Episode 6: Nakomeje urugendo nongera kurara nzira aho ntazi | UMUSEKE

Episode 6: Nakomeje urugendo nongera kurara nzira aho ntazi

……….Nyuma yo kwitsa imitima icyarimwe twakomeje kota dore ko ubukonje bwahoraga aho hantu, mu gihe nari ndi kwenyegeza nagiye kumva numva ngo pooo! Urugi rwatuguyeho induru nyiha umunwa.

Ako kanya nabonye abagabo batatu bari biyoberanyije bipfutse imyenda mu maso, bavugaga badukankamira ngo: “Muceceke!” ibyo njye ntakozwaga nakomeje gutabaza nacecekeshejwe n’ urushyi umugabo umwe yankubise mu maso nkasa n’ utaye ubwenge.

Numvise ibyacu birangiye, aho niho natangiye kwicuza impamvu nemeye gufata umwanzuro wo kwerekeza iwacu mpubutse nibwo nabonye ko nta mahirwe mfite mu nzira yo gutaha iwacu.

Muri ako kanya nakomezaga kumva abo bagabo bavuga ngo tuzane amafaranga, nibwo namenye ko ari abajura, ndetse batangiye kubabaza wa mubyeyi twari turikumwe.

Wa mubyeyi yakomeje gutakamba avuga arabaha ibyo afite byose ariko bakatureka amahoro, agihaguruka ngo ajye kubikura aho yabitse ako kanya numvise ijwi rya wa muhungu we rivugira hanze….yari atashye avuye mu kazi ke k’ ubushumba,

We-“Yeeeeh? Ibi niki mwo kagira Imana mwe? Mama! Mama!….”

Yahise atangira gutabaza ba bagabo bakimwumva bagwirirana umwe aca ahe nundi ahe bagenda batyo, bamaze kugenda wa musore yarinjiye Nyina atangira kumuganyira amubwira ko bari badusahuye habuze gato…..bagatwara twose ariko bakareka amagara muri iryo joro ntawatabaye dore ko bari batuye bonyine.

Iryo joro twaraye tutaryamye dore ko ubwoba bwari bwose, mu gitondo wa musore yazindutse agerageza gusana urugi, ni njye nawe twari twasigaye mu rugo, Mama we Mama we yari yagiye mu isoko.

Nakomeje kwitegereza uwo musore ashishikaye, umusore nabonaga ko akunda gukora cyane, muri njye natekerezaga aho nahera ngo mfate umwanya mushimire ko muri rya joro yahabaye, ngize ngo ntangire mufashe ahita ambwira,

We-“Ubwo se…wikwigora rwose ndabyikorera, ahubwo se watuje umutima ubwoba bwashize?”

Njyewe-“Oya…nubu ndumva umutima utari hamwe”

We-“Ihangane bibaho, hano ntabwo ari ubwa mbere abajura badutera, no kwa databuje baherutse kubaraza rwa ntambi, ariko byabaye amahire nabwo bigenda nkuko byaraye bigenza hano”

Amaze kumbwira atyo nahise mubwira nti,

Njyewe-“Yewee! Ndumva ndushijeho kugira ubwoba”

We-“Oya humura wigira ubwoba ntabwo bagaruka, ahubwo, uzi ko iminsi umaze aha ntazi uko witwa? ”

Njyewe-“Nanjye nuko”

We-“Njyewe rero nitwa Ngabo”

Nahise musubiza vuba nti;

Njyewe-“Nanjye nitwa Uwase Divine”

We-“Witwa neza! Izina ryo mu basirimu rwose”

Hashize akanya katari gato Ngabo ahuze yubuye amaso turayahuza maze arambwira ati;

Ngabo-“Ariko nyuma ya byose ntabwo wigeze umbwira aho wavaga naho wajyaga, mbwira rwose menye uko byakugendekeye kugira ngo ngusange hariya hantu ubuzima bwawe buri mu mage”

Njyewe-“Ngabo! Buriya ndi uwihaye umuhanda ntacyo niramira ngo nerekeze iwacu ku ivuko nakuwe ntazi impamvu, byatangiye nsitara ngaca amano, bikomeza banyiba igikapu…igare ryenda kunsha hejuru….mbese ni birebire ariko ntabwo mbyicuza”

Ngabo yaretse ibyo yariho maze antega amatwi ntangira kumubwira byose ntacyo nsize,

Ngabo-“Ndumva warahuritse pe! Rwose ihangane kubyakubayeho, wagize amahirwe ahubwo”

Njyewe-“Nta kundi”

Ngabo-“None se ubwo hakurikiyeho iki? Ko ureba urugendo wibwiraga ko rworoshye rukomeye? Uzasubira inyuma cyangwa uzakomeza?”

Natuje umutima maze mbwira Ngabo nti;

Njyewe-“Ngomba gukomeza, ahubwo mu gitondo ndagenda”

Ngabo-“Ariko rero wa mwana w’ umukobwa we urakina mu bikomeye! Ntabwo wazagera iyo ugiye uko wahambwiye nukomeza kwihereza umuhanda ugenda n’ amaguru”

Njyewe-“Nzagerayo ye! Kandi bidatinze, ikinshimishije  kuruta ibindi nuko ngiye ngushimiye ko wantabaye ukankiza muri ya mvura n’ umwijima, ukanzana iwanyu, burya bwose ziriya zari inzozi narose zabaye impamo”

Ngabo-“Koko se?”

Ngabo yikije umutima maze yongera kumbwira,

Ngabo-“Umva rero, ntabwo ndi umupfumu ariko ndareba igihuru nkakibonamo igihunyira, ndagusabye tekereza neza wibuke ibyo ababyeyi bawe bakubwiye umunsi mujya gutandukana  urebe naya magorwa yose wahuye nayo mu nzira ugarukire aha usubireyo”

Akimbwira atyo ntabwo nabikojejwe nakomeje kumubwira ko bidashoboka ngomba gukomeza nkajya iwacu gusa ariko nawe akomeza kunyibutsa aho yamvanye ambwira ko ndi kwitera umuruho.

Namubwiye ko byanga binoga ngomba gukomeza urugendo abura ikindi akora nyuma yo gutuza umutima arambwira

Ngabo-“Noneho ubwo wanze kuva ku izima wakwemera ukazakomeza urugendo mu cyumweru gitaha ko Databuja aribwo  azampemba? Niba rero wakwemera ugategereza nazaguha agatike ukareka kwiha umuhanda ugenda n’ amaguru”

Nubwo numvaga ari cyera ariko kandi Ngabo yambereye umwana mwiza aranyitangira  mbyemera ntazuyaje ndamushimira.

Umunsi wo gutaha nazindutse iyarubika nditegura, Mama Ngabo yari wantanze kubyuka ashaka icyo ngenda nshyize mu nda, maze kurya ambwira atuje ati,

Mama Ngabo-“Ngaho genda, umwana ujya iwabo ntawe umutangira, uzagereyo amahoro kandi uzashire urukumbuzi rwakubunze mu mutima ukiha umuhanda, ikindi kandi nukura ntuzibagirwe ko wanyuze aha, ngaho genda uzagereyo amahoro, Ngabo nakungereze iyo ku muhanda”

Nahobeye Mama Ngabo nsohokana na Ngabo twerekeza ku muhanda gutega, hari imodoka nto y’ umutuku yaje dutambika akaboko mu muhanda,

Iyo modoka yarahagaze turegera, yari irimo umugabo n’ umugore basaga n’ abavuye mu butembere, uwo mugabo yahise atubaza,

We-“Bite byanyu?”

Twese-“Ni byiza’

We-“Murajya hehe se ko mbona mutega imodoka iyo ari yo yose?”

Njyewe-“Ndajya mu Rusave”

We-“Yampaye inka! Aho ni he?”

Natangiye kumurangira ariko ntahamenye abonye bimugoye apfa kwikiriza ninjira mu modoka mpepera Ngabo mfata urugendo ubwo…..

Mu nzira tugenda nakomeje kugenda nsubiza amaso inyuma nkibuka urugendo rwanjye rw’ amagorwa gusa ngakomeza gusiganira kugera iwacu.

Wa mugabo wari utwaye imodoka yatangiye kugenda ambaza ibibazo bitandukanye nkamusubiza. Mu gihe twari mu nzira imodoka yahagaze ahantu hamwe ahita avuga,

We-“Reka turuhuke gato dusome ku mazi turaba dukomeza urugendo”

Bavuyemo nsigara mu modoka ariko uwo mugabo ambwira kuvamo nanjye tukajyana, niko byagenze twinjiye ahantu nabonaha hasa n’ akabari ndetse ako kanya baratwakira.

Uwo mugabo yakomeje kuganira n’ uwo mugore ndetse haza n’ abandi bantu barizihirwa ndetse cyane, amasaha akomeza kwicuma butangira guhumana ngira ubwoba ariko mbura aho mpera mbaza.

Amasaha yakomeje kwicuma ndetse buranahumana, mu gihe nibazaga icyo nakora, wa mugore yahise aza aranyegera maze arampumuriza ambwira ko turatahana iwe nkazakomeza urugendo bukeye bwaho umutima urankomanga ntangira kwibuka ya magambo Ngabo yambwiye ambuza, ambwira guhina akarenge nkareka gukomeza urugendo.

Aho nari nicaye muri icyo gicuku abandi baganira bizihiwe njye natangiye gusinzira wa mugabo abibonye,

We-“Eeeh! Wa mwana ndabona ibitotsi byanze! Mada! Ba ugiye kumuryamisha mu modoka”

Ako kanya nagiye kuryama mu modoka, nongeye kubumbura amaso tugeze ahantu ntazi tuvamo twinjira mu nzu nziza cyane gusa ngikandagizamo akaguru umutima uransimbuka…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 7 yiyi nkuru, NTA SHYA RY’ ISHYANO kuwa mbere mu gitondo

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eddy usigaye utinda naho uziye ukazana résumé y’inkuru!! Wisubireho rwose.

  • Yewe birabe ibyuya nge ndumva ibyuyu mukobwa atari amahoro

  • Uyu mwana afite dayimoni

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *