EPISODE 74: Alide akuyemo impeta yambitswe na Christian…Juru akomeje gushaka amakuru | UMUSEKE

EPISODE 74: Alide akuyemo impeta yambitswe na Christian…Juru akomeje gushaka amakuru

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Alide amarira yamutanze hasi. Byari byamurenze. Yibazaga ukuntu Christian yaba yihuse bigeze aho amusaba ko bazabana biramuyobera. Alide yitegereje umwana we umuri imbere kandi wamaze kwizera ko Christian ari Se, yanga kugira byinshi abaza Christian nuko amuhereza ukuboko amwambika impeta. Gafotozi yakoze umurimo we nuko aragenda. Ibyishimo byabaye ibyishimo kuri batatu gusa Alide yari afite amarira ari gutemba mu mutima we. Yumvaga afite byinshi byo kubaza Christian ndetse no kumusobanuza ariko yagombaga gutekereza igihe gikwiye. Uwo munsi kuri Baho, wari udasanzwe kandi umunsi wo kuzirata mu bandi bana ubuzima bwe bwose. Nubwo Alide atabyiyumvishaga neza, ariko uwo munsi yari akwiye kwirengagiza ikintu cyose akishima. Burya akeza ntigahera mu itama, bagezeho barataha nuko Christian abageza mu rugo. Alide yahise abwira Baho ati:

“Mwana wa, genda ujye mu rugo mbe nganira na Papa. Kandi mu rugo ubareke nijye uza kubabwira ibyabaye byose. Sibyo?”

Baho – “Yego mama.”

Baho yahise agenda nuko Alide asigarana n’umukunzi we mu modoka. Alide n’umujinya mwishi yahise akuramo impeta aba ayipfumbatishije Christian. Christian byaramutangaje yibaza ku kintu kibaye ku mukunzi we biramuyobera. Alide yahise amubwira amutonganya ati:

“Ariko Chri, uratekereza urakora ibiki? Ese kuki uri kwihuta bigeze hano? Gute wanyambika impeta imbere y’umwana wanjye kandi untunguye bigeze hariya?”

Christian – “Ariko se bikugendekeye bite cherie?”

Alide – “Ariko Chri, ishyire mu mwanya wanjye. Yego wenda ndabigushimira da, ko unkunda cyane kandi ukaba umfiteho imigambi ingana gutya. Ni abakobwa bake bagira umusore nkawe. Ariko se ntabwo wigeze utekereza ko ndi umunyeshuri ugiye gutangira Kaminuza? Rwose ibi ntabwo ari ibintu nteganya ko bizaba vuba, niyo mpamvu nabonye wihuse. Nshobora kuba ngejeje igihe cyo kwambikwa impeta mu myaka, ariko sindageza igihe cyo kwakira ko nambitswe impeta.”

Christian – “Ese nkimara kukwambika impeta, waba wibuka amagambo nakubwiye?”

Alide – “Ndayibuka neza cyane rwose. Wambwiye uti ‘Ndifuza kumara ubuzima bwose nsigaje ku isi ndi kumwe nawe mukundwa. Ese uzemera kumbera umufasha, tukarera Baho kugeza na we yuzukuruje?’

Christian – “None se muri ibyo hari italiki wumvisemo Ali? Ese hari ubwo ari ejo? Hari ubwo se ari umwaka utaha? Hari ubwo se ari nyuma y’imyaka myinshi? Nta gihe nakubwiye ko byazaba. Icyo nshaka ni uko uzambera umugore, mu gihe ntazi.”

Alide yumvise atsinzwe nuko asa nkutuje Christian arangije afata ya mpeta arongera arayimwambika. Yahise amubwira ati:

“Ali urukundo ngukunda, nta buryarya burimo kandi nta kwihuta turiho. Nzagutegereza kugeza igihe uzabona ko ari ngombwa.”

Alide yabuze ikindi arenzaho nuko aramubwira ati:

“Cyakoze umbabarire ku myitwarire ngaragaje. Ndagushimira ku bwa none.”

Christian yahise ahobera Alide nuko aramwongorera ati:

“Cherie hari ikintu nkumbuye cyane.”

Alide – “Iki se mukundwa…. Oya nako wikwigora nakimenye kandi nanjye ndagikumbuye.”

Bahise barekurana bararebana nuko bahuza impanga. Bahise basomana nuko hashize umwanya Alide ahita abwira Christian ati:

“Nkwiye kujya mu rugo rero. Ubu Baho ari guhatwa ibibazo byaho yiriwe.”

Christian – “Ngaho genda ushyigikire umuhungu wacu. Ndagukunda uyu munsi ndetse n’igihe kizaza.”

Alide – “Nanjye ndagukunda kandi nyurwa n’ibyo unkorera.”

Alide yarasohotse nuko Christian aba aretse kwatsa imodoka ngo agende. Alide ageze ku rugi rw’igipangu yahise akata aragaruka nuko abaza umukunzi we impamvu atagenda nuko Christian aramubwira ati:

“Mfite ubwoba ko umutima wanjye ukomeza kukunyishyuza. Ndi kumva ntajya kure yawe ariko nta kundi.”

Alide yahise yongera asoma umukunzi we nuko aramubwira ati:

“Nanjye nakwifuje ko duhorana gusa ntabwo byakunda.”

Christian – “Nzasura mabukwe na databukwe ryari se Cherie?”

Alide – “Igihe cyose bizaba, reka tubyizere gusa.”

Christian yakomeje kwitegereza Alide nuko Alide amusaba ko yatsa imodoka kugira ngo amenye neza ko agiye. Christian yarabikoze nuko baratandukana. Christian akimara kurenga yahise abona numero atazi imuhamagaye gusa yirinda kuyitaba kuko yari atwaye. Iyo numero yahise imwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti:

“Ni Juru. Nashakaga kukuvugisha nuza kubona call yanjye yakubuze umpamagare tuvugane.”

Christian yahise yihuta agera aho yari kuruhukira kuko muri uwo mugoroba atari guhita ajya i Butare. Akihagera yahise ahamagara Juru.

Christian – “Komera cyane Bro. amakuru se?”

Juru – “Man ni meza cyane. Ko nshaka ko duhura nk’ejo se byakunda? Ndagushaka byihutirwa tu.”

Christian yahise atekereza, yibuka ko weekend ikurikira aribwo yateganyije ko imiryango izamuhuza na Alide. Yahise abona ko ari ngombwa guhura na Juru mbere aho kugira ngo azabishyire ikindi gihe bityo bikaba byahura na weekend. Yahise abwira Juru ati:

“Ko ndi i Kigali se hari ikibazo duhuye ejo?”

Juru – “Ibyo byumvikanye neza mu mwatwi yanjye. Ahubwo tubishyire saa ngahe?”

Christian – “Byakabaye byiza kuri njye bibaye ari amasaha ya mbere ya saa tita kugira ngo nze kugira igihe cyo gusubira i Butare.”

Bahise bemeranya isaha bazahuriraho ndetse n’ahantu bazahurira. Bosco aho yari ari Rachel yamwandikiraga kenshi amubaza uko ameze. Ku bwa Bosco yumvaga ibyo nta kintu biri kumumarira. Bosco yasaga nkaho ikintu asigaye yishingikirijeho ndetse n’icyo yari yiringiye ari Juru. Yagiye kubona abona Alide aramuhamagaye. Telephone yayifashe vuba na bwangu nuko ahita ayishyira ku gutwi.

Alide – “Hm ariko Bosco wagirango wari utegereje ko ngiye kuguhamagara?”

Bosco – “Ariko se icyo kibazo wakibaza Ali? Sinzi uko bigenda gusa numvaga ko tugiye kuvugana nubwo ntarinzi inzira biri bunyuremo.”

Alide – “Wiriwe ute se?”

Bosco – “Niriwe neza. Kare nagushatse ngo umbwire amakuru yawe ndakubura.”

Alide – “Umbabarire Bosco. Nari nagiye ahantu na Baho gusa nari navuze ko nza kuza kukuvugisha none niba umeze neza ndumva binshimishije.”

Babuze ikintu baganira hashize umwanya Alide asezera Bosco.

Alide yatangiye gutekereza ukuntu yasomanye na Christian, agahita yibuka asomana na Bosco bwa mbere, akumva arushijeho gukumbura Bosco.

Bwakeye vuba nuko Christian na Juru barahura ngo baganire. Juru yabanje kubaza Christian inkuru ye na Alide nuko Christian na we ayiva imuzi nta kintu asize inyuma. Yamubwiye ukuntu yahuriye na Alide kwa muganga akamushima, ndetse bikagera naho amusaba ko bakundana Alide akabimwemerera. Yarakomeje amubwira ukuntu akunda mushiki we kandi aterwa ishema no kuba afite umwana. Christian yirinze kugira ikintu avuga ku hahise he na Alide ndetse agerageza no kuvuga inkuru ye mu buryo butagira aho buhurira n’ibintu byari biherutse kuba kuri Bosco (Igihe yakekwagaho gushaka guhohotera Alide).

Christian yari umuhanga. Yari umusore uzi kuganira mu buryo bwose butamushyira mu byago, cyangwa ngo bumugwishe mu mutego. Yari yaketse ko impamvu Juru ari kumuganiriza ari ukugerageza kumuneka cyane ko yari yarabonye ko Juru atigeze anyurwa no kuba akunda mushiki we. Nubwo ibyo byose yabitekerezaga ntabwo yakekaga ko Juru yamuteze umutego ukomeye kandi ugoye kuwusimbuka.

Bakomeje kuganira bisanzwe nuko Juru ageraho aramubwira ati:

“Cyakoze ntakubeshye, nakomeje gukeka ko udakunda mushiki wanjye. Ese koko ukunda mushiki wanjye cyangwa ufite ikindi kintu umukurikiranyeho?”

Christian – “Ese kuki uri kumbaza ibyo Juru?”

Juru – “Tugihura nakubwiye ko nkora igishoboka cyose ariko mushiki wanjye akazabona umuntu wamuremewe. Kandi sinzi impamvu nkomeza kwizera ko atari wowe. Ese waba uzi ko Alide adakunda umuntu nkawe urya abana kandi uzwiho gukurikira inyungu ze bwite mu bantu bose?”

Christian – “Ye?? Uvuze ngo iki?”

Christian yatangiye kurakara cyane nuko Juru ahita atangira kumubwira inkuru.

Juru – “Umunsi umwe hari umusore witwaga Bosco wari utwaye igare ari kugenda ku muvuduko wo hejuru. Inyuma ku ntebe hari hicayeho umukobwa witwa Alide. Bosco yakomeje gutwara igare cyane kugeza ubwo Alide yamusabye ko yagabanya umuvuduko. Byasaga nkaho Bosco adashaka kumva uwo mukobwa nuko aramubaza ati, “Ese Ali urankunda?” Alide yamusubije ko amukunda ndetse cyane. Bosco yahise abwira Alide ati, “Niba koko unkunda fata cask nambaye, nawe uyambare kandi umfate mu nda unkomeze.” Alide yarabikoze, nuko mu gitondo cya kare Alide ari kwa muganga, yumva inkuru y’umuhungu n’umukobwa bakoze impanuka, umusore akitaba Imana ariko umukobwa agasigara kuko yari yambaye cask. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko iryo gare ryari ryacitse feri.”

Christian yumvise iyo nkuru birushaho kumurakaza ndetse no kuvugishwa cyane.

 

Ibaze: Ese Juru agamije iki? Kuki se Christian bimurakaje?

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

Kurikira indi nkuru ndende yitwa ISI Y’URUKUNDO ndetse nindi yitwa UKURI kuri:

 

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwaramutse neza. Ikigaragara cyo aride aracyakunda Bosco, naho yabana na Christian ntiyakubaka kuko ubwenjye bwe numutima we ni Bosco ubituyemo. Nubundi urukundo nyarukundo ntiruzima . Byadushimisha Bosco na Alide bongeye gukundana kugera kundunduro. Christian ikigaragara arashaka gutwara Alide kungufu. Arishakira umwana,…mukore kuburyo ibyo yakoze bijya hanze nabyo hari icyo byatwigisha. Iyo aba akunda Alide yakagombye kumwerurira akamubwira ibyaha yakoze ubundi agasaba imbabazi, kuko Alide nawe mbere yo kwinjira mu rukundo ntiyamuhishe ko afite umwana. So mudufashe Bosco na Alide bazarambane, kuko inzira zigoye baciye ni isomo rikomeye, ryakomeza umuntu wese uhura nibimugora mu rugendo rw’ubuzima.

  • Iyi nkuru ko igeze ahantu ra? Christian ndabona ntazi niba arusimbuka Juru yiyemeje kabisa!! Biraryoshye mwanditsi, courage.

  • Nanjye nunjye mu ry’uwise Iradukunda. Alide ntiyakubaka kukoBosco atigeze amuva mumutwe. Ni gute usomananumukunziwawe ahokuba aribyo utekerezaugakomeza gutekereza ukuntuwigeze usoma Bosco kandi bikamugukumbuza. Yewe urukundoni urugamba nanjyenumva Alide asubiranye na Bosco byakubaka benshi bahura nibigeragezo mu nkundozabo . Courage mwanditsi . Ariko nyine service ikosorwe byo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *