EPISODE 70: Alide atunguwe n’abashyitsi basuye iwabo bakamushima ….Bosco na we asuwe n’umukobwa | UMUSEKE

EPISODE 70: Alide atunguwe n’abashyitsi basuye iwabo bakamushima ….Bosco na we asuwe n’umukobwa

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Christian yakomeje kwinginga Alide amusaba kwemera uwo munsi akajya guhura na we kandi akazana na BAHO ariko Alide yanga kubyemera mu gihe atari yamenya impamvu umukunzi we abishaka gutyo. Christian na we byasaga nkaho yabuze uko amusobanurira igituma abishaka gutyo, nuko Alide ahita amubwira ati:

“Ariko Cheri ubundi ko ejo aribwo nari kuzaza kukureba nzanye na Baho kuki ubishaka uyu munsi? Nta nubwo uri kumbwira impamvu wasanga ifatika. Ese hari amakuru waba ufite ku bashyitsi turibugire akaba ari yo mpamvu wenda ushaka ko ndeka kubareba?”

Christian – “Oya Cherie ni uko numvaga niyumvamo ko twakabonanye uyu munsi. Nanjye ntabwo nzi impamvu. Ariko nta kundi, reka tuzabonane ejo.”

Alide – “Cheri nubwo nanjye ntifuzaga kubonana n’abo bashyitsi, ariko nta kundi reka nubahe ababyeyi banjye ntaza kubatenguha. Cheri si byo?”

Christian – “Nta kibazo mukundwa. Ujye uhora uzirikana ko umutima wanjye wamaze kuwigarurira wose. Ndagukunda!”

Alide – “Nanjye ndagukunda mutware.”

Ubwo bamaze kuvugana, Christian aho ari yumva ibyishimo biramurenze kubera Alide amwise mutware. Yahise ahamagara Cyiza nuko aramubwira ati:

“Mwana ibi bintu birangwa amahoro ra?”

Cyiza – “Bireke ariko wasanga biragira icyo bimara. Ibi byabyita gupima umwaku man.”

Christian – “Hari igihe ndeba imbaraga nshyiramo ngo nzatsindire umwana na nyina, nkabona umunsi umwe nzatega umutego uzanshibukana nkahita mbura intama n’ibyuma. Cyi ujye unsengera musaza kuko mbona nzisama nasandaye.”

Cyiza – “Erega mwana kuba byonyine mufitanye umwana nibyo bihangayikishije uramutse umubuze. Umwana ntabwo yazigera amenya se umubyara kandi niyo wazabivuga nyuma ntabwo bakwizera.”

Christian – “Niyo mpamvu nshaka kubana na Alide vuba byanze bikunze. Gusa nyine nkwiye kwitwararika. Ni nkaho nitendetse ku gashami k’igiti gato, ku buryo ndamutse ninyeganyeje namanuka butosho.”

Cyiza – “Ubivuze ukuri byo man. Ahubwo ibi bintu biratuma amateka yawe ahita ajya hanze. Wenda ntabwo bamenya ko ari wowe wigeze gufata Alide ku ngufu ariko baramenya ko ari wowe mwana w’ikirara, windakoreka, waje kuvamo umuntu w’umugabo.”

Christian – “Ibi byose biraza guterwa nuko data wacu ari bwitware nagera kwa Pasiteri.”

Cyiza – “Harya ngo baziranye he man?”

Christian – “Ni Pasiteri na we nyine tu. Urabona nkimara kubura ababyeyi banjye, nahise nza hano butare kwa data wacu aba ariho ndererwa. Icyo gihe navuga ko aribwo nahindutse bya nyabyo kandi nkatangira kubaho nk’umuntu ufite intego. Nkuko Mama yahoraga anyifuriza kuzaba Umuganga, nibwo naje kwiga nshyizeho umwete kugeza ubwo bampaye Medicine muri Kaminuza.

Datawacu naje kumusaba ko natangira kwibana rero na we arabinyimerera kuko yashaga ko nzavamo umugabo. Muri iyi minsi mbonye ibintu byakomeye nshobora kuzabura Alide n’umwana wanjye, nabiganirije Datawacu mubwira ko hari umukobwa nakunze kandi nifuza kubana na we. Cyakora nirinze kumubwira ibyaranze ahahise hanjye na Alide.”

Cyiza – “Ngaho komeza umbwire numve man.”

Christian – “Natangajwe no kubona abyakiriye neza ndetse arananshyigikira man. Namubwiye ko se w’uwo mukobwa na we ari Pasiteri nsanga ahubwo baraziranye ndetse ari n’inshuti.”

Cyiza – “Aho ndumva wakubise umunwa mu isosi. None se ko ababyeyi bawe bari baziranye na Pasiteri, ndavuga Papa wa Alide, ubwo ushaka kuvuga ko batazi ko Sowanyu avukana na Papa wawe.”

Christian – “Oya ntabyo ababyeyi ba Alide bazi. Ikindi kandi ubona ko Datawacu na Papa…, nako Papa ntabwo umuzi. Nyine Datawacu na Papa ntabwo basa na gato. Ni kumwe ngo inda ibyara mweru na muhima. We aragenda avuga ko afite umuhungu we washimye umukobwa wabo, nako kwa Alide basanzwe babizi, ndahamya ko banabiganirijeho Alide nubwo ntazi icyo abitekerezaho.”

Cyiza – “Eh! Ndumva bikaze ndakurahiye. Sasa ubwo uzabyitwaramo ute…. Ahwiiiii… nako ubwo wabipanze gute ko numva ari danger?”

Christian – “Bizamera nkaho Alide azabona ko namuremewe. Uretse ko ari byo man. Ngaho reba ukuntu nahuye na we by’amaherere nyuma nkaza kwisanga nakundanye n’uwo nahohoteye. Ibyanjye na we bifite iherezo rimwe ari ryo kubana n’ubundi.”

Cyiza – “Cyakoze ufite mu mutwe sinkubeshye. Gusa umenye ko ikosa rimwe rizabaho Alide akakuvumbura, azahita akwanga urunuka.”

Christian – “Reka nze mbisengere nubwo mu kanya nkoze ikosa nkashaka kubuza Alide kwiyereka abashyitsi bari buze kumusura. Nyuma namenya ko ari Datawacu wagiyeyo, ntabwo nzabona uko nisobanura tu. Ariko nzabitekerezaho buriya.”

Alide ahantu yari ari yari ahangayitse cyane. Yibazaga abashyitsi bagiye kuza ari bantu ki kandi bagamije iki, bikamuyobera. Yahise atera agatima kuri Juru nuko ahita amuhamagara. Telephone ya Juru yitabwe na Linda, Alide yumva arumiwe.

Linda – “Ali Cheri agiye mu bwogero araje mu kanya, mbonye ari wowe mpita nkwitaba.”

Alide – “Inka bazankwa! Ye? Ubwo ushatse kuvuga ko Juru mukiri kumwe Li?”

Linda – “Yego. Erega narimukumbuye cyane. Ahubwo se sha, uraza kundeba uyu munsi? Nyine waza ukarara, kuko Cheri ngo ashaka kugenda mu kanya ni nayo mpamvu agiye mu bwogero.”

Alide – “Li ndagusabye uhite umubwira aze hano kuko ndamushaka kurusha mbere. Nyine ahite aza mu rugo mubwire, wenda tuzavugana nk’ejo turebe igihe nazira kukureba.”

Linda – “Nta kibazo kabisa ndaza kumukubwirira Cherie.”

Alide yagumye aho nuko abashyitsi bageraho barahagera ariko Juru atari yaza. Yari afite ubwoba bwo kureba abo bantu ndetse no kumva ikibagenza. Alide yatunguwe no kubona haje umugabo wambaye amakoti ndetse n’umudamu mwiza bigaragara ko ari abasirimu. Alide yabareberaga mu idirishya ry’icyumba cye nuko Papa we ajya kubakira hanze maze abaha karibu. Akiri mu cyumba cye yahise abona Mama we yinjiye nuko aramubwira ati:

“Mwana wa ngwino ujye gusuhuza abashyitsi.”

Alide yagiye kugenda uko ameze nuko Mama we ahita amusaba kwambara neza ndetse no gutunganya umusatsi we, mbese agaragare neza.

Alide – “Ariko se Mama njyewe rwose ndi kwibaza ibintu wowe na Papa murimo bikanyobera. Ubundi se bariya bantu ni abahe?”

Mama Alide – “Ese mwana wa ubwo wibagiwe ibintu twaraye tuganiriye byose? Wowe imeze neza nurangiza uze kubasuhuza. Ndabizi ibi uri kubikorera wowe, ariko muri kano kanya bidukorere.”

Mama Alide yahise asohoka nuko asubira muri salon. Juru yahise ahasesekara gusa anyura mu gikari. Yabajije Baho ahantu mama we ari, nuko amubwira ko ari mu cyumba cye. Juru yahise agana ku cyumba cya Alide nuko akubitana na we asohotse agiye muri salon.

Juru – “Sorry, mwana natinze byananiye gutandukana n’umukunzi wanjye.”

Alide – “Kandi ibyawe na Linda mbona bitazoroha pe.”

Juru – “None se urumva biramutse byoroshye byaba bifite gahunda. Nyine ntabwo bigomba koroha. Ahubwo se ko mbona wambaye nk’umwamikazi, ni ibiki bidasanzwe biri kuba hano.”

Alide yahise akurura Juru ukuboko bajyana muri Salon bajya gusuhuza abashyitsi. Juru byari byamuyobeye ibiri kuba gusa yarihanganye abihanga amaso.

Pasiteri – “Uyu ni umukobwa wanjye, n’uriya ni musaza we.”

Sewabo wabo wa Christian – “Rwose umukobwa wawe ni mwiza Pasite. Turamwishimiye pe kandi na musaza we rwose…. Mbese abana bawe, ubwiza bw’Imana bubariho.”

Pasiteri – “Murakoze Pasite.”

Pasiteri yahise abwira Alide ko yajya gutunganya ibyo kuzimanira abashyitsi nuko basigara baganira. Juru yahise asohoka inyuma ya Alide nuko bakirenga salon atangira kumubaza ibibazo byinshi by’urudaca.

Alide – “Juru rwose ibintu umbaza nanjye ntabyo nzi. Ubwo ubibaze Mama na Papa kuko nanjye numiwe nyine. Uko ubibona ni ko nanjye mbibona pe.”

Juru – “Bariya bantu bameze nk’abaranga mwana. Wumvise ukuntu uriya mugabo yagushimagije? Ariko se papa wawe yanyweye izahe ko nziko ari umuntu usobanutse kandi utanywa? Njyewe ndi umusazi ubu nasubira mu nzu kubaza icyo bagamije. Ariko Ali wari uzi n’ibindi?”

Alide – “Ibiki Juru?”

Juru – “Dore wabyambariye. Urakeye kurusha sheregi, rero ngwino ngire ahantu nkujyana. Kandi ntunzaneho amananiza.”

Alide – “Juru ariko uzi ko nta byawe. Ntabwo mvuye muri salon bambwiye ko nkwiye kwakira abashyitsi.”

Juru – “Ariko uzi ko umaze gukura mwana. None se ko abashyitsi ari aba Pasiteri ni abawe? Tujyende wana dore ntabwo iyi nzu yose iburamo abakira abashyitsi.”

Bosco na we ahantu yari yari, amatsiko yo kureba umuntu Mama we yari yamuteguriye ko yamusura, yari menshi. Ntabwo byatinze yahise abona umwari winjiye yumva arumiwe cyane ku buryo yahise avuga ati:

“Ibi ntabwo bishoboka. Noooo!”

 

Ibaze: Ese Juru ajyanye he Alide? Mama Bosco se we ninde yazanye ngo asure Bosco?”

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iherezo ryaka gakino naryo ndabona ntarimenya pe!! Reka tubihange amaso simbizi. Cyakora noneho basi kabaye karekare mo gake, courage!!

  • Inkuru noneho irancanze wallah ibaye agatogo kabashyitsi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *