EPISODE 8: Superstar biramukomeranye hari umubeshyeye ko yamwibye telefoni | UMUSEKE

EPISODE 8: Superstar biramukomeranye hari umubeshyeye ko yamwibye telefoni

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar “Lili nanjye sinakubwira ngo ni kino gihe kuko hari umuntu turi kumwe gusa nibirangira ndahita nza. Harya ni i Nyamirambo?”

Liliane “Oya! Ni mu Gitega. Nta kibazo kuko ngiye kujya mu Mujyi, uze kumbaza nze nkurebe nugera muri gare yaho, noneho tujyane mu rugo.”

Superstar “Nta kibazo! Ndaza kukubwira kandi urakoze.”

Liliane “Oya winshimira kuko ntacyo nakoze. Sawa Imana ikurinde.”

Superstar “Nawe ikugushe neza mwiza we!”

Basoje kuvugana Superstar ahindukira vuba vuba avuga ati:

“Mumbabarire uyu muko…,”

Atarasoza kuvuga yarebye Gasana aba aramubuze yibaza aho agiye biramucanga. Yahise yongera yinjira muri supermarket areba hamwe Gasana yarari kare aramubura. Yahise asaba numero ze aramuhamagara gusa atari kwiyumvisha ukuntu yaba agiye byihuse bene ako kageni. Ubwo Gasana telephone ye yarasonaga ntayifate, Superstar bikamuyobera. Yahise yumva byose bimuzambanye akurikije ukuntu yari amaze kwishyiramo ko agiye gukorana na Gasana akazamutuma ibyuma by’imodoka ya Nissan muri Uganda.

Hashize akanya yongeye Guhamagara Gasana ni uko ku bw’amahirwe ahita ayifata, Superstar na we ntiyazuyaza guhita abaza impamvu abuze umugabo agira ati:

“None se ko ndebye nkababura mugiye he tutaganiriye? Ese ni amahoro!”

Gasana “Musore wihangane birantunguye mpise njya Uganda gusa ndamarayo Icyumweru ngaruke tunoze umugambi”

Superstar yahise yumva ibye biguyemo umukungugu yumva yahita asyigiza gusa arihangana asubiza uwo mugabo ati:

“Hm birantunguye gusa niba byari ngombwa nkunze uburyo mubikozemo. Gusa ndakeka ahubwo nabasobanurira neza inyigo ukuntu iteye mukaba mwaza nyuma y’icyumweru n’ubundi uzanye ibinoza amasezerano. Byaba binoroshye kuko ugiye mu gihugu cy’abaturanyi”

Gasana “Eeee! Ngaho mbwira uko biteye mu buryo burambuye.”

Superstar yatangiye kumusobanurira byinshi ku modoka za Nissan cyane ko yari yabishatseho amakuru ahagije yifashishije murandasi, amubwira ibiciro by’ibyuma n’ibikenewe byose, amubwira amafaranga yakoresha n’inyungu yakuramo, gusa kugirango amwizere amubwira ko amafaranga azayohereza nyuma y’iminsi ibiri (Superstar yari yizeye amafaranga yari yemerewe mbere y’igikorwa andi akazahabwa igikorwa kirangiye)

Gasana yarabanje ariyumviraa, ahita abwira Superstar ati:

“Ese ubundi mukorera hehe nyakubahwa, kandi ibintu byanyu mukora bifite uburambe bungana iki? Ese mukora ku buryo buzwi na Leta kandi mutanga imisoro? Mumbabarire kubabaza gutyo gusa nkunda gukora ibintu binyuze mu mucyo kandi bimpa umutekano. Banza unsubize dukomeze! Nubwo numvaga icyaba cyiza ari uko twazabiganiraho ngarutse.”

Superstar “Ee ibyo biroroshye! Mfite ibiro mu Mujyi hafi ya City tower, muri MIC gusa ndi gupanga kwimuka kandi nkunda gusanga abakiliya banjye aho bakorera. Company yanjye yitwa STAR CONSULTANCY, gusa ntabwo maze igihe kinini nikorera. Uburambe si ngombwa kuko nizeye ubusugire bw’ibyo nkora.”

Gasana “Ndumva ari byiza nakwishimira gukorana namwe, gusa kuko tutari kumwe munyoherereze inyigo yose ya gahunda twagirana, n’icyerekana ko muri Abanyarwanda, na numero iranga company yanyu mbashe kureba niba muri abizerwa”

Superstar “Yego nta kibazo! Cyangwa aho kugira ngo binagorane twahura mugarutse tukabinoza amaso ku maso.”

Basoje kuvugana Superstar yumva umugabo aramuhagamye neza neza amubereye nk’ibuye rishyushye mu muhogo. Superstar ntiyakundaga kubeshya cyangwa ngo yiyemeze ibyo atakora, gusa kuri iyo nshuro yumvise umutima we umuciriye urubanza ukuntu abeshye uwo mugabo, amwiyemeraho ibyo adafite. Yatekereje ukuntu yazahamiriza uwo mugabo agarutse  ko yavugaga iby’ukuri, gusa abura inzira byacamo. Yatangiye kwibaza byinshi asa nkukuye icyizere n’amaboko kuri Gasana, yumva ibihumbi 100 by’abandi yariye bizamuhagama. Yabuze icyo akurikizaho ahita ajya gutega bus ngo agane mu Mujyi kureba Liliane wenda basi apfe kumusubizamo imbaraga n’ubushake binyuze mu kuganira n’uwo yari yarakunze akimubona. Yageze ku kazu k’abagenzi abanza kwicara ategereje nuko agiye kubona abona telephone ye irasonnye asanga ni wa mugabo wamuhaye ikiraka. Yahise yumva ubwoba bumutashye yibaza amagambo ari buvuge atangira gushya ubwoba ko yaba agiye kubeshya no kwiyemeza ibyo atazashobora. Yahise amwitaba,

Uwo mugabo “Bite Gad we, ugeze he utegura ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano?”

Superstar “Bigeze ahantu hashimishije pe! Ahubwo byaba byiza tuje guhura ku mugoroba nkababwira uko biteye, n’uburyo mwampa amafaranga yo gukora icyiciro cya mbere cyo gutumiza ibyuma.”

Uwo mugabo “Sawa nta kibazo, saa kumi n’imwe umbwire cyangwa unsange hano ku kazi numvise ubwira ko umukiliya wawe wamusanga no mu rugo iwe. Gusa ntusibe kuko ndi kumva ntakwizeye cyane ko tutanaziranye. Uramutse utaje nagukurikirana cyane ko mfite ikikuranga”

Superstar “Ntimukwiye kugira impungenge rwose! Ariko ndumva neza gushidikanya mufite, nanjye sinjya mpfa kwizera ibyo ntarabona.”

Yasoje kuvuga ariruhutsa yumva ibye abiragije Imana! Imodoka yagezeho iraza nuko Superstar agenda inzira yose yitekerezaho na we atangira kwibaza niba ari we, cyangwa niba ari gukoreshwa n’imbaraga zindi zidasanzwe, yumva birarenze. Yibazaga niba ibyo arimo bizamuhira mu minsi 27 akumva rimwe na rimwe ari mu nzozi gusa akirinda kwitakariza icyizere cy’uko buri kintu cyose gishoboka.

Ntibyatinze Superstar yageze mu Mujyi avugana na Liliane nuko Liliane aza kumutegera aho aviramo mu modoka. Liliane yitegereje abagenzi bava mu modoka, agiye kubona abona Superstar aramanutse. Liliane yagize ngo ari kubonekerwa, yitegereje Superstar wambaye ikoti, utwaye agakapu k’abasirimu mu ntoki n’ikindi kintu kirimo ikoti bizinze neza, Liliane agirango ararota nuko kwihangana biramwangira ahita abwira Superstar ati:

“Ni ukuri uragaragara neza pe! Sinakekaga ko wamera neza gutya!”

Superstar “Buri muntu aberwa no kuba nabi, akanaberwa no kuba neza. Gusa urakoze mwiza!”

Liliane yahise amutwaza ka gakapu bagenda baganira gusa Liliane afite ibyishimo bivanze n’urujijo niko guhita abaza Superstar ati:

“Ariko ubundi uri muntu ki Gad? Nkurikije uko wanganiriye, uko waje i Kigali n’impamvu wahaje ndetse nuko byakugendekeye kose, ntabwo byumvikana ukuntu umeze neza gutya. Mfite ubwoba ko waba uri umwesikoro!”

Superstar “Erega ibintu byose ni ubwesikoro Lili. Mu gihe uhaye umuntu gahunda cyangwa ukagira icyo umusezeranya, uba umwesikora mu gihe ibyo wamusezeranyije bitari byaba cyangwa ugaragaze uburyo uri umwizerwa, gusa ndakumara impungenge z’impamvu meze neza gutya nkaba mfite na telephone y’icyerekezo. Gusa nanjye sinzi impamvu nkwisanzuraho pe!”

Liliane “Nguteze yombi”

Barahagaze nuko Superstar atangira kubara inkuru y’ukuntu ibintu byose byagenze ahereye nyuma y’uko atandukana na Liliane kugeza atanze icyangombwa cye arakomeza n’ibya Gasana kugeza ageze muri gare. Liliane yarumiwe atangazwa n’ukuntu Superstar ameze ahita amubwira ati:

“Nyagasani! Gad ubwo koko ibyo ntibizagutsinda i Kigali utanabonye ibihumbi 300 byo gufunguza papa wawe.”

Superstar “Lili uri njye wabyumva. Nta kindi kintu nakora ngo kimpe amafaranga angana atyo mu minsi 27 nsigaje. Keretse nibye kandi kwiba ni ugupfa. Gusa ndi umusore wizera ko ikintu cyose gishoboka, kandi nshira amanga yo kuvuga no gukora ikintu mu gihe cyose mbona nahagarara ku byo niyemeje kandi bikaba bitabangamira umuntu cyangwa ngo nanjye bimfungishe. Ikintu mbona ntabasha sinkiyemeza. Iteka nisigariza iturufu ku ruhande yo kuza kundengera, sinzi niba ari impano mfite gusa ndi n’umunyamahirwe”

Liliane yitegereje uwo musore abona afite inyota kuko iminwa yari yumye nuko aba aranyarutse ajya kugura amazi. Hashize akanya Superstar ategereje yatunguwe no kumva umugabo ataka inyuma ye ko bamwibye telefone kandi mu kureba neza abona ni we wenyine n’uwo mugabo bahari. Uwo mugabo yatangiye gufata Superstar mu makote avuga ko nta handi yaba igiye uretse kuba yibwe na Superstar. Liliane yahise aza asanga abantu bahuruye arumirwa. Bose batangiye kumuvugiraho bati:

“Ibisambo by’ubu ni ibyambaye neza.”

Bamwe batangiye no kumusunika benda kumukubita, ku bwa amahirwe abashinzwe umutekano ba gare baba barahageze berekera mu nzu ya polici yo muri gare. Superstar yari yacishije make maze ni uko Umupolisi wari urimo mukuru aba aramubajije ati:

“Musore ushobora kuba urengana! Zana icyangombwa cyawe kikuranga niba koko utari umujura”

Ibaze: Superstar arakizwa n’iki?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 9

 

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkuru iraryoshye ejo hatinze kugera,inkuru ndende ku museke ndazikunda Cyane.Murakoze Cyane mwanditsi wacu.Imana ikomeze ikwagurire impano.

  • Arikose mwanditsi ko ukabya gutinda koko.ni ukwandika episode imwe mu cyumweru. Ni ukuri ikosore kuko turagukurikira 100%

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *