EPISODE 71: Bosco araba uwande? Umukobwa wari umusuye agiye adasezeye…Alide na we aramuhakaniye | UMUSEKE

EPISODE 71: Bosco araba uwande? Umukobwa wari umusuye agiye adasezeye…Alide na we aramuhakaniye

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Bosco yatunguwe no kubona Alide ari we mwari winjiye. Ntabwo yiyumvishaga ukuntu ibyo bintu bishoboka ndetse yahise agira urujijo rudasanzwe. Bosco agikubita amaso Alide yahise yinjira mu cyumba aba azanye umubyeyi amukurura ukuboko amubwira ati:

“Mama vayo urebe, ubanza amaso yanjye atari mazima. Ndi kureba ibikeziyezi none umushyitsi wawe ndi kumubonamo Alide.”

Mama we yahise asohoka mu cyumba ajya kureba, koko asanga ni Alide uje. Batari bagira icyo bavuga Juru yahise yinjira n’akavuyo kenshi avuga ati:

“Bosco wa muginga we usigaye wirirwa wizirikiye hano iwanyu…”

Akibona Mama Bosco yahise aceceka abura ikindi kintu arenzaho nuko atangira kwivugisha amagambo amukura mu isoni. Nuko Mama Bosco ahita ababwira ati”

“Ni karibu murisanga bana ba.”

Juru – “Ese ugirango turatinda Mama? Twari tuje kureba Bosco ngo tujye guherekeza mugenzi wacu ugiye hanze y’igihugu.”

Bosco – “Juru, Linda se agiye gusubira muri Uganda?”

Juru – “Na we biramutunguye mwana. Nanjye birantungura, niyo mpamvu namwe mbatunguye. Ubu wumve ko abura amasaha abiri akerekera.”

Bosco yahise ahindukira areba Mama we ni uko aba aramubwiye ati:

“Mama, mbigenje nte se? Uwo Linda ni umukobwa w’inshuti yacu kuva mu mashuri yisumbuye. Ni inshuti yacu twese kandi y’akadasohoka.”

Juru – “Mwana jya wongeraho ko ari we mwari nkunda ku isi no mu ijuru.”

Barasetse nuko Mama Bosco ahita ahamagara umushyitsi we amubaza aho ageze nuko ahita yongera abwira Bosco ati:

“Basi tegereza iminota 10 mwana wa. Rachel ambwiye ko aba ageze hano?”

Bosco – “Ngo Rachel? Mama ni we mushyitsi ugiye kuza hano? Nizere ko atari Rachel nzi.”

Juru na Alide bararebanye barumirwa birabayobera. Bosco yahise ahinduka ni uko atangira kubwira ba Alide ngo bigendere gusa bakomeza kwicara baramwihorera. Bosco yababajije impamvu badahaguruka Juru aramubwira ati:

“Ariko se mwana, niba umubyeyi agusabye gutegereza iminota 10 ngo ubanze usuhuza umushyitsi, kuki ushaka kwigira ibuye? Uzi ko waba uri kwitwara nka ba bana bo mu minsi y’imperuka Bibiliya ivuga muri Timoteyo 2:3. Ali, harya havuga ngo iki?”

Alide – “Havuga ko abantu bo mu minsi y’imperuka bazaba bikakaza kandi batubaha ababyeyi babo n’ibindi byinshi….”

Juru – “Urakoze cyane kuko uvuzemo ibyo Bosco yari akeneye kumva.”

Mama Bosco yarasetse cyane ni uko ahita yinjira mu nzu aba azaniye ba Juru icyo kunywa. Bosco yicaye aho gusa ubona ko afite ibintu byinshi ari kwibaza muri we. Alide yarebye Bosco akeka ko ashobora kuba afite ikibazo ni uko aramwegera amufata ku rutugu ngo wenda amubaze ikibazo yaba afite. Juru yarabibonye ahita yiyitabishwa telephone aba agiye hanze. Alide yabajije Bosco ati:

“Ese umeze neza Bosco? Amagambo njye na Juru twakubwiye se yaba agukomerekeje?”

Bosco – “Oya. Ahubwo… nako…”

Alide – “Bosco mbwira… niba ari ngombwa ko mbimenya, mbwira ni ukuri ikibazo ufite.”

Bosco – “Ikanzu wambaye isa neza neza nka ya yindi wari wambaye nkibona ubwiza bwawe bwa mbere. Umunsi wari uvuye gusenga ndi kumwe na Boy na Emmy ndetse Boy agashaka no kuguhohotera. Wari wambaye ikanzu nk’iyi itukura kandi ikubereye cyane. Nyine ndakwitegereje numva nsubiye mu bihe bya kera, umbabarire. Gusa sinabura kukubwira ko wambaye neza, kandi ubwiza bwawe buruta mbere.”

Alide yabuze ikintu asubiza ni uko yegeka umutwe ku rutugu rwa Bosco. Hashize umwanya Alide abwira Bosco ati:

“Bosco umbabarire ni ukuri!”

Bosco – “Ese basi ujya wibuka ibihe byose twagiranye Ali? Cyangwa warasibye byose mbese meze nkaho nta mateka mfitanye nawe?”

Alide – “Bosco nubwo ngerageza kubyirengagiza, ariko bihe byandanze njye nawe mbyibuka kuva ku munsi wa mbere kugeza kuri uyu munota. Rero umbabarire kuba nitwara gutya kandi wowe wumva ko bitagakwiye. Urabizi mfite undi mukunzi.”

Bosco – “Ali ariko njyewe hari ikintu kinshanga kandi nkakiburira igisubizo. Ese ubundi urankunda? Njyewe rwose icyo kibazo gihora kibyiganira mu mutima wanjye.”

Alide atari yagira ikintu amusubiza, Juru yahise yinjirana akavuyo kenshi gusa ameze nk’ukubiswe n’inkuba. Alide yahise ahaguruka ngo abaze Juru ikibazo yaba ahuye na cyo ni uko Juru ahita ababwira ati:

“Ntimumbwire ko umushyitsi wari winjiye ari iki kizungerezi kije. Mbega umwari mwiza Alide weeee, nubwo Linda amuruta ho gato gusa ubwiza bwe burangaza inzererezi n’abasore batari serieux. Ali ngwino umurebe.”

Akivuga gutyo umushyitsi yahise akomanga, aho kugirango Juru wegereye urugi afungure ahubwo yahise aza kwicara mu ntebe n’ubwoba bwinshi. Alide yitegereje musaza we ukuntu asazwa n’abakobwa nuko ahita amukomangaho aramubwira ati:

“Ariko Juru wagiye wiha akabanga koko?”

Juru – “Ariko se watuza gute kandi ubonye uburanga bw’umwari burangaza? Upfa kutabihingukiriza Linda gusa urabizi ko ntajya mbona ukuri ngo nihishire.”

Alide yahise agira amatsiko yo kureba uwo mwari usajije musaza we bigeze aho, nuko ahindukiye abona Bosco yagiye gufungura. Bosco agifungura yahise abwira uwo mushyitsi ati:

“Karibu Rachel.”

Rachel yarinjiye ahita asuhuza Alide arangije asuhuza na Juru gusa Juru ashaka uko yihagararaho. Alide yitegereje uwo Rachel abona uko Juru yamuvugaga niko ari. Yari umukobwa uteye neza, ufite mu maso harehare kandi w’imibiri yombi. Yari afite uburebure buringaniye. Bosco yahise amenyakanisha Rachel kuri ba Juru na Aline nuko ababwira ko Rachel ari umukobwa babana muri chorali yo muri Kaminuza. Bosco yarakomeje anabwira Rachel ati:

“Aba ni inshuti zanjye. Juru ndetse n’umukobwa nkunda.”

Rachel yahise yikanga gusa ariyumanganya areba Alide amuha ikiganza nuko aramubwira ati:

“Ninshimiye kukumenya Ali. Bosco yari yarakumbwiye narinkuzi.”

Alide – “Nanjye nishimiye kukumenya Rache,”

Juru – “Nizere ko na Rachel tujyana. Ni muze tugende tudakereza undi mwana.”

Bosco yahise ajya kureba Mama we nuko araza asuhuza Rachel ndetse banahita bamugezaho igitekerezo cy’uko bagiye kujyana na Rachel. Mama Bosco ntabwo yari kubyanga cyane ko bari urungano kandi Rachel akaba yari aje gusura Bosco. Bahise bagenda gusa Alide na Juru bashaka uburyo babasiga kugira ngo bagende baganira. Rachel yahise abwira Bosco ati:

“Ese buriya byari ngombwa ko umenyekanisha kuri Alide umbwira ko ari umukobwa ukunda? Bosco erega buriya umuntu iyo afite ubumuga, aba abizi si ngombwa ngo ubimwibutse. Rero nawe wari uzi neza ko nziko ukundana na Alide, si ngombwa rero ngo ubinyibutse.”

Bosco – “Umbabarire Rache. Najye sinzi ukuntu byaje. Gusa nakubwiye ko nkunda Alide ariko sinakubwiye ko nkundana na we nk’uko ubivuze.”

Rachel – “Ariko Bosco urantangaza ni ukuri. Gute ukomeza kwizirika ku mateka y’urukundo? Ese ntabwo waba mushya ngo ukunde bushya kandi upange bushya? Ibi ntubifate nko gukurura n’ishyira kuko uzi ko ngukunda, ahubwo ubifate nk’inama nkugiriye. Hari igihe biba ngombwa ko twigobotora imigozi ituziritse kugira ngo tubashe kureba imbere. Wenda ntuzankunde ariko ukwiye kuba mushya ukareba icyo isi iguteganyirije. Ibyiza biri imbere Bosco. Ese wabajije Alide niba akigukunda? None se ukurikije uko umuzi, yaba yarihanganiye kwirengagiza ko umukunda. Bosco uze kubitekerezaho, gusa wari ukwiye kumenya niba utiruka inyuma y’uruziga kuko niyo nzira itagira iherezo ahubwo ihora yisubiramo.”

Rachel yarangije kubwira Bosco atyo nuko ahita ahagarika umumotari atega moto arigendera! Ba Juru batunguwe no kubona Rachel abanyuzeho kuri moto arabapepera bahita bahindukira babona Bosco ari wenyine. Barindiriye Bosco ko abageraho nuko bahita bamubaza impamvu Rachel ahise agenda atanabasezeye.

Bosco – “Rachel agize imbamvu yihutirwa kandi imutunguye. Yambwiye ngo mubasezerere.”

Barihuse bajya kureba Linda nuko basanga yamaze kwitegura. Juru yabanje gusanga umukunzi we mu cyumba nuko Alide na Bosco basigara muri saloon bonyine. Nta n’umwe wavugishaga undi. Hashize umwanya Alide abaza Bosco ati:

“Ese buriya biriya byari ngombwa Bosco?”

Bosco – “Ibiki se?”

Alide –“Kumenyekanisha kuri Rachel uvuga ko ndi umukobwa ukunda?”

Bosco – “None se biriya hari ikinyoma kirimo? Wowe uyobewe ko ari ukuri guhoraho?”

Alide – “Ariko Bosco hari ikintu uba wire..”

Bosco – “Ahubwo hari ikibazo wari utari wansubiza igihe Juru yinjiraga. Mbwira igisubizo kuko ndaremerewe. Nkeneye kumenya uko imbere yanjye hameze kandi nkanamenya icyo hanteganyiriza.”

Alide – “Bosco basi reka tuze kugira umwanya wo kubiganiraho. Sibyo?”

Bosco yarabyemeye noneho Christian ahita ahamagara Alide, nuko Alide arasohoka ajya kwitaba telephone hanze. Juru na Linda bahise basohoka babaza aho Alide ari ngo bagende. Alide yahise aza nuko baherekeza Linda. Bosco yari yavuganye na Juru ko aganira na Alide nyuma yo kuva guherekeza Linda. Juru rero yabahaye umwanya nuko bashaka aho bicara ngo baganire. Bosco yabwiye Alide ati:

“Ndakeka ufite ijambo Ali. nguteze yombi.”

Alide – “Bosco rero biragoye kugusubiza kiriya kibazo pe. Sinakwifata ngo nkubwire ko nangana na Christian kandi nabwo sinakwifata ngo nkubwire ko ntagukunda. Muri njye hari urujijo. Sinzi niba nkigukunda cyangwa niba ari inzibutso nyinshi dufitanye zitamva mu mutwe ariko ngutekereza kenshi. Ikindi kandi sinavuga ko mba mbeshya Christian kuko namwemereye ko mukunda mbikuye ku mutima. Nta nubwo byari ukumwemerera gusa, ahubwo byari nk’isezerano muhaye ryo kumukunda.”

Bosco yahise yitsa umutima nuko abwira Aline ati:

“Ubwo se uri gushaka kuvuga iki? Ese nkureke nshake uko nkwikuramo burundu?”

Alide – “Aho hahita hazamo amahitamo y’umuntu ku giti cye, gusa njyewe icyo mbona ni uko watangira ubuzima bushya. Ugakunda undi kandi ukareba umwari ugukunda bitarimo akajagari nkako nifitemo. Bosco ni ukuri ndagushimira ko unkunda cyane ndetse udafite icyo ugenderaho, ariko bisa nkaho amatage yadutandukanyije, yashakaga kutwigisha ko tutaremaniwe. Ntabwo nkurenganyiriza umwanzuro wafata, gusa nanezezwa no kubona wishimye kandi ukabaho ubuzima bushya bwo gukunda. Umbabarire Bosco kukubwira ibi.”

Ibaze: Ese Bosco araba uwande?

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

Kurikira indi nkuru ndende yitwa ISI Y’URUKUNDO ndetse nindi yitwa UKURI kuri:

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ese ko musigaye mutugezaho bite byagenze gute?Duheruha inkuru kuwa kane taliki 4.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *