarimo imana niyo haba hari ibimeze gute ntabyishimo bihaba.sha reka ne kurondogora
Abakuru mwatubanjirije kubona izuba mwabasha kutubwira twe bato aho urwango rwa ba mukadata rwavuye, umva mugeni ntacyo Bruno amucura, yewe ntamwanga ngo aramwangisha se, araho ariturije aramwumvira, ariko mugeni ntashaka kumubona basangira, ni kuki?
1. Ni imitungo ashaka kumukuramo?
2. Nuko agira ngo atazabana n’ abana be?
3. Abiziranyeho na Papa Bruno bakaba bashaka kumwikiza?
4. Kamere yo kumvira umugore kuruta ibindi se yo aho ni ya yindi yatangiriye muri edeni?
5. Ibyo Papa Bruno anyaze Marc wamukoreye imyaka n’ imyaniko aho ntiyaba agiye kubigabiza igishongore mugeni?
Basomyi bagenzi bajye twagize amahirwe yo guhurira muri iri shuri ry’ ubuzima dukomeze dusangire ibitekerezo tubyaze aya mahirwe umuseke waduhaye, iduha uburyohe ndetse n’ impanuro
Umwanditsi we narumiwe ntacyo navuga kuri wowe gusa Imana yaguhaye iyi mpano izakube hafi kandi uzayikamishe igutunge wowe n’ abazagukomokaho. Umunsi mwiza
icyo mbona cyo nuko PapaBruno ari guhubuka cyane kuko kunyaga Marc nukuntu ntako atagize kuva yamusigira duke akatubyaza byinshi birimo namahotel, natagarura Marc bizamukoraho nawe azicwa nigihango ngo nukumvira umugore. Uyumugore ndabona yarahinduye ibintu cyane kandi ari kuvuga ibintu ahubutse kdi ategeka cyane. mu byukuri arashaka guca ho inshuti z’umugabo zose kandi niyo maboko ye ngo nabona asigaye wenyine azamwigarurire amukoreshe icyo ashaka cyose. reba nkukuntu yirukanye uteka , Marc, mukanya na zamu nawe aragenda kdi abo bose nibo bazi ibya Papa Bruno. yewe inkuru iiragenda ihindura isura kdi isiga n’amasomo menshi muri twe abasomyi. umwanditsi nawe Nyagasani akomeze yagure intekerezo zawe.
IBI BIGEWE AHO BINTERA AGAHINDA PE! NDIKUMVA UMUJINYA UNYISHE UBU KOKO PAPA WA BRUNO NTABWO ARASHYIRA UBWENGE KU GIHE NGO AMENYE UKURI AHO KURI KOKO.
Dudu sha abagabo benshi nuko babaye iyo asingaranye abana be bararuha cyane kereka iyo atigeze ashaka abagore beza bagira umutima mwiza woguhoza umugabo ni bacye cyane ariko Mugeni we ara ndenze pe nawe twizere ko iherezo rye Atari ryiza Bruno na Marc mwihangane Nina nawe atekereje neza kwegera Marc amube hafi ,na Queen we ibye biri kucanga nezaneza. Umwsnditsi wacu rwose urakoze cyane urabwira abumva utaza kura isomo hano nawe aza ba ameze nka Mgeni kabisa.
MANA YANJYE WEEE MBASHIJE KUMIRWA PEEE MBEGA ISHYANO NGO NUMUGORE GUSA BAGABO BASHATSE MUKABYARA MUJYE MUHA UMWANYA NABO MWIBARUTSE MUBATEGE AMATWI MUMVE INTIMBA YABO NAMWE MUBONA KO MUKASO ATABA NYOKO KOKO, NONESE BRUNO W’INTUNGANE ARAZIRIKI KOKO KO ADASUZUGURA. GUSA ABAGABO BAHA UMWANYA WOSE ABAGORE BABO BAKANGA KWITERANYA BAKEMERA GUSENYA BYINSHI NTIBAZI KO ARIBO BABIGARAMA IYO UKOMEJE KUMUNJENJEKERA, GUSA UMUGORE MURAGANIRA KANDI UKAMUSHYIRA KU MURUNGO NAHO IYO UKOMEJE KUMUSHYIGIKIRA MUMAKOSA UBA UMUROGA.
NJYEWE KU NGINGO YA GATATU YA KABIMANA NTABWO TUYEMERANYAHO NA GATO. AHUBWO MARC NA ZAMU NA AXEL NA BRUNO NKUMWANA WE NIBAMUTUMIRE BAMUHANE BAMUSHYIRE MU NZIRA NZIZA. ARIKO NKABAZA MARC URIYA MUGORE YAMUKUYE HEHE? NJYE NAGIRA INAMA BRUNO YO KURYA KWIBANIRA NA BA AXEL KANDI AKOMEZE ASENGE QUEEN NAWE ASHOBORA KUBABAZA BRUNO NTA WAMENYA; KUKI ASANGA YAMUHAMAGAYE AKAMUBURA NIBURA NTAVUGE ATI REKA NUMVE ICYO YANSHAKIRAGA NIBURA.