Episode 82: Kadogo azinze utwe asubira mu cyaro…Dodos abitsa ibanga rikomeye Eddy – UMUSEKE

Episode 82: Kadogo azinze utwe asubira mu cyaro…Dodos abitsa ibanga rikomeye Eddy

Njyewe-“Kado! Ntacyo wigeze ubura mu rugo rwacu, ntaho nigeze ngukinga, nta mico mibi nakoreye mu maso yawe ngo ntayigusiga kuko uri umwana wakuze nkanjye, none reba nawe ufite isoni kugeza ubwo wikingirana,

Kado! Igihe ni iki ngo ubone ko uri nyamwanga kumva, igihe ni iki ngo usubize amaso inyuma urebe aho wavuye, koko nawe uratinyuka ugahinduka umwibone kugeza naho…nako akira aya mafaranga”

Kadogo-“Ngo…ngo amafaranga?”

Njyewe-“Akira aya mafaranga ufate imyenda yawe uyizinge ube usubiye iwanyu nzagutumaho ningukenera”

Kadogo-“Oya …oya..oya weeee! Boss! Databuja! Papa! Mama!..”

Njyewe-“Ibyo mvuga urabyumva cyangwa amatwi ukomeje kuyavuniramo ibiti nk’ibisanzwe?”

Kadogo-“Oya Boss nako Grand Fre! Ubuse koko nasshyira amafaranga ku ikarita, nkakozaho, nkamanuka RWANDEX nkaboneza Nyabugogo ngakatisha ijya Nyaruguru igahaguruka ngasinzira ngakanguka tugeze mu Gasarenda?”

Njyewe-“Ukavamo ahubwo ukazamuka umusozi ukarenga mu marembo ukagera mu gatemiri iwanyu, ugirango narahibagiwe se? Nako wowe wibagiwe byose, ntukibuka ko nanagusuye”

Kadogo-“Ndabyibuka ni ukuri Boss! Rwose ndabyibuka nanabihamya, ndibuka ukuntu nagiye imbere ukanya inyuma, nagera mu rugo nkajya gutira intebe ngo ubone aho wicara, tugasanga bahishije tukaguha ku mutobororo, ukarenzaho ukatugurira n’aka byeri”

Njyewe-“Wivuga menshi Kado! Ibyo nibyo byari kugutera ingabo mu bitugu ukabona ko narenze kuba Boss ahubwo nabaye umuvandimwe wawe, nkugire nte ko wabyiyambuye? Akira amafaranga utege iya kare utaza no kuyibura bikaba ibibazo”

Kadogo-“Mana yanjye wee!”

Jane-“Cheri! Rwose nubwo ntabishimira ariko niwo muti! Kado! Akira amafaranga, genda ushyire ubwenge ku gihe kuko ni agahinda kukubona upfa kandi igihe cyose Eddy wanjye yaraguhaye ububasha yewe buruta nubwe bwo kugira uruhare mubye, ariko byose wabyishe ubishaka icyo wari ushigaje cyari ukuza kumusimbura mu buryamo, Mana wee!”

Kadogo yahise apfukama hasi atangira gutakamba noneho akomeje gusa nta cyari guhindura icyemezo nari nafashe,

Kadogo-“Mumbabarire rwose ntabwo nzongera, ubu koko munsimbuje Chantal?”

Jane-“Byo se bitwaye iki Kado? Buriya no mu kibuga umukinnyi agira umusimbura, kuba Chantal yagusimbura ntacyo bitwaye nawe ni umwana nkawe nubwo ataricyo tugambiriye yewe niki cyemezo ntabwo nari nziko Cheri yagifashe!”

Kadogo-“Boss! Grand Fre! Mabuja! Nubwo ngiye ariko Chantal na Kazungu ibyo bazakora bizaruta ibyo nakoze”

Jane-“Ko utangiye kuvugishwa se bambe? Ngo Kazungu?”

Kadogo-“Kazungu ni uriya musore mwazanye hano! None dore muzanye na Chantal!”

Njyewe-“Ngo Jules? Jules se yitwa Kazungu kuva ryari? Umuzi hehe?”

Kadogo-“Njyewe uriya musore ndamuzi, yacuruzaga ku ga centre k’iwacu!”

Njyewe-“Reka?”

Kadogo-“Yacuruzanyaga nundi musore witwaga Patrick, aribo bakire b’iwacu, nubwo nabaga inaha ariko amakuru yose nabaga nyafite”

Jane-“Burya bwose?”

Kadogo-“Kuko Kazungu yari afite amafaranga yashakaga kuntwara Chantal ariko akamwanga gusa nagezeyo ndamwihanangiriza”

Njyewe-“Hhhh! None se ikibazo ufite ni ikihe Kado?”

Kadogo-“None ko mbasiganye se kandi kaba nabonye yambaye imyenda myiza yanabaye mwiza ntibaza…”

Jane-“Hhhhh! Ubundi se ko wamwanze urifuza iki kindi atabonye? Kuba Jules ari uw’ iwanyu ni byiza, urakoze ahubwo kuduha amakuru mashya naho kuba yaraterese Chantal akamuhakanira ntabwo ari uko yari amwanze ahubwo nuko yari agufite kandi yagukundaga, ibyo utahaye agaciro abonye ubiha agaciro ntacyo byaba bimutwaye!”

Kadogo yaracecetse abura icyo avuga, atangira gufata utwenda ashira aho yongera atwitegereza nkiri aho numva telephone irasonnye ndebye nsanga ni Papa Chanisse mpita mpereza amafaranga Jane nsohoka vuba ninjira mu modoka Ziada arakingura mfata umuhanda nerekeza ku kazi.

Nagezeyo bidatinze nzamuka vuba mu biro byanjye ngezeyo ngirango nshyire igikapu aho nkomeze njya mu biro bya Papa Chanisse ako kanya ahita yinjira nkomeza guhagarara,

Njyewe-“Eeh! Karibu Papa Chani!”

Papa Chanisse-“Karibu karibu nawe! Nta soni! Ubwo se ushaka kunyereka ko wansuzuguye? Niko, maze igihe kingana gute ngutegereje?”

Njyewe-“Rwose mucururuke, murabizi ndabubaha kandi cyane, ni ukuri ntabwo namenya igihe mwagereye hano gusa mbangutse kuko nari nziko mumpamagaye munkeneye”

Papa Chanisse-“Nako ni agasuzuguro! Dore ko iyo umntu aberetze inguni z’inzu ye mumenya aho yegeka ikibando yicumba”

Njyewe-“Ariko se koko ibi n’iki? Papa Chani! Rwose ndi Eddy wa nyawe, urabizi nkubaha nka Data, mubyo nkora byose mparanira kuzakwambika ikamba rikwiye umubyeyi, ongera wumve ukuri kwanjye nkuko wabinsezeraniye”

Papa Chanisse yaranyitegereje cyane ku mutima nahise nacyetse ko yenda yaba ari gutekereza cya gihe cya Mambo maze ahita ambwira,

Papa Chanisse-“Ngwino! Ngwino mu biro byanjye!”

Twabaye tugisohoka dukubitana na Roro ari kumwe na Dodos, ibyari byo byose bari baje kundeba.

Papa Chanisse akibabona yahise ahagarara arenza amaso Roro wari wishimiye kumwereka umuhungu we maze ahita avuga,

Papa Chanisse-“Niwe cyangwa?”

Roro-“Papa Chani! Muraho neza? Nishimiye kubereka…”

Papa Chanisse-“Nikos ha utangiye kuza no kuntera mu kazi?”

Dodos-“Oya rwose ntabwo nabitinyuka, ntabwo nari nziko mukorera aha”

Roro-“Cyo re! Umuhungu wanjye se muraziranye?”

Papa Chanisse-“Uyu se ni umuhungu wawe?”

Roro-“Yiii! Uyu ni umuhungu wanjye rwose! Niwe mfura yanjye! Urabona atangana Eddy se? Yari anyuzeho ataha ndavuga nti reka muzane njye na Eddy tumufatanye nka mukuru we tumuhane”

Papa Chanisse-“Ngo mumuhane?”

Roro-“Yiii! Tumuhane rwose! Dore yari afite gahunda yo kurongora vuba umukobwa w’ikizungerezi yanyeretse none ngo yabivuyemo, ngo ntagiye kuzira urukundo ra! Njyewe njya nibaza niba koko hari abantu bakitambika urukundo…”

Dodos-“Mama! Nyine nako…”

Papa Chanisse-“Ceceka se nyine! Ndavuze ngo nkubone wasohotse vuba!”

Roro-“Ibi ni ibiki se bakobwa bakowe ndagira nte?”

Papa Chanisse-“Ibyo mvuga urabyumva cyangwa?”

Dodos-“Mumbabarire rwose nta kibi ngambiriye ndetse niteguye no gukora ibyo mwifuza byose!”

Papa Chanisse-“Securite! Securite…”

Dodos-“Mzee! Mwikwirirwa mumuhamagara! Umukobwa wanyu namuretse ndetse ngiye kumwiyibagiza burundu kuko ntamukwiye maze amahoro ahinde”

Papa Chanisse-“Uuuuh? Sha, ibyo uvuze ni ukuri? Cyangwa ni ukunshuka ngo nkureke widegembye?”

Dodos-“Oya rwose namuretse!”

Papa Chanisse-“Ntiwumva se! Kora aha sha! Naho ubundi wari ugiye kunshira umuryango nubwo utabishobora…”

Dodos yagiye gukora mu kiganza Papa Chanisse telephone ye iba irasonnye nk’ibisanzwe yahitaga yikanga, ibyo gukora mu ntoki Dodos arabyibagirwa akora mu mufuka akuramo telephone akanda yes ashyira ku gutwi, yigira imbere adusiga aho agenda avugira kuri telephone.

Ako kanya Roro wari ubabaye cyane yahise ahindukira areba Dodos maze aramukangara cyane,

Roro-“Niko? Nta soni?”

Dodos-“Isoni? Isoni z’iki Mama?”

Roro-“Nta soni kwisimbukuruza, ukireshyeshya n’abana babakire? Ubwo se washyaga warura iki? Iyo menya ko ari umwe mu mpanga za Boss wacu urambagiza mba narakubwiye ugakuramo akawe karenge cyera! Nuko nyine wararikoze”

Dodos-“Nararikoze ariko nasubije amaso inyuma Mama! Rwose nabivuyemo”

Njyewe-“Burya bwose se wari ukomeje?”

Dodos-“Nari nkomeje da! Nabivuyemo rwose, ni nabyo nyuze hano nje kukubwira, ntabwo nari nziko uwari ugiye kuba Databukwe ari Boss wa Mama”

Roro-“Niwe rero ubimenye!”

Dodos-“Eddy! Uyu mwanzuro se mfashe ntukwiye? Aho gupfa none napfa ejo!”

Njyewe-“Hmm! Ariko uziko uri umwana mu rukundo Dodo? Upfa? Upfishwa n’ iki ko ahubwo ugiye kuzashinjwa byinshi, ubwo uwo mwanzuro uwufashe wawutekerejeho? ko wumva uretse Chanelle se ugiye gufata Chanisse?”

Roro-“Ashwi! Oya rwose, niba ashaka umukobwa azajye kureba uwo amaboko yabo areshya maaa!”

Njyewe-“Ibyo urivugira Mama Roro! Aho urukundo rushora imizi ntabwo hasaba kuba hatabiye, Dodo! Urahubutse kandi uzaba ubibona ko iyo uruhunze ruza rugusanga kandi witesheje amahirwe abona bacye”

Roro-“Eddy! Urabizi umwana wanjye mukunda kubi, aho kugira ngo mbure byose yamureka da! Dodo! Hari umukobwa ukora isuku hariya hepfo muri salon, ni umukobwa mwiza w’imico myiza, rwose ndamugushimiye ariko ureke kwisimbukuruza mwana wa”

Roro akivuga gutyo Papa Chanisse yahise agaruka adusanga aho twari turi duhita ducecekera rimwe,

Papa Chanisse-“Nuko nuko sha! Rwose nari mpangayitse cyane”

Dodos-“Nta kibazo rwose!”

Papa Chanisse-“Eddy! Ngize gahunda intunguye, mbaye ngiye ariko nimbona umwanya ndagaruka, hari byinshi nshaka ko unsobanurira! Ikindi kandi nizereko wabanje kuzana umwana wanjye iwanjye mbere yo kuza hano?”

Nagiye gusubiza oya yakinze yagiye, Roro adusiga aho ngo tube tuganira twinjira mu biro byanjye tukigeramo,

Njyewe-“Niko se Dodo! Wihindutse gute Chanelle?”

Dodos-“Hhhhhh! Wapi wana! Biriya ni agakino! Ahubwo dufite gahunda ndende, niba izaduhira ntabwo mbizi”

Njyewe-“Uuuh? None se watinyutse ubeshya Papa Chanelle ngo ukunde umwikize?”

Dodos-“Hhh! Erega buriya iyo uri mu mage uba uri mu mage, niyo ugenda ugira aho usesera ngo wiramire, Eddy! Ntabwo nava mu rukundo, ntabwo nahemukira Chanelle nabonye ngahindura ubuzima”

Njyewe-“Inka yanjye! None se Bro! Ntabwo mbyumva neza? Mugiye gukomeza gukundana mu ibanga se? Iyo gahunda mufitanye na Chanelle se ni iyihe? Ndumva unshanze kabisa”

Dodos-“Eddy! Twabonye nta kindi twakora usibye kubana rwihishwa”

Njyewe-“Ngo?”

Dodos-“Ubu narangije kugura inzu I masaka! Ndetse n’ibintu byose bisabwa narabiguze, umunsi w’ ejo rwose tuzarutahamo tuzongera kubiyereka Chanisse na Papa we bariyakiriye”

Njyewe-“Eeeh?Ibyo uvuga ni ukuri?”

Dodos-“Hmm! Ahubwo nari nje kubikubwira ngo uzabe uri muri bacye beza bazaza gufata agacupa ko kwinjiza umugeni mu cyumba”

Dodos akibimbwira nacecetse gato maze nawe akomeza kunyitegereza hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Dodo! Ko Chanelle atari umukobwa uberewe no kugenda ijoro koko, yatinyutse arakwemerera mufata iyo gahunda?”

Dodos-“Erega sha urukundo ntacyo rutakwihanganira, ubu se sha njye nanze gushimisha Mama? Wumve ko nawe atabizi, ni wowe wenyine ubizi, Bro! Erega ni wowe muntu ngira wanteze amatwi atanzi urumva nasanga nde wundi?”

Njyewe-“Nyamara mwagakwiye gutuza mukazirikana ko urukundo naho rwanyura mu nzira z’inzitare amaherezo rutsinda ku mugaragaro”

Dodos-“Eddy! Wambwira wareka umwanzuro twawufashe, ejo saa mbiri ahubwo uzampere lift Chanelle! Uzanye na Jane nabyo byaba ari byiza, reka ngende gahunda niyo”

Dodos yahise ansezera aragenda nsigara nibaza kuri gahunda ye, hashize akanya nkomeza akazi.

Byageze mu masaha ya pouse, nari mfite gahunda yo kujya kwa muganga ngo ndebe ibya Ben, Grace na Mucyo ngihaguruka ngo nkinge ngende telephone iba irasonnye ndebye nsanga ni nimero ntazi, mu gushyira ku gutwi…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 83 Ejo mu gitondo

10 Comments

  1. Gislaine

    07/12/2017 at 5:15 am

    Bjr, mbega ukuntu ari kagufi!!gusa Dodos arahubutse kdi agiye gushyirisha Eddy mukaga pe! Reba Chanelle yahungiye iwe none ngo azamuherekeze ajye kwishyingira! Eddy tekereza neza ntukore iryo kosa ubona ukuntu umusaza yariye karungu!!!!ahubwo bagire inama nkumuntu ufite experience!!!

  2. Rachel

    07/12/2017 at 5:32 am

    uwoninde se mana. oyaweee Dodos na Chanelle bikocora pe iyo baba bihangaye bakareba uko bimera barihuse weee. Eddy rwose gira abana inama bataza bikugerekaho nawe ngo niwowe wabibagiriyemo inama kandi urengana.kuko Chanelle ari iwawe. hhhhhhhhh Kadogo yafushye ishyari riramwishe ubu noneho abonyeko Chantal ari keza nagende icyaro kimwibutse icyo yariyaribagiwe nakome kamusosi

  3. Uwingeneye Joselyne

    07/12/2017 at 7:45 am

    Mwaramutse Neza Mwese, Dodo Mugiye Gukora Mariage Koco Koko Ark Papa Chanelle Nawe Ajya Yumva Bimugoye Disi Ubwo C Uharanira Kubaka Umujyango Utarangwamo Ibyishimo Kuki Utita Ku Byishimo Bya Chanelle, Papa Chani Watuje Ugafasha Na Chanisse Gutuza Ubundi Chanelle Akabereka Ibirori Mwari Mutegereje Gs Kadogo We Yarakwiye Gusubira Ku Ivuko, Ubanza Eddy Bamuhamagaye Kwa Muganga Bamubwira Ko Habonetse Inzira Yo Gutabara Ben Adaciwe Ukuguru, Imana Ibahe Umugisha Mwese Abasomyi, Umwanditse N’ Umuseke

  4. Dudu

    07/12/2017 at 8:43 am

    Oya Dodo sibyo baza Eddy inzira yaciyemo .bashimuta Jane ariko byarangiye amutsindiye.aliko harya muyambere murababakobwa umwe Eddy yariyaterese akamubwira ko yabonyundi ninde mwanyibutsa yaba Ari Chanelle cy Chanisse

  5. Issa

    07/12/2017 at 8:57 am

    Ibya Chanelle na Dodos ko numva bitoroshye,gusa Eddy abyitwaremo neza naho ubundi uriya musaza Papa Chenisse bahita bagereka kbsa.

  6. dudu

    07/12/2017 at 9:10 am

    bavandimwe mwaramutse nimuhumure eddy ni mugoroba afitanye gahunda na papa chanisse arabimwumvisha kandi umusaza arabyemera narangiza ahamagare DODOS amubuze guterura chanella

  7. Umukunzi w'inkuru Ndende

    07/12/2017 at 9:39 am

    Ariko mwe murivugira nuko bitababayeho. Uzi ngo wikundire umuntu iwanyu bagushwihurize? Ubwo se ko muvuga ngo yereke ibirori imiryango batabishaka ikindi yakora ni iki? Ko muvuga ngo abaze eddy uko yabiciyemo se mwiyibagije ko nawe yari agiye guca muri izi nzira? Njye ndumva bakocora kama mbaya mbaya urukundo ntago ari agatimba

  8. chris

    07/12/2017 at 2:32 pm

    Urukundo ruraryana pe ariko Dodos na Chjanelle nibihangane,na Jane na Eddy batsinze kubera kwihangana,umusaza arumva azabareka abashyingire naho Chanisse rero nareke kwisaza arekere umuvandimwe we kuko niwe Dodos akunda kandi rushora imizi aho rushaka.Umva disi mama roro arikurangira umuhungu we uwo bareshya.Mana we njye iyo numvise ibintu nkibi ndababara bakakwanga nyine ngo uri uri mwene nde winjira mu gipangu?mbega isi dutuye.Grace se ameze ate ntarakanguka?ngo yiyakire arwaze Ben kandi amwihanganishe.Turabakunda umuseke muri aba mbere mu kikurikira muri abarimu beza mu rukundo!Umwanditsi Imana ikomeze ikwagurir impano nubwo mwaduhaye agace gato

  9. Dion

    07/12/2017 at 7:50 pm

    mbega agakuru kagufi

  10. Jeanne Hakzmna

    08/12/2017 at 12:57 am

    Ha,gusa dodos ashaka gutez ingorane Eddy!maze Eddy, wanke gose!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017