EPISODE 76: Alide yafashe umurongo ku rukundo rwe na Bosco… Christian yakuyeho telefoni Alide afite irungu | UMUSEKE

EPISODE 76: Alide yafashe umurongo ku rukundo rwe na Bosco… Christian yakuyeho telefoni Alide afite irungu

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Alide yahise asubiza Juru ati,

“Juru kuba nkunda Bosco, ntabwo bivuze ko nshaka ko tubana. Ikindi kandi kuba nkomeza gukundana na Christian ngira ngo uzi impamvu. Ntabwo nakwangana n’umuntu nta kintu dupfuye kandi na Christian ntabwo mwanga ku buryo namureka ngo nsange Bosco. Erega nshobora no kuba nitiranya gukunda Bosco no kumugirira impuhwe. Ikintu kimwe nzi nuko Bosco aramutse abonye umukunzi wundi utari njyewe aribyo byaba byiza kurusha. Ndamutse nongeye gukundana nawe, naba nsa nkuri kumwikoreza imitwaro yose mfite. Ntabwo Baho yazigera amukunda kandi ntabwo yazigera afata Bosco nk’umubyeyi we kuko umutima we yamaze kuwegurira Christian. Rero fasha Bosco yige kubaho atamfite. Erega gukunda ni umwanzuro umuntu afata. Bityo rero Bosco yemeye akabijyamo n’umukobwa umukunda nka Rachel, yazisanga na we yakunze maze twese tukabohoka.”

Juru – “Ngo Baho afata Christian nka se? ibyo bintu ni ibiki Ali? Ese ubundi uriya musore uramwizera kurusha uko wakwizera Bosco?”

Alide – “Nubwo ntakwizera Christian, ariko nzi ko ari we muntu wa mbere ku isi ujya umbwiza ukuri. Wenda ibyatuma ntamwizera, nuko ntari nabimubaza ngo abimbwireho. Gusa nziko ankunda cyane ku buryo kumbeshya byaba bisa nko kwisogota inkota ityaye ku mutima. Ibyo ndabimwubahira rero kurusha uko navuga ko mbimukundira.”

Juru –“Geza aho Ali. Ndabyumva Bosco ashaka yakuraho amaso. Kuko nanjye umpitishijemo ko umukobwa ankunda, ndetse no kuba yanyubaha, nahitamo ko anyubaha. Kuko n’ubundi abagore mwaremewe kubaha abagabo ndetse n’abagabo bakabakunda, ari ryo hame rikwiye kuranga umugore n’umugabo. Iyo wubaha umugabo, nta kintu kindi kibi wamukorera kabone n’iyo waba utamukunda ugeraho ukamukunda. Urakoze kunsubiza ko Christian ari ku kigero cy’umusore mwashakana.”

Juru yahise ahaguruka nuko agenda yivugisha ati:

“Ibi bintu mbivuyemo. Bizagende uko byakagenze birabareba. Bosco nshuti yanjye, umbabarire gusa kandi wihangane.”

Alide yarumiwe ndetse ibitekerezo bimubana urusobe. Yahise agenda aritegura nuko ahita asubira i Musanze. Alide ageze i Musanze yatunguwe no kubona umukunzi we hashize iminsi ibiri atamuhamagara. Alide yahise afata telephone ahamagara Christian nuko yumva telephone ye itariho. Byaramutunguye cyane kuko nta na rimwe yari yarigeze yumva numero ya Christian itariho.

Yashatse numero ya Cyiza wenda ngo amubaze icyaba cyabaye ku mukunzi we, ariko asanga iyo numero ntayo afite. Iminsi yakomeje kwicuma Alide atavugana na Christian ibyumweru bibiri birinda bishira. Yari yarahangayitse cyane ku buryo yibazaga icyo yakora ngo amenye amakuru ya Christian kikamuyobera. Yarebaga kumusanga i Butare, gusa akabona ntabwo yakwifata ngo ajyeyo kandi nta numero za Cyiza afite. Yahise yunguka igitekerezo nuko ajya ku Bitaro yakoragaho, ari na byo Cyiza na Christian bigeze gukoreraho stage, ahita areba umukobwa wakundaga kuba ari kumwe na bo.

Akimugera iruhande yaramubwiye ati:

“Nitwa Alide , hari akantu nashakaga ko mumfasha.”

Uwo mukobwa – “Ali urumva nakuyoberwa nte? Icya mbere nawe wakoraga hano kandi uri umukobwa wa Muganga. Ikindi kandi abantu bose hano baba bakuzi kubera ubwiza n’umutima mwiza ugira.”

Alide – “Hm! Yego ko Nyagasani. Rekera aho kuntaka!”

Uwo mukobwa – “Hahah! Ntabwo njya mpisha ukuri kubonwa na bose. None ushaka ko ngufasha iki?”

Alide – “Nshaka ko umpa numero za Cyiza. Ni umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Medicine. Nakundaga kubona hano muganira ndi kureba uko abakozi b’amasuku bameze, ubanza mwaba muziranye.”

Uwo mukobwa – “Hm! Ahubwo se kuki utambajije iza Christian?”

Alide yahise atungurwa no kumva uwo mukobwa amubwiye atyo nuko ahita amubaza impamvu abivuze. Uwo mukobwa yarongeye aramubwira ati:

“Christian erega yakundaga kumbwira ukuntu akwishimira. Uriya mutipe yaragukundaga pe, no mu gihe cy’akaruhuko yabaga akuvuga, noneho mu gihe atakuvuze tukamutaramiraho.”

Alide yahise yibuka ukuntu amaze igihe atavugana na we, n’ukuntu uwo mukobwa ari kumubwira ibyaranze Christian mbere y’uko bakundana, akumva arushijeho kumukumbura. Alide yahise asubiza uwo mukobwa ati:

“Ni byiza ni ukuri, biranshimishije kubyumva. Kuko Christian ari umukunzi wanjye ubu, mvugana na we kenshi. Icyo ntafite, ni numero za Cyiza niyo mpamvu narinje kuzigusaba kuko hari akantu nshaka kumubaza.”

Uwo mukobwa yahise aha Alide numero za Cyiza, nuko Alide aramushimira arangije ajya ku ruhande ahita azihamagara. Cyiza yahise amwitaba nuko Alide aramubwira ati:

“Cyi, ni Alide, umukunzi wa Christian. Ese ameze neza?”

Cyiza – “Eeeh! Ali urakoze kumpamagara rwose. Nari narashatse uko naguhamagara, gusa mbura uburyo. Christian ntabwo ameze neza. Urabizi ko atahumeka atamenye amakuru yawe rwose.”

Alide amarira yahise amubunga mu maso ndetse n’ubwoba buramwica kuko yibazaga icyaba cyarabaye ku mukunzi we kiramuyobera. Yahise asubizanya Cyiza ikiniga ati:

“None se umukunzi wanjye yabaye iki? Naramushatse ndamubura ndetse nawe birangora kugira ngo mbone numero zawe.”

Cyiza – “Asigaye yirirwa aryamye, telephone ntabwo akizikoresha, mbese mbona yarihebye kabisa. Asigaye ahorana ubwoba, kandi iteka yari umuntu ugira umutima ukomeye ndetse akansubizamo imbaraga igihe cyose nabaga nacitse intege. Ali, kereka uri hano ukamwibariza icyo yabaye kuko amaze n’iminsi atagera mu ishuri.”

Alide yahise yumva abuze ikintu akora nuko ahita abwira Cyiza ati:

“Ndaje i Butare nonaha. Cheri wanjye ntumubwire ko ndibuze.”

Cyiza yahise atangira gushyuha mu mutwe akajya agera mu cyumba cya Christian buri kanya. Christian yagezeho yibaza ikiri kuba kuri Cyiza ariko cyiza amubwira ko nta kidasanzwe. Christian yahise atangira gukora amasuku ahantu hose ndetse anategura muri saloon neza. Yahise atumizaho umusore yoza imodoka ya Christian ndetse anahindura amarido. Christian yatangajwe nibyo ari kubona nuko abaza Cyiza ati:

“Man habaye iki ko mbona hano hari isuku idasanzwe? Wageze aho ushaka umuntu unyogereza imodoka?”

Cyiza – “None se wowe ntabwo wabonaga umwanda biteje hano? Imodoka yawe yari yaruzuweho n’ivumbi kubera kutayikoresha. Ahubwo nawe isukure mu masaha make hano mfite umushyitsi w’Imena adasanga usa gutyo.”

Christian – “Umushyitsi? Umushyitsi bwoko ki se?”

Cyiza – “Man umuryango wanjye uraza kunsura mu kanya. Rero bagomba gusanga hano hasa nk’ahaba abantu apana akajagari nk’akari gahari. Ahubwo nawe jya mu bwogero wisukure, unambare neza, wenda nyuma y’uyu munsi uzasubire mu cyunamo cyawe kidafite impamvu.”

Christian yarumiwe nuko ahita yongera abwira Cyiza ati:

“Ahaaa reka mbikore ndabona unafite umushiha si gusa. Gusa man ndamara kubasuhuza nisubirire kwiryamira.”

Cyiza – “Yeh? Ariko man ubundi watewe n’ibiki muri iki gihe? Ese ubwo ko mbona nta kintu witayeho, umukunzi wawe, umuryango wawe, business ukora, n’ibindi ko mbona ntacyo bikubwiye, ubundi urumva uri iki muri iyi minsi? Mu gihe cyose mukecuru wanjye aba ari hano, umenye ko nawe uba uhari turi kumuganiriza. Nkorera ibyo basi rimwe musaza.”

Christian yahise asubira mu nzu kwitegura nuko Alide na we yari yatangiye urugendo rugeze ku masaha atanu avuye i Musanze yerekeza i Butare.  Yagendaga inzira yose yibaza ku cyaba aramutse adafite Christian mu buzima bwe akumva ntabwo abikurura neza. Ibyo byumweru bibiri yari amaze atavugana na Christian, byari byatumye abona ko Christian ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe kandi ko urukundo amukunda ruhamye.

Yumvaga akumbuye Christian byo gupfa, ndetse yumvaga afite ibibazo bitagira umubare byo kumubaza. Nyuma y’urugendo rw’amasaha atari make, Alide yari asesekaye i Butare. Cyiza yakije imodoka ya Christian nuko ajya gufata Alide muri gare. Bagenze iminota mike baba bageze aho Christian na Cyiza batuye.

Cyiza yahise yinjira mu nzu nuko asaba Alide ko yamukurikira aho ajya hose. Alide na we yari afite amatsiko adasanzwe yo kubona umukunzi we. Cyiza yahise abanza kwinjira mu cyumba cya Christian nuko aramubaza ati:

“Ese Chri, ni iyihe mpano wifuza muri kano kanya?”

Christian “Ase man waretse kunkinisha, ukajya kwitegura umubyeyi wawe.”

Cyiza – “Ntabwo ndi busurwe n’umuntu n’umwe. Ahubwo ni wowe ufite umushyitsi.”

Cyiza yahise asohoka nuko Alide arinjira. Christian yabaye nk’ikibumbano agira ngo ibyo abona ni inzozi. Yahise yikubita urushyi ku itama yumva ntabwo arota ni uko Alide ahita amubwira ati:

“Mukundwa? Ese kuki wankoze ibi koko? Naragukumbuye cyane kandi n’ubu ndagukumbuye byo gusara.”

Christian amarira yahise amutanga hasi nuko abura n’ubwatera intambwe ngo asatire Alide.

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi episodi inteye umujinya. Christian nabana naAlide sinzongera no gusoma iyi nkuru. Ubundi urukundo ruzima ruhura nibigeragezo ariko iyo ari nyarwo ruratsinda. Ni gute Alide areka Bosco kandi akiriho, akinamukunda , Agasanga Christian wamuhishe ibanga rikomeye. Christian simwemera na gato, kuko yagomba kubwiza Alide ukuri agasaba imbabazi? Alì uri agashwi. Murabeho

  • Mwiriwe neza!
    Ubu se Alide arikura mu nzara za Christian?
    Kubera kutareba kure kwa Alide, mfite impungenge ko Christian azamutera indi nda mbere yo kubana!

  • rwose Christian ntabwo akwiriye kubana na Alide kuko mbona azamutera ikindi gikomere nibaramuka babanye. urukundo nyarwo n’urwo Bosco amufitiye gusa urukundo n’impumyi koko!

    • Ko mbona tubivuga turi benshi, umva mwanditsi iyi nkuru izarushaho kudushimisha urukundo rwa Bosco na Alide rutsinze kuko harimo inyigisho ikaze. Abantu nka Christian rwose batsindwe. Urukundo ni urwambere,. Alide reka kunzirikana nibyo wambwiye Chtistian Kuko ntiyagukoye. Juru wicika intege gerageza ushyire Christian hanze ibye bimenyekane, wikwemera mushiki wawe arohama. Bosco nawe gerageza ukomeze gucokoza Alide par sms, appel, cg unamusure mu ntara.

  • Yewe nanjye nunze muryanyu mwabanje ko Alide ari agashwi!! Bosco mbona namara gufata umwanzuro aribwo Alide azamenya ukuri kwa Christian ahubwo niba adashaka kuzicuza yafata umwanzuro nyawo agakunda uwamukunze kera. Nanjye rwose sinshaka ko abana na Christian, ahubwo Jury nakomeze ashake amakuru mpaka ayaguyeho!! Iyi episode irambabaje pe.

  • Mwakoze abatanze ibitekerezo ndunga mu ryanyu Christian ntiyagakwiye kubana na Alide gusa abakobwa benshi nashiduka nisanze ahantu habi ariko nanone sinumva ukuntu abantu bakuranye bayoberwa ko Christian ariwe Boy bakuranye????

  • Christian ashobora rwose kubana na Alide! kandi barakundana ,ikigeretse kuri ibyo ni uko alide acyeneye umunyu umukundira umwana kandi Baho nawe acyeneye uwo afata nka Se (nubwo n’ubundi ari Se)
    -Nemera ko umuntu ahinduka kandi buri wese afite ahashize he ndetse atanahindura rwose!
    nubwo christian (Boy wa cyera) yari mubi , ubu yarahindutse kandi ashobora gufata inshingano z’umuryango kandi ukaba mwiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *