EPISODE 7: Umukobwa w’uburanga asajije abasore ku ishuri rya Bosco. Na we arashaka kumuvugisha – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:37 52

EPISODE 7: Umukobwa w’uburanga asajije abasore ku ishuri rya Bosco. Na we arashaka kumuvugisha

Yanditswe na NIYONZIMA Eric mw’izina rya Rubay Stories.

 

….Bosco yakomeje kugenda abyiga abantu yerekera ahantu yabonye uwo mukobwa, gusa akabura uko amugera iruhande kubera abanyeshuri bari bamwuzuyeho bashungereye. Uwo mukobwa yari ari gutsikima arira bigaragara ko hari ikintu kimubayeho. Uko Bosco yabyigaga abanyeshuri ngo arebe amaso ye, yarabutswe neza amwegereye, hari umusore yakozeho ahita ahindukirana umujinya aramubwira ati:

“Ariko nkawe urashya warura iki man, wandetse kumbyiga da!” [abivugana uburakari].

Bosco – “Umbabarire grand-frère, ndashaka kureba uwo mwali ugize ikibazo turaziranye!”

Umusore – “Hahah! Ikiruru ndakurahiye! Ngo ushaka kureba umwali harya sha?” [avuga cyane].

Bosco – “Ariko se wakwihanganye ukagabanya ijwi muvandi? Ntubona ko turi hagati mu banyeshuri koko?”

Umusore – “Haaaa! Bivuze iki se? Ubwo rero waje uvuye iwanyu uzi ko ugiye gufatisha abatoto beza bashya mu kigo. Uyu mwali ubona hano uzi ko ari we mwiza mu baruru bose, none uje umusagarira?”

Bosco yabonye uwo musore afite amagambo menshi n’abandi banyeshuri babarangariye, ni uko ahita amwigizayo vuba vuba ngo arebe wa mukobwa bari bashungereye, mukureba neza abona koko ni Alide yumva arumiwe neza neza. Alide ntabwo yarebaga Bosco kuko yari asutamye areba aho yatsikiye kugenda byamunaniye. Bosco yarahagaze abura ubwakora kuri Alide, abura ubwa muvugisha kuko byari byamurenze kubona bari kwiga mu kigo kimwe. Yagiye kunama ngo amukoreho hahita haza undi musore ahita asunikira Bosco ku ruhande ni uko uwo musore aravuga ati:

“Cyakoze mwese mwigaye, ni gute mugenzi wanyu agira ikibazo akeneye ubufasha mugakomeza kurebera? Mwigaye rwose aho nta butwari bubarimo.

Uwo musore yahise ahagurutsa Alide ngo amusindagize, gusa Alide ntabwo yari ari gushinga ikirenge. Uwo musore yahise aba inkwakuzi aterura Alide gusa uburyo Alide yateruwemo byatumye atabona Bosco kuko yari ameze nk’uwateye umugongo Bosco. Bosco yitegereje Alide agenda bamunyuza mu banyeshuri yumva agahinda karamwishe ahita avuza induru ati:

“Aliiiiiiiiiiii……….de!”

Abanyeshuri basekeye rimwe baramukwena ni uko wa musore wari wahereye kare aharata Bosco aba aramwegereye aramubwira ati:

“Yabababa! Burya koko ntanzoga y’inyamunyo pe! Eeeh, amabogali nka Marshall aba agomba kuza agaha umwana care ureke nk’ibiruru nkawe biza byigize inzobere na Bamenya.”

Bosco yahise amenya ko umusore utwaye Alide yitwa Marshall ni uko ava mu banyeshuri n’ibimwaro byinshi ahita agana ku macumbi yabo. Yahise agenda aryama ku gitanda agaramye, yitegereza hejuru atangira gusubiza inyuma filimi yibimubayeho, yumva ataye ikuzo neza neza. Nubwo byari bimeze bityo, ntabwo byatinze kuko Bosco yatangiye kunezezwa n’uko uwo umutima we wihebeye bagiye kwiga mu kigo kimwe. Yahise yibwira ati:

“Uko bimeze kose nzagira igihe cyo kwegera Alide no kumuba hafi.”

Akiri aho yahise yumva abasore baza baganira ku byabaye.

Umusore umwe ati “Ariko sha uriya mwali ari guca ibintu pe! Marshall icyo mfa na we agiye guhita amwigarurira!”

Bosco yamaze kumva izina Marshall yibuka ko ari we wagiye uteruye Alide ni uko ahita atega amatwi neza kugira ngo yumve ibyo abo basore bari kuganira. Undi musore yahise asubiza mugenzi we ati:

“Juru njyewe narebye ukuntu kariya gakobwa ari keza numva nanjye nagasamira hejuru. Mbega icyuki weeee! Cyakoze reka nkubwire, buriya abafite inkwi barya ibihiye pe!”

Juru – “Urabivuga se urabizi man! Ndakubwiye ngo Marshall akubise umunwa mu isosi. Ariko wabonye ukuntu yabaye inkwakuzi agahita aterura umutoto akanabanza akaba intwari twese akatwiyama sha. Buriya rero ntugirengo ntiyagafatishije kare Prince we.”

Prince – “Ikibazo sinjya nizera cya Marshall ubu kigiye kugaharara nikirangiza giterete akandi. Ariko mbega amaso meza ya kariya kana weee! Ariko sha ubundi abakobwa beza nka bariya baracyabaho?”

Juru – “Ibyo bivemo sha, kuko n’ubundi ntiwatsindira umutima wako cya Marshall kiri hariya.”

Prince – “Byo kimeze nk’intare ihora yasamye ihora yiteguye kumira intama. Cyakoze reka nkubwize ukuri.”

Juru – “Iki se? Uriya mwali njyewe nzamubwira ko ari mwiza ku munsi w’ejo. Ubundi iyo ukuri guhari ndakuvuga mwana.”

Prince – “Hahahah! Uzandabure nzabe ndi hafi, numve uko kwihagararaho kwawe kuzarigita nka buji iri gushonga.”

Juru – “Sibyo uzabona. Reka nze nkureke niryamire!”

Bosco yamaze kumva ikiganiro cya Juru na Prince yumva ubwoba buramwishe kuko Alide yari yabaye nk’agatama gato kaje mu birura byinshi. Yabonye ibintu bikomeye ahita yanzura ko agomba kuzajya kureba Alide ku munsi ukurikiyeho byanze bikunze. Wenda bakaganira akibuka byinshi banyuranyemo mu biruhuko byaba ngombwa akamwaka n’igisubizo.

Ku rundi ruhande Alide, bagenzi be bari kumukanda ari bo Linda na Joyce gusa Alide yaratakaga cyane:

Alide “Aah! Sha Li, mwarekeye aho koko. Ni ukuri birahagije tuzongera dukande ejo! Si byo?”

Joyce – “Ali reka Linda agukande kuko ushobora kubikinisha ugasanga ejo nturi kubasha gukandagira bikaba ngombwa ko usiba ishuri.”

Linda – “Ku mugani wa Alide ndabona bino bihagije, reka turekere hano.”

Ubwo hashize umwanya bavuye hanze gusindagiza Alide ngo barebe ko abasha gushinga ikirenge:

Joyce – “Ariko we mwabonye ukuntu Marshall yari agiye kugonga ipiriyo kubera kugenda yitegereza Alide mu maso? Hahah njyewe numiwe ahubwo!”

Linda – “Ndakubwiza ukuri yahise ava mu bye pe! Ali waba utomboye uramutse utereswe n’umusore nka Marshall pe!”

Alide – “Icyabasetsa ko muri ibyo byose nta na kimwe nitayeho. Gusa wenda yampaye ubufasha niduhura nzamushimira, ariko nta kindi kirenze aho cyatuma muvugisha!”

Linda – “Ali birumvikana ntabwo wafata iyambere kuko uri umukobwa, gusa naza akuzaniye urukundo ntuzazuyaze!”

Joyce – “Li, waretse gushora umwana w’abandi. Sha njyewe mbona cya Marshall ari cya nyamuryabana pe! Ibaze kigufatiranyije nk’umukobwa ukiri muto utaramenyera iby’inkundo ugasanga kikwangirije imyigire.”

Alide – “Ni byo rata Joy, sha ni ukuri twaje kwiga kandi murabona ko twese twiga mu wa kane. Ikindi kandi mwibuke ko twize mu kigo cy’Abamasera kandi twari intangarugero. Rero tuzabe inshuti kandi twirinde inkundo zidafite umumaro cyane cyane iza hano ku ishuri. Ikindi mwibuke ko tukiri bato pe, rero gukundana ubu ntacyo byatugezaho.”

Bwakeye mu gitondo umunsi ari mwiza, agasusuruko ari kose. Wari umunsi w’amasomo ku banyeshuri bose gusa ukaba umunsi udasanzwe kuri Bosco kuko yari yakoze ibazwa kandi yari afite umugambi wo kuza kubona Alide ku kibi n’icyiza.

Amasaha yarihuse cyane ni uko saa sita ziragera basonera kujya kurya, Bosco ahita yihuta nk’iyagatera agana ku ishuri rya Alide kuko yari yamaze gukurikirana amakuru amenya aho yiga. Yarahageze asanga mwarimu wari uri kubigisha ntarasohoka ni uko aba ategereje gato. Akiri aho yagiye kubona abona wa musore wari uri kumuhagata igihe Alide yatsikiraga araje gusa ntiyabona Bosco kuko yahise ahura n’undi musore wigana na Alide usohotse ni uko uwo musore ahita abaza umwe wahagase Bosco ati:

“Yoo! Man Juru, ko uhise uza hano bagisona ni amahoro ra?”

Juru – “Hehehh! Ni amahoro wangu, nje kureba rya hogoza muri kwigana sha.”

Uwo musore – “Eeh! Ariko ko mufitiye Alide imishinga muri benshi man?”

Juru – “Reka, hari abandi bamushaka se? Erega uriya mwali ni mwiza mwana! Uzi ko mu kigo hose njyewe ari ubwa mbere narimbonye akanyogwe nka kariya. Ahubwo se aracyari mu ishuri?”

Uwo musore – “Arimo pe. Ndakeka na mwalimu ari kuzinga ibitabo abanyeshuri bose bagiye gusohoka.”

Bosco yarabyumvise ahita aba nk’umusazi noneho Juru na we ahita yinjira mu ishuri. Bosco yagiye kwinjira abanyeshuri batangira gusohoka ari benshi. Hashize umwanya abona Juru asohokanye na Alide bari guseka ni uko Bosco ahita yibuka ukuntu Juru yamuhagataga, yibuka ko ari na we wavugaga ko abwira Alide ko ari mwiza mu ijoro ryahise. Bosco yahise yibwira ati:

“Hano ngiye kuhakora agatendo n’ubundi nahoze ndi indara, umwana w’isi atazivanga mu marangamutima yange!”

 

Ibaze: Ese Bosco agiye gukora iki? Biramugwa amahoro se? Nahura na Alide se biracura iki?

Tanga ibitekerezo

NTUCIKWE NA EPISODE IKURIKIRA ya BAHO Rubay Stories **********

 

Iyi filimi na yo ni SERIE y’UMUSEKE WAYIREBA YITWA IBUYE RYANZWE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ni byiza iyo story yawe pe.arko uratinda cyane kurekura indi episode.imwe mu cyumweru kweli?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *