EPISODE 68: Bosco na Alide batandukanye nta we uvugisha undi …Christian yongeye gutuza | UMUSEKE

EPISODE 68: Bosco na Alide batandukanye nta we uvugisha undi …Christian yongeye gutuza

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

Cyiza yibazaga ikintu ari bukorere mugenzi we kikamuyobera. Yitegerezaga agahinda Christian afite uwo mwanya akabona ntabwo yigeze abimubonaho mbere. Yakomeje kumwegera ngo basi amwinginge arebe ko yagira ikintu ashyira mu nda.

Cyiza – “Ese muvandi ubu amaherezo araba ayahe nukomeza kumera gutyo?”

Christian – “Man ndeka njyenyine mbanze nitekerezeho. Ubanza uriya mukobwa mwihomaho ariko atankunda tu.”

Cyiza – “Ese ubwo ni ibiki byananiranye ushaka kwitekerezaho? None se agahinda gakizwa no kwitekerezaho, ahubwo icyo gihe uba uri kwiremamo agahinda gakabije cyane. Ndakubwiza ukuri mu kanya urava muri ubwo buriri wabaye nk’umusazi. Reka nkureke.”

Cyiza yahise agenda gusa bimwanga mu nda ahita agaruka.

Cyiza – “Man Mama umbyara yigeze kumbwira ati, ‘burya umugabo agaragazwa no kugira umutima ukomeye’. Ati ‘kandi iyo umuntu afite ibibazo byishi biba bimubyiganiraho, uko abicamo kandi akabitsinda nibyo bimugira ushyitse mu bandi. Ngaho rero nawe komeza uryame aho ngaho aho gushaka igisubizo cy’uko wakwigarurira umukunzi wawe… Hahahh Chri, man njyewe uri kunsetsa. Ese uri kwiruhiriza ubusa uheranwa n’agahinda, ubundi Alide hari ikintu yigeze akubwira? Uzi ko wagira ngo yakwanze mwana. … apu sha nushaka uryame nakubwira iki!”

Christian – “None se bro reba aho amasaha ageze, iri si ijoro riguye? Kuki atari yananyandikira cyangwa ngo ampamagare? Ibi bihita binyereka ko icyo umutima we ushaka yakibonye ari cyo Bosco.”

Cyiza – “Erega ubanza Alide ujya umufata nk’umwana, uzi ko uriya mukobwa nubwo aribwo agisoza amashuri yisumbuye ariko ibitekerezo bye bisumba ibyacu? Cyane ko azi kuba umubyeyi icyo ari cyo. Rero inkundo z’inkundarubyino zo guhamagarana buri kanya yazirenze kera mwana. Rero kuba atari yakuvugisha ntabwo bisobanuye ko utakiri mu mutima we cyangwa ko yakwanze. Ese sha wowe wamuhamagaye yanga ku kwitaba? Kandi nukomeza kuzarira gutya ahubwo uzabura byose nk’ingata imennye.”

Cyiza yahise yigendera nuko Christian abitekerezahooo… ahita ahamagara Alide. Alide telephone ye yamusoneye mu mufuka nuko ahita yikanga yiyaka Bosco. Bari bahoberanye ndetse bigera kure kuko bendaga no gusomana. Ibitekerezo bya Alide byari byasubiye mu myaka yashize yatangiye kwibona akundana na Bosco ndetse n’ubwisanzure bwagarutse. Rero akimara kureba umuntu umuhamagaye akabona ni umukunzi we yahise ajya ku ruhande gusa hatari kure ya Bosco.

Alide – “Karame mukundwa!”

Christian – “Ese umeze neza cherie?”

Alide – “Biragoye kugira ngo mvuge uko niyumva kuko nanjye sinzi.”

Christian – “Reka nkeke. Urumva muri wowe nta mahitamo ufite. Umukunzi wawe wa kera ari hafi yawe. Uri kureba ukabona nta mpamvu ifatika yatumye mukundana. Umukunzi wawe w’ubu ari we njye, urumva umfitiye impuhwe. Uri kwibaza ukuntu utampa umunezero mu rukundo kandi ari uburenganzira bwanjye kuwubona. Uri kwibaza iherezo ryawe mu rukundo rikakuyobera ndetse rimwe na rimwe ukicuza impamvu yatumye nza mu buzima bwawe. Ese Ali, urumva mpuje nuko wiyumva? Nari ngerageje kwishyira mu mwanya wawe.”

Alide yaracecetse ntiyagira icyo avuga nuko Christian arongera aramubwira ati:

“Ese ufite icyo wambwira mukundwa?”

Alide – “Waganiriye n’umutima wanjye pe. Ariko hari ikintu kimwe utasobanukiwe. Ntabwo nicuza kuba naraje mu buzima bwawe, nta nubwo nteze kubyicuza.”

Christian – “None se Ali ko nanjye ntatuje muri njye, ubu uragira ngo nkore iki ariko wongere usubirane ibyishimo koko?”

Alide – “Ese waretse tukaza kuganira ngeze mu rugo Chri? Hari umuntu narindi kumwe na we.”

Christian – “Ese uri kumwe na Bosco? … Oya nako ndabizi muri kumwe uko byagenda kose.”

Alide – “Yego turikumwe ndetse na musaza wanjye Juru turi kumwe, twagiye gusura umukunzi wa Juru.”

Christian – “Okeyy, rero bye kandi ndagukunda.”

Alide – “Nanjye ndagukunda.”

Alide yahindukiye ahamagara Bosco gusa ahita amubura. Yinjiye mu nzu nuko asanga Bosco ari kumwe na ba Juru nuko Alide na we yigira nkaho nta kintu cyabaye.

Linda – “Ali amakuru se? Nukuri ubanza kugira ngo nshirane nawe urukumbuzi wandaza pe. Ese Ali ubundi wandaje?”

Alide – “Oya Li, maze igihe ntishimana n’umwana wanjye, ngomba kujya mu rugo vuba. Ndanamukumbuye cyane.”

Linda – “Ngo umwana?? Hm none se Ali usigaye ufite umugabo?”

Juru yahise akomanga ku mukunzi we nuko Linda abona ko ahari ashobora kuba afite byinshi atazi kuri Alide cyane ko imyaka yari ishize ari myinshi.

Alide – “Nshaka gutaha dore buragorobye kandi kuva mu gitondo sindagera mu rugo. Baho ntabwo nzi uko yiriwe.”

Juru – “Bosco waherekeje Alide se?”

Bosco yabyumvise vuba nuko Alide ahita ahobera Linda ndetse amusezeranya ko azagaruka kumureba umunsi ukurikiyeho. Yahise yongera aravuga ati:

“Li urukundo rwawe na Juru ntewe ishema na rwo. Rwose amasengesho yanjye ari kuri mwebwe.”

Bahise bagenda nuko Juru na we ahita aterura Linda bajya mu cyumba ndetse bagenda baseka cyane bigaragaza ko bafite ibyishimo kandi baryohewe n’urukundo rwabo. Bageze ku buriri Juru atangira kwisanzura nuko Linda ahita amubwira ati:

“Mukundwa, ba uretse.”

Juru – “Bigenze bite se kandi ko numva ngiye kujya nakwinjira mu bwiza.”

Linda – “Juru ndahari nta hantu ngiye. Ariko reka tubanze tuganire sha! Amakuru ya Alide ko nabonye atameze neza?”

Juru – “Mushiki wanjye yahuye n’ibintu birenze ukwemera. Buriya inyuma ya buriya bwiza bwe, hihishemo agahinda, umubabaro ndetse no kwicuza kwinshi.”

Linda – “Yego ko Mana yanjye! Ndumva kumva ibyabaye kuri Alide binteye ubwoba pe!”

Juru – “Cherie ntiwibuka nkubwira ko Bosco ari muri gereza?”

Linda – “Yego ndabyibuka. Ahubwo natunguwe no kumubona muzanye hano. Ubu ikintu nibuka, ni ibya kera urukundo rwa Bosco na Alide rwarogeye!”

Juru – “Hehehheee! Uzi ko uheruka inzira mu Iki! Ubu Bosco twiriwe mu rubanza rwe, yari amaze igihe afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gushaka gufata Alide ku ngufu.”

Linda – “Inka uzankwa! Ye? Cheri, ibyo bintu uvuze ubwo ni ibiki?”

Ubwo Bosco na Alide na bo bagiye mu muhanda nta muntu uvugisha undi. Noneho Alide agera aho abaza Bosco ati:

“Kuki wansize hanze Bosco, ugahita winjira mu nzu?”

Bosco – “Numvaga uvugana n’umuntu w’ingenzi, rero ntabwo byari ngombwa ko nkomeza kubatera icyugazi.”

Alide – “Ese niyo mpamvu mu by’ukuri yari itumye ugenda?”

Bosco – “Ali nkubwije ukuri, numvaga umutima ugiye guturika maze kumva witabye uti, “karame mukundwa”. Ali ndagukunda…. Nako ibyo ni ibintu uzi kandi bimaze igihe. Sinzi, ariko njya mbona urukundo rwanjye kuri wowe rudasaza. Ahubwo rukura buri munsi niyo waba undi kure. Ese ubona ntababaje Ali?”

Alide yanze kugira ikintu avuga barinda bagera iwabo. Bageze imbere y’igipangu Alide yagiye kwinjira abona Bosco asigaye inyuma nuko Alide amusaba ko yinjira.

Bosco – “Ali nkeneye kujya mu rugo, kuko kuva mu gitondo ntabwo ndaganira na Mama, kuri ubu nta nubwo yagira ikintu ashyira mu nda ntari nahagera. Afite byinshi byo kunganiriza cyane ko maze iminsi ndi muri gereza.”

Alide yumvise ibyo Bosco amubwira aribyo nuko bahita bahoberana.

Alide – “Ndacyagushimira ko wagize umutima ukomeye kugeza kuri uyu munsi wabonye ubutabera. Ikindi umbabarire ku byabaye byose, ni amakosa yanjye.”

Bosco – “Reka kunsaba imbabazi utaza kongera ukarira kuko ndakuzi Ali. Reka uyu munsi tuwushyireho umupfundikizo wenda tuzareba undi munsi tuganire. Ngirango nawe urabizi ko dufite byinshi byo kuganira.”

Alide – “Yego.”

Alide yahise yinjira mu gipangu nuko ajya kunyura mu gikari. Yarahageze asanga umwana we niho ari nuko Baho aza yiruka ahita ahobera mama we.

Alide – “Mwana wa, nagukumbuye cyane. Cyaneeeee!”

Baho – “Mama nanjye nagukumbuye. Ese uvuye kureba Papa?”

Alide yarumiwe nuko abona neza neza umwana we yamaze kwizera ko Christian ari se. Yarebye kubwira umwana we ko uwo azi ko ari se atari se, arigarura.

Alide – “Baho narindi kumwe na we kare gusa yagiye.”

Baho – “None se uzamunyereka ryari? Mama papa ndamukunda. Nzaba uwambere ku ishuri maze ujye kumunyereka. Sibyo mama?”

Alide – “Ndabigusezeranya mwana wa. Ngaho tujye mu cyumba nguhe akantu nkuzaniye.”

Alide yinjiye mu nzu asanga ababyeyi be baramutegereje. Alide byaramutunguye cyane nuko ahita ababaza ati:

“Ariko se Mama, nawe Papa ko mumeze nk’abantu bicaye hano bamaze umwanya bantegereje aho ni ubuhoro?”

Mama Alide – “Njye na so dukeneye kukuvugisha Ali. Hari ikintu cy’ingenzi twabonye gikwiriye nk’ababyeyi.”

Alide – “Yego ko Mana. Ubu se ni iki? Basi mureke njye kuvugisha umuntu w’ingenzi ndahita ngaruka hano muri saloon.”

Alide yahise ajya mu cyumba cye nuko Baho aramukurikira. Yahaye umwana we umupira mwiza yari yamuguriye nuko umwana arishima cyane bitavugwa. Yahise asaba Baho ko baza kuza kurarana nuko Baho abyemera atazuyaje. Alide yahise ahamagara Christian.

Christian – “Karame mwiza wanjye.”

Alide nta kindi yavuze uretse guhita aha Baho telephone nuko Baho ahita yitaba.

Baho – “Halloo Papa.”

Christian byaramutunguye nuko ahita amubwira ati:

“Baho ninde waguhaye telephone?”

Baho – “Si Mama se.”

Christian – “Mama se muri kumwe? Cyangwa urambeshya.”

Baho – “Mama vuga Papa yumve ko uhari.”

Alide – “Cherieeee ndahariiii.”

Christian yahise yeguka aho yari aryamye yumva ibyishimo biramurenze nuko ahita avuga ati:

“Mbega ibintu byiza weeee! Baho, mama yakubwiye ko nzaza kukureba?”

Baho – “Yambwiye ngo nimba uwa mbere mu ishuri azanzana ngusure. Ese kuki utari waza kundeba?”

Christian – “Nzaza mwana wa. Kandi Papa wawe aragukunda cyaneee, ndetse akunda na Mama cyaneee!”

Alide yahise yaka Baho telephone amusaba ko yaba asohotse nuko ahita abwira umukunzi we ati:

“Ariko Chri uzi ko dukina n’ibintu. Ibaze Baho aramutse yizeye ko uri se. Ese ubwo urumva nyuma nazabyitwaramo gute?”

Christian – “Ahubwo reka nze nsabe Imana azabyizere. Umva ntewe ishema na byo ahubwo binkumbuje ibihe ntari nageramo, ibihe uzaba uri umugore wanjye kandi duhora mu ijuru rito. Nzabakundwakaza pe! Ese mugani wazaretse Baho akaza akampobera.”

Alide – “Urumva nabyangira iki se? Ahubwo niba uri i Kigali umbwire uzasubire i Huye mubonanye.”

Christian yahise abeshya Alide ko akiri i Kigali kugira ngo ayo mahirwe atazamucika. Bahise bapanga ko umusibo ejo, Alide azahuza Baho ndetse na Christian.

Alide yasabye Christian ko yabanza akajya kumva icyo ababyeyi be bamushakira noneho bakaza kuvugana aje kuryama. Alide yahise ajya muri saloon gusa amatsiko y’icyo ababyeyi be bamushakiraga yendaga kumuturitsa umutima.

 

Ibaze: ESE n’iki kidasanzwe cyatumye Alide yicanzwa n’ababyeyi be ngo bamuganirize.

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *