EPISODE 78: Juru na Bosco babonye ikimenyetso gikomeye, Christian yaba agejejwe mu Butabera? | UMUSEKE

EPISODE 78: Juru na Bosco babonye ikimenyetso gikomeye, Christian yaba agejejwe mu Butabera?

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Alide akimara kumva Christian amubwiye atyo yahise agira amatsiko menshi nuko Christian arongera aramubwira ati:

“Ese cherie, kuki wemeye gukundana n’umuntu utazi ahamuranze?”

Alide – “Erega Chri, hari igihe umuntu yishimira kumenya ahahise h’umukunzi we ugasanga haramukomeretsa kurushaho kandi gake gake. Nk’urugero, kumenya ko hari umukobwa mwaryamanye mbere y’uko uhura nanjye byaba ari byiza pe kubera ko naba menye ukuri kwihishe muri wowe. Ariko se ugira ngo byakwigera bimva mu mutwe? Ahubwo nahora numva ko nahezwe kuba hari uwabanje mu buzima bwawe mbere yanjye. Nahora numva ko ntajya nkunyura, ahubwo byose ngukorera uhita ungereranya n’uwo wabanje. Rero ntabwo nkunda kumenya ahahise, ahubwo nita ku bihe turimo ndetse n’ahazaza hacu. Icyakoze ukomeje kugengwa n’ahahise kandi naraje mu buzima bwawe waba uri kungambanira.”

Christian – “Rwose wigira ikibazo ibyo ukeka atariko biri. Ahubwo, ba bagore babiri b’ingenzi nakubwiye umugabo wese akwiye gukunda akandi akitaho, njyewe ntabwo mbagira.”

Alide – “Hm oyaaa! Ibyo uvuga ni ukuri se Cheri?”

Christian – “Mama ntawe ngira kandi nta nubwo nigeze ngira mushiki wanjye kuko navutse ndi ikinege iwacu. Mama na Data bitabye Imana. Ndi imfubyi.”

Alide yarumiwe ndetse abura uko abigenza. Yahise aterwa impuhwe cyane n’ukuri umukunzi we amubwiye. Christian yahise amusaba ko yakomeza kumubwira, nuko Alide ahita amuhobera noneho aramubwira ati:

“Oya cheri, birahagije iby’uyu munsi. Wenda basi buri munsi ujye umbwira gishya mu byo ntarinzi ariko kuba umbwiye ko uri imfubyi birahagije.”

Christian – “Urakoze.”

Bararebanye nuko Alide yongera gushiduka yasomanye na Christian. Bakomeje kujya muri uwo munyenga w’urukundo nuko hashize umwanya Alide mu ijwi ryongorera abwira Christian ati:

“Cheri, nkwiye gusubira i Kigali kandi nonaha. Nanyuzwe no kugusura kandi wakoze ku bwa byose. Ariko ndacyakugaya ko wari waranyanze.”

Christian – “Kukwanga niryo jambo ribi ribaho nababazwa no kumva. Ntibikabe kuko uri igisobanuro cyo kuba ndiho. Ni wowe mfite kandi ni wowe nsigaranye. Ese kuki usubiye i Kigali hakiri kare, ni ubuhoro?”

Alide – “Ni ubuhoro. Gusa mu rugo bamaze igihe bandwaza bashaka ko mpura n’abashyitsi ngo b’imena da!”

Christian – “Abashyitsi bwoko ki Ali?”

Alide – “Bagiye kunshakira umugabo. Rero nanjye sinshaka kubasuzugura, ngiye kureba uwo mugabo banshakiye wasanga ari n’ibogali kukurusha! Hahah!”

Christian – “Ali wiseka mu bikomeye mwana. Uko ni ukuri?”

Alide yahise ahaguruka ku buriri nuko ajya kureba Cyiza muri saloon. Yasanze Cyiza yateguye ameza karahava, gusa yitegereje hirya abona hari ibintu Cyiza yagiye arunda munsi y’urugi. Alide yahise abwira Cyiza ati:

“Ba usanze Cheri mu cyumba nshaka kuba njyenyine Cyiza.”

Mu by’ukuri Cyiza yari yakoze isuku ariko ntabwo byari mu buryo bwiza bwanyuze Alide. Cyiza yamaze kugenda nuko Alide ahita atangira gutungaya aho hose, ndetse ibintu Cyiza yagiye apfurika inyuma y’intebe, Alide abikuraho. Yashyize ku murongo ibyo Cyiza yari yateguye ku meza. Christian aho yari mu cyumba yari yatunguwe no kubona Cyiza yinjira nuko bahita batangira gushyamirana.

Cyiza – “Ni Cherie wawe umbwiye ngo nze ashaka kuba wenyine mwana?”

Christian – “Oya mn. Iyi nzu ntabwo ari ntoya ku buryo waza muri kino cyumba. Ko utajya mu cyawe se wazaga hano… mn sohoka rwose utaravanamo impumuro ya cherie.”

Cyiza – “Ariko se ufite ikihe kibazo. Wari warapfuye none urazutse, urabura kunshimira kuri bino byose none wowe uri gusakuza.”

Christian – “Mn ndakwiyamye…”

Cyiza – “Nanjye ndakwiyamye kandi ntabwo mpasohoka keretse…”

Cyiza Atari yarangiza kuvuga, Alide yahise afungura urugi nuko arababwira ati,

“Ariko se ubwo murapfa iki? Muze ku meza. Sha cherie, mugire vuba ngiye kugenda n’ukuri dore amasaha yashize ntaza kubura imodoka.”

Cyiza – “Ali ndakugeza mu rugo ntugire ikibazo.”

Christian – “Ngo umugeza he? Ariko sha waba uziko ushaka urupfu asoma impyisi?”

Bose barasetse nuko basiga Christian mu cyumba. Christian yahise nawe asohoka nuko bararya ndetse bakanyuzamo bagatebya. Alide yagiye kugenda nuko Christian ahita amubwira ati,

“Ariko Cherie, ubundi wakwigumiye hano by’iteka, ubundi cya Cyiza tukacyirukana?”

Alide – “Hhahah! Oya Cherie. Reka njye gusura umwana wanjye, nako wacu kuko hari hashize n’ibyumweru bibiri ntamubona. Ndamukumbuye cyane.”

Christian – “Basi reka ngutware nkugeze I Kigali.”

Alide – “Oya wikwigora Cheri. Ndatega bus kandi n’ukuri wakoze cyane wowe na Cyiza. Uyu munsi nishimye bitavugwa kandi ndagukunda.”

Christian – “Nanjye natunguwe, kuko ntakekaga ko ushobora kunkorera ibintu nkibi. Nyine nanyuzwe kandi ndagukunda cyane. Uze kunsuhuriza umuhungu wacu, umubwire ko papa amukunda cyane. Ikindi kandi uwo musore uzamwitegereze, noneho umubenge rwihishwa.”

Alide yahise ahobera Christian gusa ari kumubwira ati,

“Hahh ntabwo nzamubenga gusa, ahubwo nzamwamagana. Bye mutware!”

Christian – “N’ukuri ndumva utagenda unsize. Si ukubeshya. Basi reka ngutware nkugeze muri gare. Sibyo?”

Alide yaremeye, nuko Christian aramutwara amugeza muri gare. Alide yahise ajya gukatisha ndetse asanga imodoka zigiye I Kigali zirahari ku bwinshi. Yahise afata iy’uwo mwanya nuko aragenda. Christian yatashye ababaye gusa nta kundi byari kugenda. Yageze mu Rugo asanga Cyiza yicaye muri salon areba Television nuko Christian ahita ayizimya. Akimara kuyizimya yahise ahamagara se wabo nuko aramubwira ati,

“Papa ndumva bitakiri ngombwa.”

Se wabo – “Ibiki bitakiri ngombwa mwana wa?”

Christian – “Ibyo kujya kwa Pasiteri ngo umpuze n’umukobwa we Alide ndumva bitakiri ngombwa. N’ubundi uriya mukobwa turakundana, ndumva rero kubinyuza muri iriya nzira bitari byo. Kuri ubu, tureke ahazaza hazahitemo igikwiye kumbaho. Niba nzaba umugabo w’uriya mukobwa, bizaba ariko nta mpamvu yo kurema ibizaba, kuko byaba bisa nko guhatiriza ahazaza. Papa rwose ushake ubundi buryo uzamusuramo ariko ibyo kujya kumpuza na Alide biveho, nubwo arinjye wabipanze. Naje gusanga urukundo rukwiye kwivugira.”

Christian yahise akupa nuko Yicara aho ngaho. Cyiza yarumiwe nuko abaza Christian ati,

“Mwana ibyo bintu numvise n’ibiki? Wisubiye se?”

Christian – “Bro nabonye ko Alide ankunda, yarangiza akagerekaho kunyubaha. Ibyo kuvuga rero ngo ndahuzwa nawe mu buryo bwo kumutsindira, naje gusanga bidakwiye. Urukundo nirwo rwa mbere. Kandi ntabwo ari ukuvuga ko nshaka umwana wanjye gusa, ahubwo nkunda umukunzi wanjye bizira uburyarya.”

Cyiza – “Ubwo se igihe azakumenya urumva bizaba atari ikibazo. Nahita akwanga se kandi n’umwana wawe ukamubura. Nyine numvaga ko utaviramo aho. Nyine ubuze nyina, basi wabona umwana.”

Christian – “Mwana nyine uko niko bizaba bikwiye kugenda. Kandi nizeye ko ibyo nakoze kera mu buryo nanjye ntazi kubera ukuntu nari niyahuje ibiyobyabwenge, bivuze ko icyaha gikwiye kuzagira ingaruka. Rero izo ngaruka zose nzazirengera, kandi niba Baho ari uwanjye, nta kintu kibaho cyabikuraho. Alide ndamukunda kandi kumukunda kwanjye ntaho bihuriye n’ahahise.”

Cyiza – “Cyakoze Bro ibyo uvuze nibyo pe kandi ndahamya ko n’Imana yakubabariye kandi n’umugore wawe azakubabarira nubwo byatinda. Reka mugani wawe amaze azishakire inzira atembamo.”

Iminsi yakomeje kuba myinshi, Alide atangira kwiga Kaminuza ndetse yiga Amategeko nk’uko yabyifuzaga. Christian yagezeho na we arangiza kwiga Kaminuza ari Docteur mu buvuzi ndetse anatangira akazi. Urukundo rwabo rwakomeje kuba nta makemwa. Baho yagendaga akura ndetse agaca akenge. Yari asigaye ajya gusura Papa we akamarayo igihe ndetse na Christian iwabo Alide bari baramumenye. Yabasuraga rimwe na rimwe. Bosco yari yarasoje kwiga na we abona akazi, ndetse na Juru byari uko. Nyuma y’imyaka itatu Alide ageze mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza, Baho na we yari ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Bosco yari asigaye ari inshuti isanzwe ya Alide gusa ak’urukundo kari kakimurimo kuko hari ubwo atizeraga ko yatandukanye na Alide. Ibyo byashenguraga umukunzi we Rachel, gusa akagerageza kwihangana kuko yari asobanukiwe amateka y’abo babiri.

Umunsi umwe Juru yarari kumwe na Bosco mu modoka nuko Juru abwira Bosco ati:

“Bro uzi ko mfite ubukwe mu mezi ari imbere?”

Bosco – “Oya se, ntabwo ushobora kuntunguza ikintu nk’icyo man. Linda se yarabyemeye?”

Juru – “Ubundi se ko twibanira, urumva yabyanga ahereye hehe? Ahubwo ntiza telephone yawe ndebe twa dufoto wadufotoye mu minsi ishize. Ndarebamo utwiza ntwiyoherereze.”

Bosco – “Ariko ya yindi muri gusomana narayisibye man.”

Juru – “Ntibishoboka. Ukeka ko nshaka iyihe se? Nshaka iyo yonyine. Zana ndebe muri google photos. Buriya iyo umuntu yashyize email ye muri telephone, hari igihe amafoto afotora yibika kuri google. Ushobora no guhinduranya amatelephone buri nshya ukayishyiramo email yawe, ubwo amafoto ufotoye yibika kuri google. Zana rero ndebe buriya n’iyo photo niho iri.”

Juru yahise areba muri telephone ya Bosco aba arayibonye. Yakomeje gutangazwa n’ukuntu hariho n’andi mafoto menshi ya kera. Ndetse na Bosco akabona ayo atibukaga. Bakomeje kureba nuko baba baguye ku ifoto yafotowe na Bosco igihe yabeshyerwaga gushaka gufata Alide ku ngufu, ubwo bamwirukagaho agahita afotora. Batangajwe no kubona iyo foto nuko Bosco abonamo ikintu aba aratunguwe. Yahise abwira Juru ati:

“Ni gute aha hantu haba haragezemo iyi modoka? Nafotoye iyi modoka nte?”

Juru – “Iyi modoka ndabona nyizi man. Ni iy’umukunzi wa Alide uriya bita Christian. None ni gute waba waramufotoye? Bivuze ko na we yari ahari. Ariko man uyu mujama njyewe ntabwo namwizeraga kuva ku ntangiririao kabisa. Utasanga uyu mutipe ari we wangije ubuzima bwa mushiki wanjye wangaya. Iyi nkuru igombe igere kuri Alide.”

Bosco “Imana ishimwe tubonye ikigiye guherwaho, Alide abonerwa ubutabera.”

Ibaze: Ese Christian, urumuziye noneho ararukizwa n’iki?

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aya makuru ko ashyushye ra!! Bosco agatima karacyariyo ndakurahiye, Alide nawe yimariyemo Chris namubeshya gato azavuga ko bashaka kwica ubukwe. Gusa uratinda kuduha episode kd si rimwe, wagira ngo haraho ubanza kuyisaba nawe!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *