EPISODE 79: Christian abwiye Alide amagambo ababaje ko ari we wamuhohoteye…Alide abigenze ate? | UMUSEKE

EPISODE 79: Christian abwiye Alide amagambo ababaje ko ari we wamuhohoteye…Alide abigenze ate?

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

Juru na Bosco barishimye nuko Bosco ahita amubwira ati:

“Rwose muvandi, iki kintu kiratubera umuyoboro basi. Nubwo uyu Christian ntaho yaba ahuriye na byo, ariko azatanga amakuru yatugeza ku wahohoteye Alide. Uwakoze biriya byose, yanyambuye umunezero w’ubuzima bwanjye.”

Juru – “Ntabwo ari wowe gusa mwana. Ubu se ntabwo ubona ubuzima twese tubayeho? Iyo Alide aza kubaho uko byari kuba atarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubu aba ari umubyeyi yaraguye umuryango, kandi abana be bose baravutse ku munezero. Ahubwo ko mperuka Alide aguha gahunda mu minsi ishize, mwari mugiye kuvugana ibiki?”

Bosco – “Mwana buriya si uriya munsi ayimpa gusa. Akunda kuyimpa kenshi gusa niyo duhuye ahanini tubura ibyo kuganira. Ameze nk’umuntu ubohewe ahantu adashaka kuva. Buri uko duhuye, dutandukana numva ntabishaka kandi mara iminsi numva Rachel nta kintu amariye. Mwana nanjye ntabwo mbizi. Gusa aherutse kumbwira ko ashaka kubyutsa ikirego cyo gukurikirana uwamuhohoteye, nuko numvise kubona aho ahera bigoye.”

Juru – “Mwa bana mwe murakundana. Nimutaba umwe, isi nta gisobanuro izaba ifite. Gusa niba Alide ashaka gukurikirana ikirego cye, ushobora gusanga iyi foto yafasha nubwo umukunzi we yaba abijemo. Ubwo yiga amategeko iyi izamubera intangiriro.”

Bosco – “Ariko njyewe ndumva iyi foto tutayiha Alide nonaha, ahubwo tukabanza tugahura nuwo mukunzi we. Uko azagaragaza amarangamutima ye, nibyo bizaduhamiriza ko afite aho ahuriye n’ibi bintu. Gusa dukwiye kwitonda kuko nta kintu ngishaka ko cyanteranya na Alide.”

Juru – “Icyo gitekerezo nicyo. Icyo nzi cyo uyu muginga nabona nanamuhaye gahunda, azahita amenya ko ari ibisasu bimuziye. Antinya kubi njyewe kuko nsanzwe ntamwiyumvamo. Umva, ibi bintu kera byajemo ababyeyi, ariko ubu natwe tumaze gukura turabyikemurira.”

Banogeje umugambi w’uko bagomba guhura na Christian kugira ngo barebe niba hari ikintu yavuga ku kuba imodoka ye yaragaragaye mu ifoto yafotowe na Bosco ubwo yirukankaga ashinjwa kugerageza gufata Alide ku ngufu. Christian ari kuganira na Alide byari ibyishimo gusa. Christian yaramubwiye ati:

“Ese cherie, ubu iki sicyo gihe ngo njye nawe tube umwe maze dufatanye kurera Baho ndetse n’abandi bazadukomokaho?”

Alide – “Nanjye ntabwo mbyanze gusa urabizi ko hari inshingano nkwiye kurangiza muri buno buzima nkajya natuza.”

Christian – “Ndabyumva. Ni ugushakira ubutabera ubukumi bwawe.”

Alide – “Wabimenye. Ntabwo njye ntuza kuko icyo kintu gihora gikomanga ku mutima wanjye, kimeze nkaho kinyishyuza ideni. Ubu uwanyangirije ubuzima aratuje, aratimaje. Wasanga atanazi ko hari umuntu yahemukiye, akamwaka agaciro ke ndetse akagerekaho no gutuma abaho ubuzima budafite ibyishimo.”

Christian yari yatuje yabuze icyo avuga ndetse arushako kugira n’ubwoba mu mutima we. Yarari kubona ko kugirango Alide azaba uwe bizasaba ko ahanirwa ibyo yakoze ndetse akanategereza kuzongera kubabarirwa na Alide. Yumvaga ari ibintu bitoroshye na gato, kuko byari kuzamera nko kongera kubaka umubano we na Alide bundi bushya. Yahise abaza Alide ati:

“Cherie, ese ubwo usanze ari umuntu wawe wa hafi wabigukoreye, wamukorera iki?”

Alide – “Yee? Ntabwo ibyo bishoboka. Ubundi se kuki ubimbajije nkaho hari ikintu ubiziho?”

Christian yahise atuza muri we kugirango atavuga amangambure nuko yitonze asubiza umukunzi we ati:

“Erega ntiwirengagize ko uwaguhohoteye yabikoreye mu gace k’iwanyu. Wasanga ari umuntu usanzwe uzi wenda wabigize ibanga, cyangwa se akaba ari umuntu ukunda. Rwose ibyo byose birashoboka.”

Alide – “None n’iki uzi?”

Christian – “Nakimenya nte se kandi ntari uw’ino? Nibazaga. Ahubwo se wabyitwaramo gute usanze ari uko biri?”

Alide – “Nanjye uko nabyitwaramo ntabyo nzi Cheri. Ahubwo iki kiganiro tukiveho ndumva ntangiye kwiyumva nabi. Ahubwo ngwino umpobere kandi unkomeze ndumva ngize isereri.”

Christian yahise ashyashyana afatira umukunzi we mu gituza kandi aramukomeza. Alide yagezeho aratuza nuko baratandukana. Christian yari asigaye akorera i Kigali we na Cyiza, bityo rero yabonanaga na Alide kenshi. Uwo munsi yatashye yumva ajagaraye mu mutwe nuko Cyiza akimubona ahita abona ko ari ikibazo. Yahise amubaza ati:

“Muvandi byagenze bite?”

Christian – “Wahora ni iki mwana, ko mfite ubwoba bwinshi.”

Christian ako kanya yahise ahamagarwa na Juru nuko babanza gusuhuzanya. Juru yahise amusaba ko we na Bosco yazahura na bo bakaganira kuko hari ikintu bashaka kumubaza. Christian yabahaye gahunda nuko asoje kuvugana na we ahita abwira Cyiza ati:

“Ariko burya kurya ni ukwishyura. Sinzi impamvu ndi kwiyumvamo ko iki ari cyo gihe ngo nishyurire ibyo nakoze. Ndabona n’ubundi iherezo ryanjye ari ribi, Alide ntabwo namugira uwanjye ngo bishoboke. Ese Bro ubona ntari inyamaswa koko?”

Cyiza – “Ariko uravuga ibiki musaza? Njyewe rwose kugeza na n’ubu wanshanze. Alide yaba yamenye ko ari wowe wamufashe ku ngufu se imyaka 11 ishize?”

Christian yahise atangira kumubwira ikiganiro yagiranye na Alide ndetse amubwira n’ukuntu Bosco na Juru bashaka kugira icyo bamubaza, Cyiza na we yumva agize ubwoba. Yahise abwira Christian ati,

“None bariya basore baba bagize icyo bavumbura? Ibaze babibwiye Alide mbere y’uko wowe ubimubwira. Man ni ikibazo kuba Alide yamenya ko ukekwa. Byamuhungabanya pe.”

Christian – “Ni ikibazo. None urumva nabigenza nte se?”

Cyiza – “Bro ntabwo mbizi pe gusa hano uracyafite amahirwe yo guhangana kandi ukabyirinda. Ariko impamvu ntakugira inama yo guhangana, nuko n’ubundi ntawusiga ahazaza he? Ubwo nyine ukwiye kwambarira urugamba uzi neza ko utazigera utsinda, kandi ukitegura no kuzakira ibihano.”

Christian – “Guhanwa ko nzahanwa, kandi nshobora no kuzafungwa. Umukunzi wanjye nzamubura ndabizi amaherezo kuko n’igihe cyose maranye na we nabonaga ko urukundo ankunda arwihatiriza kuko anyubaha cyane. Akomera ku isezerano yampaye ryo kuzankunda. Ikindi kandi Bosco aranzi ku buryo atayoberwa kumenya ko ndi Boy, igihe twaba duhuye. Ibaze abwiye Alide ko ndi Boy n’ukuntu yangaga Boy. Yanyita umugambanyi kandi ntabwo yazigera ambabarira. Rero igihe iyi mbarutso izagira hanze, ndabizi ndabura byose. Ibigwi byanjye nka Docteur, akazi kanjye ndetse n’impamvu yanjye yo kubaho ariyo umwana wanjye na Nyina.”

Cyiza yabuze icyo abwira Christian nuko aramuhobera. Yahise amukomeza nuko aramubwira ati:

“Nk’umugabo ibi wabicamo mwana. Ikindi kandi igihano cyose wahabwa, ubuzima bwakomeza. Nuko watsimbaraye, ariko kubyihunza biracyashoboka kandi na So wanyu yabigufashaho.”

Christian – “Erega nakubwiye ngo nta mpamvu yo gukomeza kwirukanka man. N’ubundi ni ahazaza ntazigera ncika. Rero icyo nsabwa ni umutima ukomeye, noneho nkakira ahazaza hanjye. Reka basi mbikorere umwana wanjye, ndetse n’umukunzi wanjye, reka mbikorere urukundo nkunda bariya babiri. Reka nshyire ukuri hanze wenda Imana izagene ikizambaho. Ntabikoze, byaba bisa nko kwirindiriza umurimo nzakora. Wa mugani ntabwo nari kuzabasha kubana na Alide kandi nzi ko nkifite kino cyasha ku mutima.”

Cyiza – “None ubwo ugiye gukora iki?”

Christian yamusubije ibyo atamubajije nuko aramubwira ati:

“Unsengere!”

Christian yahise yinjira mu nzu atangira gutekereza cyane, uburyo azabwira Alide ko ari we nyirabayazana, nuko ubwoba burushaho kumutaha. Yahise ahamagara Alide nuko amusaba ko bahura byihutirwa kuko yangaga ko Alide yazamenya ukuri akumviye ahandi.

Alide yahise agira amatsiko y’icyo umukunzi we amushakira nuko bajya kwicara ahantu hatuje kandi hatari abantu. Alide yahise abaza Christian ati:

“Ese Cheri, ni amahoro ko umpamagaye igitaraganya kandi mu kanya kashize twari kumwe?”

Christian – “Nshaka kukubwira inkuru ntakubwiye. Inkuru utari uzi, kandi inkuru iransaba kugira umutima ukomeye. Iyo nkuru, ni amateka yabaye.”

Alide – “Chri ngirango uzi amatsiko ngira. Ubu se ntiwakabaye uyigeze kure koko? Cheri mbwira diii!”

Christian – “Imyaka 11 ishize, Boy yari ibandi, yari umwana udashobotse, kandi yari umwana w’umunyarugomo ku buryo kano gace kose bari bamuziho uburara n’ubuhomora.”

Alide – “Chri uvuze ngo Boy??”

Christian – “Uwo mwana nta kintu yari abuze iwabo, ariko ntabwo byamubuzaga gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kumva ko ubuzima nta kintu bumumariye. Umunsi umwe Boy yigeze gushukwa nuko ahohotera umwana w’umukobwa wari uvuye gusenga. Uwo mwana ni wowe!

Nyuma ntabwo yumvise ko hari ikosa yaba yakoze kuko urugomo rwari ubuzima bwe. Iyo mpamvu yonyine yatumye ababyeyi buwo mwana bafata umwanzuro wo kwimuka bava muri kano gace kajya gutura mu Ntara ku buryo Boy nta hantu yari kuzongera guhurira n’Umujyi cyangwa abamuha ibiyobyabwenge. Boy umubiri we wari waramazwe kubatwa n’ibiyobyabwenge, nuko igihe agaruka muri kano gace ngo arebe ko yabibona. Umunsi abiboneye, yabinywereye kumwica ndetse ananywa n’inzoga nyinshi aba akazizi. Nubwo uwo mwana byasaga nkaho nta hazaza afite, Imana yari imufiteho umugambi kandi ababyeyi be bahoraga bamwifuriza kuzaba Umuganga.

Uwo munsi nsinda nkaba akazizi nibwo nahuye nawe ku mugoroba, mpita ngufata ku ngufu!

Ntabwo narinzi ibyo nakoze, kandi ntabwo narinzi uwo nabikoreye, gusa narinzi ko nakoze amahano. Nyuma ababyeyi banjye baje kwitaba Imana bazize uburwayi. Papa yari arwaye cyane kandi afite uburwayi amaranye igihe kirekire. Nabaye nk’uhahamuka nyuma y’ibyo byose, ndongera ndisobanukirwa. Natunguwe no kugukunda, ngasanga ninjye wakwangirije ubuzima. Natunguwe no gusanga nari naraguteye inda. Natunguwe no kwisanga nkunze urudashoboka, kandi ibyo ndabimenya ndituriza, ahubwo ntuma ukunda uwaguhemukiye.

Ntabwo nasaba imbabazi kuko ntazikwiye, kandi ntabwo nakwiha igihano kuko ntakwiha igikwiriye. Ubu sinzi uko nabivuga, gusa nanjye icyo gihe nta bumuntu narimfite. Ntabwo amazina yanjye yari Boy kuko ryari irihimbano, ahubwo nitwa Shema Christian, Umwana Karimu, inshuti ya Muhire ari we Papa wawe.”

 

NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRA.

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

Ushaka kubona umwanditsi w’iyi nkuru NIYONZIMA Eric, ushobora kumuhamagara kuri 0784186339 Cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bwa email kuri rubayiza97@gmail.com

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hhhh.iteka juru na bosco bagenda nyuma pe!Gsa chris azahanwe

  • Juru na Bosco ndumva nta mpamvu yo guhura na Christian ariwe Boy, yahemutse kuva yamenya Alide bwa mbere amwuka ibitabo nabwo avuye gusenga none n’ukundi kuri arakwivugiye!! Umwana w’umukobwa agiye kwicwa n’agahinda gusa bishobora kuvamo amahirwe ya Bosco wenda, Rachel nabe agenza gake urukundo. Courage noneho wabikoze neza!! Amatsiko ni menshi kuri episode izakurikiraho.

  • Christian rwose ntabwo akwiriye Alide ahubwo najye mu buroko kuko yarahemutse

  • ibyo Christian yakoreye Alide yabitewe namateka mabi nawe yamuranze amuganisha mubiyobyabwenge,nta rwango yaramufitiye .chris akunda Alide ndetse numwana wabo baho.Alide arababaye birumvikana ariko yabitekerezaho akababarira Christian.bakibanira.jye nikundira ukuntu bakundana

  • Ese mwanditsi bite noneho ko icyumweru gishije ntacyo utugejejeho?!!!!! Jya ugerageze ntugasibe iminsi irenze umwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *