EPISODE 6: Superstar agize amahirwe adasanzwe abonye umuntu umuha ibihumbi 100 | UMUSEKE

EPISODE 6: Superstar agize amahirwe adasanzwe abonye umuntu umuha ibihumbi 100

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

Abo bantu bahise bagenda gusa Superstar arushaho guhangayika kuko yibazaga inzira biri bunyuremo ngo abone amafaranga yo gufunguza umubyeyi we bikamucanga. Yaratuje, ariruhutsa, muri we atangira kwiremamo ibitekerezo byiza bimuha icyizere cya buri kanya. Wa mukobwa yahise amusesekaraho ni uko aricara ahita abaza Superstar n’amatsiko menshi avanze n’umujinya ati:

“Niko wa musore we, ni ibiki wankoze koko?”

Superstar “Hmm …. none se Lilia, ni iki nakora ku cyizere cyanjye cy’umunsi koko? Ntubizi koko ko undekuye nagwa muri kano kanya.”

Uwo mukobwa yahise yumva yasiribanga Superstar ni uko aramubwira ati:

“Ubundi se ni iki cyakubwiye izina ryanjye? Hm nako wari wantwariye irangamuntu. Ubundi unshakaho iki?”

Superstar n’umutima mwiza uciye bugufi yahise abwira Liliane ati:

“Ariko rero nawe irangamuntu yanjye wari wayitwaye… uretse ko izina ryawe nari nanarisomye ku gakufi wambaye kuva twahura, gusa ntabwo nari nizeye ko ari ko witwa. Wansabye ko wamenya izina ryanjye nguha irangamuntu yanjye, nanjye natwaye iyawe kuko narinkeneye gushimangira uko witwa”.

Umukobwa yanze kubyemera asaba Superstar ko yamubwiza ukuri kwatumye abikora. Superstar yahise avugana gushira amanga agira ati:

“Mu by’ukuri ntabwo nigeze nkwizera nanjye, ariko naranakwizeye rero kuba nashidikanyaga. Lilia, nari nabibonye ko kwinjira muri gare hari gusabwa irangamuntu buriya hari ikitagenda neza. Nahise mpinduranya irangamuntu yanjye n’iyawe yari inyuma mu isakoshi yawe kugira ngo nuza kureba ugasangamo iyanjye uhite ugaruka hano. Ndabizi ko ibyo nakoze bidakwiye, cyane ko nabangamiye uburenganzira bwawe. Nakumenyereye pe, gusa umbabarire kuko muri kano kanya ntabwo ndi kuyoborwa n’amarangamutima. Bwari uburyo bwiza bwo kugira ngo ntakubura kandi mbona nkwiye kukugiriraho umugisha. Nawe impamvu wahise uhaguruka ukagenda ni uko utanyizeye, basi ni kimwe kimwe reka twizerane bwa rimwe.”

Superstar yahise amusubiza irangamuntu ye na we amuha iye arangije aramubwira ngo:

“Umbabarire Lili, ikintera gukora ibi no kukwitwaraho gutya ni uko ntaho mfite ho kujya, nta n’uwo mfite wo gusanga.”

Superstar yahise atangira kuganirira Liliane inkuru ye yose uko yagenze, impamvu ari i Kigali, ukuntu yaretse ishuri n’ukuntu se wabo yamutereranye, byose arabimubwira n’ukuntu yibwe utwe twose. Mbega atura Liliane agahinda ke kose ni uko asoza kuvuga amarira yabunze mu maso y’uwo mwali. Kwiyumanganya imbere y’uwo mukobwa ntiyari akibishobora ahubwo na we yaratekereje abona ari gushyira umwali w’abandi mu byago amubuza gutaha iwabo mu rugo ni uko ahita abwira Liliane ati:

“Mu by’ukuri twahuye ntakuzi, numva ngukunze nkikubona. Nubwo gukunda umuntu bitari muri gahunda zanzanye cyangwa ngo zibangamire impamvu ndi i Kigali, gusa gukunda umuntu biza bitunguranye nk’imvura yo mu Iki kandi ntabwo umuntu abitegeka. Sinagendeye ku mashuri ufite, cyangwa imyaka ufite cyangwa icyiciro cy’ubukungu urihoo… nanjye nabonye byikora”

Liliane yari yabuze icyo avuga ahubwo yitegerezaga uwo musore bahuye nka kibona umwe akumva atangiye no kutisobanukirwa. Yashidutse yahanye na Superstar ikiganza bazezeranaho ni uko Superstar amubwira ko n’ikindi gihe nibahura azamushimira ku bw’ifunguro yahawe, ndetse n’umwanya yahawe. Batandukanye nta n’umwe uhaye undi numero, batandukanye nk’abatigeze bamenyana.

Superstar yari ari kubona amasaha ari kwihuta by’akataraboneka, iminsi yo ikiruka amasigamana maze bikamutera guhangayika no kwibaza inzira ibintu biri bunyuremo bikamuyobera. Byageze mu masaha y’umugoroba Superstar akiri kuzerera muri Nyabugogo yifashe mu mifuka nk’utagira aho abarizwa. Yumvise ananiwe aragenda yicara ku ntebe yari yegereye aho bacururiza ibikoresho by’ubwubatsi, yubika umutwe areba ku mano arangije ashyira amaboko ku mutwe biramucanga. Hashize umyanya hahita hasohoka umugore gusa bigaragara ko ategereje umuntu. Superstar yahise yumva uwo mugore yivovota ngo umukarani yatinze. Superstar yahise yitegereza uwo muntu arangije aramubwira ati:

“ESE Mama ko uwo mukarani agutengushye ntagutindira?”

Uwo mubyeyi yahise ahindukira areba Superstar maze aramubwira ati:

“Bireke mwana wa! Ubu ndi guta igihe rwose.”

Superstar yahise abaza uwo mugore niba adakora mu igaraje Ikaaze, uwo mudamu yaratunguwe cyane yibaza ukuntu uwo musore abimenye biramucanga gusa ntiyabitindaho ahita abwira Superstar ati:

“Mwana wanjye buriya umugabo antumye ibi byuma byo guhindura kandi birihutirwa!”

Superstar yahise akomeza aravuga ati:

“N’uburyo mwakira neza ababagana, mwaretse nkabatwaza se cyane ko muri kwihuta mutategereza kandi nanjye nta byinshi byo gukora mfite.”

Kuko uwo mugore yari yakerewe yahise yemera Superstar aramutwaza bagenda baganira, ari nako uwo mugore ahita abaza Superstar ukuntu yamenye ko akora mu igaraje Ikaaze Hassan. Superstar yamubwiye ko yabisomye ku gikarito uwo mugore yari atwayemo ibyuma agira ati:

“Namaze kubisoma, mpita mbyizera ko ariho ukora ndangije ndabikubwira nsanga nibyo. Kuko akazi nkora kansaba kwizera ikintu cyose mpamije n’umutima wanjye ko ari cyo”.

Uwo mugore yahise yumva agize amatsiko menshi yo kumenya icyo uwo musore akora ni uko ahita abimubaza, Superstar amubwira ko ari Umujyanama w’abantu mu by’iterambere ry’Ubukungu. Ati:

“Ako ni akazi nishyurirwa n’ubu nari nicaye hariya ntegereje umukiliya nyuma y’iminsi ibiri nta mukiliya mbona.”

Uwo mudamu yumvise amugiriye impuhwe n’ukuntu amutesheje akazi ke gusa nabwo agira no gushidikanya ko yaba ahuye n’umutubuzi mu buryo atazi gusa aryumaho kuko uwo yari umuntu umutwaje. Ntibyatinze bahise bagera ku igaraje, nuko Superstar aba ahagaze gato abona uwo mugore asanze umuntu wari uri kuganira na mugenzi we bigaragara ko yariwe mugabo we. Uwo muntu wavuganaga n’umugabo w’uwo mugore, yari afite agahinda kuko imodoka ye yagize ikibazo kigiye gutuma atanga ibihumbi 500 ngo ikire, akumva ni imibare mike kuko mu gaciro kayo itari irengeje miliyoni 3 kandi isa nkikoreshejwe igihe kinini. Umugabo wa wa mugore yahise avuga ati:

“Rwose iyi modoka, uretse kuba wayijyana mu rugo ikahasazira naho ubundi urayitangaho amafaranga aruta ayo wayiguze. Nanjye sinkwizeje ko nayikora ngo ikire kereka igutwaye akayabo, rero nkugiriye inama wayijyana mu rugo igasaza.”

Superstar yakomeje kwitegereza abo bagabo, akurikiza n’ibyo abakanishi bamwegereye bavugaga ahita yihuta asa nk’uhangayitse cyane kandi yahagira aba abwiye umugabo n’umugore we ati:

“Ndabashaka byihutirwa. Ni iminota itanu gusa, ni ikibazo namwe cyabagiraho ingaruka, ni igisubizo cy’ibibazo byose mwibaza”.

Bahise barebana barumirwa nuko Superstar ahita abakurura abajyana ku ruhande ahitaruye, maze ahita atuza aba umuntu usanzwe yifata neza nk’ugiye gusenga maze abanza kubareba akanya nta jambo abavugisha. Umugabo atangiye gusa nk’urakara ngo abaze icyo abahamagariye… Superstar ahita ababwira ati:

“Nitwa Mutabazi Gad, nkora akazi k’ubujyanama mu bukungu ni na ko kantunze. Ndikorera ku giti cyanjye.”

Uwo mugabo –“None se ibyo bihuriye he no kuba udukunkumuye nkaho ishyamba rihiye?”

Superstar yahise amubwira ati:

“Imodoka zo mu bwoko bwa Nissan nk’iriya uriya mugabo azanye gukoresha, zirahenda kandi zirakomera. Yego wenda ibyuma byazo biboneka gake, ariko ni imodoka zikundwa n’abazizi. Rero hari ibintu bibiri wa mugabo we; icya mbere ushobora kugura iriya modoka ukajya uyikuramo ibyuma kuko ibyo byakungura 50 % byayo waba wayiguze, icya kabiri ushobora kugura iriya modoka, ugashaka ibyuma n’iyo byaguhenda cyangwa bikakugora kubibona ariko ukazunguka 150%. Ese mugabo nkubaze, ari ukugura imodoka amafaranga atarenze miliyoni 1.5 ukazakuramo hagati ya milioni 3 na miliyoni 6 niyo byagutwara igihe, urumva bihuriye he no kureka umukiliya akagenda nawe nta cyizere ahawe ko imodoka ye izamugirira akamaro?”

Hashize akanya nta we uvuga ni uko uwo mugabo ahita avuga ati:

“Ubundi se wowe uvuye he, kandi uzi iki ku kazi nkora?” [abivuga ashaka kugenda gusa umugore ahita amugarura].

Superstar yahise yongera abwira uwo mugabo ati:

“Buriya mumeze nk’abaganga, kubwira umukiriya ko icyuma cye kitazongera gukora ni nko kubwira umurwayi ko indwara ye itazakira akwiye kujya mu rugo agategereza urupfu! Genda uhe uriya mugabo icyizere cyo kunguka mu cyuma cye cyamuhenze cyangwa umuhe icyizere cyo kutaviramo aho”.

Uwo mugabo yahise ajya kuvugana n’umukiriya agaruka abaza Superstar ikintu cyatuma amwizera, Superstar amubwira ko amuha irangamuntu mu rwego kugira ngo amuhe inshingano yo kuzashakira ibyuma imodoka no kuyobora icyo gikorwa mpaka kibyaye inyungu ya 150%. Superstar yahise asaba amafaranga ya service n’ubufatanye, ahabwa ibihumbi 100 gusa agenda asize irangamuntu. Yahise yihuta ajya i Remera agura costume yuzuye ku bihumbi 25, agura inkweto z’ingozi ibihumbi 20, agura n’agakapu ko mu ntoki ku mafaranga ibihumbi 10 ndetse na telephone y’ibihumbi 40, asigarana ibihumbi 5 gusa abikomeraho,  yemera kurara ku muhanda.

Ese ko Superstar yari abonye amafaranga, kuyagura biriya bintu byari ngombwa?

Ese ibyo yiyemeje no gutanga ibyangombwa bye, biracura iki?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 7

 

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *