EPISODE 72: Christian yambariye guhura na Alide na Baho abashyiriye impano …Basco agahinda ni kose | UMUSEKE

EPISODE 72: Christian yambariye guhura na Alide na Baho abashyiriye impano …Basco agahinda ni kose

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Bosco uwo munsi yatashye ababaye cyane ndetse ari kwibaza icyo ari bukore kikamuyobera. Yageze mu rugo iwabo ahitira mu buriri ku buryo na mama we byamuteye ikibazo. Mama we yaje kuza kumukomangira Bosco arasohoka yambara imyenda ya siporo aba agiye kwiruka akora ka siporo. Uko yirukankaga niko yibukaga amateka yose yagiranye na Alide, niko yibukaga ibihe byiza n’ibihe bibi bagiranye. Yagezeho aricara nuko aratuza aratekereza, afata umwanzuro wo kuba mushya kandi agakora ibikwiye mu gihe gikwiye. Yahise ahamagara Juru, inshuti ye magara yizera, nuko amusaba ko bazaganira ku munsi ukurikiyeho. Bosco yahise ataha gusa yishakamo ibyishimo n’akanyamuneza nuko ahita asubira mu rugo. Yabanje kujya mu bwogero ahita ajya ku meza. Bari kumeza we na Mama we yahise amubwira ati:

“Mama ndabona ufite byinshi byo kumbaza. Rwose ndeka.”

Bosco yabivuze aseka nuko umubyeyi ahita abona ko umwana we afite ibyishimo. Mama we yaketse ko ibye na Rachel byagenze neza nuko ahita amubwira ati:

“Bosco nta kintu nkubaza rwose. Ahubwo uryoherwe mwana wa.”

Bosco – “Mama nawe uryoherwe rwose. Kandi wakoze cyane ku bwa none.”

Baganiriye ibindi gusa ibiganiro byabo uwo mugoroba byari urwenya gusa. Aho Alide yari ari yumvaga yabuze amahoro yo mu mutima kubera ibyo yabwiye Bosco kuko byasaga nko kumwirukana mu buzima bwe. Yakomeje kwibwira muri we ati:

“Ali wavuze igikwiye mu gihe gikwiye. Nta kundi byagombaga kugenda. Wari ukeneye kubohora umutima wa Bosco kuko amaze igihe kinini ameze nkaho afungiye muri gereza y’urukundo rwawe. Bosco nkwifurije amahirwe masa kandi nzanezezwa no kubona ubaho ubuzima bw’ibyishimo n’undi uzakunda.”

Alide akiri gutekereza ibyo, Mama we yahise amuhamagara nuko na we amusanga vuba. Yahise amubwira ati:

“Mama, urampamagaye cyangwa numvise nabi?”

Mama we – “Ali buriya wadukoze ibiki? Urabona ngo uradutenguha kandi twari tuzi ko ugiye kwakira abashyitsi, hashira umwanya naza kukureba nkabona wagiye kera? Rwose Papa wawe wamubabaje kandi nanjye ni uko.”

Alide – “Mama ni ukuri umbabarire. Juru yahise aza kundeba ambwira ko inshuti yacu bita Linda igiye kujya hanze y’igihugu kandi twagombaga kuyisezera. Juru yanjagaraje mu mutwe, mpita ngenda nihuta cyane.”

Mama we – “Eee nta kundi. Ngaho rero ngwino umfashe dutegure ameza.”

Bahise batangira gutegura ameza gusa banaganira Alide abaza Mama we ati:

“Ese ubundi mama, niba atari ibanga bariya bashyitsi ni bande, bagenzwaga n’iki ubundi bimeze bite? Njyewe nabonye ukuntu mwari mwancanyeho umuriro ngo nambare neza numva ndumiwe.”

Mama Alide – “Uriya ni Pasiteri n’umugore we. Ni uko bo batuye i Huye duhuje idini. Rero ni inshuti ya Papa wawe kandi rwose ubushuti bwabo bashaka ko bwazakomeza ndetse bukagera no ku bana babo. Afite umusore uri mu kigero cyawe kandi ni umwana mwiza ufite umutima ukomeye wa kigabo. Yamenya kukwakira kandi akagukunda bizira imbereka. Alide mwana wanjye burya tubaho ubuzima bwo gukundana n’abasore, ariko iyo bigeze ku wo muzarushingana biba irindi somo ryo kwitondera.”

Alide – “Ariko Mama uravuga ibiki? Urabona ndi umwana wo gushakirwa uza mu buzima bwanjye, cyangwa mbwirizwe icyo gukora. Mpise numva impamvu cya gihe mwanyicaje muri kunganiriza.”

Mama Alide – “Ariko tuza Ali, erega nubwo ari cyo ababyeyi twifuza, ariko ntabwo bikuyeho ko uzahura na we kandi ukihitiramo. Ese ibyo na byo biragoye?”

Alide – “Ibihe?”

Mama Alide – “Ndavuga guhura n’uwo musore ukamunenga cyangwa ukamushima?”

Alide nta kintu yasubije ahubwo yakomeje kwikorera imirimo ye itandukanye. Bagiye ku meza nuko nyuma yo kuvayo abwira Baho ati:

“Baho mwana wa?”

Baho – “Karame mama!”

Alide – “Waje ukandaza uyu munsi mwana wa. Ndaguha akantu nakuzaniye.”

Baho – “Yego ndaza. Ahubwo reka nze njye kureba ako kantu.”

Baho yahise ajya mu cyumba cya Mama we yiruka nuko Alide na we asezera ababyeyi be na basaza be ajya kuryama. Ageze mu cyumba yasanze Baho ari gushaka ahantu hose ikintu mama we yaba yamuzaniye ariko arakibura. Alide yahise akora mu isakoshi ye aba akuyemo shokora ayiha umwana we. Baho yarishimye bitavugwa ni uko Alide aba abwiye Baho ati:

“Ejo tuzajyana kureba wa muntu?”

Baho – “Papa se?”

Alide – “Yego mwana wa. Ahubwo reka muhamagare umubwire ikintu azakuzanira.”

Alide yahamagaye Christian ni uko aba avugana na Baho, Alide arasohoka ajya hanze aba afata akayaga anatekereza. Muri we habyiganiragamo ibintu byinshi ndetse akarushaho no kwibaza impamvu Imana yahisemo ko abaho ubuzima bwo guhangayika. Yibazaga niba azigera agira ibyishimo cyangwa niba ari icyo yaremewe. Yabonye nta gisubizo yabonera ibibazo byose yibaza, aba asubiye mu nzu ndetse asanga Baho yasinziriye kuri telephone. Yahise aryamisha neza umuhungu we nuko amwatse telephone abona Christian ntiyari yakupa. Yahise ashyira telephone ku gutwi.

Aline – “Cheri??”

Christian ntabwo yavuze nuko Alide arongera ahamagara izina rye. Christian yahise ashidukira hejuru yitaba Alide gusa ameze nk’umuntu wari kure cyane. Alide yarumiwe ahita amubaza ati:

“Ese ubwo ni ibiki wowe na Baho mwari murimo? Nsanze yasinziriye.”

Christian – “Twaganiriye ngeraho muririmbira ngo asinzire. Nanjye rero agatotsi kaje kuntwara ahubwo nshidukiye hejuru numva uvuze kuko nari nashyize loudspeaker. Bite se? Wari wagiye he?”

Alide – “Nari nagiye gufata akayaga hanze, nanitekerezaho.”

Christian – “Ese cherie, umeze neza? Cyangwa waba ufite ikibazo?”

Alide – “Oya nta kidasanzwe. Ni kumwe ndi umunyabibazo nyine.”

Christian – “Ariko Ali nzakubwira inshuro zingahe ko utari umunyabibazo. Uhora uba mushya buri kanya. Ibyo uba ukwiye kubyizera kandi ukabyemera nk’ukuri.”

Alide ntiyagize ikintu amusubiza. Yaratuje ni uko hashize umwanya Christian aramubwira ati:

“Gahunda y’ejo se iteye ite?”

Alide – “Nyine mbwira amasaha. Gusa ndakeka ko ari nka nyuma ya saa sita wenda nka saa cyenda.”

Christian – “Reka abe ari ayo masaha dufata. Ariko ntabwo wakumva ukuntu ngukumbuye. Nzaguha akantu kandi ndizera ko kazagushimisha.”

Alide – “Ndizera ko kazanyura umutima wanjye.”

Christian – “Ngaho ruhuka kandi ndagukunda cyane. Urare neza mukundwa.”

Alide – “Urakoze Mutware!”

Aho Bosco yari ari, yari yabuze ibitotsi. Uko yafungaga amaso ngo asinzire, yahitaga abona Alide amuri iruhande amubwira ko ibye na we bitigeze bigira iherezo. Yakomeje kurwana n’ibitekerezo bye bumukeraho. Bwakeye agasusuruko kaje, Christian ahita abona ko uwo munsi umuha icyizere. Yahise yitegura nuko yatsa imodoka agana i Kigali. Yahageze hakiri kare cyane nuko ajya kureba impano aza guha umukunzi we utazi ko babyaranye. Juru na Bosco barahuye ngo baganire gusa Juru yitegerezaga inshuti ye, akabona ifite agahinda gakomeye ku maso he. Juru yahise amubaza ikibazo afite, nuko Bosco amuvira imuzi ibyabaye hagati ye na Alide. Juru yarumiwe, biramubabaza gusa yihanganisha Bosco kuko yumvaga nta kindi yamufasha.

Bosco yabwiranye agahinda gakomeye Juru amagambo agira ati:

“Muvandi ikimbabaza ntabwo ari igihe maze nkunda Alide kuko nta ruhare yabigizemo. Sinabimurenganyiriza pe, ikiri kunshengura umutima ni ukuntu numvaga ko ari we mwari uzagena umurongo w’ubuzima bwanjye. Ndavuga, akambera impamvu yo gukora cyane kandi no gukorera ku ntego, akambera inkomezi mu bihe bigoye kandi akaba ushimwa n’umubyeyi wanjye. Impamvu biri kungora kubyakira, ni uko Alide nari narahuje ahazaza hanjye n’ahe. Ndamukunda mwana.”

Juru yahise ahobera Bosco ndetse abura ijambo amubwira. Hashize umwaya Juru aba abwiye Bosco ati:

“Ariko njyewe uriya mukobwa sinkimusobanukirwa pe! Yarahindutse cyane. Ngaho ntiwamenya uko umutima we wiyumva, ahubwo uba ubona na we yizirika kuri uriya mutipe bakundana, wenda atanamukunda. Nako simbizi mwana. Alide asigaye ancanga.”

Bosco – “None se uwo musore uramuzi man?”

Juru – “Ni umutipe wakize akiri muto. Nubwo ari ibogali gusa mbona ntamwizera tu. Alide nibaza niba koko amukunda bikancanga.”

Bosco yaratuje abura ikintu arenzaho nuko asaba Juru ko banahindura ikiganiro. Babuze n’ikindi baganira kuko Bosco yari afite agahinda kenshi ndetse ataniyumvisha ukuntu Alide yakuze akunda, ndetse yari yarahayemo ubuzima bwe nk’impano, atazabana na we. Hashize umwanya Juru aramubwira ati:

“Bro ariko nungutse igitekerezo. Reka uriya mujama tumutegurire impano. Nyizera kandi ibi bintu bizakora.”

Ibaze: Ese Juru yaba yadukanye uwuhe mupangu?

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

Kurikira indi nkuru ndende yitwa ISI Y’URUKUNDO ndetse n’indi yitwa UKURI kuri:

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Murakoze.ese ko musigaye mutinda cyane byagenze gute?Naho Bosco we nave kuri Elide ahubwo ashake uko yahura na Rachel nawe atarabivamo akazabura byose nkingata imennye

  • Murakoze cyane gusa iyi nkuru musigaye muyiduha nta bushake kko itinda cyane! Ese mubona ntacyo imariye abasura uru rubuga rwanyu?? Rwose mwiminjiremo agafu muduhe service neza! Thx

  • Rwose iyi nkuru iteye amatsiko ese iyo mpano barapanga guha umukunzi wa Alide siyo guteranya Alide n’umukunzi we? Njyewe ndabona uwo mukunzi we nabona iyo mpano yateguriwe itamushimishije azahita agaragaza umutima we uko uteye maze arakarire Alide bibaviremo gushwana.

  • Nanjye ndunga muryanyu pe, umwanditse wagira ngo yacitse intege ubanza abona biragenda kd nanjye ncibwa intege no kwandika kubera ubutinde buri mu nkuru!! Ikoso

  • Nanjye ndunga muryanyu pe, umwanditse wagira ngo yacitse intege ubanza abona biragenda kd nanjye ncibwa intege no kwandika kubera ubutinde buri mu nkuru!! Ikosore tuyibone kuri gahunda pe. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *