Episode 8: Nyuma yo kwihakana umuryango nabwiwe ko igitego ngitsinze | UMUSEKE

Episode 8: Nyuma yo kwihakana umuryango nabwiwe ko igitego ngitsinze

……..Numvaga byaba ari Ishyano nkuko ikintu kibi cyose Mama yajyaga ambwira ko ari ishyano gusa kandi Bella yakomeje kubinyumvisha ndetse abinsindagiramo n’ imbaraga nyinshi bigerekaho no kuntera ubwoba bw’ iryo banga, ambwira ko nimbyemera ari ryo Shya ryanjye, nyuma y’ umwanya utari muto nikije umutima ndemera

Uwo munsi twiriwe tuganira bidasanzwe, Bella yampumuye amaso ntangira kubona indi si nshya, nibagirwa uwo ndi we numva mbaye undi, ndashyuhaguzwa ndashyugumbwa, nareba inyungu Bella abifitemo nkayibura nkabona neza ko ari impuhwe no kunyikundira nkuko yabimbwiraga.

Mu masaha ya nimugoroba ubwo twari mu gikoni Bella yongeye kumbwira n’ ubwuzu bwinshi ati…

Bella-“Divi! Rero amasaha agiye kugera, Mabuja na Boss bagiye gutaha, ngiye kukubwira uko urabyitwaramo sibyo?”

Narikirije ako kanya atangira kumbwira,

Bella-“Niwumva imodoka ivugije ihoni uhite ujya mu buriri, nibaza bakambaza ibyawe ibyo ndasubiza nibyo nawe urikiriza sibyo?”

Nakomeje kwikiriza akomeza kumbwira,

Bella-“Uribuka ibyo nakubwiye uraza kuvuga ko byakubayeho?’

Njyewe-“Ndabyibuka”

We-“Ngaho bimbwire numve ko utaransebya bikatubana ibindi”

Nongeye kwibuka ko ngiye gukora icyaha gikomeye umutima wongera kunsimbuka ariko ndemera ndamubwira nti,

Njyewe-“Ntiwambwiye se ngo mvuge ko ndi imfubyi kandi ko ntaho mfite ho kuba maze igihe nzerera?”

Bella-“Ibyo urabivuga urira sibyo? Hanyuma kandi nibakubaza iwanyu…aho wabaga uvuge ko utahazi”

Nikije umutima nongera kwikiriza akomeza guteka ari nako akomeza kumbwira ibintu byinshi byasaga n’ ibitangaza mu maso yanjye, ntibyatinze twumvise ihoni nirukankira mu cyumba nkuko twari twabyumvikanyeho ninjira mu buriri ndimiramiza,

Nyuma y’ iminota itari mike numvise urugi rw’ icyumba nari ndyamyemo rukingutse numva ngize ubwoba, uwo Bella yitaga mabuja wavugaga atuje cyane bidasanzwe,

We-“Kuva mu gitondo se ntiyari yabyuka?”

Bella-“Oya pe!….nako yabyutse yongeye kuryama nka saa…nga saa ngahe buriya ra? Nka saa…

Mabuja yahise amuca mu ijambo,

We-“Ariko rero njya nibaza ikibazo ugira muri wowe? Uhora udidimanga ntujya uvuga rimwe ngo usubize umuntu icyo akubajije?”

Bella-“Erega ntanjye ntabwo ari njye mabuja”

We-“Harya warambwiye ngo ni ubwoba bubigutera?”

Bella-“Yego, buriya iyo mumpamagaye buri gihe umutima urandya, niyo mpamvu…..”

We-“Umutima ukurya ute se? Hari ubwo nkukankamira cyangwa ngo nkubwire nabi?”

Bella-“Nanjye ntabwo mbizi”

We-“Cyangwa hari amakosa uba wakoze uba wicyeka?”

Bella-“Oya…oya rwose! Njyewe n’ ikosa turazirana….”

Mabuja yicaye ku buriri ankoraho byo kumva ko mfite umuriro ako kanya ahitambaza ati,

We-“Umukobwa! Urumva umeze ute?”

Namusubije mu ijwi rito koko nk’ iry’ umuntu urwaye mubwira nti,

Njyewe-“Ndumva ntakibabara cyane”

We-“Oooh! Imana ishimwe ngaho byuka uze nguhe umuti nakuzaniye nakugaburire buriya no kuryama cyane bituma umuntu aremba”

Narabyutse n’ ubwoba bwinshi, nibazaga ukuntu ngiye kunywa imiti ntarwaye….nashatse kwisubiraho ariko Bella yari akindeba indoro ivuze byinshi.

Narabyutse tujya muri salon muri ako kanya nibwo namenye ko n’ ubusanzwe akazi ke ari ak’ ubuganga, yatangiye kunywesha  imiti…ubwoba bukomeza kwiyongera.

Maze kunywa imiti yakomeje kunyitaho, nabonaga ari umunyempuhwe n’ umunyembabazi, yaba mu magambo n’ ibikorwa, Bella nawe yari aria ho hafi yacu ahanagura ameza ubutayarangiza.

Umugabo we yaje adusanga muri salon atangira kubaza uko meze uwo Bella yitaga Mabuja atangira kumubwira ko ntaramera neza….ibyo byose byari imipangu ya Bella wanteretse ijuru mu biganza.

Mbere yo kujya kuryama, Mabuja yarambajije,

We-“Harya watubwiye ko witwa Divine?”

Narikirije yongera kumbaza,

We-“None se Divi! Ubu si byiza ko twamenyesha iwanyu tukabahumuriza tukababwira uko byagenze?”

Ako kanya sinzi uko byagenze numva amarira araje barikanga….maze ntangira kubabwirana ikiniga nti;

Njyewe-“Mumbabarire erega narababeshye”

Barikanze maze umugabo wa Mabuja ahita ambaza vuba,

We-“Ngo waratubeshye? Umwana w’ umukobwa muto nkawe arabeshya koko? Watubeshye iki?”

Mabuja yatangiye gusa naho ankingira ikibaba dore ko yari andi iruhande nk’ umuganga uri kunyitaho,

We-“Oya ariko utamubwira nabi, umwana nawe ni umuntu byamubaho, cyane buriya abana bageze mu gihe nkiki….ahubwo se ugira ngo ntabaye intwari akavugisha ukuri?”

Umugabo we yahise amusubiza ati,

We-“Ahaaa! Iby’ abana se ko ntabizi…ese ubundi wowe ubimenya ute urinda wanyomoza?”

Mabuja yahise amusubiza,

We-“Mbabarira Cheri! Ntabwo ari byo nari nshatse kuvuga, wibabara rwose ndakwinginze”

Hashize akanya gato batuje umugabo we ahita avuga,

We-“Ngaho natubwire ibyo yatubeshye”

Muri ako kanya nimitse ikinyoma nkuko Bella yari yabimbwiye amarira ahata yisuka ntangira kumubwira byose

Njyewe-“Mumbabarire rwose narababeshye mbabwira ko ngiye iwacu kandi ntaho ngira, ndi imfubyi”

We-“Ntabwo byumvikana?”

Njyewe-“Ndabinginze  nabitewe nuko nashakaga kuva ku nzira ngakomeza kuzerera nshaka ubuzima”

Mabuja yahise avuga cyane,

We-“Mana yanjye wee! Burya bwose?”

Njyewe-“Yego, ndabinginze ntabwo nari nsanzwe mbeshya nabagaho nirwanaho nkuko nakuze, mumbabarire”

Amarira ntazi aho yavaga yakomeje kwiyongera bategeka Bella kunjyana mu cyumba, tukigerayo arakinga,

Bella-“Yes! Hhhhhh! Kora aha! Sha! Ndemeye! Igitego uragitsinze! Mbega! Uranyemeje! Uzi ko nanjye nari ngiye kurira!”

Ibyo nitaga imikino byarushijeho kuba ibindi kuri njye amarira akomeza kuba menshi, agahinda gasaba umutima wanjye koko menya ko maze gukora ishyano………………

Ntuzacikwe na Episode ya 9 y’iyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO ku wa Mbere

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mwana ko yigize ibandi burundu subu nibwo akibyiga ra cg niko asanzwe? Birakaze ntegereje kureba amaherezo. Courage nubwo utinda kuyiduha!!

  • UMWANA ARASHUKWA IGITI KIGORAMA KIKIRI GITO REKA DUTEGEREZE INGARUKA YISHANO

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *