EPISODE 63: Juru avuze amagambo akomeye Christian ajya gufunguza Basco…Alide aributse! | UMUSEKE

EPISODE 63: Juru avuze amagambo akomeye Christian ajya gufunguza Basco…Alide aributse!

Murayigezwaho na rubay.rw – RUBAY SORIES

 

…  Christian akimara kumva amagambo Juru yavuze byamuteye ubwoba ndetse atangira gukeka ko Juru yaba hari amakuru amufiteho atari yabonera gihamya. Christian yahise ashaka uko ibyo abwiwe na Juru abihindura, itebya ni uko ahita avugana kumwenyura ati:

“Hahh uzi ko unteye ubwoba. Alide umwifuriza icyiza niyo mpamvu utakwitambika mu rukundo rwe rwa nyarwo.”

Juru – “Urukundo rwe rwa nyarwo se uraruzi ra?”

Christian – “Bro, wenda ntabwo nzi ngo mushiki wawe umwifuriza ibyishimo bingana iki mu buzima, ariko ukwiye kwicara ukanyigaho. Urukundo mukunda ntabwo ari rumwe rw’agahararo pe. Mukunda nta mpamvu ngendeyeho kandi mukunda… Mbese ntabwo nzi amagambo nabivugamo ariko ndamukunda.”

Juru – “Ariko Alide washobora kubaho utamukunda, sibyo?”

Christian – “Oya ntabwo nabishobora! Wenda nkikundana na we byarashobokaga kuko nari ntarasobanukirwa ukuntu ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwanjye. Ariko kuko guhura na we bisa nkaho Imana yabigennye, niyo mpamvu mbona yarandemewe. Rero urukundo mukunda ntabwo rwasubira inyuma pe.”

Juru – “Ndumva rwarogeye wangu. Bibe byiza Alide yiyumva nk’uko wiyumva. Nkwifurije amahirwe masa. Gusa mbona uri umuhanga musaza. Ufite amabanga menshi.”

Christian – “Juru urakoze!”

Juru yarabanje amara umwanya acecetse gusa agenda atekereza ku magambo amaze kuganira na Christian ndetse anibaza impamvu itumye amushimira iramuyobera. Yahise abaza Christian ati:

“Kuki unshimiye ariko?”

Christian – “Hhahh ntukansetse rwose, ubu se uru rugendo tugize wari ukiri gutekereza ku mpamvu ngushimiye? Ni byinshi nagushimira musaza.”

Juru – “Nk’ibihe?”

Christian – “Ukuri kuriho kandi kuzahoraho ni uko nkunda Alide, mushiki wawe. Rero mba ndi kureba ubwitange uri gushyira mu kugira ngo inshuti ye ive muri gereza kandi ukaba uri gukora igishoboka cyose ngo Bosco abone ubutabera… ASE ubwo urumva ari iki cyambuza kugushima kandi ibyo byose ubikorera umuntu nkunda?”

Juru – “Ngo iki? Ngo mbikorera umuntu ukunda?… Ibi mbikorera inshuti yanjye ishinjwa kandi irengana nkanabikorera mushiki wanjye kugira ngo abone amahoro yo mu mutima. Ntabwo mbikorera umuntu ukunda!”

Christian – “Bro, umbabarire ahari mvuze nabi. Rwose ntundakarire.”

Bakomeje kugenda nuko Christian ageza Juru imbere y’igipangu cy’iwabo Alide. Juru yahise avamo amaze gufunga urugi ahita akomangira Christian ku kirahuri nuko Christian na we arakimanura ngo amwumve.

Juru – “Ahubwo niba ushaka icyatuma umukunzi wawe atuza, gira icyo ukora ngo inshuti ye ive muri gereza. Bosco naramuka afunzwe, urukundo rwawe na Alide ruzaba ruri ku kagozi kandi nibwo nanjye nzaba mbonye umwanya wo kwigaragaza njye nababera ikibazo. Upfa kudatekereza ko nta kintu wakora. Ubwo se waba ufite imodoka ukabura ububasha ute?”

Juru yahise yinjira kwa Pasiteri nuko Christian na we aragenda. Yagiye yumva ari guhindishwa umushyitsi n’ibyo Juru amubwiye nuko ageze imbere araparika asohoka mu modoka abanza gufata akayaga. Yatekerezaga ukuntu haramutse haje impamvu yatuma ashwana na Alide yahita abura n’umwana we kandi umwana we ntazigere amenya ko ari we se, yumva abuze uko abigenza.

Yabitekereje umwanya ku buryo umutwe watangiye ku murya. Yahise asubira mu modoka mu kanya gato nkako guhumbya aba ageze ku biro by’Ubushinjacyaha. Yinjiye mu biro abaza uwitwa Karekezi nuko baramumwereka ahita amusanga. Amugeze iruhande yahise amubwira ati:

“Waje tukaganirira mu modoka se?”

Uwo Mushinjacyaha yahise akurikira Christian baragenda binjira mu modoka nuko Christian ahita amubwira ati:

“Nyabuneka ibi ntubikorere data kumwe ujya uvuga ngo kumfasha ni ukwitura data ibyo yagukoreye, ahubwo ubinkorere. Nshaka ko Bosco arenganurwa agafungurwa. Uburyo wamushinje ibyaha binyereka ko nta bwinyagamburiro azagira cyangwa ngo abone inzira yo gusohoka mu buroko. Ndagusabye Kareke!”

Karekezi – “Ariko ni icyo wifuzaga. Ubundi se kuki ushaka ko Bosco ataryozwa ibyaha byawe? Urabona ufite inzira wazabicikiramo igihe bizakuzira. Jyenda uryame utuze maze uzegukane umwana wawe na Nyina.”

Christian – “Wowe ntabwo uri kumva ikibazo gihari. Bosco naramuka afunzwe, nzabura umwana wanjye ndetse mbure n’urukundo rwanjye. Mfasha rwose nibiba ngombwa umbwire ngutegurire agaseke.”

Karekezi – “Ikibazo rero uriya Bosco akwiye kuba afite ibintu bifatika bimushinjura. Rero icyo nakora… nako banza umbwire uburemere bwako gaseke.”

Christian – “Wigira ikibazo kuko uzakikorera ukumva uraremerewe. Ntabwo ari agahabwa abana.”

Karekezi – “Ibyo bindekere gusa nizere ko ubwo witeguriye ingaruka zizabaho. Burya rero ingaruka z’icyaha zimeze nk’isezerano Imana itanga. Ziratinda ariko ntabwo zihera.”

Karekezi yahise asohoka mu modoka gusa Atari yatera intambwe, Christian ahita amubaza ati:

“Naho se ku bijyanye na telephone ya Bosco?”

Karekezi – “Ibyo wibigiraho ikibazo. Jyenda wicare mu rugo uryame.”

Christian yahise yatsa imodoka aragenda gusa Juru yari ari kure amwitegereza ahura na wa Mushinjacyaha kuko yari yamukurikiye. Yahise avuga mu mutima ati:

“Ntabwo nakwizeraga n’ubundi wa mushenzi we!”

Juru yahise atega umumotari akomeza gukurikira imodoka ya Christian gusa abona Christian asohotse Umujyi wa Kigali. Christian yahise asubira i Butare nuko ahagera nta kintu avugisha abo asanze ahubwo ahita ajya mu buriri. Mugenzi we babana Cyiza, yibajije icyaba cyabaye ku nshuti ye kandi yari yagiye i Kigali kubonana n’umukunzi biramuyobera. Cyiza yaramuretse arabanza araryama kugira ngo wenda aruhuke.

Mu rugo kwa Pasiteri ntabwo umwuka wari mwiza kuko Alide yari yarakaye bitavugwa. Yari afite umushiha kandi buri muntu wese wavugaga yamusubizanyaga umujinya. Mama Alide yageze aho aramwegera nuko aramubwira ati:

“Ese mwana wa, koko uratekereza ko Bosco yaba arengana?”

Alide – “Cyane. 100% ahubwo.”

Mama we – “Ikibazo rero nuko ibyaha byose bimuhama.”

Amarira yahise ashoka ku matama ya Alide nuko abwira nyina ati:

‘Mama ikimpangayikishije ni igihano Bosco ashobora guhabwa hejuru yanjye. Reba yendaga gusoza Kaminuza Mama, kandi imbere he hari hakiri heza. Aramutse afunzwe amezi 6 ubuzima bwe bwaba bubaye umuyonga ni ukuri… nako n’imyaka n’imyaniko bamukatira.”

Juru yahise avugira inyuma yabo agira ati:

“Ibyo ntabwo bizigera bibaho. Uru rubanza rurasubirwamo kandi muramuke ndatashye.”

Mama Alide – “Hm none se uragiye Juru? Wakongeye ukarara se?”

Juru yahise yegera Alide amubwira amurakariye ati:

“Ubundi wowe ntabwo wari ukwiye gutuza mu gihe utaribuka byose ngo inshuti yanjye kandi yawe ive muri gereza.”

Juru yahise agenda nuko Alide asigara yibaza icyo ari bukore kiramunanira. Yabonaga umuntu wese yizeye ko gufungurwa kwa Bosco biri ku mutwe we kandi niko byari biri.

Amasaha yakomeje kwicuma Bosco aho ari muri gereza atangira kwitakariza icyizere. Yumvaga nta kintu cyo kuramira agifite ahubwo akagirira impuhwe umubyeyi we agiye gusiga adahaye ku byiza byo kurerwa. Yatangiye kuvugira mu mutima we ati:

“Mama umbabarire, nakabaye nararetse Alide kera nkamwibagirwa none dore igitumye ibi byose bigiye kuba nuko nari naranze kumwikuramo. Mama warakoze kumbera intwari ndetse n’inshuti nziza. Ntabwo mbonye umwanya wo kukuzanira impamyabumenyi ariko nabwo sindata icyizere. Ndagukunda mubyeyi wanjye umwe rukumbi.”

Bosco yamaze kuvuga ayo magambo ahita yiryamira kuri sima ye arasinzira kuko yumvaga aribwo buryamo bwe.

Alide aho yari ari muri iryo Joro yari yabuze amahoro n’amahwemo. Yakomeje kwihatiriza kwibuka gusa umutwe akumva uri ku murya. Umujinya waramwishe ahita asandaguza amakaye ye yigiyemo muri secondaire yari ku meza iri mu cyumba cye, ahita abona agapapuro kaguye.

Agasomye yahise yibuka akandiko Bosco yigeze kumwandikira muri secondaire ahita anatangira kwibuka inshuro zose Bosco yamubwiraga ko amukunda. Yaributse aribuka agera naho yibuka umunsi Bosco yafashwe ari kumubwira ko amukunda ariko bikagaragara nko gushaka kumufata ku ngufu.

Amaze kwibuka ibintu byose yagize ibyishimo bitavugwa nuko muri iryo joro ahita ahamagara Juru arambwira ngo “Nibutse byose Juru.”

Baravuganye nuko bahita bongera bararyama.

Alide yumvaga yabuze ibitotsi kuko yumvaga yahita abyuka akajya kuri Polisi bagafungura Bosco, ariko ntabwo byari byoroshye nk’uko yabikekaga. Akiri aho yahise abona telephone imuhamagaye mu ijoro nuko ahita yitaba ashyira ku gutwi ariko araceceka ntiyavuga.

Iyo numero “Nitwa KAREKEZI, ni njye Mushinjacyaha washinjije Bosco. Ndagira ngo usohoke iwanyu rwihishwa unsange hano hanze y’igipangu cyanyu. Bikorere Bosco.”

 

Ibaze: Ese Alide arashakirwa ubuhoro?

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *