EPISODE 82 (FINALE): Alide agiye muri coma….Azakunda Bosco, cyangwa azababarira Christian? | UMUSEKE

EPISODE 82 (FINALE): Alide agiye muri coma….Azakunda Bosco, cyangwa azababarira Christian?

Murayigezwaho na www.rubay.rw – Rubay Stories

 

… Christian baramutambikanye nuko Cyiza ahita aparika imodoka imbere y’urukiko. Yasohotsemo nuko aza imbere ya Alide vuba vuba, gusa ntiyagira icyo avugisha Alide ahubwo yitegereza inshuti ye bajya kuyifunga. Yapfukamye hasi avuza induru akubitagura ingumi ku butaka kubera agahinda. Amarira nayo yanze kumanuka ahubwo yumva agiye guturika neza neza.

Christian yaramubabaje cyane bitavugwa. Ibyari biri kuba byose Alide yarabyitegerezaga ariko ubona akomeye kurusha uko umuntu yari kubyizera. Bosco na Juru nabo bahise bahasesekara nuko bitegereje Alide babona nta marira, nta burakari, nta mujinya, mbese ameze nkaho nta cyabaye. Bose barumiwe nuko babona Alide yikubise hasi. Akimara kwikubita hasi, ubwoba bwahise bubataha nuko Cyiza aba ashyize Alide mu modoka na ba Bosco binjiramo bamujyana kwa muganga.

Cyiza yamujyanye ku bitaro we na Christian bakoragaho nuko asaba bagenzi be kumwitaho cyane. Alide bahise bamwinjiza mu cyumba cy’ubutabazi bwihuse nuko batangira kumwitaho. Hashize nk’isaha umuganga arasohoka nuko bose birukira kumubaza uko umurwayi ameze. Uwo murwayi nta kintu yabasubije ahubwo yahise yongorera cyiza aramubwira ati:

“Uyu murwayi akeneye inzobere ku by’indwara zo mu mutwe kuko njyewe nabonye ashobora no kubagwa udutsi two mu mutwe.”

Cyiza ubwoba bwahise bumwica nuko aba abwiye uwo muganga ati:

“Ngaho se hita uhamagara Rugaba aze vuba nubwo ari muri konje. Uyu murwayi ubona, ni umugore wa Dr Christian urumva rero ubuzima bwe nabwo ni ubwacu.”

Uwo muganga “Reka. Christian se burya ntabwo ari ingaragu? Ubundi se arihe ko ataje?”

Cyiza – “Ibyo yewe wibitindaho ntabwo yabonetse. Nyabuneka hamagara Rugaba vuba ni we nzobere ibitaro bifite muri neurology n’ibijyanye na brain therapy. Gira vuba umuntu ataducika.”

Ubwo uwo muganga yahise asubira mu cyumba Alide arimo nuko ahamagara uwo muganga bitaga Rugaba. Alide yari ameze nk’uwaguye muri coma. Ntiyanyeganyegaga, ntiyumvaga,… muri make yari ameze nk’uwapfuye. Abari basigaye hanze byari byabayobeye. Bibazaga Alide wari ukomeye cyane ndetse no kuva yamenya ko umukunzi we ari we wamwangirije ubuzima, bakibaza ukuntu mu kanya nkako guhumbya yaba agize ikibazo gikomeye gutyo birabayobera. Juru ubwoba bwari bwamurenze. Yagiye ku ruhande ahamagara umuryango wa Alide ababwira ko Alide ari kwa muganga, ko bamugeraho byihuse. Mu gihe Juru yari agiye guhamagara, Bosco yahise abaza Cyiza ati:

“Ese Alide afite ikihe kibazo?”

Cyiza – “Ikibazo Alide afite gikunda kuba ku bantu bafite stress nyinshi. Gusa ntabwo mbizi neza buriya umuganga ugiye kuza niwe uratubwira uko bimeza. Ariko mwumve ko ari ibihe biteye ubwoba.”

Bosco ubwoba bwarushijeho kumutaha nuko hashize umwanya umuryango wa Alide ndetse n’umwana we baba barahasesekaye. Dr Rugaba na we yahise ahasesekara, asuhuza cyiza nuko uwo mwanya ahita yinjira mu cyumba Alide arwariyemo. Yamazemo nk’isaha nuko hashize umwanya aba arasohotse. Abantu bose bari bafite amatsiko yo kumva ikintu ababwira. Byasaga nkaho ijambo ari bubabwire, riba risa nko kongera kubaha ubuzima bundi bushya. Buri muntu wese wari aho, ubuzima bwa Alide bwari ingenzi kuri we. Alide yari umugore wibarutse umwana wa Christian, inshuti magara ya Cyiza. Alide yari umugore wahoze ku mutima wa Bosco kuva mu buto, abandi bose basigaye yari umuryango wabo. Dr Rugaba yahise ababwira ati:

“Nimuhumure. Ntabwo mukwiye guhangayika kuko umurwayi aribuze gukanguka. Ibi byamubayeho, bikunze kugaragara ku muntu ukoresha ubwonko cyane, cyangwa akaba ari wa muntu wapfukiranye amarangamutima ye. Burya amarangamutima tugira arimo, gukunda, kurira, kurakara, kwishima, n’ibindi byinshi, abantu bibagirwa ko ari igice kigize umuntu. Uyu murwayi ameze nkaho ayo marangamutima yayahagaritse mu gihe runaka, akanga kugengwa na yo ahubwo akagerageza kwiremamo amabi kurusha ameza. Icyo mvuga nuko hari umuntu uba usanzwe agira urukundo muri we no kubabarira ariko akihatiriza kwanga ndetse no guhemuka. Ibyo bifite aho bihuriye cyane n’ubwonko. Byose dutekereza, cyangwa byose dutegeka ubwonko gukora, ni amakuru tuba duha ubwonko ndetse ntabwo ari byiza guhatiriza ubwonko kwakira amakuru. Ayo makuru yose anyura mu turemangingo dushinzwe kuyatwara ku bwonko no kuyavanaho twitwa neurons. Uyu murwayi rero yari agiye kugera ku kigero cy’uko tumwe twaturika. Akwiye kuryama igihe kirekire ndetse n’Abaganga baramufasha kuruhuka neza. Igihe akangukira ashobora kuza kurira cyane cyangwa akagerageza gusohora amarangamutima y’ibintu bimuremereye muri we. Icyo nicyo kimukiza nta kindi. We ubwe afite umuti, bitabaye ibyo yanagira ikibazo cyo mu mutwe.”

Muganga yamaze kuvuga atyo ahita agenda. Bosco yatangiye kubona ko Alide yitwaye atyo kugira ngo abone imbaraga zo gufungisha umukunzi we. Bosco yabonye ko kuba Alide yafungishije Christian atari uko yari amwanze ahubwo yemeye gufunga ubuzima bwe igihe gito kugira ngo yihorere. Yabonye ko Alide yakundaga Christian cyane kuko kwiyumvisha ko ugiye gufungisha uwo mwabyaranye nubwo yaba yaraguhemukiye ate ari umwanzuro ukomeye. Mu kuri nubwo Christian yari yarahemutse mu gihe na we atari azi niba azaba umuntu, mu gihe yari yiyahuje ibiyobyabwenge, mu gihe nta bushobozi bwo gushishoza yari afite. Ukuri kuko nyuma Christian wari Boy yahuye na Alide akamukunda bizira uburyarya noneho nyuma akaza gutungurwa no kubona uwo yakunze ari we yahemukiye. Iyo Christian ahita yanga Alide akimara kumenya ko ari we yahemukiye, byari kuba ari ubugwari.

Alide yararyamye cyane ku buryo yamaze amasaha 24 atari yakanguka. Abantu bose ubwoba bwari bwabishe bazi ko yanapfuye. Nyuma yayo masaha, Alide yarakangutse gusa ntiyabona umuntu n’umwe mu cyumba uretse we wenyine. Ikintu cyahise kimugaruka mu mutwe ni amagambo Christian yamubwiye ubwo yari yambitswe amapingu agiye gufungwa. Yahise yibuka ukuntu Christian yamubwiye ko kumufunga nta kintu bimumariye nkuko yahabwa imbabazi na we, yumva atangiye kugira agahinda. Yatangiye kwibuka ukuntu yamenyanye na Christian, ibihe byiza byose bagiye bagirana ndetse n’ukuntu Christian atahwemye gukunda umwana we kandi na Nyina atamwibagiwe. Yibutse ukuntu yamusabye ko bazabana nuko ahita areba ku kiganza abona n’impeta ntayo acyambaye. Yari yayambuye akimara kumenya ko Christian ari we wamwangirije ubuzima.

Alide yatangiye gusa nk’uwicuza impamvu yafungishije Christian gusa akigarura kuko byari bikwiye ko ahanwa. Icyari kimuteye ubwoba cyane, ni ubuzima bwo kujya yibuka ko uwo yafungishije ari uwo babyaranye kandi wamukunze bizira uburarya. Ikindi cyari uko azajya abwira umwana we, mu gihe azajya amubaza aho Papa we ari. Alide nta kintu yari afite cyo gukora muri uwo mwanya. Nta nubwo yari azi ko ari kurira uretse gusa amaze guhindukira akumva itama rikoze ahantu hatose cyane, aho amarira ye yashokaga ajya.

Alide yari ababaye cyane. Yibazaga ukuntu umusore yahaye umutima we ari we waje guhindukamo uwamubereye itangiriro ryo kubaho ubuzima bufite agahinda. Muganga yahise yinjira nuko abona Alide yakangutse ari maso. Muganga yarabanje aramuganiriza gato nuko ahamagara abari hanze baza kumureba. Baraje bose nuko Alide arabitegereza neza arangije aravuga ati:

“Mwana wanjye Baho egera hino.”

Baho yaraje nuko Alide areguka aramuhobera. Yahise yibuka amagambo Christian yamubwiye ajyanywe muri gereza nuko abwira umwana we ati:

“Papa yambwiye ngo nkubwire ko agukunda kandi ko agukunda.”

Abari aho bose barumiwe bumvise ngo Papa wa Baho. Ababyeyi ba Alide ntabwo bari bazi byinshi ku byabaye nuko bahita babaza Juru ibiri kuba. Juru yagiye hanze abasobanurira byose nta kintu asize inyuma, barumirwa. Kuko bari basohotse, Alide yasigaranye na Baho na Bosco nuko asaba Baho kuba asohotse gato. Alide yahise abaza Bosco ati:

“Nshuti urumva umeze ute?”

Bosco – “Biragoye kumenya uko niyumva. Uruhande rumwe ndumva nishimye, urundi ruhande nkumva ndababaye, urundi ruhande nkumva ndi kwicuza, urundi ruhande nkumva mfite amashimwe mu mutima wanjye.”

Alide – ‘Bosco burya agahinda gakabije, biragoye kugira ngo kagaragare inyuma. Ushobora kumbona ukagira ngo ndakomeye, ariko muri njye ndumva nshira, ndumva nshenguka, ndumva ndi gupfa. Ntabwo ndi kubabazwa cyane nuko uwari umukunzi wanjye kandi akaba Papa w’umwana wanjye ari we wampemukiye. Ndi kubabazwa nuko igihe nari kumwanga urwango rwinshi cyandenganye, ubu nkaba namenye ukuri mu gihe ntashobora kumwanga. Mu by’ukuri meze nkawe. Nshimishijwe nuko nabonye ubutabera, mbabajwe nuko uwo nakundaga kandi numvaga ari uw’ahazaza hanjye nisanze ntegetswe kumwanga kandi dufitanye igihango. Ndumva nanjye nicuza kuba ubwo wantereranaga nkagenda, naremereye undi muntu akinjira mu mutima wanjye, kandi ntari namenya uko nyuma y’imyaka 3 ukimfata. Wenda njye ntacyo mfite cyo gushimira Imana ahubwo mfite byinshi byo kuyibaza. Ese ni iki ushimira Imana.”

Bosco – “Ndashima Imana ko wabonye urukundo rwawe ruzima. Bisa nkaho ibyakubayeho byose, wari umugambi w’Imana ndetse no kububakira inkuru muzabwira isi. Ali ahari ntabwo nakuremewe, wenda niyo mpamvu uko ngerageje kugusatira, hagaragara impamvu nyinshi zinjyana kure yawe. Kuruhuka kwawe, ndetse no kwemera ahahise ntugengwe naho, ni igihe bizagufata ngo ubabarire kandi wakire Christian. Nkimara kubona ukuntu ibyanjye nawe Boy yagiye abiba hagati kandi agahora atera intambwe imwe imbere yanjye agusatira kandi we bigaragara ko ntambaraga ashyiramo cyangwa ubushake, byahise binyereka ko twahunga icyo twifuza kubacyo, ariko Imana icyo yaduteganyrje kuba cyo ntaho twagicikira.”

Alide yahise yitsa umutima nuko asubiza Bosco ati:

“Bosco umbabarire. Nyuma yo gusanga ukinkunda kandi nari naremereye undi, byarangoye cyane. Nanjye narinkigukunda gusa meze nkaho hagati yanjye nawe harimo inyanja ngari kandi ntabona uko nyambuka. Ubivuze ukuri, wari kure yanjye. Aho njye nawe twatandukaniye nuko namenye mbere ko uri kure yanjye ibyo bigatuma nakira ko nkwiye gukundana na Christian. Nakinnye no kurya ndahaga, nisanga nakunze Christian cyane. None dore ibimbayeho nyuma. Umbabarire kuba waranyuze muri byinshi ku bwa njye kandi ukavunika wenyine wabuze ugutwaza umutwaro w’urukundo. Dore birangiye umutwaro uwugejeje aho uwujyanye ntabasha kugutwaza.”

Bosco – “Ese ubu urateganya iki?”

Alide – “Nanjye ntabwo mbizi. Ikintu nabonye nuko ntari umunyamahirwe mu rukundo. Ntabwo nzongera gukunda undi muntu mu buzima kandi nta nubwo nzigera nifuza kubaka umuryango muri njye. Nzarera umwana wanjye kandi nige kubabarira Se. Isaha y’Imana nigera, ubwo izansezerera mve kuri iyi Isi.”

Alide yavuye ku gitanda nuko ahobera Bosco noneho hashize umwanya basohoka bari kumwe. Amasaha yaricumye nuko Alide arataha ndetse ajyana n’umuryango we. Yumvaga kuri we ubuzima bugoye, yumvaga nyuma yo gufungisha umukunzi we aryozwa ibyo yakoze, agiye kubaho ubuzima bwo kwicuza no kubabara ariko byari bikwiye. Amezi yabaye menshi nuko Juru akajya aganiriza Alide cyane amubwira ko kugira ngo aruhuke ari uko akwiye kubabarira Se w’umwana we, kandi ko akwiye kubikorera umwana we.

Bosco yariyakiriye ndetse agera aho atangira kwiyumvamo Rachel, kuko burya urukundo ari umwanzuro umuntu afata ndetse akawizereramo.

 

BAHO arababwira inkuru…

Papa aho yari ari mu buroko yatunguwe no kubona umwaka ushize mu bantu bose bamusuraga hatajemo Mama. Yari azi ko atazigera ababarirwa na Mama, gusa byasaga nkaho mama nawe yari akeneye igihe cyo kwakira ahahise he kugira ngo atumbire ahazaza.

Nyuma y’umwaka Mama yasuye Papa ndetse guhura kwabo byari amarira gusa. Mama icyo gihe yabwiye Papa ati:

“Narakubabariye. Yego wabaye imbarutso yo kubabara mu bukumi bwanjye bwose, ariko wanabaye imbarutso mu kongera kundemamo icyizere cy’ejo hazaza. Witanze byinshi ku bwa njye, nicyo cyanyeretse ko wari waramaramaje kunkunda. Inzozi ababyeyi bawe bari bagufiteho ari zo kuba Dogiteri warazigomwe urazita, urangije uza guhanwa kugira ngo nduhuke. Narakubabariye kandi ndagukunda!”

Icyo gihe Papa yarize amarira menshi muri gereza ndetse yumva yahita acika akaza akadusanga. Yabwiye Mama ati:

“Ndagusezeranya ko nimfungurwa, nzaza nkabafata wowe na Baho tukajya kwiberaho ubuzima buciriritse kandi tukabaho ubuzima busigaye dufite ibyishimo. Nzakwibagiza byose bibi nagukoreye. Kugukunda cyane ndabizi neza ko bizaganza ubuhemu nagukoreye. Nanjye ndagukunda kuva ubu kugeza ku iherezo.”

Nyuma y’imyaka itanu Data yavuye mu buroko nuko tuba umuryango kandi uhamye urangwamo n’urukundo. Kuva Mama yambwira inkuru ye yose, nahise mfata umwanzuro wo kuba ikiraro kizajya gihuza Mama na Papa mu gihe ngihumeka.

Bosco na Rachel baje kubana ndetse bafite abana babiri. Marume Juru ndetse na Linda barabanye nubwo batakoze ubukwe ariko nzi ko bari mu bantu na bo banezerewe. Bagiye gutura mu mahanga. Nyogokuru na sogokuru ndetse na se wabo wa Papa, baje kumenya ukuri kandi barakwakira ndetse ahakenewe imbabazi hose ziratangwa. Papa akimara gufungurwa yahise akora ubukwe na Mama ndetse Nyogokuru atega urugori na sogokuru yambikwa ingofero.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IHEREZO RYA BYOSE

Nitwa Baho. Byarangoye kugira ngo nshake izina ry’iyi nkuru, nabonye ko nkwiye kuyita izina ryanjye kuko kubaho ari cyo cya mbere kandi akaba ari njye zingiro rya byose. Inkuru yaranze ababyeyi banjye irimo amasomo menshi. Nayivuze mu buryo burambuye ku kigero ishobora kukubera igitabo cyaguhindurira ubuzima. Iyi nkuru ntuyifate nk’inkuru gusa ahubwo uyifate nk’isomo rikwigisha gukunda umaramaje. Niba uri gusoma uyu musozo ndagushimiye. Byerekana ko yakunyuze kandi waryohewe na yo. Ahari ushobora kuba utishimye kuko Mama na Bosco batabanye, ariko ikintu cyose uko tucyifuza siko kigenda. Imana inyuza ibintu mu nzira nyinshi zitandukanye kugira ngo icyo itwifuzaho kigerweho. Ese iyo Mama na Bosco birangira babanye, ntihari kuba hirengagijwe ukuri? Ese Papa yari kubaho ubuzima bw’umwijima kandi yarahaniwe ibyo yakoze kandi akicuza ibyaha yakoze atabizi, agendeye ku rukundo yakundaga Mama? Ese urumva Mama yari kuzigera agira amahoro abona umwana we arerwa n’undi mugabo kandi umugabo we ahari kandi akimukunda? Bosco se we yari kuzigera abona amahoro? Ndakubwira ukuri, amakimbirane nibwo yari kuzavuka, bityo Mama akazapfa atabonye ibyishimo. UMUSOZO. Mwarakoze gukurikirana UMUSEKE, gushyigikira Umwanditsi, dukomeze tubane mu Nkuru Ndende tubategurira n’izindi zizaza

*************************

RUBAY STORIES

Rubay Stories ni ihuriro ry’abanditsi b’inkuru, abasomyi b’inkuru (Narrators), abatunganya inkuru mu majwi (Audio Production) ndetse n’abakora izo nkuru mu mashusho (Film making). Iryo huriro rigamije guteza imbere umuco wo gusoma, ritanga inkuru zibanda ku buzima bwa buri munsi abantu babamo, ubukungu ndetse n’ibindi. Abanditsi ba Rubay Stories kandi, bandika imivugo, indirimbo ndetse na filimi byose bigamije gususurutsa no kwigisha ababikurikira. Rubay Stories yabaye ihuriro ritanga inkuru guhera mu kwa kane 2019 gusa ryashyize imbaraga mu bikorwa byaryo cyane cyane mu iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19.

Ryashinzwe nyuma y’ubugenzuzi bwemeje ko abantu bakunda inkuru kandi zahindura byinshi ku buzima bwabo haba mu buryo bwo kuzisoma ndetse no Kuzumva. Rubay Stories isusurutsa abantu ibaha inkuru z’uburyo bwinshi kandi igatuma baticwa n’irungu gusa ifite intego z’uko izo nkuru zahindura ubuzima bwabazisoma n’abazumva kukigero cyiza. Inkuru zitangwa mu ndimi za ENGLISH n’IKINYARWANDA.

Ushaka gukorerwa inkuru yakinwamo film (Scripts) cyangwa gukorerwa filime (Film making) cg gusomerwa mu buryo bwose (Narration services) tugane tugufashe. Uramutse n’ufuza ubufatanye mu buryo bwose kandi twandikire dufatanye.

Email: rubayiza97@gmail.com

Telephone: 0784186339

Website: www.rubay.rw

GUSHIMIRA

Turashimira WWW.UMUSEKE.RW bo bemeye kudufasha kugira ngo inkuru dukora zigere ku bantu benshi bazikeneye. Uruhare rwabo mu kubaka imitima ndetse no guha inama Abasomyi rurakomeye kandi ni urw’agaciro.

NDAGUSHIMIRA KO WAKURIKIRANYE IYI NKURU. IMANA IGUHE UMUGISHA.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi nkuru muyisoje neza nubwo ibyo twifuzaga atariko byagenze!! Bosco ndamushimye ko yakiriye amahitamo ya Alide kd Alide nawe ndamushimye ko yababariye. Warakoze mwanditsi, ibyaha byo gutinda byose urabibabariwe!! Iyi nkuru irimo amasomo menshi y’ingenzi.

  • Turashimye nubwo ikifuzo cya benshi cyari gishyigikiye urukundo rwa Bosco na Alide. Ngaho dushakire indi mu minsi ya vuba se!

  • Ntabwo ntunguwe n’uburyo iyi nkuru irangiye pe! gusa ifite amasomo menshi cyane, nanjye numvaga ko Bosco atazabana na Alide,
    icyakora amategeko akaze nayo akazi kayo, kuko icyaha kigomba guhanwa,
    -Nkunze ko Baho birangiye atabaye victimes cg ingaruka mbi zikomoka kuri ariya mateka.
    -Ikindi ni uko umuntu ahinduka akaba mwiza akabigaragaza,
    -ingaruka z’ahahise h’umuntu ntizibura ariko iteka akwiye kwita ku byishimo bye ndetse n’iby’abandi.

    Urakoze cyane Mwanditsi, iyi yari inkuru ikubiyemo ubuzima rimwe narimwe twisangamo

  • Oohh…
    Urakoze cyane mwanditsi wacuuu!!! Iyi nkuru irimo amasomo yubuzima tubamo bwa buri munsi. Irangiye uko nayifuzaga kuko Christian yakundaga Alide cyane.

    Blessings to all Rubey Stories team.

  • Urakoze cyane mwanditsi wacu. Rwose inkuru yawe yarimo inyigisho nyinshi, yatwigishije guca bugufi tugasaba imbabazi aho twakosheje, abandi itwigisha gutanga imbabazi. Bityo rwose inkuru irangiye neza ntawe ibabaje ,twifuza ko wakomeza kuduha inkuru nk’izi kuko zitwigisha byinshi. Urakoze Imana ikomeze ikurinde inganzo yawe ntizazime,turagukunda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *