EPISODE 77: Christian yiyemeje kubwira Alide ahahise h’ubuzima bwe bwose.. Bosco yumvise ukuri | UMUSEKE

EPISODE 77: Christian yiyemeje kubwira Alide ahahise h’ubuzima bwe bwose.. Bosco yumvise ukuri

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Alide yahise yiruka ahobera umukunzi we ndetse arushaho kurira yerura. Christian na we yakomeje kurira nuko amaboko ye ayapfumbatisha mu mugongo wa Alide aramubwira ati:

“Umbabarire Cherie, rwose ndakwinginze umbabarire. Urakoze kuba unkunda bigeze hano.”

Alide – “Nyine ndagukunda cyane. None se washakaga gupima urugero rw’urukundo ngukunda? Cyakoze warambabaje Chri.”

Christian – “Basi ndisobanura nubwo kwisobanura kwanjye bitwara imirongo y’amagambo mike.”

Bahise bicara ku buriri nuko Alide atangira gukora Christian ku bitugu no ku maso ndetse akamanura ibiganza no ku matako. Christian yaramwitegerezaga akumva ibyishimo afite biragoye kubisobanura. Alide yahise abwira Christian ati:

“Dore warananutse Cheri. Wabaye mubi rwose mu bigaragara.”

Christian – “Nibyo nifuzaga. Ariko wowe wabaye mwiza kurushaho, nubwo ubwiza bwawe ari nk’irangamuntu. Ndagukunda mwamikazi wanjye.”

Alide – “Chri ndatuza ari uko umbwiye impamvu yatumye umara iki gihe cyose utamvugisha kandi ukanakuraho telephone. Uzi ko nendaga gupfa kubera ko wari waramenyereje ko tuvugana buri munsi. Mbwira impamvu rwose yatumye nza kukureba hano.”

Christian – “Ali ntabwo wabyizera gusa narindi kugerageza kureba niba nabaho utari mu buzima bwanjye. Narindi kureba niba nakwanga nkabishobora. Mbere y’uko mfata uwo mwanzuro narimaze igihe ndemerewe cyane. Nibazaga koko niba unkunda cyangwa niba nguhatiriza kunkunda, nkabura igisubizo cy’ibyo. Nashatse gukora iri gerageza ngo ndebe…”

Alide – “Oya Cheri ibyo ntabwo byari bikwiye rwose. Gute wapimisha urukundo ngukunda kuntererana? Ibyo wizeraga ko uri kugerageza byamviriyemo urukumbuzi rutagira ingano. Rero ndagukunda ntukongere kubishidikanyaho.”

Christian – “Ngaho umbabarire kandi ndagusabye umbabarire.”

Alide – “Ndakubabariye ariko ntuzongere… Ariko Chri umeze nk’umuntu wari watewe ubwoba mbere yo gukora ibi! Ndabona nkurikije uko nkuzi utari kwifata ngo ufate uyu mwanzuro gutyo gusa.”

Christian yatekereje ukuntu byose biri guterwa na Juru, ariko abona atari ngombwa kuba yabibwira Alide. Yahise aryumaho nuko aramubwira ati:

“Basi ibyo reka tubiveho kuko icyingenzi nuko ndi kukubona iruhande rwanjye. Ndagukunda!”

Christian yahise ahobera umukunzi we, akomeza kumushimira ko yemeye kuza kumureba i Butare. Bamaze umwanya bahoberanye nuko Christian ageraho arahaguruka acuranga umuziki utuje, nuko ahita aha Alide ikiganza cy’ibumoso. Alide yahise amuha na we cya kiganza kiriho impeta nuko Christian aragisoma arangije aramuhagurutsa. Bahise begerana batangira kubyina mu ngendo ya gake gake nuko Christian yongorera Alide ati:

“Mu mutima wanjye ndumva nyuzwe kuko ngufite.”

Alide – “Hmm! Ndakeka ko nawe uzi uko niyumva.”

Christian – “Impumuro yawe, ijwi ryawe ndetse n’ubwiza bwawe nibwo bungarukamo gusa. Hari umuntu wambwiye ngo abagore bakwiye kwitabwaho mu buzima bw’umugabo ni bane gusa.”

Alide – “Hmmh! Nguteze yombi mbwira.”

Christian –“Hahh! Uburyo unsubijemo umeze nkufushye. Nimara kukubwira abo ari bo urahita wumirwa ahubwo useke. Muri abo bagore urimo ariko ntabwo uri uwa mbere, nta nubwo uri uwa nyuma. Uri uwa byose. Hahah!”

Alide – “Hahh! Honey, nukomeza kunyicisha amatsiko ndahita nsohoka hano nisubirire i Kigali maze uhamagare uwo mugore wa mbere.”

Christian – “Wigira ikibazo kuko muri abo bagore, babiri ba mbere ntabwo bahari. Baragiye kandi ntibazagaruka.”

Alide yahise yivumbura ahagarika kubyina nuko arongera yicara ku buriri. Christian byaramutunguye nuko abaza Alide impamvu yicaye, nuko Alide amubwira ko adashaka kumva ibiganiro by’abakundanye na we kera. Christian yarasetse cyane nuko abwira Alide ati:

“Mutima, icyo navugaga nuko, umugabo wese akwiye gukunda kandi akita kuri aba bagore bane bakurikira. Uwa mbere ni umugore wakuzanye ku isi ndetse akihanganira inzira itoroshye y’amahwa byamusabye ngo ugere hano ku isi, kandi akaguha uburere bukwiye umwana warezwe. Uwo ni Mama umbyara. Uwa kabiri, ni umugore mwavuye mu nda imwe. Uwo mugore muba mwarakuranye, mugasangira byose byo mu muryango kandi mukifurizanya iterambere no kuzaba abantu bakomeye. Uwo ni mushiki wanjye. Umugore wa gatatu turi kumwe hano nicaye. Ni umugore wabyawe n’undi ariko akaza mu buzima bwawe, akakubera igice cy’ubuzima. Uyu aba ameze nk’umugenzi wihitira ugusanze ku iriba wananiwe kwikorera amazi ari mu kivomesho, noneho akagukorera, byaba ngombwa akanagutwaza. Uwo mugenda mwakuranwa, kugeza igihe mushyikiye aho mwerekeje. Uwo ni wowe mukundwa, waje mu buzima bwanjye, ukampa urukundo, ndetse ukongera kumpa impamvu nkwiye kubaho. Muri wowe, niho hazava umugore wa kane, ari we mwana w’umukobwa uzadukomokaho tukamuha urukundo rwa nyarwo kandi tukamutoza kubaha Imana no gutanga cyane kurusha uko yajya yakira.”

Alide yari yatuje cyane ari gutega amatwi umukunzi we, kandi yari yatangajwe n’amagambo Christian ahora amubwira kandi yuzuyemo ubushishozi no kudahubuka. Alide yatangazwaga n’ukuntu buri uko yumva atakomezanya na Christian, asanga Christian yateguye impamvu zirenze imwe zibwira Alide ko amahitamo afite ari we nta wundi. Muri ibyo byumweru bibiri byari bishize, ni nkaho urukundo Alide yari amaze igihe akunda Christian, nta mbaraga rwari rufite ugereranyije n’urwamwiremyemo muri ibyo byumweru bibiri. Nibyo koko hari igihe utamenya ko ukunda umuntu kuko muhora muvugana, mukabonana ndetse mukanaganira uko mubyifuza. Iyo bibaye ngombwa ko uwo muntu asa nk’utari mu buzima bwawe, nibwo ubona ko koko wamukundaga bizira imbereka. Ibyo byumweru bibiri Alide yatekerezaga Christian gusa.

Ku rundi ruhande, Bosco yari amaze iminsi agerageza kwiyakira ndetse no kwiyumvisha ko urukundo rwe na Alide ari inkuru yo kuvugwa gusa, ariko ibarwa nk’amateka yabaye kandi atazisubiramo. Uwo munsi yari yahanye gahunda na Rachel ngo baganire, basi arebe ko yakwiyibagiza Alide. Nubwo bari bari kuganira na Rachel, Rachel yari azi ko Bosco umutima we wibera ahandi. Rachel yabajije Bosco ati:

“Ese Bosco, hari undi mukobwa wigeze kumenya mu buzima bwawe utari Alide.”

Bosco – “Ntawe Rache. Ntabwo nzi uko urundi rukundo rumera, uretse urwo gukunda Alide. Muri kino gihe namaze mutegereje, byasaga nkaho ndi impumyi itabasha kureba ko abandi bakobwa babaho.”

Rachel – “Ahaaa, ntabwo byoroshye pe, gusa nyine hari ikintu abantu bajya bumva nabi Bosco. Abantu benshi uba usanga bavuga ko mu gihe bafite icyo bashaka, bakwiye gutitiriza kugeza igihe bakigereyeho. Wenda ni byiza gukunda rimwe kandi ugakunda umuntu umwe pe. Ariko se ibyo ubikora uzi ko mu gihe atagihari ari kwiga kubaho atagufite? Bosco hari icyiciro tuba dukwiye kurenga, tugatangira ubuzima bushya cyangwa tugahindura umuvuno. Bosco, umbabarire kukubwira ibi, gusa Alide umaze igihe ukunda wibuke ko wagize n’igihe cyo kumwihunza mu buzima bwawe. Igihe wamwihungije, nibwo yari agukeneye kurusha mbere. Wenda yari mu bibazo bitamworoheye kandi nawe udasobanukiwe, ariko wari ukwiye kumwemera nta kindi witayeho kuko umukunda. Nkurikije amateka ye, Alide yakujeho asa nkaho ari wowe mahitamo yanyuma afite mu gihe n’umuryango we wari wamutereranye. Ese Bosco wishyize mu mwanya we, urumva yari gukomeza kugunda nk’iki gihe cyose umaze umukunda? Sinzi niba afite umukunzi….”

Bosco – “Aramufite!”

Rachel – “Ahaaa! Abagore bose bakunda kumva ko hafi yabo hari umurinzi. Dukunda kumva ko turinzwe Bosco. Dukunda kumva dushyigikiwe, muri make dukunda kumva ko hari umuntu uhari ku bwacu ku buryo biduha umudendezo. Sinzi wenda Uko Alide yahuye n’uwo mukunzi we, gusa wasanga uwo musore yaraje mu gihe gikwiye kandi mu buryo bukwiye. Ndahamya neza ko yaje aziba icyuho cy’aho waruri. Icyo gihe ibyo Alide yari agukeneyeho ukamutera utwatsi, yahise abibona muri uwo musore. Uwo musore yahise amubera malaika murinzi. Yahise amuha impamvu akwiye kubaho kandi akongera kugira inzozi n’intego. Mwene nk’uwo muntu nubwo utahita umukunda, ariko uramwubaha kandi ukamuha icyizere cyawe cyose. Rero umuntu wubaha, yaba mu buzima bwawe iteka, kurusha umuntu ukunda ariko ugutererana mu makuba. Erega ni nayo mpamvu Imana yasabye Eva kugandukira umugabo we gusa. Ese ubundi kuki itamubwiye ngo imukunde? Imana irabizi ko urukundo rwacu rwa nyarwo rugaragazwa n’icyubahiro twita ko duha uwo dukunda. Rero kubaha kwacu, niko gukunda bikwiriye.”

Bosco yari yatuje ari kumva ibyo abwirwa na Rachel byose, ndetse akumva ari gutsindwa n’ayo magambo cyane. Rachel yarongeye aramubwira ati:

“Ese Bosco ni koko ukunda Alide cyangwa iki gihe cyose ukimaze ugerageza gukosora amakosa wakoze umutererana kugira ngo abibone ko ushaka amahirwe ya kabiri yo kwigaragaza. Buriya yarakubabariye ariko yatangiye ubundi buzima bushya. Wenda bino ntabwo ndi kubikubwira kuko ngukunda, ahari ushobora gukeka ko nkurura nishyira. Oya. Njyewe iyo umuntu mukunze ntankunde, ntabwo mbitindaho. Ndamureka, nkamwiyibagiza, ubuzima bugakomeza. Nyine uwo ntabwo aba ari uwanjye nyine.”

Bosco – “Urakoze Rachel. Ibyo umbwiye byose ni ukuri pe. Namaze igihe kinini mpumye kandi nizera ko nzongera gukundwa na Alide nka mbere. Gusa Alide nongera kumubona, nabonaga kenshi na we ko yaba akinkunda. Ibyo bikantera umurava, kandi ngakomezwa na Musaza we Juru.”

Rachel – “Bosco, ibyo nta kidasanzwe kirimo pe, erega kuba yarakubonaga kenshi byatumaga yibuka ahahise heza mufitanye. Ubundi se yakubwiye impamvu atakugarukiye akikubona? Nuko yabonaga udahwanye n’uwo musore wundi. Nkuko nabikubwiye wowe n’uwo mukunzi we hari iri tandukaniro. Wowe waramutereranye aho yari agukeneye, uwo wundi aza kumuhoza amarira yose kandi yacyira uko ari. Bosco wamaze igihe wizera ko urukundo rwawe rwa nyarwo ari Alide. Oya, waribeshye rwose. Alide yari urukundo rwawe rwa mbere, ariko ntibivuze ko ari we rukundo rwawe rwa nyarwo. Hari nubwo wazashaka umugore atari we rukundo rwawe rwa nyarwo, ahubwo rukazaza mu busaza bwawe. Niyo mpamvu wumva bavuga ngo umuntu akunda rimwe mu buzima. Rero icyo nakubwira nuko ukwiye gutangira ubundi buzima ndetse ukazongera ugakunda bundi bushya. Gusa mbabajwe n’umukobwa wa kabiri uzaza mu buzima bwawe.”

Bosco – “Hm! Kubera iki se Rachel.”

Rachel – “Nyine azahinduka inzirakarengane y’urukundo rwawe rwa mbere. Azaba aje komora ibikomere. Njyewe sinabyiviramo rwose.”

Bosco yibajije kuri byose yabwiwe, nuko yubika umutwe ku meza abanza kubitekerezaho akanya.

Alide na Christian bari bakomeje kuganira bari mu munyenga w’urukundo nuko Christian abwira Alide ati:

“Nakubwiye byinshi ariko ukuri ku mateka y’ubuzima bwanjye, nta kintu wari ubiziho. Reka mbikubwire.”

 

Ibaze: Ese Christian yaba agiye guhishurira Alide ukuri kw’ahahise he?

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Bosco ko mbona umukobwa hano ari kumuha!! Yamuzengereje kabisa. Alide ubanza agiye kumenya ukuri kose agakunda Christian bya nyabyo cg akabivamo. Ikizere cyo gukomezanya na Bosco ndabona ntangiye kukibura pe, sinzi uko mbibona tu!! Eric Niyonzima courage, biraryoshye nuko usiba rimwe na rimwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *