EPISODE 7: Superstar akomeje gushaka ibihumbi 300, hari umuntu umubwiye ko amufitiye ubutumwa | UMUSEKE

EPISODE 7: Superstar akomeje gushaka ibihumbi 300, hari umuntu umubwiye ko amufitiye ubutumwa

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Iryo joro Superstar yari yafashe umwanzuro ukomeye wo kurara ku muhanda kuko nta handi yari afite ho kujya. Amasaha yakomeje kwicuma bigera ahagana mu masaha ya saa tatu agitembera i Remera ndetse n’agakapu ndetse n’ibindi yari yahashye. Akiri aho yagiye kubona abona telephone ye igiye gushiramo umuriro, agitekereza uko yaza kubigenza telephone ye irasona na we ayifata vuba uwo muntu amubwira ko ari Liliane. Superstar yahise amubaza aho yakuye numero ye kuko batari bazihanye, Liliane amubwira ko akimara kuhava haje umukobwa umukurikiye abaza amazina ye! Superstar yahise akeka ko ari wa mukobwa wishyuza kuri toilete gusa ntiyabitandaho. Yahise abaza Liliane ati:

“None se mwiza we, washyitse mu rugo amahoro?”

Liliane “Ntabwo nabaye ngitaha mu rugo i Muhanga kuko nabuze umutima wanyinjiza mu modoka kandi ngusize ku muhanda. Gad nabonye uri umuntu mwiza kandi uzi icyo ashaka!”

Superstar yahise yumva bimurenze abura icyo abwira uwo mwana w’umukobwa, hashize akanya Liliane yongera kubaza Superstar ati:

“Ese wabonye uko urya iby’umugoroba, none se wabonye aho urara? Umbabarire gusa kuva nagusiga nta mahoro byampaye. Ese uri he ubu kandi ubayeho gute?”

Yooo! Umusore yahise yumva afite umuntu umuhangayikiye yumva bitangiye no kunyeganyeza amarangamutima ye, arangije yikiriza Liliane gusa mu buryo budasubiza uwo mwari mu byago, ati:

“Lili, ndagushimira ku bwo kunyitaho no kumpangayikira gusa tuza wite ku masomo yawe, witeshuka ku nshingano zawe zo kwiga hejuru y’umusore utazi, waje nk’umuyaga uvuye i Kusi ukaguhuha ubutazagaruka. Umbabarire niba natumye udataha! Humura meze neza nabonye aho ndara, ubu ndi i Remera.”

Liliane yumvise atizeye ibyo umusore amubwiye gusa nabwo aramwizera kuko ari ryo sezerano bari bahanye. Yahise amubaza niba yariye, Superstar abimwemerera amubeshya. Liliane yahise asaba Superstar ko bazahura bukeye ni uko umusore abimwemerera vuba. Bakiri kuvugana telephone ya Superstar yahise izima. Superstar amasaha yakomeje kwicuma ari nako akomeza gukoresha ubwonko yibaza aho azakura akayabo k’ibihumbi 300 bikamubera ihurizo rikomeye. Yarebye restora ya make iri hafi aragenda akora kuri bya bihumbi 5 aguraho ibiryo ni uko atangira gutembera areba ko ijoro ryaza gufatana gusa akabona ryabaye ibamba ryo kanyagwa.

Yageze ahantu abona agatebe akicaraho atangira kuganiriza umuzamu wari uhari ni uko bahuza urugwiro ku buryo umuzamu yabonye Superstar ari gutera imitwe kubera ibitotsi, ahita amubwira ngo najye kuryama mu ngangi ye yari iri aho hafi yabo. Superstar yabisamiye hejuru ni uko ahita agana mu kazu k’uwo muzamu arasinzira ku buryo bwakeye nyirigipangu amukanga ngo nafungure urugi.

Superstar yari yaryamiriye nk’umuntu utari uherutse gusinzira, bigera aho wa mu zamu amusiga aho arigendera mu gitondo. Ubwo nyirigipangu yazindukaga agiye ku kazi. Yavugije amahoni, ni uko Superstar ashidukira hejuru yibuka ko asigaranye iminsi 27 arebye neza abona telephone ye yari yayicaginze aho yaraye. Nyirigipangu yatunguwe no kubona umwana w’umusore atazi ari gufungura yumva arumiwe. Superstar yamaze gufungura ni uko uwo mugabo ahita amubaza ati:

“Niko musore uri uwahe kandi ni gute uri gufungura hano?”

Superstar “Haha, oya nyakubahwa ntabwo ari ibintu bidasanzwe, ni uko wa mugabo twaganiraga hano dusanzwe tuziranye, nibwo yari akiva hano kuko yihutaga nanjye ngiye kugenda. Rero sinari kwemera ko akazi ke gapfa kandi mpari.”

Uwo mugabo – “Nyine uri uwahe kandi uri muntu ki, kandi uri mu rugo rwanjye gute?”

Superstar mbere yo gusubiza yarabanje yitegereza neza iyo modoka y’uwo mugabo arangije arebamo inyuma abonamo akabendera gato ka Uganda, akekako niba uwo mugabo atari Umunya-Uganda, yaba akunda kujya muri Uganda cyane cyangwa akaba afite umwe mu banyamuryango be batuye muri Uganda. Superstar yahise atekereza kuba yabyaza uwo mugabo umusaruro amutuma ibyuma bya ya modoka ya Nissan, ni uko ahita amubwira ati:

“Erega nyakubahwa icya ngombwa si ukumenya uwo ndiwe mu rwego rwo kugufungurira, ahubwo wagakwiye kwibaza ngo ndagenzwa n’iki?”

Uwo mugabo yahise atangira kuvuga arakaye agira ati:

“Nyine mbwira, ni gute usimbura umuzamu wanjye kandi ntakuzi, ndabizi Abanya-Kigali ntabwo mugenzwa na kamwe ubwo hari ikindi ushaka. Nako sinshaka guta umwanya hano nsohokera mu rugo ngende nsize hatekanye.”

Superstar -“Erega umukozi wawe namwishyuye aragenda kugira ngo nze kukubonaho icyo nshaka. Nari narabuze uko ngirana ibiganiro bigamije kugirana ubufatanye mu by’ubukungu nawe, gusa nabonye ko nta bundi buryo nakubonamo butari buno. Ukuntu nteye, mu busanzwe icyo niyemeje nduhuka nkigezeho cyangwa nkashaka uko nkigerageza.”

Uwo mugabo – “Ngo ubukungu, ngo ibiganiro by’ubufatanye? Gute wowe waba umuntu wapangana nanjye ibintu byazana inyungu. Ntusobanutse ndabona utari kuri icyo kigero.”

Superstar yahise yegera neza uwo mugabo aramubwira mu magambo meza adasakuza kandi adahubuka ati:

“Aho wita ko hava amafaranga niho atari, abo wibwira ko wakuraho amafaranga ntayo bafite. Burya umuntu wize, ni umuntu wasobanukiwe ko ikintu cyose cyangwa umuntu wese ukuri iruhande ari amahirwe yawe yo kwihaza mu bukungu, utitaye uko agaragara. Erega si uko byari binaniye kuza nsobanutse nambaye neza kandi mfite byinshi bikurura amaso yawe, ahubwo nashakaga kureba niba umuntu nifuza gukorana na we akunda amafaranga koko kandi yanayashakira buri hantu hose. Iyo ushaka gukira ubishakishanya umwete mu buryo bwose, gusa ukirinda guhemuka. Ushobora kuba ibyo ugiyemo bitaguha amafaranga menshi mu minsi mike ugereranyije n’ikiraka kizakungura hagati y’ibihumbi 500 ndetse na milioni mu minsi mike.”

Uwo mugabo yahise yibwira ati:

“ESE naba ndi gusuzugura umuntu wa mugani ari we mahirwe anziye koko?”

Ataragira icyo avuga yahise asohoka mu modoka asubira mu nzu bisa nkaho hari icyo yibagiwe, gusa ataragera imbere cyane Superstar ahita amubwira ati:

“Burya Mahirwe naza, uzamuhobere kugeza igihe umuronkeyeho ibitwenge.”

Umugabo yarahindukiye areba Superstar nuko aba arakomeje gusa yihuta. Superstar yahise agaruka muri ka kazu atega ibiganza bye abyegeranyinje arangije abyubika ku munwa asohora umwuka w’akanwa uhita umugarukira yumva ufite impumuro mbi. Yahise abona umuti w’amenyo aho hafi gusa abura uburoso, niko guhita afata urutoki rwa mukuru wa meme arujomba mu mupira yari yambaye ahita ashyiraho umuti w’amenyo atangira kwiboroshesha urutoki ruri mu mwenda. Yahise akoresha amazi yari mu kajerekani aho yibwira ati:

“Umuzamu nashake abe ari yo ajyana mu bwiherero namubwira iki.”

Yacugushije amazi mu kanwa gusa abuze aho ayacira ahita ayamirana n’umuti w’amenyo byose yibwira ati:

“N’ubundi umuti w’amenyo ukozwe n’ibinyabutabire birimo fluorides bituma amenyo atabora, ndetse n’ibindi by’imyunyu ya Calcium ikomeza amenyo namagufwa. Rero nibijye no mu nda bikomeze amagufwa biyarinde no kubora! Apuuu!!”

Yasoje koza amenyo ahita atosa umupira ahanaguza mu maso no mu kwaha no mu gituza, gusa ibyo abikora vuba cyane nuko yambara imyenda ye mishya, costume ndetse n’ingozi, akubitamo na karuvate, arangije ya myenda yindi yari yambaye ndetse n’ibikweto yavanye mu cyaro abishyira mu gifunyika ikoti yabifatishije kuri porte manto ahita ahina kugira ngo inkweto zitaza kurereta. Uwari kubibona yari gukeka ko atwayemo indi costume kandi ari ya myenda ishaje. Yahise afata na ka gakapu ke karimo ubusa asohoka hanze aba arindiriye ko wa mugabo agaruka gusa yamwihishe. Superstar yari akeye ku buryo wari kugira ngo afite company ikomeye y’ubucuruzi. Hashize umwanya uwo mugabo araza atwaye ajenda n’ikaramu ararangaguza abura Superstar yinjira no mu nzu y’umuzamu aramubura.

Yarebye ku isaha abona ari gukererwa ahita yinjira mu modoka aragenda gusa asiga arangaje ku irembo. Superstar yarabibonye ahita akurura urugi amwegekeraho ahamagaza umumotari amusaba gukurikira uwo mugabo. Bageze aho akorera, Superstar abona uwo mugabo akora muri supermarket gusa byasaga nkaho ari iye. Yabaye yitembereza aho ngaho hashize nk’amasaha abiri, aba yinjiye muri rya guriro ajya kuritemberamo hashize umwanya asohoka ameze nk’umuntu ubuze icyo ashaka. Agikubitana amaso na wa mugabo. Yahise aza amwegera aramubwira ati:

“Nyakubahwa! Eee, ni wowe Gasana nyiri supermarket burya?”

Gasana – “Umbabarire, kare navuye kureba ajenda ngo mfate amerekezo yanyu gusa nsanga muragiye, ariko ngiriwe amahirwe yo kukubona. Twaganira?”

Superstar – “Twaganira ntakibazo! Byaba byiza tubaye duhagaze hanze.”

Akiri aho Superstar yahise abona smartphone ye isonnye asanga ni Liliane, (yari yayishyizemo amasimukadi ariyo ari gukoresha) ubwo yahise asaba Gasana ko yamwihanganira umunota akitaba umuntu w’ingenzi. Yahise ashyira ku gutwi,

Liliane “Gad uraza ryari? ihangane ungereho mbere y’uko saa sita zigera hari ikintu nshaka kukubwira kandi cyihutirwa!”

Ibaze: Aya mafaranga Superstar azayabona? Ese Liliane aramushakira iki ku buryo bwihutirwa gutya?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 8

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *