EPISODE 48: Alide ntakivugana na Bosco imyaka ibaye myinshi… Agiye kureba umusore wamubengutse | UMUSEKE

EPISODE 48: Alide ntakivugana na Bosco imyaka ibaye myinshi… Agiye kureba umusore wamubengutse

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – rubay.rw

 

… Bosco akimara kumva ko Alide amaze amasaha abiri agiye yahise yumva umusatsi umuvuye ku mutwe abura uko yifata. Yashatse gusohoka ngo agende gusa Juru ahita amufata.

Juru – “Bro, ariko bimeze bite? Ese nabimenya niba bitakubangamiye?”

Bosco – “Mwana reka njye kureba Alide rwose! Nkwiye kumubabarira kandi nkanamusaba imbabazi. Ntabwo nari nzi ko ibyamubayeho ari uko ntari nakoze inshingano zanjye zo kumurinda.”

Bosco yashatse kwishikuza Juru gusa Juru aramukomeza.

Juru – “Ariko se wabanje ugatuza umusa. Ubu se urakurikira Alide utazi n’icyerekezo yafashe? Nganiriza mwana gabanya ibintu bya huti huti nitubona bikwiye nanaguherekeze tujye kumureba.”

Juru yakomeje guturisha Bosco ni uko hashize umwanya bicara aho hanze ku ibaraza batangira kuganira. Bosco yabwiye Juru uko byagenze kose Alide aza kumureba iwabo, Juru yumva bimuteye agahinda gakomeye.

Bosco – “Reka nkubwize ukuri, namaze gusoma iyo baruwa numva ndasaze. Mama yahise anganiriza ibyo yari azi ku byabaye kuri Alide numva nkomeje kwishinja ikosa ndetse n’icyaha cyo kuba ntaraharaniye kumenya ibyabaye ku mukunzi wanjye. Alide yarangijwe kandi byabaye kubera uburangare bwanjye. Noneho uyu munsi namubabaje bitavugwa mufatirana mu buribwe bw’igikomere yatewe n’ahahise.”

Juru – “Yego nyine. Yego mushiki wanjye wamubabaje kandi agiye afite intimba.”

Bosco – “Juru muvandimwe mfasha. Mfasha rwose mbone Alide musabe imbabazi kuko nanjye nibwo nabasha gutuza. Sinzi uko ameze ubu, gusa ndahamya ko mbaye imbarutso igiye gutuma azinukwa abahungu.”

Juru – “Wabimenye. Alide rero akeneye igihe cye mwana. Afite urugamba runini imbere ye, ruruta cyane kujya mu nkundo. Afite umwana wo kwitaho ndetse akeneye kwiyakira kugira ngo imbere ye harusheho kuba heza. Bosco niba koko umukunda, reka ahahise hose ahashyingure maze atangire ubuzima bushya. Ndahamya ko ukomeje kuba mu buzima bwe, byajya bihora bimwibutsa byinshi by’ahahise. Naho ku kijyanye n’ibambazi cyooo…”

Juru atarasoza kuvuga, Bosco yahise amuca mu ijambo.

Bosco – “Juru..Juru rwose rekera aho. Uriya mwana mukunze igihe kinini. Navuga ko ari we mukobwa namenye gusa. Ni gute nabaho ntamufite koko? Ni gute nabaho nzi ko atambabariye.”

Juru – “Ariko se urumva yabura kukubabarira ate? Ni wowe wabaye komando se wiyahuza ibiyoga ujya kumufata ku ngufu?”

Bosco – “Ye? Reka daa ashwi! Ariko ubwo uravuga ibiki man?”

Juru – “Rero tuza. Kuko aho atakubabarira ni igihe waba uri uwo muntu watumye anyura mu buzima busharira. Man gusa icyo navugaga, ni uko nyine na we atari amakosa yawe pe. Kandi uko wamwitwayeho, birakwiye ku muntu wakundaga usanze yarahuye n’ubuzima budasobanutse.”

Bosco – “Ubwo se muri make umfashije iki?”

Juru – “Bosco urabizi uri umusangirangendo mwana. Reka mushiki wanjye yige kubaho atagufite. Yige kubaho adakundana kuko ari byo byamufasha kugira umutima uri hamwe. Mureke abanze yisobanukirwe kuko ubu yaribuze kandi wumve ko yakubabariye kuko nawe uramuzi ahora ashyira mu gaciro impamvu ituma umuntu akora ikintu.”

Bosco – “Juru reka njye mu rugo ndumva ntameze neza.”

Juru – “Genda uruhuke kandi n’urwo rwandiko urukanje urumire.”

Bosco – “Iki?”

Juru – “Ndabizi ubwo uzarubika nk’urwibutso…. Ibintu nk’ibyo. Oya, urutwike cyangwa urukanje kuko urwibutso rw’ibibabaje nta kindi rumaze uretse gutuma umuntu adahanga amaso imbere. Icyo nshaka kukubwira ni uko ukwiye kureba imbere yawe, ukabaho udafite Alide bityo ukazavamo umugabo ufite umutima ukomeye.”

Bosco yahise asohoka igipangu aragenda. Nta kindi kintu yongeye kuvugisha Juru. Juru yasigaye aho yumiwe ari kwibwira mu mutima ati:

“Muvandi rwose babarira Juru avugira aho. Ntajya ashobora guca ukuri ku ruhande, gusa wari ukwiye guhura nanjye.”

Uwo munsi ntabwo wari mwiza kuri Bosco ndetse na Alide.

Buri wese aho yari ari, agahinda kendaga kumuturitsa umutima. Bari bakwiye kubyakira, nubwo bitari biboroheye. Juru uwo munsi yahise ataha ndetse yirinda no guhamagara Alide ngo amubwire uko Bosco byamugendekeye. Nubwo Bosco na Alide bari bafitanye numero za telefone buri wese yumvaga yahamagara undi gusa bakihagararaho.

Iminsi yakomeje kwicuma, Alide akomeza akazi ke ko guhagararira abakora isuku kwa muganga. Nyuma y’umwaka umwe Alide yifuje gusubira ku ishuri azana umwana we aba arererwa mu rugo iwabo. Ababyeyi ba Alide bishimiye kurera umwuzukuru wabo cyane kandi bamwereka urukundo akwiye. Alide yakomeje kuba kwa Mama Sangwa, akajya yiga ataha week-end yagera akajya gusura umwana we ndetse n’ababyeyi. Ntabwo yari akibona Bosco kuko Bosco yari yaratangiye kwiga Kaminuza.

Alide yiganye umuhate n’ubwira nyuma y’imyaka 3 asoza amashuri ye yisumbuye mu ishami ry’amateka, Ubumenyi bw’Isi ndetse n’Ubukungu (HEG – History, Geography and Economics). Kuva Alide yasubira mu ishuri inzozi ze zari zarahindutse. Kuko yumvaga muri we yarahohotewe akavutswa uburenganzira bwe, Alide yahise agira inzozi zo kwiga Amategeko muri Kaminuza, wenda akazavamo Umucamanza mwiza cyangwa undi wese uharanira ubutabera kandi akarwanya akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abakiri bato.

Ubuzima bwo gukundana yari yarabuhagaritse gusa ubwiza bwe bwatumaga abasore babyiganira gutsindira umutima we.  Umunsi umwe yari kuganira na Mama Sangwa.

Alide – “Mama Sangwa ni ukuri nkurimo umwenda uruta ubuzima. Navuga ko wongeye kumpa amahirwe yo kwishakamo uwo ndiwe. Nzahora ngushimira.”

Muganga – “Oya Ali, ibi ntaho bihuriye nkurikije ibyo Papa wawe yankoreye. Umuryango wanyu n’uwanjye mbona ari bimwe.”

Alide – “Ndahamya ko n’umuryango wanjye utazahwema kugushimira.”

Muganga – “Ibyo tubireke, harya amanota yanyu azasohoka ryari?”

Alide – “Ejo saa tanu. Gusa nyine mfite ubwoba. Ndi gusaba Imana ngo impe amanota meza azampesha kwiga Kaminuza kandi nige amategeko.”

Muganga – “Bizakubere nk’uko ubyizeye mwana wa. Kandi nizereye muri wowe kuko uri umukozi muri byose.”

Alide – “Murakoze.”

Alide akiri aho hari umusore wahise umuhamagara kuri telefone.

Alide – “Karame!”

Uwo musore – “Ese uyu munsi uraza kuboneka? Mbabarira ntumbeshye nk’uko ubushize byagenze.”

Alide – “Ndagusezeranyije. Ahubwo se he? Ryari?”

Uwo musore – “Mpa isaha imwe ndaba nkubwiye aho uza kunsanga. Kandi ngufitiye akantu kadasanzwe!”

Alide [YISETSA] – “Winyicisha amatsiko. Nakunda kukabona. Murakoze”

Uwo musore – “Urakoze nawe kwemera ubutumire bwanjye.”

Uwo musore yahise akupa gusa Muganga yitegereje ukuntu Alide yishimye atangira gukemanga ikintu. Yahise abaza Alide ati:

“Mwana wa, ese uwo ni Christian wa musore uri muri stage kwa Muganga?”

Alide “Hm Mama Sangwa ubwo umumenye ute?”

Muganga – “Njya mbona ukuntu asoza akazi aza kukureba cyangwa akambaza aho uri nkumva ndabakemanze.”

Alide – “Hu..hu..humura rwose ni inshuti yanjye bisanzwe. Ahubwo ngiye kujya kumureba.”

Tugaruke ku ruhande rwa Christian ari kuganira na Mugenzi we babana.

Christian – “Gabanya kumbaza ibibazo byinshi musaza.”

Mugenzi we – “Cya cyuki ukaba uragitsindiye se. None se si we ugiye kureba mwana?”

Christian – “Ahubwo nsengera ntsindire umutima we. Gusa Alide yitiranwa neza neza nk’umukobwa twari duturanye tukiri bato. Kandi mbona yaba ari we wakuze mwana. Ariko nkibaza nti, ni gute yaba agisoza amashuri yisumbuye kandi uwo wundi twarigaga kuri promotion zimwe?”

Mugenzi we – “Reka da, wasanga uriya ari uwo mu muryango wabo bitiranwa. Ahubwo biraza kukorohera kuko urahita ubona ibyo muganira.”

Christian – “Oya sinatuma tubivugaho mwana. Kuko kera nari ikirara sana, kandi nigeze guhemukira uwo Alide wa kera. Ariko uriya ntabwo ari uwa kera kuko ntiyamenye….oya nako, narahindutse cyane nta muntu wamenya twahuye mu myaka 10 ishize. Ibyo byose ntabwo bikuraho ko Alide nsigaye mukunda!”

Ibaze: Ese uyu Christian yaba ari muntu ki? Ahahise he se hahuriye he na Alide?”

NTUZACIKWE NA EPISODE IKURIKIRA YA BAHO.

Siga comment y’uko wumva bizagenda, cyangwa utange igitekerezo. Ibyo iyo ubikoze, bitera imbaraga umwanditsi. Ushobora gusura urubuga rubay.rw, ugasoma izindi nkuru z’uruhererekane *****************

 

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Humm ko ngize akantu Ku mutima, aho suyu wafashe Alide ku ngufu? Alide mbabarira ntuh

  • Humm ko ngize akantu Ku mutima, aho suyu wafashe Alide ku ngufu? Alide mbabarira ntuhemukire Bosco aracyagukunda kd ibyabaye byose n’intimba yo kumuhisha ibyari byabaye!! Komeza neza mwanditsi.

  • Alide se ko agiye guteretwa n’uwamuhemukiye, azabumenya ate?

    Ni bibagombwa se bakabana , akazamenya ko ariwe wamuhemukiye ,aza mujyana mu butabera kandi ari umugabo we , ?azashobora se kumubabarira?

    Azareba se Umwana acyene ye Se bimutere ku babarira se?

    Jye ni aho ngeze …,Alide yarakundanya na Christian ,maze ikibazo kikaba ingutu amaze kumenya ko ariwe wamwangije.

    Mwanditsi ,urakora kabisa….Koramo film mbara nkuru

  • kumbe nuwo murezi yafashe Alide kungufu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *