EPISODE 73: Alide aratunguwe Christian amwambitse impeta! …Bosco na we ntaracika intege | UMUSEKE

EPISODE 73: Alide aratunguwe Christian amwambitse impeta! …Bosco na we ntaracika intege

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Bosco yahise agira amatsiko menshi cyane yo kumenya icyo Juru yaba atekereje cyaza ari nk’igisubizo ku kibazo cyari kiremereye umutima we. Yahise abwira Juru ati:

“Mbwira mu magambo arambuye uko bimeze mwana.”

Juru –“Man rero ntabwo nzi niba ibi bintu binyuze mu buryo bwiza, ariko ntabwo nanezezwa no kubona mushiki wanjye yegukanwa n’umuntu ntazi. Ikintu tugiye gukora rero ni iki. Tugiye gushaka uburyo tuzasura uriya mukunzi wa mushiki wanjye. Tubanze tugende duse nk’abamuneka. Tubanze tumenye imbaraga afite mu kugumana umutima wa Alide, intege nkeya afite. Niturangiza tuzareba amahirwe dufite mu kuba twatuma bangana ndetse turebe n’imyaku twaba dufite uko ingana. Ibyo byose nitumara kubirebaho, tuzicara hamwe twige ukuntu impande zombi twazishyira urusika hagati.”

Bosco – “Mwana ibyo ndumva kwaba ari ugukoresha imbaraga utanya abantu. Ndumva bitaba ari inzira nziza kuko bishobora kubangamira umunezero umuntu yifuza kugira mu buzima. Yego Alide ndamukunda, ariko ntabwo nshaka kugira uruhare mu kwangiza ibyishimo bye man. Mushiki wawe yanyuze muri byinshi bihagije ku buryo ubu akeneye umuhoza amarira kandi akabaho neza cyane.”

Juru yahise akubita Bosco ku rutugu asa nk’umukomeza aramubwira ati:

“Niyo mpamvu nshaka ko ari wowe uzandongorera mushiki wanjye man. Umva ibyo umwifuriza ukuntu birenze. Gusa se ariko ni nde wakubwiye ko ngiye gukoresha imbaraga ntanya Alide na Christian? Wanyumvise nabi. Nako nari ntararangiza kukubwira.”

Bosco – “Ngaho komeza umbwire mukuru wanjye.”

Juru – “Wakabimenye se ko ndi mukuru wawe wa mwana we.”

Bahise baseka Juru akomeza kubwira Bosco ati:

“Ndashaka gushyira hanze uriya mujama ku buryo mushiki wanjye azabona undi muntu umurimo imbere, noneho akifatira umwanzuro ko bakomeza cyangwa barekana. None se ntujya wumva bavuga ko umuntu ari mugari? Yego umuntu ni mugari, ariko hari hafi wamugera umumenya. Rero hari igice ku muntu tubonesha amaso, ariko hari n’ikindi tutamenya kereka abitubwiye. Rero muri bimwe bigize umuntu tutabona, mu bibi harimo ubwoba, ishyari, urwango, kwihorera, ubugugu, uburakari ndetse n’ikindi kimwe ntazi. Noneho mu byiza harimo, Kwifuza ibyiza, urukundo, imyizerere, ubushake mu guhuza ibitsina (Sex), icyizere, ubushake bwo gukora (uko abyiyumvamo) ndetse no gukundwakaza. Ibyo bintu byose iyo ubimenye ku muntu, uba umenye umuntu we wa kabiri tutabonesha amaso. Muri bimwe bibi navuze rero ndizera ko aribyo byinshi bimugize akaba ari na byo tuzamurikira Alide.”

Bosco yarumiwe nuko abwira Juru ati:

“None se dusanze ibyiza aribyo byinshi kurusha ibibi mwana. Byatuma Alide arushaho kumukunda.”

Juru – “Nanjye nibwo bwoba mfite kuko nabonye iriya niga ari umuhanga na yo. Ikindi kandi mushiki wanjye ari mu bantu bashishoza, simpamya ko yaba yarakunze Christian atabanje kureba ziriya ngingo. Ariko reka tubigerageze nidushya tuzashye nta kundi.”

Bosco – “None ubwo uruhare rwanjye ni uruhe?”

Juru – “Urumva se rwaba uruhe muswa? Ukwiye kwigarurira umutima wa Alide nyine. Mubere inshuti isanzwe kugira ngo abone ko niyo yaguhonda utanoga. Erega kariya gakobwa karagukunda nuko ntazi ibyagateye. Uzi ko wagira ngo bagahaye imiti mwana.”

Bosco – “Ubwo se wowe byose uzabyikorera.”

Juru – “Sha se ntarwanye ku rukundo rwa nyarwo naba ndi umuntu nyabaki? Uretse ko uriya mutipe akuzi, rero ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza bigaragaye ko ubirimo tu.”

Bosco yahise afata Juru mu nkokora nuko na Juru amufata mu nkokora barangije bahuza imitwe. Bagezeho baratandukana ndetse Bosco ashimira Juru ku bwa byose amukorera. Juru ari gutaha yagiye yibuka amagambo umukunzi we Linda yamubwiye agira ati,

“Cherie ndakwinginze ukore igishoboka ariko Alide na Bosco basubirane. Ntabwo nzi inzira uzabikoramo ariko ndahamya neza ko nawe ubona ko ari umwanzuro mwiza wo gukora. Umutima wanjye uzanezerwa ubwo nzaba ndi umugore wawe, ariko bizaba agahebuzo ubwo Alide na Bosco bazaba barabaye umwe. Barakundana bariya bana.”

Juru na we yahise yibwira muri we ati:

“Kibasumba cyanjye, Juru wawe agiye gukora igishoboka cyose.”

Amasaha yarashyize arashyika kuri Baho na Alide nuko Christian na we ahagerera ku gihe aza kubatwara. Christian agikubita amaso umuhungu we ibyishimo byaramurenze nuko ahobera Baho inshuro zitabarika. Yahise abwira Baho ati:

“Mwana wa, ntabwo narinzi ko uri mukuru bigeze hano. Harya wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza?”

Baho – “Oya papa. Niga mu mwaka wa kane.”

Christian yaratunguwe kubona umwana we ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza kandi akiri muto. Yahise areba Alide nuko aramubwira ati:

“Cherie ibi bishoboka gute? Baho aracyari muto cyane. Singira ngo afite imyaka 8 ubu ra?”

Alide – “Baho yatangiye amashuri abanza afite imyaka itanu. Amashuri y’incuke yayize umwaka umwe, nuko mbonye afite ubushobozi musabira kujya mu mwaka wa 1 ku myaka itanu. Babinyemereye rero ntabwo nazuyaje ndetse mbona ni umuhanga ndamureka arimuka.”

Christian yahise ahobera Alide nuko aramubwira ati:

“Warakoze, ntewe ishema nawe ndetse na Baho.”

Christian yarongeye ahobera Baho nuko ahita amushyira mu modoka. Alide na we yarinjiye baragenda. Alide yatangiye gusa nk’uwibaza ku rukundo abona Christian amukundira umwana gusa ntiyabitindaho cyane ko bari baremeranyijwe ko amubera papa w’umwana kandi n’umwana we yari yaramaze kwizera ko Christian ari se. Bari kugenda Alide yahise abaza Christian ati:

“Cheri, ni ukuri uzavamo papa w’abana mwiza cyane. Iyo ni impano abasore benshi badafite.”

Christian yahise aseka nuko asubiza Alide ati:

“Gira uti ahubwo ndi papa w’abana mwiza. Baho ndamukunda cyane kandi nawe ndagukunda cyane. Ni mwe muryango mfite kandi iyo mbyibutse buri gihe mpita nshima Imana yampuje namwe.”

Alide – “Urakoze pe.”

Yabajyanye i Nyamata kure y’Umujyi, ahantu heza cyane kandi hatuje. Alide yarahageze abona ni heza cyane nuko abwira umukunzi we ati:

“Cheri aha hantu ni heza ndahakunze.”

Christian – “Uri buze kuhakunda cyane.”

Christian yagiye gukina na Baho nuko Alide asigara yicaye ari kubitegereza. Alide iyo yarebaga Christian yabonaga ari umugisha Imana yamuhaye. Yabonaga aribyo byishimo yari akeneye nubwo umutima we wasaga nkaho utari hamwe kandi utanyuzwe nibyo abona. Muri we yarari kureba impamvu afite zituma akunda gukunda Christian ku kibi n’icyiza akabona ni nyinshi. Yabonaga nta muntu ushobora kwita ku mwana we kandi akamukunda nk’uko Christian abikora. Nubwo ibyo byose yabaga abyibaza, iyo yakubitaga agatima kuri Bosco, akibuka ukuntu yamubwiye amwikuramo ndetse asa nk’umwirukana mu buzima bwe, akumva yakwigarura ariko nabwo akihagararaho. Aline akiri kwibaza ibyo yatunguwe no kubona Bosco amuhamagaye. Yarebye kumwitaba ariko arayireka irinda ivaho. Bosco yahise amwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti:

“Nkwifurije umunsi mwiza wuzuye imigisha y’Imana. Ndagukunda!”

Alide yahise yumva hari ikintu gitikuye ku mutima we nuko ahita abyirengagiza arahaguruka na we ajya gukina n’umwana we na Christian. Hashize umwanya Christian abwira umuhungu we ati:

“Mwana wanjye itegereze ibiti biri hano ndetse n’ikirere noneho umbwire ikintu ubona.”

Baho – “Ndabona nyine ibyo uvuze Papa.”

Christian – “Nta kindi ubona? Komeza kwitegereza neza.”

Baho – “Papa ndabona wowe na Mama”

Christian ibyishimo byaramurenze aba ateruye umwana we aramuzengurutsa, ari nako Alide abyitegereza akumva aranyuzwe muri we. Yahise yibwira muri we ati:

“Mana ushimwe kuba ntazi se wa Baho, gusa ndagushima kandi nyuzwe na Christian wazanye mu buzima bwacu. Ni we mubyeyi Baho yari akeneye.”

Christian yaraje nuko asaba Alide ko yaza akagira aho abajyana. Yabajyanye mu busitani bwiza cyane nuko asaba Baho ko yazirika Mama we agatambaro mu maso noneho bakamutungura. Alide yarasutamye nuko umwana we amuzirika agatambaro mu maso. Hashize umwanya Baho yongera kumukura agatambaro mu maso, Alide yitegereje amera nk’ukubiswe n’inkuba. Yabonye imbere yabo haje gafotozi kandi na Christian amuhagaze iruhande n’impeta mu biganza. Yahise abwira Alide ati:

“Ndifuza kumara ubuzima bwose nsigaje ku isi ndi kumwe na we mukundwa! Ese uzemera kumbera umufasha, tukarera Baho kugeza na we yuzukuruje?”

Ibaze: Alide arabyitwaramo ate?

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

Kurikira indi nkuru ndende yitwa ISI Y’URUKUNDO ndetse nindi yitwa UKURI kuri:

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *