EPISODE 5: Superstar ahanze akazi ko kugira inama abakorera Nyabugogo | UMUSEKE

EPISODE 5: Superstar ahanze akazi ko kugira inama abakorera Nyabugogo

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

Uwo mukobwa yitegereje Superstar abura uko abigenza ahita aturika araseka kuko uwo musore yari yamutangaje. Superstar yarabibonye ahita amubwira ngo:

“Hm ko useka se mwali mwiza. Cyakora urakoze ngiriwe umugisha wo kubona akamwenyu kawe! Kumbe ni uko useka neza igiko?”

Uwo mukobwa yarasetse agati karaturika akandi karamera. Gusa Superstar yarebaga iminsi ibiri ishize nta n’igiceri cy’atanu afite akumva arumiwe, agatekereza ukuntu yibwe ibye byose, mu mutima we akumva n’ubwoba buramwishe. Uwo mukobwa yahise amubaza ati:

“Ariko wa musore we ndabona udasanzwe, ubundi ni iki kiguha kwihagararaho bigeze aho?”

Superstar yahise amusubizanya amaso yitegereza agira ati:

“Ntabwo erega nihagararaho, ahubwo ni uko mvuga ukuri mu bintu byose. Sinjya ndwana n’umutima cyangwa ngo nshe ku ruhande. Nk’urugero nkikubona nakubwiye ko uri mwiza, kandi impumuro yawe n’ubu iracyandwaza, mu kanya maze kukubwira ko ngukunda. Ibyo byose ukeka ko nakubeshyaga? Oya. Kwari ukuri kudafite inkurikizi kandi ibyo navuze sinkwiye kubizira… nako ninshake mbizire!”

Uwo mukobwa yitegereje Superstar abona abivuga ashize amanga kandi amwitegereza atamukuraho amaso ahita amubaza ngo:

“Ese ubundi witwa nde?”

Superstar yamusubije n’ubugenzuzi bwinshi agira ati:

“Utekereje ko nituva hano utamenye uko nitwa uzajya unyibuka ukabura uko unshushanya usubiramo izina ryanye mu bitekerezo byawe. Ikindi urumva wabuze uko unsaba numero kuko ufite ubwoba ko utazongera kumbona, ikindi ufite gushidikanya mu mutima wawe niba naba ntari umutekamutwe wa Nyabugogo, muri make uri kumva ko nta Munya-Kigali wo kwizerwa. Reka nkumare impungenge, koko ntukwiye kunyizera kandi ukwiye no kunyizera ukanteganyaho impande zombi zo kuba ndi mubi cyangwa mwiza. Njye numvaga amazina yanjye atari ngombwa kurusha uko wari gushaka kumenya ngo ubundi ndi muntu ki! Ariko ibyo nta kibazo ndakwibwira, nguhe na numero ariko mvuye mu bwiherero.”

Superstar yahise ahaguruka umukobwa asigara yumiwe neza, gusa afite no gushidikanya kwinshi mu mutima we ko yaba ari gukururana n’umutekamutwe. Umutima we wari urimo kurwaniramo amahitamo menshi niko guhita atekereza ati:

“Burya uburyo bwiza bwo kwirinda umutubuzi ni ukumuhunga ukamujya kure.”

Yahise ahaguruka afata isakoshi ye aragenda ngo asubire muri gare akomeze ajye i Muhanga nk’uko byari byamuzinduye.

Superstar we ubwo yari avuye mu bwiherero bahise bamwishyuza ijana yumva arumiwe. Yahise atangira kubaza umukobwa uri kwishyuza niba ari ibisanzwe cyangwa niba bije vuba. Uwo mukobwa yahise abaza Superstar niba yaba ari mushya muri Kigali ku buryo atazi niba ubwiherero bwishyurwa. Superstar yahise amubwira ati:

“None se muko, wenda sindi kwihuta reka tuganire gato! Nkubu ibi bintu bigira amafaranga? Simvuga ayinjizwa n’umukoresha wawe, ndavuga ayo winjiza. Kandi ni ukuri si ukukwinjirira mu buzima, kuko wasanga arinjye Malaika ugiye kugutabara.”

Umukobwa yahise asubiza Superstar ko burya akazi kose karuta kwicara kabone n’iyo kaba kaguha make. Umukobwa akivuga gutyo Superstar yahise akurura agatebe! Yahise atangira kubaza uwo mukobwa utubazo dutandukanye ati:

“Uvuze ukuri pe. Burya winjiza niyo byaba ifaranga rimwe bipfa kuruta. None se nk’ubu hano muhakodesha angahe? Mugakuramo inyungu ingana iki?”

Umukobwa yahise asubiza Superstar amurakariye kuko yabonaga Superstar aje nko kuneka, ari gatumwa, yaramubwiye ati:

“Wa musore we gabanya, nyishyura ugende!”

Superstar yahise abwira uwo mukobwa ngo:

“Nyamara nubwo ushaka kunyirukana, uko bisa kose uhembwa amafaranga make atagushimishije. None se niba uhembwa ibihumbi 50 ndetse ugahabwa igihumbi cyo kurya buri munsi, ibyo bikaba mu minsi 30 (ukwezi), ibaze noneho mu gihe waba ubona ibihumbi 300 muri iyo minsi 30….”

Hashize akanya umukobwa areba Superstar gusa adasubiza ni uko Superstar arongera aravuga ati:

“Nicyo Boss wawe akurusha kandi niyo mpamvu uzahora uri umuyoborwa imbere ye! Reka nze nkwishyure ngende gusa wabaye unkuraho iby’ingirakamaro. Natangiye nkubwira ko nshobora kuba arinjye Malaika wa gutabara muri kano kanya.”

Yahise asa nkukora mu mufuka ahindukira akora mu yindi mifuka, ni uko umukobwa ashyize mu gaciro yumva ashobora kuba yitesheje amahirwe aza rimwe mu buzima ahita avuga ati:

“Ese ubundi uri muntu ki? Kuki se uri kumbwira bino?” [abibazanya amatsiko y’akataraboneka].

Superstar yahise agirirwa umugisha wo kongera kuvuga ahita akurura agatebe yegera uwo mukobwa, amureba mu maso arangije aravuga ati:

“Njyewe ndi umujyanama muko, wenda urumva bitangaje gusa mpembwa kubera ako kazi bivuze ngo mfasha benshi kuva mu bibazo byaba iby’ubukene cyangwa ibindi. Buriya rero wa mwali we, mu buzima habamo abantu babiri: uyobora n’uyoborwa. Ikibabaje si ukuba uyoborwa ahubwo, ikibi kandi gituma uba mu bukene bw’iteka, ni ukuvuka uyoborwa ugapfa ukiyoborwa. Icyo mvuga ukaba ukorera boss wawe ukuyobora hano, ukazapfa ukimeze utyo cyangwa utarimuka mu mafaranga ukorera. Burya twebwe twiyuha akuya dukora, noneho tukinjiriza utuyobora akayabo k’amafaranga, nawe akazafata kutuvungukira tw’inyugu akaduha. Niba ukeka ko mbeshya, reba amafaranga ukorera ku munsi ukajya kuyatanga ku mukoresha wawe, noneho wibaze ari wowe nyirayo cyangwa urebe ukuntu uhembwa make kandi ari wowe uyakorera.”

Uwo mukobwa yumvise atangiye gufatwa n’amasomo ya Superstar ni uko abura icyo avuga. Superstar yahise yongera aramubaza ati:

“None se umaze amezi angahe hano? Uhembwa angahe? Kandi boss wawe ahakodesha angahe?”

Uwo mukobwa yasubije Superstar ko amaze umwaka ahakora kandi ko ahembwa ibihumbi 60 ku kwezi. Yamubwiye ko bahakodesha ibihumbi 110 ku kwezi ariko…, uwo mukobwa atarasoza kuvuga Superstar yahise amubwira ko niba ahembwa ibihumbi 60, boss we yinjiza ibihumbi 600 kuko byibuze abakoresha bacu baduhemba 1/10 cy’ayo twabinjirije noneho twaba turi umukozi urenze umwe tukagabana rya 10%. Yahise akomeza abwira uwo mukobwa ko iyo aza kuba yariteye icumu muri uwo mwaka wose byibuze akizigamira ibihumbi 30 ku yo ahembwa, ubu aba amaze kwizigamira ibihumbi 360 byamwishyurira amezi atatu y’ubukode bw’imisarani kandi agasagura make yo kugura n’ibindi by’ibanze.

Umukobwa yarumiwe abura icyo avuga kuko yumvaga kudatera imbere kwe ari imibare mibi no kutagira ubushishozi. Yatekereje ukuntu akora ataha ahantu hafi kandi agenda n’amaguru yumva yagakwiye kuba yaranazigamye arenze ibihumbi 30. Yahise yumva bimubabaje mu gihe agiye kugira ikindi kintu avuga, Superstar yahise ahaguruka aragenda gusa amusigira numero. Umukobwa yarebye neza abona imbere ye numero za telephone n’igiceri cy’ijana Superstar yari amusigiye ahita asohoka amusanga ngo amugarure. Superstar atari yagera ku muryango yahise akubitana n’abandi bakiliya benshi bari baje mu bwiherero bahagaze, umwe muri bo ahita abwira Superstar ati:

“Musore nubwo tutakuzi gusa umuntu nkawe turamukeneye, inama zawe rwose…. Twakumvaga byose waganiriye na Esiteri kandi reba byose wavugaga na boss we yakumvaga.”

Superstar yari yavuganye ijwi riri hejuru ku bushake, bivuze ngo uwo wari umugambi we, ahindukiye koko yabonye abagabo babiri bahagaze aho hafi gusa ntiyashishikarira kumenya uwo boss ari uwuhe. Yarebye abo bantu ahita ababwira ko ari kwihuta afite undi mukiliya nk’uko bari bumvise akazi akora. Bemeye ko yabaha ubufasha nkuko asanzwe akora gusa arihuta ajya hamwe yari yicaye kare, asanga wa mukobwa yahavuye. Hashize akanya abona wa mukobwa bari kumwe mbere agarutse ahita abwira ba bantu bari bamukurikiye ati:

“Ngaho nimugende mvugane n’umukila ubwo musabe uriya mukobwa numero zanjye. Kandi ndabashimira ko mwambonyemo Umujyanama wazahura ubukungu bwanyu”

Ibaze:

Ese kuki uyu mukobwa agarutse kandi yari yanzuye gusiga superstar?

Ese iyi minsi 30 izarangira abonye ibihumbi 300?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 6

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • mwari mukoze ariko mwikosore kuko inkuru yanyu iratinda cyane kbs

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *