EPISODE 6: Umutwe: Bosco atunguye Alide, amubwira ijambo rikomeye, Alide arumirwa | UMUSEKE

EPISODE 6: Umutwe: Bosco atunguye Alide, amubwira ijambo rikomeye, Alide arumirwa

Yanditswe na NIYONZIMA Eric mw’izina rya Rubay Stories.

 

….Alide yahise areba inyuma ya Bosco abona ababyeyi be bari kuza ni uko ahita ahagurutsa Bosco vuba, gusa Boco amubera ibamba. Alide ubwoba bwakomeje kumutaha yibaza uburyo ari mu byago mu gihe Se yumvise gusakuza kwa Bosco, noneho akaba asanze na Bosco apfukamye aho, abwira Bosco ati:

“Bosco, ndakwinginze haguruka utanshyira mu byago. Ababyeyi bange bari kuza hano turi kandi bari kubibona ko upfukamye imbere yanjye.”

Bosco – “Ali, ibyo birabareba, nibashake na bo bamenye uko umutima wange wiyumva. Ndagukunda kandi nitanze byose ku bwawe, rero mbwira uko wowe wiyumva.”

Alide – “Bosco koko wambabariye, tukazabiganira ikindi gihe? Winshyira mu matsa ni ukuri.” [abiviga mu ijwi ryinginga kandi amarira amubunga mu maso].

Bosco – “Ali, ntabwo najya ku ishuri nkikoreye uyu muntwaro mu mutima wange! Nanjye ndakwinginze nduhura kandi nonaha. Nibashaka baze ariko ntabwo mpaguruka bigende uko bishaka!”

Alide yakomeje kubona ibintu bikara kurushaho ahita yibaza ikintu ari bukore biramuyobera. Akiri gutekereza Se aba abagezeho ahita avugana uburakari ati:

“Mwana wange Alide, bigenze bite ngo Bosco apfukame imbere yawe?”

Alide – “Nyi….nyi…nyine..Papa mumbabarire!”

Papa Alide – “Hagurutsa undi mwana se vuba! Ibi ni ibiki bahu? Yubu…bu…bu…bu!”

Alide yahise yunama ngo ahagurutse Bosco, gusa akoze ku bitugu bye yumva birakomeye nk’amabuye, mbese nk’udafite gahunda yo guhaguruka. Alide yabonye nta kundi byagenda ahita yongorera Bosco ati:

“Ndabyemeye!”

Bosco yahise yumva akayaga gakonje kamuhushye ku mutwe, kubyizera biramunanira ni uko arongera abwira Alide ati:

“Wemeye ibiki se Ali?”

Alide – “Nanjye ndagukunda Bosco. Ariko ni ukuri ndakwingize haguruka!” [abivugana amarira].

Bosco ibyishimo byaramurenze gusa agerageza kwijijisha kugira ngo hatagira undi muntu umenya ibijya mbere. Yahise akora mu mufuka we w’ipantaro akuramo agapapuro agapfumbatisha Alide ari na ko ahaguruka ku buryo byasaga nkaho ari Alide uri kumuhagurutsa. Ubwo yahise abwira Pasiteri ati:

“Mubyeyi! Ndabasabye mumbabarire byose ni amakosa yange.”

Pasiteri –  “Amakosa ki Bosco we, mumbwire ndashaka kumenya ibyo ari byo. Kuki wari wapfukamye imbere y’umukobwa wange?”

Ubwo Pasiteri akimara kuvuga atyo na Mama Bosco yahise ahasesekara ni uko Bosco ahita atangira kuvuga:

Bosco – “Nari ngiye kwerekera hariya mu bwiherero mpita ngongana na Alide avuye ku irembo, nibwo nahise mfukama rero musaba imbababazi kuko yari ahababariye. Amakosa ni ayange!”

Mama Alide – “None se ko dusohotse twumva Bosco asakuza ati ngo ‘ndagukunda’ ibyo bihuriye he no gusekurana?”

Alide yahise yumva ubwoba bumutashye yibaza ukuntu aho Bosco ari buhabeshye biramucanga. Bosco yahise yitonda asubiza Mama Alide ati:

“Mama, mumbabarire ni ukuri byose ni amakosa yange kuko Alide yahise ambwira ngo ndamwanga kubera ko mugonze, ngo mbikoze ku bushake gusa byose yabivugishwaga n’uko ahababariye. Rero yakomeje gutsimbarara kuko naba mwanga, nanjye mpita nsakuza mubwira ngo ‘Ndagukunda’ wenda ngo acururuke, nibwo nahise mfukama musaba imbabazi. Gusa nta kindi kidasanzwe kibiri inyuma. Amakosa ni ayange.”

Pasiteri – “Mwana wange Alide, jya ugira imbabazi kandi wizere ko umuntu yicuza amakosa ye akayasabira imbabazi. Ese wababariye Bosco?”

Alide – “Namubabariye Papa, rwose yumve abohotse.”

Alide yahise agenda ni uko ababyeyi be baherekeza Bosco na mama we, gusa ibyishimo Bosco yari afite byaturitsaga agati bikameza akandi.

Alide ajya mu cyumba cye atangira gutekereza ku byabaye byose yumva arumiwe neza neza.

Yatangiye kubaza umutima we amagambo yemereye Bosco yumva aricujije cyane kuko atari yagize umwanya wo kuyatekerezaho. Amashusho y’uburyo Bosco yamubwiye ko amukunda byamugarukaga mu bitekerezo. Ibisobanuro Bosco yatanze na byo yarabyibukaga akumva Bosco aratangaje, gusa muri we yaribwiraga ati:

“Oya ndi muto. Sindagera igihe cyo gukundana kandi n’uwo twakundana ntahazaza byaba bifite! Alide tuza ntacyabaye ntabwo wabwiye Bosco ko umukunda!”

Ku rundi ruhande, Boy n’ababyeyi be bari kuganira:

Boy – “Papa murashaka kujya he wangu! Rwose njyewe ntabwo nishimiye kuba nava muri kino gisagara.”

Papa Boy –  “Umva mwana wange, byose ni ukubera wowe! Ugeze aho wiba amaturo mu rusengero koko? Umwanzuro nafashe ntabwo nisubiraho kandi ntungaruke iruhande.”

Se yahise ajya mu cyumba arakaye cyane ni uko Boy asigarana na mama we ari na ko akomeza kumwinginga:

Boy – “Rwose mere jyenda ubyumvishe umusaza areke gutsimbarara ku mwanzuro we.”

Mama Boy yahise amufata ku matama n’amaso y’impuhwe ni uko aramubwira ati, “ibyo byashoboka gusa ari uko wemeye guhinduka mukunzi wange. Erega ababyeyi bawe turagukunda ni yo mpamvu tukwifuriza icyiza. Boy mwana wange basi se uzi ko ibiyobyabwenge ari bibi?”

Boy – “Erega mere nanjye byananiye kubireka. Kandi urumva vieux nakomeza kuvuga ko atwimura mu gisagara, nkazabura akantu, nzapfa mama!”

Mama boy yatangiye kurira ari na ko asenga amasengesho y’urudaca mu mutima we agira ati:

“Koko Mana yange wantabariye umwana koko? Koko aka gahinda nterwa n’umwana wange kazashira gate?”

Boy na we yitegereje Mama we ari kurira, impuhwe ziramwica aza kumuhoza ari na ko amubwira ati:

“Rwose mama wirira! Jyewe Boy wawe nzi ko umunsi umwe nzagusetsa rwose. Ibi bitabi nzabireka mbe umwana mwiza. Gusa ndagusabye ntutume twimukira mu Ntara rwose ngo tuve mu murwa! Jya kwinginga umusaza. Ese ubu wava muri Kigali ihumura gutya ukajya he koko? Ngaho ibaze wallah njyewe nk’umutaramu ndi kubarizwa mu marigara ya za Kayonza. Nahita ndaba rwose mere! Nkorera jeste!”

Iminsi yaricumye kwa Boy bahita banimuka kuko Se yari yafashe umwanzuro ndakuka. Alide we kuva yahabwa agapapuro na Bosco yari ataragasoma kugeza ubwo yakabonye ari kuzinga ngo yerekere ku ishuri, kagiraga gati:

“Ndagusuhuje mwiza, Alide, ushobora wenda kutabyizera cyangwa ukabifata ukundi gusa umutima wange utera ukunyishyuza buri munsi. Aho bigeze ntibikiri ibanga kuko ndagukunda. Nikoreye umutwaro ukomeye kandi nshaka gutura nkanatwazwa nawe. Ndakwingize, umbere umwiza wange! Nazajya nguhoza mu bitekerezo.”

Yarabanje amara akanya atuje gusa akomeza kurakarira Bosco ari na ko yibuka ukuntu yamufatiranye akamuvugisha ibyo atari yemeranya n’umutima we. Yarari kwibwira mu mutima ati “Bosco yanyibiye icyemezo, amvugisha ibyo ntatekerejeho.”

Iminsi yaricumye basubira ku ishuri, kandi bose bari bagiye ku bigo bishya bitari aho bagiye biga mu cyiciro rusange. Bosco ntiyahwemaga gutekereza kuri Alide kuko ishusho ye, imvugo ye, impumuro ndetse n’ingendo ye, byamuhoraga mu bitekerezo.

Umunsi umwe ari kumugoroba abanyeshuri bavuye kurya, Bosco yarebye umwari imbere ye agira ngo ari kubonekerwa gusa uwo mwali yari yamuteye umugongo. Uwo mukobwa w’uburanga burangaza yahise ahindukira ahuza na Bosco amaso, ni uko na Bosco amera nk’usaze agenda yegezayo abanyeshuri agana aho uwo mukobwa ari, umukobwa na we ahita avuza induru abanyeshuri bose bayoberwa ibibaye barumirwa.

Ibaze: Ni muntu ki Bosco abonye? Kuki se uwo mukobwa avugije induru?

Tanga ibitekerezo

NTUCIKWE NA EPISODE IKURIKIRA ya BAHO Rubay Stories **********

 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Alide nkunzeko yibuka ko ari muto

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *