EPISODE 81: Christian mbere yo kwinjira mu buroko amaze gukatirwa abwiye Alide amagambo akomeye | UMUSEKE

EPISODE 81: Christian mbere yo kwinjira mu buroko amaze gukatirwa abwiye Alide amagambo akomeye

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

….. Bosco ibyo yabivugaga asakuza kandi n’amarira yari yamutanze hasi. Christian yari yabuze icyo yakora. Muri we yari yaramaze kwakira ko ibintu nk’ibyo bizamubaho ndetse n’ibirenze ibyo yari ari kubona. Yari yaramaze kwiremamo umutima ukomeye, kandi ntabwo yashakaga kongera kubihunga. Yabonaga inshuti ye ya kera iri gusakuza gutyo na we bikamubabaza, ariko nta kindi kintu yari akwiye gukora uretse gutuza igihe kikagena ibimubaho. Kuri we yari yaramaze gusaba Imana imbabazi nubwo icyari gisigaye ari ukubona ingaruka z’ibyo yakoze. Ikintu yari afitiye ubwoba kandi kimuhangayikishije, ni ukwibaza niba azigera ababarirwa na Alide, ni ukwibaza uko umwana we azabyakira igihe azamenya ukuri.

Juru yari yabaretse arituriza kuko yabonaga abo babiri bafite byinshi baziranyeho. Bosco yari afite umujinya ku buryo yumvaga yakubita nk’ikintu mu mutwe wa Christian gusa ntiyari kubitinyuka kandi byarasaga nko kwihanira. Uko yabonaga avuga ariko Christian akamwihorera, niko yakekaga ko yabisuzuguye kandi atewe ishema n’ibyo yakoze. Ibyo byarushagaho kongera uburakari bwa Bosco. Nyamara ntabwo yari yamenye ko Christian, atabona ibyo avuga kuko atewe ipfunwe n’uwo yahoze ari we. Bosco yahise amubaza ati:

“Mbwira ko ari wowe wihishe inyuma y’ibyabaye byose ndetse no gufatwa ku ngufu kwa Alide.”

Christian byaramugoye gusubiza icyo kibazo gusa nta kintu cyo guhisha yari afite. Yahise abyemera nuko ba Juru barumirwa. Bosco byaramurenze ahita anarekura Christian arangije asubira inyuma. Yahise abwira Juru ko atakomeza kwihanganira kureba Christian mu maso kuko yabonaga ashobora kumugirira nabi bikagira inzira. Yahise asaba Juru ko bava aho ngaho, gusa Juru ahita aza asatira Christian arangije aramubwira ati:

“Witegure gushaka uzagushinjura kuko ibimenyetso simusiga byo birahari.”

Christian – “Erega muvandimwe ntimwigore, urukundo nkunda mushiki wawe, rutuma ntakwiye no kwirirwa mpangana ngo ndenganurwe. Icyaha ndakemera kandi no mu rukiko nzaba nkemera. Gusa nuko utanyizera ariko uwo narindiwe kera, ntabwo ari we wakunze mushiki wawe, ahubwo namukunze kuko ndi Christian. Namukunze ntamuzi gusa nyuma nsanga ari we nahemukiye ubwo ibiyobyabwenge nari nabinyweye nkuri kubisezera. Icyo gihe nari Boy. Ntabwo nabasaba ko mumbabarira kuko ntabikwiye gusa basi uzafate umwanya muto untekerezeho.”

Juru yamaze kubyumva ahita ajyenda gusa yumva atewe impuhwe na Christian kuko ikintu cyose Christian yavugaga muri ako kanya, yakivuganaga agahinda gakomeye kagaragazwa n’ikiniga yabaga afite. Bakimara kugenda Christian yagumye aho atekereza abona byose yaharaniye mu buzima bigiye kuba imfabusa kubera ikosa yakoze kera. Cyiza yaraje abura icyo abwira inshuti ye kuko yari azi neza buri kantu kose kamwerekeyeho. Yahise abwira Cyiza ati:

“Bro ubu meze nk’umuntu wakatiwe igihano cy’urupfu, akaba ategereje uza kumunyonga. Basi iyo ngira amahirwe nkazongera kubona umukunzi wanjye.”

Cyiza yahise amukomeza nuko aba agiye kugura inzoga baranywa kugira ngo birengagize ibibazo. Christian yahise yaka konje y’icyumweru hato atazajya mu kazi akaba yahitana ubuzima bw’umurwayi kubera ikibazo yari afite. Hashize nk’icyumweru atavugana na Alide. Yari akumbuye Alide cyane gusa ntabwo yari gutinyuka kumwandikira cyangwa kumuhamagara. Ikintu yari ari gusaba Imana, kwari ukuzaganira n’umwana we bwa nyuma mbere y’uko akatirwa urumukwiriye. Yibazaga inzira azanyuramo ahura na Baho iramuyobera. Yahise afata umwanzuro yandikira Alide ati:

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

“Basi ndakwingize uzareke nganirize umwana wanjye.”

Christian yatunguwe no kubona Alide ahise amusubiza uwo mwanya ati:

“Iyo ngira amahirwe umwana wanjye ntazongere no kukuvuga.”

Iyo message yashenguye Christian bitavugwa. Bosco na Juru baje kureba Alide gusa batungurwa no gusanga yari abizi neza kandi ikirego cyo gukurikirana Christian akigeze kure. Alide yababwiye ikimenyetso afite babona kirafatika cyane ugereranyije n’ifoto bari bafite iriho imodoka ya Christian. Juru yahise ababwira ati:

“Erega ndabona bitari ngombwa ko n’ibi bimenyetso byose bikusanywa, ushinjwa we yemeye icyaha na mbere y’uko agikekwaho. Yego ni umunyabyaha ukwiye guhanwa gusa uyu musore ni imfura.”

Alide yahise asubiza Juru ati:

“Ndumva nawe yaguhaye ibirozi amaze imyaka itagira imibare ampa. Wamugiriye impuhwe nkaho utakirajwe inshinga no guhana wihanukiriye uwangije ubuzima bwa mushiki wawe.”

Juru – “Ahaaa! Ese Ali ubu tuvuge ko nta buzima ufite? Cyangwa ni inzira Imana yari yarateguye ko byose bizanyuramo?”

Alide “Hum… hum! Juru geza aho ntabwo nshaka kongera kumva amagambo nkayo. Kuva namenya ukuri nta kindi kintu ntekereza, ubu icyo ngamije gushyira imbere ni ugushakira ubutabera ubusugi bwanjye nambuwe, icyizere nagirirwaga nambuwe, ubuzima bufite ibyishimo nambuwe ndetse n’ahazaza hanjye heza nambuwe. Nshaka gutekereza ku cya tuma Christian ajya mu buroko kandi agahanwa by’intangarugero. Iki kirego ninjye ukirimo gusa kuko nta wundi wacyumva nkanjye. Rero mumbabarire ndagiye, kandi ejo niba mubishaka muzabe muri mu rukiko kuko nibwo Christian azaryozwa ibyo yakoze.”

Juru na Bosco babuze ikintu bakora neza neza. Christian aho yari ari yari yarandikiwe urwandiko rumuhamagaza mu rukiko nuko asaba Cyiza ko atazigera ahaza ahubwo akazajya kubwira amagambo umwana we yo kumusezera ariko akayamubwira mu marenga. Bwarakeye nuko Alide yitegurira kujya mu rukiko ndetse na Bosco na Juru bari bahari. Icyabatangaje ni ukuntu Christian yari yaje wenyine kuko yangaga ko hazagira umuntu usigara amuririra kandi icyaha agikora nta muntu bari bari kumwe. Ntiyabwiye se wabo, ntiyabwiye abo bakorana, uretse Cyiza babanaga gusa.

Alide yari ameze nkuwambitswe umwenda ku maso utuma atabasha gutekereza kuri Christian cyangwa ngo anashyire mu nyurabwenge ikintu na kimwe. Icyo umutima we washakaga, kwari ukobona Christian ahanwa. Umushinjacyaha yafashe ijambo nuko atangira gushinja Christian ibyaha byose aregwa, nuko aba aravuze ati:

“Ndabyemeye.”

Bose barumiwe nuko babura n’ikindi kintu barenzaho. Akanama nkemuramaka kahise kihuza kugira ngo hafatwe umwanzuro w’igihano Christian akwiye guhabwa. Ntabwo byari ngombwa ko hategerezwa umunsi w’umwanzuro kuko ushinjwa yemeraga icyaha. Hashize umwanya Umucamanza aragaruka nuko ahita avuga ati:

“Dukurikije ibyaha byose ushinjwa aregwa kandi akaba abyemera, dukurikije ko ushinjwa yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu atari yuzuza imyaka 18 y’ubukure ndetse n’uwakorewe icyaha icyo gihe akaba atari yakuzuza imyaka 18 y’ubukure, Bwana Shema Christian akatiwe imyaka itanu y’igifungo itajurirwa ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5Frw yo guhoza amarira Mme ISIMBI Alide wakorewe icyaha.”

Christian yahise afatwa n’abashinzwe umutekano, yambikwa amapingu nuko baramusohora. Yageze hanze ahasanga Alide kuko yari yasohotse yananiwe gukomeza kurebana na Christian mu maso kandi nta nubwo yashakaga kumva imyanzuro y’urukiko. Christian yarahagaze abwira Alide ati:

“Uramutse umpaye imbabazi, nibwo nakumva nyuzwe. Kuko no kuba ngiye gufungwa, nta kintu bizamarira. Umwana wanjye nagera igihe cyo kumenya ukuri, uzamumbwirire ko mwembi mbakunda kandi cyane. Uzamubwire ukuri kose nta kintu usize inyuma. Uwiteka ahorane nawe mukundwa.”

NTUCIKWE NA EPISODE FINAL  ISOZA IYI NKURU (Nyuma ya Saa sita).

www.rubay.rw *RUBAY STORIES *Your Stories, Your Life.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh , Yewe…….yewe! Urakoze Mwanditsi,
    Ubu ndacyeka ko ALIDE ,bosco ,Juru ndetse n’umuryango wa Alide wose, hiyongereyeho inshuti , Bose bazatungurwa n’igihano n’Igihano gitanzwe kandi ntibazanyurwa!
    Gusa Bosco nawe ashatse yaregira indishyi kuko yafunzwe azira amaherere , ibyo nabyo numva byajya kuri Christian.
    -Kuba Chritian atararuhije urukiko, kandi akaba yarakoze icyaha nawe ari umwana, iriya myaka akatiwe ishobora kugabanywa bigatungurana

    Ikindi ndi kwibaza ni uburyo Christian azabana n’umwana we nyuma yo kurangiza igihano kuko imyaka itanu izashira bamufungure!

    Nyine iyi ni nka filme , ariko izarangira tugifite amatsiko.

  • njye rwose Bosco adasubiranye na alide ibindi byose ni ubusa kuko Bosco yarababaye cyane kandi akunda Alide bitagira imbereka

  • Yewe noneho biranshanze, nibyo Bosco akunda Alide kandi babanye nibyiza kuko yarwanye urugamba twese hari icyo byatwigisha. Ku rundi ruhande Christian nawe aramukunda, ibyo yakoze ntaruhare abifitemo kuko yabitewe nibiyobyabwenjye kandi ikigaragara ni uko yahindutse. Reka ndangize nifuriza Alide kubana na Bosco kuko abanye na Christian yajya ahora yibuka bityo urugo rwe rugasenyuka. Christian komera kandi ubaye intwari kwemera icyaha……..

  • Yoooo yewe Christian noneho ngezaho numva mugiriye impuhwe pe!! CV irangiritse bikomeye hejuru yahahise he habaye habi, iri n’isomo ku rubyiruko rwinshi rwishora mu bibi. Nanjye numvaga Bosco yabona ubutabera igihe yamaze azira akarengane kd Christian abizi neza ko arengana!! Bosco atirangayeho yakwegukana umutima wa Alide gusa agende gake kuko Alide afite igikomere kubera Christian. Mwanditsi ntutubeshye bimwe byawe! Urakoze kd courage.

  • Christian yarangije gukatirwa igihano cy’imyaka itanu.Nta kindi kuzabaho rero keretse yitwaye neza muri gereza akazahabwa imbabazi agataha igihano cye kirangiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *