EPISODE 80: Alide abaye Intare kuri Christian asabye Umushinjacyaha kumukurikirana | UMUSEKE

EPISODE 80: Alide abaye Intare kuri Christian asabye Umushinjacyaha kumukurikirana

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Alide akimara kumva ibyo bintu yahise yumva umutwe umuriye cyane atangira kuwufataho. Yatangiye gutaka umutwe Christian ayobewa ibibaye. Yahise abwira Christian ati:

“Cheri kuki umbwiye ibintu bigoye kwakirwa n’ubwonko bwanjye? Ndumva umutwe wanjye wenda guturika ndakwinginze vayo umfate.”

Christian yakomeje gushidikanya yibaza niba Alide atari kumubeshya, ariko kuko yamukundaga cyane, yaramwegereye aramwiyegamiza. Hashize umwanya nta n’umwe uvugisha undi nuko Alide ageraho aramubaza ati:

“None se cheri, iyo nkuru wambwiye ni mpimbano? Hahhh washakaga kugira ngo unyumve? Mbese ni nkaho ushaka kunyereka ko maze iyi myaka yose ndinjijiii ku buryo ntamenya ko uwampemukiye ari mu buzima bwanjye. Cheri sibyo? Hahah! Duhindure ibiganiro kuko iyo bigeze kuri icyo kiganiro, mpita numva ngize ikibazo.”

Christian yakomeje guceceka kuko yumvaga kugira ngo Alide abyizere bigoranye. Hashize umwanya Alide ari gutekereza ni uko arongera abaza Christian ati:

“Ese wabimenye ryari ko ari wowe wampemukiye? Cyangwa wansatiriye uzi neza uwo usatiriye ko ari umukobwa wigeze gufata ku ngufu?”

Christian – “Naguterese ntakuzi. Ndetse nta nubwo nari kwibuka ko ari Alide twakuranye. Njyewe nahuriye nawe kwa muganga, ngukunda nta kintu ngendeyeho, noneho nyuma nkubwiye uko umutima wanjye wiyumva, nibwo wambwiye inkuru yose. Nahise mbona ko arinjye ntandaro yo kubabara kwawe. Icyo gihe byarangoye kugira ngo nakire ko nkwiye kurenzaho, nkagukunda kandi nkaguha umutima wanjye wose. Kuva icyo gihe wahise uhinduka ubuzima bwanjye, kuko wowe na Baho arimwe muryango narimfite. Mbakunda urukundo rutangaje kandi kuva nzi ko muriho ndetse muri mu rukundo rwanjye niyo wampitiramo gupfa nonaha nagenda nishimye. Ali, nubwo ikimwaro cy’ibyo nakoze kitazigera gishira ariko ishema ry’uko mbakunda na ryo nzarihorana iteka. Baho ni urubuto rweze ku giti cy’umuruho, ariko ni we nifuza ko yazaba itangiriro ryo gukomera no kuba mu byiza gusa. Nyuma y’uyu munsi nshobora kutazongera kubona amagambo yo kukubwira gusa wowe n’umwana wanjye mujye muhora mwibuka ko mbakunda.”

Akimara kuvuga gutyo Alide yahise yeguka arahagarara nuko yitegereza Christian n’uburakari bwose, arangije aramubwira ati:

“Sinzi niba Imana ari gutya yari yaragennye ko nzahura n’umuhemu wanyambuye ibyishimo, gusa ishimwe ko mpuye na we mu buryo butangoye. Watumye niga amategeko gusa muri yo iyo habamo igihano cy’urupfu ni cyo ngusabiye. Ndi kumva nicuza kuba naramenyanye nawe kandi nkagerana kure nawe. Mva mu maso kuko umujinya wanjye maranye imyaka 11 ntabwo wawucika. Jya kure yanjye, uve mu buzima bwanjye ku buryo igihano cyawe kizakuzira mu buryo nanjye ntazi.”

Ibyo byose Alide yabivuze ubona atababaye nk’uko Christian yabikekaga kandi amatama ye yari yumye atarangwaho amarira. Alide yahise ahaguruka arajyenda aba ateze moto imugeza iwabo. Yahise ahitira mu cyumba cye nuko ntiyagira umuntu n’umwe avugisha. Akira mu cyumba yicaye ku buriri yumva abuze amahoro aba arongeye arasohotse, ako kanya ahita ajya ku biro by’Ubushinjacyaha. Akihagera yahise areba umushinjacyaha bari baziranye, uzi n’inkuru y’ubuzima bwe, amubwira ko yabonye uwamuhemukiye. Alide yarabishimangiye ati:

“Ubundi nuko igihano cy’urupfu kitakibaho, nicyo cyari gikwiriye uwo musore, kuko nyuma yaraje arijijisha yongera kwinjira mu buzima bwanjye kugira ngo abone uko azamunga kurushaho.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umushinjacyaha – “Ngo akwinjirira mu buzima? None se uwo muntu usanzwe umuzi Ali?”

Alide – “Ni umukunzi wanjye!”

Umushinjacyaha – “Uravuga Christian se? Uriya musore ko agukunda cyane koko urumva ibyo bishoboka gute?”

Alide – “Ni inkuru igoye kuyizera gusa ni we wabinyibwiriye. Igitangaje nuko ubu nahumijwe n’uburakari mufitiye, nta nubwo ndi kwibuka ikindi kintu cyose nagiranye na we uretse kumujyana mu nkiko akaryozwa ibyo yakoze.”

Umushinjacyaha – “Muvandi ntabwo byoroshye pe, iyo case wumve ko ikomeye no kurusha izindi zose nigeze nkurikirana. Rero hari ibintu bibiri. Icya mbere nuko Christian aramutse abishatse icyaha kitamuhama. Biragoye kugira ngo wowe ubone ibimenyetso bimushinja. Ikintu gishoboka ni kimwe gusa birahenze.”

Alide – “Ni bishake bibe bihenze ka Jana, nafata n’inguzanyo muri banki, ingwate ikaba umutwe wanjye ariko nkabona uriya muhemu ashyirwa mu gihome ubuzima bwe bwose.”

Umushinjacyaha – “Rero twajya muri Rwanda Forensic tugapimisha uturemangingo tw’umwana wawe, tukareba ko duhuye n’utwa Christian. Byonyine kuva ari se kandi amateka yawe akaba azwi, ni impamvu ifatika nawe atabasha gucika.”

Alide – “Urakoze. Ntabwo ibyo bintu nari nabitekerejeho. Ni ibintu byinshi mfite bye, byapimwa bikabonwaho uturemangingo twe.”

Umushinjacyaha – “Ali, yego umukunzi wawe akwiye kwakira ibihano by’ibyo yakoze, gusa hari ikindi kintu uri kwirengagiza kandi gishobora kuzaguma kijagaraza ubuzima bwawe. Umwana wawe Baho ndetse n’urukundo wakunze Christian. Izo ni imbogamizi zizagenga ubuzima bwawe nyuma yo gufungisha umukunzi wawe.”

Alide – “Mbabarira, nta kintu nshaka kumva muri kano kanya cyangwa gutekereza uretse kubona Christian aryozwa ibyo yakoze. Ndamutse nabwo mbirebeye byaba ari ubugwari. Uretse n’ibyo by’urukundo uvuze, bimeze nkaho ntigeze mukunda. Muri kano kanya meze nk’intare yasamiye umuhigo idashaka ikintu cyose cyayitesha.”

Alide yahise ahaguruka arataha. Juru na Bosco bahise bajya kureba Christian aho atuye nuko bagira n’amahirwe basanga arahari. Christian yabahaye ikaze nuko yicara hirya aho bamwitegereza neza. Nkuko umuntu mwabaye inshuti cyane utapfa kumuyoberwa cyane ko hari ibintu byihariye uba umuziho, ni nako Bosco yahise amenya Christian akibona inkovu yari afite ku ijosi hafi y’aho urutugu rutereye. Bosco yahise yumirwa biramutungura cyane. Kwiyumvisha ko Boy yaba amaze icyo gihe akundana na Alide byari bigoranye kubyizera. Bosco yahise akeka ko Boy ashobora kuba yaraterese Alide ashaka kwihorera kuko bakiri n’abana, Alide ni we wabaye intandaro yo gutuma iwabo wa Boy bimuka, ikindi kandi Alide ni we watumye abari inshuti eshatu bahinduka abanzi (Boy, Bosco na Emmy). Bosco yatangiye kwemera adashidikanya ko Christian yaba ari na we wafashe Alide ku ngufu gusa ntabwo yari kubona uko abihamya. Bosco yibutse ukuntu yigeze kubiryozwa kandi arengana, Christian araho abirebera, yumva umujinya uramwishe neza neza.

Kwifata byaramunaniye aba arahagurutse asanga Christian aho yicaye aba yivuye mu ngumi nziza nziza aba ayahuranyije Christian kwitama. Juru yahise aza yiruka afata Bosco nuko Christian areguka kuko yari yaguye, arongera aricara nkaho nta kintu cyari cyabaye. Juru yahise abwira nabi Bosco ati:

“Man wasaze? Ubwo ibyo uri gukora urabizi?”

Bosco – “Uyu muginga yitwa Boy. Yari indara kimwe nkanjye tukiri abana. Nyuma y’ibyo yari azi byose, yarifashe aza mu buzima bwa Alide yigarurira umutima we? Ndahamya ntashidikanya ko ari we ntandaro yo kwangirika k’ubuzima bwa Alide.”

Bosco yahise yongera asatira Christian nuko amufata mu mashingu atangira kumubwira ati:

“Man urabona ukuntu wanyangirije ubuzima koko? Wabitewe n’iki ku buryo wihorera ukagera aho untwarira umunezero wanjye? Kuki iki gihe cyose watweretse ko uri ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama? Man mbonye impamvu wangaga kunyiyereka, nuko wari uzi ko ntakwemera ukomezanya na Alide kandi ko ntashobora kukuyoberwa. Ntabwo nari nzi ko umuntu ashobora kuba umugome atya.”

NTUCIKWE NA EPISODE 2 ZA NYUMA

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Urakoze cyane mwanditsi, mbabajwe nuko iyi histoire igiye kurangira. Iyi epidode Ni nziza,ariko ugerageze ntuzarangize utarashyira urukundo rwa Bosco na Alide ku murongo, rugomba gutsinda, birangiye babanye byaba ari byiza, kuko ni ngombwa ko abantu bamenya ko après la pluie il y a le bon temps, ko uwihanganye agera ku ntego, ko ibigeragezo bidafite ijambo rya nyuma. Courage rero!!!!

  • Ibyo nacyetse bigiye kuba tuuu, ADN igiye kubicyemura, Gusa wamugani w’umushinja cyaha; Alide akwiye kwita ku buzima bw’Umwana we (Baho), akita kandi ku rukundo yari amaze gukunda Christian!
    Kuba chritian ubwe yarateye intambwe yo kwirega kuri Alide, ni ikimenyetso cyerekana ko yemera n’igihano ariko kandi ko yicuza ndetse yahindutse.

    Ikindi mbonye: Bosco akoze ikosa ryo gukubita Christian , biriya byaba icyaha kuri ALIDE, Byavugwa ko yohereje abantu bo kugiriranabi Christian mu rwego rwo kwihorera!

  • @ Eugene byaba ari amahano guhishira umuntu wagukoreye icyaha nka kiriya ngo urakunda. Igihe cyose yazajya agira akabazo mu rugo yazajya ahita asubira inyuma ubuzima bukazahora ari ibibazo gusa. Christian ntagomba guhemberwa icyaha cye kuko iyi nkuru ndende yaba ihaye urubyiruko ruyisoma isomo ribi ko ukora ikibi ukazasarura ibyiza

  • Umusaza!
    ibyo uvuga rwose ndabyumva, icyaha gikwiye guhanwa, ndetse nkuko ubivuga , urubyiruko rukwiye gukuramo usomo,

    ku nyungu rusange cg umuryango, Alide akwiye kubona ubutabera, umuryango we ukwiye kubona ubutabera,

    ariko jye nakomeje kwibaza nti Ese Alide azongera kubona ibyishimo, azongera gukunda maze anezerwe!?

    Umwana we se ko nawe yamaze gukunda Se (Christian). Kandi mubyukuri uyu muryango murabizi ko bari bamaze gukundana pe!

    ibi mvuga , ntabwo nirengagije ,
    amategeko cg ubukana bw’icyaha, ahubwo ndi kwibanda cyane ku hazaza ha Alide n’Umwana we Baho mu buzima bw’ibyishimo, urukundo n’amahoro y’umutima

  • Ndabumva mwese, ariko iyo Alide yibutse ibyamubayeho yumva uwamuhemukiye yaramubujije umunezero arirwo rukundo rwe na Bosco. Nabonereho yongere avomere urukundo rwe na Bosco kuko Bosco aramukunda kandi ntazamwangira umwana. Baho azabaho ntacyo azaba. Alide ikigaragara Christian yamuteye igikomere kubana nawe naho yamubabarira biragoye, ntabyishimo yazigera agira mu rugo rwe. Namureke rero umwana we nakundwa ntacyo azaba, nabishaka azajya asura se cg amusanjye, ariko ntacyo iyi nkuru yatwigisha Chtistian aramutse abanye na Alide. Ariko ukwihangana kwa Bosco kurimo isomo rihambanye ntikugomba gutsindwa rero!!!!

  • Ooh Bosco hano akoze nabi pe!! Gusa urukundo ndabona amaherezo wenda ruzatsinda Alide nadahita ava muby’inkundo. Juru we yumiwe, Alide yabaye intare nyayo kabisa!! Mfite amatsiko y’umusozo wabyo, courage ejo ntuzatubeshye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *