Episode 5: Inzozi zabaye impamo ntabarwa n’umushumba | UMUSEKE

Episode 5: Inzozi zabaye impamo ntabarwa n’umushumba

……. muri iyo mvura nibwo agahinda kari kakomeje kubyimba muri njye kabaye kose maze ndaturika ndarira, amarira yivanga n’ imvura yari indi ku mutwe.

Nakomeje gutera isekuru ngerageza kugenda ariko bikomeza kumbera ingorabahizi, umwijima warabuditse ndetse imvura iriyongera muri iryo shyamba ry’ inzitane ubwoba bwakomeje kuba bwinshi, amaguru yari yabyimbye nkandagira nkababara byakubitaho ibisebe nari nagize biba ibindi.

Nakomeje guhahanyaza ngeze imbere biranga, kwihangana birangirira aho nicara aho nari ngeze, nta kundi amarira niyo yakomeje kwisuka ku matama yanjye numvaga ko ibyanjye burangiriye aho.

Nkiri aho narebye inyuma yanjye ndahunyeza mbona igisa n’ inka nihumura mu maso…koko zari inka.

Muri ako kanya nahise nsaba Imana ngo imfashe izo nka zibe zifite umushumba, mu gihe nkiyisaba iba iransubije, nabonye umuntu wari uzirongoye ntabwo niriwe ntaka yahise ambona aza yihuta aho nari nicaye nta cyo yigeze ambaza uwo musore yahise ampagurutsa vuba aransindagiza biranga anshyira ibitugu aho niho nongege kwibuka za nzozi narose.

Yamanutse hepfo y’ umuhanda ari nako akabukira inka muri iyo mvura bidatinze nongeye guhunyeza mbona inzu yasaga n’ ishaje yari ifite akabaraza gato kw’ irembo, dukomeza tuyigezeho uwo musore aranyururutsa netse aranyicaza yihuta ajya kureba inka yari acyuye.

Kuri kabaraza gato kendaga gusenyuka nari nicaye hari umuntu ntabonaga neza wakinguye umuryango mubonye ndikanga ngira ubwoba amena amazi yongera gusubira mu nzu ntabwo yigeze ambona aho nari nicaye mu nguni.

Narahagurutse ngo ngende nkomange mu gihe nishingikirizaga igikuta wa muntu yongeye gusohoka, yari umugore wari wifubitse cyane, akimbona agwa mu kantu ntangira gutera intambwe nsubira inyuma yahise ambwira ati;

We-“Humura! Humura! Wigire ubwoba…..wigira ubwoba ni bite? Uri inde wageze aha ute?”

Iryo jwi ry’ umugore wari wifubitse cyane ahantu hose ryarampumurije ndetse ahita atera intambwe aza ansanga ampereza ikiganza mbanza gutinya nkomeza gutitizwa niyo mbeho yari nyinshi.

Yaraje amfata akaboko ntera intambwe twinjira mu nzu, nasanze acanye mu nzu aho yatekeraga anyicaza ku gatebe.

Ako kanya nahise ankuramo umupira wari watetemye arawukamura ahita amfubika ikiringiri nicara imbere y’ umuriro, yampereje agasorori kari gashyushye, kari karimo agasosi ntangira kunywa.

Yatangiye kugerageza kunyitaho ku bikomere ndetse aramfuka ibyo birangiye, hari uwakinguye….yari wa musore w’ umushumba.

Yahise avuga cyane,

Umushumba-“Ziranyirukankije koko! Nzigaruriye hepfo iyooo! Sinjye ndose nzigeza mu kiraro! Mbega imvura! Mbega imvura! Ni umuvumbi ndakubwiye!”

Wa mubyeyi yahise amusubiza ati,

We-“Nuko Imana ishimwe, ariko se, uyu mwana w’ umukobwa ntabwo wamubonye ko mbona ntacyo bikubwiye?”

Umushumba-“Ahubwo ngarutse nayabangiye ingata nzi ko akiri hariya hanze namusize,

Wa mubyeyi yaguye mu kantu ahita amubaza,

We-“Ayigaa Mana! Dore ndasohotse mubona hanze agwirirana? Umukuye hehe se disi?

Umushumba-“Nari nkyuye, mu gihe nakabukiraga inka mbona umuntu,niko kumwegera nsanga ni uwo mukobwa, atakibasha kugenda, ndavuga nti reka muzane mu rugo iyi mvura itamucikiraho”

We-“Ariko Mana yanjye Imana itabara abayo! Niko se maa, urava he ukajya he?”

N’ imbeho nyinshi nahise musubiza nti,

Njyewe-“Ndi kuva kwa Data wacu ngiye mu rugo iwacu”

Yarongeye arambaza ati,

“Iwanyu se ni he?”

Njyewe-“Mu rugo ni mu Rusave”

We-“Uuh? Mu Rusave? Ko ntahazi? Ahubwo se wihaye umuhanda wenyine? Byakugendekeye bite?”

Aho kumusubiza ikiniga cyaramfashe nanirwa kuvuga ndaturika ndarira atangira kumpoza.

Yagiye kundyamisha…mu gitondo nakangutse nshigutse ndeba aho ndi ngira uboba bwinshi, natuje umutima nsubije ubwenge ku gihe nibuka uko byaraye bigenze.

Narabyutse nkabakaba imyenda yanjye ndayibura, mfata igitenge nabonaga aho hafi ndakenyera ndacumbagira ndasohoka.

Nageze hanze mbona imyenda yanjye yanitse, ndeba hirya ndeba hino mbura umuntu.

Nyuma y’akanya gato wa mubyeyi yahingutse aho, yikoreye ijerekani, nibwo nahuje amaso nawe.

Amaze gutura ijerekani yahise ambwira ati,

“Ese wabyutse? Ko wabyutse kare maa? Iyo ukomeza ukiryamira ko wari unaniwe?”

Nahise musubiza nti,

Nta kibazo naruhutse”

We-“Reka nze nkurebere icyo ushyira mu nda”

Uwo mubyeyi yinjiye mu nzu, nanjye nicara hanze aho ku kazuba, nkomeza gutegereza bidatinze anzanira agakombe k’ igikoma ndetse n’ ibiryo ntangira kurya, maze kwijuta nibwo natangiye kumufasha imirimo yoroheje ari nako tuganira,

We-“Harya wambwiye ngo iwanyu ni hehe?”

Naramusubije nti,

Njyewe-“Ni mu Rusave”

We-“Eeeh! Ariko se ko ntahazi? Ntabwo mpazi rwose, aho ho ntabwo mpazi pe!”

Koko hari kure cyane yewe nanjye ubwanjye uretse kuyoboza ntabwo nari kwijyana ngo nigezeyo.

Uwo mubyeyi yahise ambwira ati,

We-“Nanjye dore nibera hano nuriya muhungu wanjye”

Muri ako kanya natangiye kwibaza ukuntu uwo mubyeyi n’ umuhungu we baba ahantu ha bonyine impande y’ ishyamba.

Hashize akanya maze arambwira;

We-“Ariko se mbwiza ukuri, uwo So wanyu utagira impuhwe waguhereje umuhanda ngo ugende wenyine n’ amaguru yabitewe niki?”

Njyewe-“Ntabwo ari we wampereje umuhanda ngo nerekeze iwacu ahubwo ni njye wawihaye”

Yongeye kwikanga yongera kumbaza,

We-“Ubwo warifashe wiha umuhanda koko ngo ugiye iwanyu? Niki wahungaga kwa So wanyu?”

Naratuje maze mbwira uwo mubyeyi nti,

Njyewe-“Mubye! Ndi gusanga umuryango wanjye nahungijwe, ntabwo nakwemera gukomeza kubaho ntazi impamvu najyanywe kure, kwihanganira ko najugunywe  byakomeje kunanira mfata umuhanda”

Nyuma y’ akanya gato,

We-“None se aho wajyanywe ubayeho nabi?”

Njyewe-“Oya”

We-“Mwana wa? Ko ahari wa mugani ushobora kuba udashobotse?”

Njyewe-“Oya…oya rwose”

We-“None, niki wakoze cyatumye ujyanwa kure y’ ababyeyi bawe?”

Muri ako kanya natuje umutima maze uwo mubyeyi atera inkingi itama ntangira kumubwira byose nawe anteze amatwi, nubwo ntari muzi yagombaga kumenya icyanteye kwiha umuhanda kandi birumvikana nk’ umuntu wari wantabaye we n’ umwana we bakanshumbikira batanzi.

Namubwiye byose nzi mu rugo nuko nahavuye nkajya kwa data wacu amaze kumva byose yarambwiye ati,

We-“Uko ubivugana ikiniga ndumva disi unteye agahinda, ubwo se? Ahubwo se Mana! None se koko iyo ureka kwiha umuhanda ntiwiteze ibi bibazo koko? Reba ukuntu waje umeze? Uziko wari ugiye kwicwa n’ umusonga?”

Nakomeje guceceka hashize akanya,

Njyewe-“Ahubwo reka nitegure nkomeze urugendo”

We-“Oya…oya ntabwo nakwemera ko ukomeza urugendo ndi umubyeyi, reba ukuntu amaguru yabyimbye? Oya…oya mwana wa, rwose agahinda kawe ndakumva ariko ntabwo wakwiyahura mbibona”

Nakomeje guhatiriza nshimira uwo mubyeyi musaba ngo andeke nkomeze urugendo ariko ambera ibamba ndatuza nkomeza uturimo ndetse akomeza kunyitaho.

Bwarije buracya ndetse burongera burira buracya, uko iyo minsi yirengege niko nakomezaga kwishimira uwo mubyeyi mwiza, ku mugoroba umwe ubwo twari turangije kurya twota naramubajije nti,

Njyewe-“Ariko se mubye! Kuki muba mwenyine aha hantu? Na wa mushumba ntabwo agitaha? Ubaho gutya ukabishobora?”

Yaratuje hashize akanya gato arambwira ati,

We-“Mwana wanjye ibyanjye ni birebire, uku niko nabaye”

Njyewe-“None se ko atongeye kugaruka ngo mushimire?”

We-“Mwana wanjye se….uriya muhungu wanjye ubundi ntabwo akunze kuba ari hano, yibera mu nka za Sebuja, agera hano nkiyo yahuye cyangwa acyuye”

Nakomeje gutuza nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“Eeeh! Nindamuka ngiye rero ataragaruka uzamunshimirire, uzamumbwirire ko ari we nigeze kurota mu nzozi andokora mu mage, nanjye nzamusabira imigisha myinshi”

Nyuma yo kwitsa imitima icyarimwe twakomeje kota dore ko ubukonje bwahoraga aho hantu, mu gije nari ndi kwenyegeza nagiye kumva numva ngo pooo! Urugi rwatuguyeho induru nyiha umunwa……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 6 yiyi nkuru, NTA SHYA RY’ ISHYANO kuwa mbere mu gitondo

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • INZOZI ZUMUNTU NI IKINTU GIKOMEYE MBA NKUROGA IZOUYU MUKOBWA YAROSE ZABAYE IMPAMO ARATABARWA NAMUGIRA INAMA YO KUGARUKIRA AHO AGEZE AGASUBURA KWA SE WABO

  • Noneho iyi fil yo ntakubeshye ni action uyu mwana yazanye umuvumo muri uyu muryango nasubire iyo yavuye areke gutesha umuryangi yasanze umutwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *