Episode 7: Nemeye kuvuga ibinyoma mbwirwa ko ari ryo Shya ryanjye | UMUSEKE

Episode 7: Nemeye kuvuga ibinyoma mbwirwa ko ari ryo Shya ryanjye

Ako kanya nagiye kuryama mu modoka, nongeye kubumbura amaso tugeze ahantu ntazi tuvamo twinjira mu nzu nziza cyane gusa ngikandagizamo akaguru umutima uransimbuka.

Hari mu nzu icanye amatara meza abengerana, n’ ibizunga amaso ahunyeza nakuyemo inkweto nicara mu ntebe.

Hashize akanya wa mugore ahamagara izina Bella, hitaba umukobwa waje yihuta cyane maze aramutegeka,

We-“Jyana uyu mwana umwereke douche yoge, yiyunganye ubundi umugaburire umwereke aho aryama….hariya mu cyumba cy’ abashyitsi, twe turananiwe tugiye kuryama”

Amaze kuvuga atyo yahise ambwira,

We-“Ntugire ikibazo hano ntacyo uraza kubura, ibyo kurya birahari, ibyo kunywa n’ ibindi, uraza no kuryama uruhuke, ntugire ubwoba rero”

Nikirije nzunguza umutwe ako kanya aragenda, Bella  ampereza ikiganza ndamukurikira ajya kunyereka aho nogera , ndangije kwitegura ajyana ku meza ampereza ibyo kurya dore ko nari nshonje nibwiriza icyo gukora.

Nyuma y’ akanya gato Bella yarambajije,

Bella-“Uturutse hehe? Ufite icyo upfana na Mabuja? Ko mbona mudasa se? Cyangwa bagutoraguye ku nzira?”

Yambajije atyo muri ibyo bibazo byose nabuze icyo musubizamo nkomeza kubika umutwe mu biryo ……

Bella-“Ko utansubiza se? Urasuzugura? Niba usuzugura rero ntabwo nkikwibiye ibanga”

Nazunguje umutwe mpakana ahita yongera kumbaza,

Bella-“Niko se witwa nde?”

Njyewe-“Nitwa Uwase Divine”

Bella-“Uwase Divine? Ndabona noneho utangiye kuvuha, aha turi se urahazi?”

Muri ako kanya natangiye kumubwira uko byagenze ngo ngere aho hantu ndetse biba ngombwa ko mubwira uko byose byatangiye kugeza ubwo nari ndi imbere ye, hashize akanya katari gato yiyumvira aba arambwiye.

Bella-“Umva! Rangiza kurya ujye kuryama, ejo mu gitondo uzazinduke wirwaje ubundi twirirwane nzakubwire ko ubu ushatse Imana yakugabira ukazaba undi wundi niba uzi ubwenge”

Njyewe-“Hanyuma se ko nari kuzinduka nkomeza urugendo rujya iwacu?”

Bella yahise ansubiza vuba ati,

Bella-“Ibyo ba ubyibagiwe wowe uzakore ibyo nkubwiye ibindi ubyihorere, ntuzigire akamara ngo wange kunyumvira”

Ibyo byose byakomezaga kuntera inkeke nkibaza iyo bijya niyo bigana, nagiye kuryama mu cyumba cyiza cyane, mbere yo kuryama Bella yongera kunyihaniza ko ngomba kumwumvira….naratuje ninjira mu mashuka ndaryama.

Mu gitondo nakangutse numvise umuntu ukinguye, yari wa mugore nahise neguka maze ahita ambwira,

We-“Bite? Waramutse ute?  Waraye neza?”

Njyewe-“Yego”

We-“Ngaho byuka witegure tugende”

Njyewe-“Ariko ndumva ntameze neza. Ndi kubabara umutwe”

We-“Yoooh! Ihangane wasanga ari uko waryamye ukerewe, ngaho ongera wiryamire”

Nongeye kuryama nyuma y’ akanya katari gato urugi rwongeye gufunguka, numvise ijwi rya Bella,

Bella-“Nta kibazo rwose Mabuja, erega buriya nzi kwita kubana nuko nyine….nako Divine Uwase ntabwo ari umwana, ni inkumi”

We-“Eeeh! Ese wamenye n’ izina rye?”

Bella-“Eeeh! Cyane mabuja”

We-‘Ngaho rero umwiteho ambwiye ko atameze neza, ngo ari kubabara umutwe, turagiye naha n’ imugoroba”

Bella-“Murakoze Mabuja”

We-“Nizere ko nta kibazo cy’ amafaranga ufite?”

Bella-“Oya ntacyo rwose Mabuja, amafaranga arahari rwose”

Bongeye gusohoka, hashize akanya numva imodoka hanze ihinda aho nari ndi natangiye gutekereza cyane ndetse ndabyuka ndicara numvise ubwoba muri njye ariko ndatuza nkiri aho, Bella yarinjiye, akuramo imyenda y’ akazi  n’ ingofero yari yambaye ajugunya aho asigarana ijipo nto n’ agapira yari yambariye imbere, muri ako kanya nabonye abaye mushya mu maso yanjye ahita atega ikiganza arambwira  vuba,

Bella-“Kora aha! Urabikoze! Uri umukobwa mwiza cyane, byuka ahubwo tujye muri salon!”

Ako kanya nahise mbyuka vuba na bwangu tujya muri salon, atangira kunsukira icyayi n’ imigati y’ ubwoko bwose nanjye si ukurya nivayo, maze kumva uko mbaye Bella atangira kumbwira,

Bella-“Uwase Divine! Kalibu rero! Nizere ko wamaze kubona neza urugo urimo, ni urugo rufite buri kimwe cyose nawe amaso araguha, aha rero tuhaba turi abo….batatu gusa, databuja na Mabuja, umuzamu we sinjye mubara”

Nakomeje kwitegereza Bella nawe akomeza kumbwira,

Bella-“Icyatumye rero nanga ko ugenda ndagira ngo tuganire, tuganire kandi ibintu by’ ibanga rikomeye, ese ubundi mu buzima uzi ibanga icyo ari cyo?”

Naracecetse mbura icyo nsubiza Bella, nawe akomeza kumbwira ati,

Bella-“Ubundi ibanga ni ikintu gikomeye, ni ikintu wemera kwanga kuvuga niyo bakubwira ko bagiye kukugirira nabi bwose, mbwira niba witeguye kugira ibanga mbimyenye unansezeranye ko utazamvamo”

Njyewe-“Ariko se ibyo byose n’ iby’ iki ko numva ngize ubwoba”

Bella-“oya humura, wowe mbwira ko ibyo ndakubwira ari ibanga kandi biri mu nyungu zawe, niwikura amata mu kanwa ibyo birakureba”

Nakomeje gutuza umutima ariko binyanga mu nda nyuma y’ akanya gato ahita ambwira,

Bella-“ Urareba hano twicaye….ni mu rugo rwiza rufite byose nako ntacyo nawe utibonera erega uri mukuru… ibaze hano ari nk’ iwanyu, uri umwana umwe w’ ikinege, ugafungura amayira yose yasibanywe muri uru rugo, wabyakira ute igihe cyose ugize icyo wifuza ugiye ukibona mbese…ubuzima bwo muri paradizo”

Nakomeje gutuza,

Bella-“Urabibona ute mu nzozi….nawe byumva tekereza neza Uwase mwiza, umukobwa muto w’ itoto mbega!”

Nyuma y’ akanya katari gato maze nongera kumubwira nti,

Njyewe-“Byaba ari byiza”

Bella-“Ntiwumva se ngaho nsezeranya rero ko ibyo ngiye nibyo tugiye gupanga byose uzabigira ibanga”

Nkibitekereza yahise akomerezaho,

Bella-“Ndabizi ni yego! Sibyo!”

Nakomeje gutwarwa n’ amagambo ya Bella, ndetse numva koko ngeze ahantu heza yambwiraga muri ako kanya ndikiriza nemera kumira ibanga sinzarimene ari nako akomeza gusukiranya amagambo,

Bella-“Ntiwumva se….noneho reka nkubwire ukuri, Divi! Ejo wambwiye ibyawe, umbwira uburyo iwanyu bakwanze bakajya kukujugunya, kugeza ubwo wari upfuye utaha none wisanze hano, mbwira ibyo byose wabibwiye Boss na Mabuja cyangwa?”

Narikanze musubiza vuba,

Njyewe-“Yego”

Bella-“Ko numva…..ariko nta kibazo kubabwira ko wababeshye biroroshye kuko icyo bashaka ndakizi”

Njyewe-“Ko nababeshye?”

Bella-“Yego! Itegure kubibabwira ahubwo batashye, ukababwira ko wababeshye kugira ngo bagukure ahantu hamwe bakujyane ahandi ukomeze  kuzerera nkuko wabimenyereye”

Njyewe-“Ngo…ngo kuzerera?”

Bella-“Ceceka wumve, Boss na Mabuja bafite ikibazo cyo kuba bafite ibya mirenge bakaba barabuze ababirya, Mabuja asama zivamo, bagerageje kwivuza byaranze, kugeze ubwo nabumvirije nkumva ibyifuzo byabo”

Bella yakomeje kumbwira,

Bella-“Divi! Ugomba kubwira Boss na Mabuja ko uri imfubyi, ndetse wabaga mu muhanda”

Njyewe-“Oya….oya ntabwo nzi kubeshya”

Bella-“Humura nta kibazo kirimo, kuvuga ko uri imfubyi ndetse wabaga ku muhanda bizatuma uba umwana w’ ikinege muri uru rugo, uzajya ubona icyo ushaka cyose, ubeho neza, uhindure ubuzima wibagirwe iwanyu…..numara kumenyera uzasubirayo cyera usanga bateze ibiganza bakeneye ubufasha bwawe”

Ibyo nabwiwe na Bella ntabwo nabyiyumvishaga habe na mba, ntabwo numvaga ukuntu nakwihakana ababyeyi n’ umuryango nkemera kwitwa umwana w’ abandi

Numvaga byaba ari Ishyano nkuko ikintu kibi cyose Mama yajyaga ambwira ko ari ishyano gusa kandi Bella yakomeje kubinyumvisha ndetse abinsindagiramo n’ imbaraga nyinshi bigerekaho no kuntera ubwoba bw’ iryo banga, ambwira ko nimbyemera ari ryo Shya ryanjye, nyuma y’ umwanya utari muto nikije umutima ndemera……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 8 y’inkuru, NTA SHYA RY’ ISHYANO ejo mu gitondo

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • mbega inkuru nziza iri ni ishyano koko ndakubwiye umwana yihsksnye ababyeyi

  • NARI NARAYOBEWE AHO IYI NKURU ITANGIRIRA NONE NDAHABONYE, COURAGE EDDY NDAKWEMERA NTA SHYA RY’ ISHYANO RWOSE

  • uyu mwana ahuye na shitani uyu mukobwa ubu ntashaka kumutanga bya bindi njya numva bavuga???????????????????????

  • Uyu mwana niwe wakoze ishyano uvugwa muri iyinkuru

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *