EPISODE 75: Juru arashaka ko Alide areka Christian agakunda Bosco …Alide agiye adasubije ikibazo | UMUSEKE

EPISODE 75: Juru arashaka ko Alide areka Christian agakunda Bosco …Alide agiye adasubije ikibazo

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Juru yaratuje akomeza kwitegereza imihindagurikire y’ibyiyumviro bya Christian. Intego ya Juru kwari ukugira ngo arebe ibyiyumviro bibi by’umukunzi wa mushiki we kugira ngo abihereho abatandukanya. Juru yizeraga ko niba umuntu agira ibyiyumviro bibi birimo uburakari, urwango, n’ibindi byose yari yabwiye Bosco, uwo muntu aba abeshya mu gihe agerageje kwerekana ibyiza bimurimo.

Yizeraga ko urukundo Christian akunda Alide rurimo ibinyoma ndetse akaba ashaka kuzababaza Alide kurushaho. Christian akimara kumva inkuru yari abwiwe na Juru, yahise yumva yakwihagurukira akigendera. Christian yibutse ukuntu bakiri bato, Bosco yakoze icyo ashoboye cyose ngo abere Alide ingabo imukingira kandi ngo yigarurire umutima we, ahita akeka ko uko byagenda kose Bosco yaje gukundana na Alide birakomera ku kigero cy’uko Juru yabahimbiye inkuru nk’iyo. Yibutse ukuntu Alide yahangayitse ubwo Bosco yafungwaga, ahita abona ko Alide agikunda Bosco cyane. Yahise yibwira muri we ati:

“Yego uriya mukobwa mukunda nta kintu ngendeyeho pe. Ahari wenda nubwo we abura amahitamo agapfa kunkunda mu rwego rwo kurinda isezerano yampaye, reka ibi mbikorere umwana wanjye Baho.”

Christian yahise asohora umwuka, ariruhutsa nuko ahita abwira Juru ati:

“Ese muvandi ibi byose uri kubikora kugira ngo urebe kwihangana kwanjye. Ndabyumva mu nkuru yawe, washakaga kumbwira ko mushiki wawe na Bosco bakundana, ku kigero cy’uko umwe yakwitangira undi. Ibyo nanjye ndabibona, yewe nta nubwo mbihakanye pe. Ariko niba hari inshingano imwe nkora mu rukundo rwanjye na Alide, ni ukumurekera amahitamo ye, kandi nkamukunda bizira uburyarya. Juru erega ntabwo arinjye ufite igisubizo cy’ikibazo uhora wibaza.”

Juru – “Ikihe kibazo mpora nibaza se?”

Christian – “Wibaza impamvu mushiki wawe akomeza kunkunda kandi wowe ubona ntashobotse. Wibaza impamvu Alide na Bosco badasubirana kandi bigaragara ko buri umwe akiyumvamo undi. Ese ntabwo ibyo ari byo bibazo wibaza kandi bikaba ari na byo bitumye turi kumwe hano? Impamvu turi kumwe hano, ni uko wumva ko hari icyo nakora ngo ibintu bigende nk’uko ubyifuriza mushiki wawe. Ese mwa uragira ngo mbigenze nte njyewe? Ese ngende mbwire Alide nti “Ndakwanze, ndabona gukomezanya nawe bitagishobotse sanga Bosco?” Oya! Ibyo ntabwo nabirota mwana. Njyewe inshingano yanjye ni ukuba umukunzi wifuzwa na Alide, mu gihe tugikundana. Urumva rero, aho kunshakiraho impamvu, genda ubaze mushiki wawe icyo yemeranya n’umutima we. Naho njyewe ntabwo nagambanira isezerano namuhaye ryo kumukunda kuko ubivuze.”

Christian akimara kubwira Juru gutyo, yahise ahaguruka aragenda gusa atari yagera imbere aragaruka abwira Juru ati:

“Alide ndamukunda kandi nta buryarya burimo. Niba utizera ibyo mvuze ugerageze kubaza abanzi neza, Alide ni we mukunzi wa mbere ngize. Ntabwo ndya abana cyangwa ngo mbe ndi umuhehesi nk’uko ubikeka. Bro irinde gufatira imyanzuro ibyo amaso yawe akwereka. Koresha umutimanama wawe kandi ujye wishyira mu mwanya w’umuntu mbere yo kumucira urubanza.”

Juru yasigaye aho yumiwe. Yahise ahamagara Bosco mu kanya gato aba amusanze aho. Bosco yahageze asanga Juru ameze nk’uwihebye nuko ahita amubaza ati:

“Mwana ufite ikihe kibazo ko mbona agahinda kakwishe.”

Juru – “Ariko ubundi ndinda gusazwa n’ibintu byawe na Alide, ni gute mwebwe babiri mwananiwe kubyikemurira. Icara wumve isanganya mpuriye na ryo hano.”

Bosco yahise yicara n’amatsiko menshi nuko aratuza ategereza ko Juru agira ikintu amubwira. Hashize umwanya Juru yifashe ku mutwe ahita abwira Bosco ati:

“Harya uriya muginga ngo ni Christian ubundi ahahise he … oya nako.”

Bosco – “Ariko se man bigenze gute kuki utambwira?”

Juru – “Ntabwo wakumva ukuntu uriya muginga ari umuhanga. Uzi ko ubu numva nta kosa afite. Anyumvishije ukuntu akunda mushiki wanjye kandi ko adashobora kwifata ngo yange Alide. Ahubwo Alide we biramutse bimuturutseho, nibwo ibintu byajya mu buryo. Man Bosco bisa nkaho Juru ananiwe ahasigaye ari ahawe.”

Bosco yahise yumva bimubabaje nuko abwira Juru ati:

“Man nakubwiye ukuntu Alide ameze. Nanjye ndabibona ko akinkunda gusa uriya ni umukobwa wizirika ku isezerano. Biragoye kuba yakwanga Christian nta kintu bapfuye kandi ni cyo kintu kigomba kuba gikomeye.”

Juru – “Reka iherezo rizagene uko ibintu bizagenda. Niba Alide yararemewe kuba uwawe, azaba uwawe nta kabuza, kandi niba atari uwawe, tangira uterete Rachel bikiri mu maguru mashya.”

Babuze nibyo baganira nuko bageraho baratandukana. Christian yaje kugera i Butare asanga Cyiza aramutegereje. Yari afite amatsiko yo kumva uko urugendo rwe rwagenze gusa Christina yarabanje ajya koga ahita ahitira mu buriri. Yageze mu buriri abura ibitotsi nuko ahita ahamagara Cyiza amusanga mu cyumba. Bicaye ku buriri nuko Christian atangira kumubwira amajya yeee biratinda. Yamubwiye uko yambitse Alide impeta, nyuma akaza kuyimusubiza, gusa akongera akayimwambika. Cyiza yarumiwe nuko Christian akomeza kumubwira ibyamubayeho uwo munsi ubwo yahuraga na Juru mbese amubwira byose. Christian yahise avuga ati:

“Muvandi, ubu nanjye ntabwo nzi icyo gukora pe aho bigeze nkwiye kureka Alide akazahitamo, nanjye ngakurikira amahitamo ye.”

Cyiza – “Naho se umwana wawe Baho akazamenya ko uri se gute?”

Christian – “Uriya mwana ni umumalayika man. Aho kugira ngo amenye ko ari umwana wavukiye mu gikomere… nako ibyo azabimenye, ariko ndumva ko atari ngombwa ko amenya se wangije ubuzima bwa nyina. Ibyo kutabimenya, nibyo byamubera byiza, kandi kugira ngo atabimenya, na nyina akwiye kubihishwa. Alide naramuka abaye uwanjye, bizanshimisha, ariko nabwo naramuka atananyemeye, nzatuza mwana. Nzabaho nk’umuntu wirinze kubaho uko yifuza kugira ngo yifurize ubuzima bwiza abo akunda. Alide ndamukunda cyane kandi si uko yambyariye Baho gusa.”

Cyiza – “Bro ndumva ntazi icyo kukubwira pe, gusa tuza, ahazaza hazagene ibyo wateganyirijwe n’Imana. Yego kera wari undi wundi, ariko ubu uri mushya kandi ubaho ubuzima bufite intego. Wakunze Alide utamuzi, ndetse kuba mugenda muhura muri ubu buryo, wasanga ari uko Imana ifite icyo ibahishiye mu hazaza hanyu. Wasanga n’ibi ari igihano Imana igenda iguha ku bw’icyaha wigeze gukora. Ikindi kandi witegure ibizakubaho ubwo Alide azavumbura uwo uri we.”

Juru ku rundi ruhande, yari yahise ajya kwa Pasiteri nuko asaba Alide ko yamuha iminota mike bakavugana. Bafashe udutebe batujyana ku irembo nuko Juru ahita abaza Alide ati:

“Ali ndagusabye, unsubize iki kibazo pe kandi unsubizanye ukuri kwawe kose ndetse n’ubupfura n’ubunyangamugayo bwawe bwose.”

Alide – “Mbaza nta kibazo. Ariko se ni ubuhoro?”

Juru – “Nakubwiye kenshi ko Bosco ari inshuti yanjye y’akadasohoka. Ni umunywanyi wanjye, rero ibibazo bye nibyo byanjye mwana. Rero niba ahangayitse, nanjye ntabwo ntuje.”

Alide – “Ariko se bite? None se Bosco afite ikihe kibazo? Sha mbwira vuba ngende.”

Juru – “Noneho ufite aho ugiye se?”

Alide – “Yego. Nsubiye mu Ntara, nzagaruka ngiye gutangira ishuri.”

Juru – “Bosco ikibazo afite kandi ari cyo mfite, urakizi. Ahora yibaza koko niba umukunda cyangwa niba utamukunda. None Ali nshaka kukubaza mu by’ukuri Bosco uramukunda cyangwa…?”

Alide yatinze gusubiza nuko Juru ahita yongera aramubwira ati:

“Kandi ubu wasanga uri gutekereza ku kuntu ugiye kumbeshya. Icyo ni ikibazo kiba gikeneye yego cyangwa oya, nta bindi bisobanuro. Rero nsubiza kandi mu ijambo rigizwe n’imigemo ibiri.”

Alide – “Yego!”

Juru – “Ye?? Ubwo ushatse kuvuga iki? Ali ukunda Bosco?”

Alide – “Yego. Bosco ndamukunda!”

Juru – “Ariko njyewe ntabwo byumva rwose. Niba ukunda Bosco, kuki ukomeza kumurebera anyura mu mihangayiko yose aterwa nuko mudakundana? Ese kuki mudakunda, harabura iki Ali? kuki ukomeza kwizirika kuri Christian udakunda kandi Bosco wamaze ubuzima bwe bwose nta wundi mukobwa atekereza, ahari? Kuki?”

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iki kibazo cya Juru ndagishimye, Alide nareke kugumya guta igihe kuri Christian kuko adashobora kubaka ngo atuze, igihe cyose yazajya aho atekereza Bosco. Nasanjye Bosco bongerere bubake urukundo rwabo, ibibazo bibaho kandi uwabiciyemo gitwari niwe wubaka rugakomera. Naho Christian we rwose nashake undi, ye kubuza Alide umunezero we, ibyo yamukoreye amuhemukira birahagije. Mwanditsi courage, nzishimira cyane igihe uzaduha igice kirimo ko Bosco na Alide bongeye gukundana.

  • Alide muby’ukuri aracyakunda Bosco nuko yanga guhemukira Christian!! Gusa ntibazigera bubaka mugihe yazamenya ko Christian ariwe wamwangirije ubuzima bahora ari hasi hejuru bose bakabura ibyishimo. Namese kamwe yitekerezeho neza akomezanye na Bosco, nibiba bishoboka Baho azamenya ukuri!! Courage mwanditsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *