Episode 9: Abo Bella yitaga Mabuja na Sebuja bantegetse kubita ukundi | UMUSEKE

Episode 9: Abo Bella yitaga Mabuja na Sebuja bantegetse kubita ukundi

……..Ibyo nitaga imikino byarushijeho kuba ibindi kuri njye amarira akomeza kuba menshi, agahinda gasaba umutima wanjye koko menya ko maze gukora ishyano.

Muri ako kanya Bella ntabwo yise ku marira yanjye yakomeje kumbwira n’ igitsure kivanze n’ ubwira, ankyaha ambwira ati,

Bella-“Dore kandi ra? Ko ukomeza kurira se? Nkaho wasetse ukishima ko ngushimye ko ukoze ibyo nakubwiye byose urarira?”

Ibyo ntabwo nabikozwaga umutima wakomeje kunshira urubanza, numvaga niyanze bitavugwa, uwo munsi banza aribwo nari ncumuye bwa mbere,

Bella-“Uuuh? Nari nagize ngo wirizaga none wariraga nyabyo? Njyewe rero ntabwo nzi guhoza abarira, reka nigendere ubwo ndagaruka wacecetse…ntabwo nabivamo da! Reka reka”

Bella yarahagurutse agenda avuga,

Bella-“Ahaaa Data! Umwana urira amarira angana atya batamukubise se ubu bamukubise byagenda gute?….

Yarinze arenga akivuga ibyo ntumvaga neza, ako kanya ninjira mu mashuka nipfuka hose, kwihangana bikomeza kungora nguye agacuho ndasinzira nongeye gukanguka numvise umuntu unkuyeho ishuka nari nitwikiye mu mutwe…yari uwo Bella yitaga Mabuja,

We-“Waramutse ute Maa?”

Nahise musubiza nti,

Njyewe-“Naramutse neza”

We-“Ihangane disi umutima wawe wakomeretse, ndabizi waraye nabi ariko ihangane kandi wumve ko duhari ngo tuguhumirize  sibyo?”

Njyewe-“Yego”

We-“Hanyuma rero hari byinshi njye n’ umugabo wanjye twaraye tuganira ijoro ryose, ndaza gutaha kare njye nawe tuganire sibyo?”

Nikirije nzunguza umutwe Mabuja asohoka mu cyumba nari ndimo imodoka imaze gusohoka mu rugo ndabyuka ndasohoka nsanganira na Bella wanyishimiraga bitavugwa, yaramwenyuye maze atangira kunganiriza, ampa ibyo kurya no kunywa maze arambaza,

Bella-“Bite se Mabuja yigeze aza kukureba mu gitondo ra?”

Nahise musubiza nti,

Njyewe-“Yego yaje kundeba”

Bella-“Yakubwiye iki?”

Njyewe-“Yambwiye ko arataha kare hari ibyo ashaka ko tuganira”

Bella-“Ntiwumva se! Ahubwo rero! Amboo! Witegure rero ibyo ari byo byose uraza kwakira inkuru nziza urasabwa kwemera icyo Mabuja araza kukubwira cyose ucyemere, ndabizi icyo ashaka nicyo gitego cyuyu mukino njye nawe twatangiye, ukaba umukinnyi nkaba umutoza, ugomba kuba hano nk’umwana w’ ikinege”

Muri ako kanya ntabwo nabiciye kure nongeye kuba Bella nti,

Njyewe-“Ariko Bella! Ibi n’ ibiki koko wanshutse ukanshyiramo? Waretse ibi bintu tukabireka ko ntazashobora kubaho mu mahoro mbana n’ icyaha ?”

Bella-“Nyumvira kandi! Ibyo byikuremo wa mukobwa we, ibyo ntibishoboka! Ugomba guhagarara kubyo wavuze kugeza ku munota wa nyuma! Waba uri agashwi witesheje kubaho hano nk’ umwana umwe w’ ikinege,  ukabaho ubuzima bwiza utari kuzapfa ubayeho! Hmmm! Uzamenya ko Bella ntagushutse umunsi uzaba wireba ukiyoberwa”

Bella wakomezaga kumbwira ibyo bikantera gushyugumbwa kwibaza mu by’ ukuri ibiri imbere yanjye yavugaga ariko ntampishurire ngo ambwire, uwo munsi niriwe mu munyenga w’ ibitangaza Bella yambwiraga akanyereka mu nzozi ndetse birarenga ntangira kumwenyura nireba mu ndorerwamo y’ umukobwa utangaje gusa kandi komeza nibaza icyo Mabuja ashaka kuza kumbwira

Byaratinze mu masaha ya  saa kumi n’ ebyiri twumvise imodoka ivuza ihoni Bella yiruka ajya kwambara imyenda y’ akazi, Mabuja n’ umugabo we bari batashye bavuye mukazi.

Ubwo nari nicaye mu gikoni imbere ya Bella wari utetse Mabuja yarahahingutse aradusuhuza

Mabuja-“Ahwiiii! Mwiriwe mute?”

Bella-“Twiriwe neza rwose Mabuja, murakaza neza!”

Mabuja-“Divi! Bite umeze neza?”

Naramusubije nti,

Njyewe-“Yego”

Mabuja-“Ko mbona usa n’ ufite imbego…Bella kuki utahaye undi mwana umupira wo kwifubika?”

Bella-“Mabuja! Rwose nta mupira muyo mfite nabona wamukwira ahubwo byaba byiza buriya mumuguriye imyenda pe! Kuko iyo yazanye niyo ahoramo, mwaba mumufashije nanakomeza ubuzererezi bwe azagende ayijyanye, azajye ahora abirahira”

Mabuja-“Ese ubwo nta soni Bella? Urumva ayo magambo uvuga ameshe?”

Bella-“Mumbabarire niba mvuze nabi Mabuja! Ururimi rwanjye rujya runyerera nkavugishwa”

Mabuja-“Divi! Rata ngaho ngwino tube twigiriye muri salon, Bella asigare atetse kandi agire vuba turashonje”

Ako kanya nahise mpaguruka, njya imbere Mabuja aranshorera tujya muri salon, nicara mu ntebe aratambuka akora mu kabati azana jus aransukira arambereza yicara iruhande, atangira kunganuriza,

Mabuja-“Wiriwe ute se umukobwa mwiza?”

Naramusubije nti,

Njyewe-“Ni byiza”

Mabuja-“Ihangane ndabona imbeho yakwishe ariko humura ejo tuzajyana njye kukugurira imyenda sibyo?”

Nikirije nzunguza umutwe, Mabuja yakomeje kunganiriza ari nako turebana filimi yari irimo ansobanurira, irangiye afunga televisiyo maze ambwira atuje,

Mabuja-“Hanyuma se Divi! Ndashaka ko tuganira utanyishisha nk’ umukobwa w’ inkumi, wisanzure ntuntinye, ubifate nkaho uri kuganira n’ umubyeyi wawe sibyo?”

Nikirije nzunguza umutwe akomeza kumbwira ati,

Mabuja-“Divi! Nyuma yo kumenya ibyawe, njye n’ umugabo wanjye twababajwe n’ ubuzima bwawe waraye uduhishuriye, ijoro ryose twaraye tuganira twibaza icyo  twakora ngo tugufashe nk’ umwana watugeze mu biganza, niyo mpamvu nashakaga kuganira nawe ngo numve uko wabyakira turamutse tukwakiye nk’ umwana mu rugo ukigumira hano, ukatubera umwana tukakubera ababyeyi, ugatuza ugatekana tukagutetesha ko ntacyo wazatuburana”

Natuje umutima nyuma y’ akanya gato maze mbwira Mabuja nti,

Njyewe-“Nabyishimira”

Yaramwenyuye maze ambwira amagambo yatumye nongera kumva nsa naho ngeze mu bwami bwanjye agira ati,

Mabuja-“Divi! Uhisemo neza cyane, ndishimye cyane ko wemeye kuba uwacu, ndabizi neza n’ umugabo wanjye biraza kumushimisha cyane, ahasigaye ibindi tuzabikubwira neza turi kumwe”

Mabuja yarampobeye ndetse arishima cyane nanjye ndabibona, kuva uwo munsi nibwo amateka yanjye yahindutse ndetse ntangira kubaho nk’umwana mu rugo byose ndabyakira nibagirwa ahahise hanjye kubera ukuntu nitabwagaho bihebuje.

Buri icyo nifuzaga cyose nakibonaga ntaragisaba, narateteshwaga nk’ ikinege mu rugo, abo Bella yitaga Mabuja na Sebuja bantegeka ko nzajya mbahamagara Mama na Papa.

Nakomeje ishuri ntangira mu ishuri ryiza rihenze, aho imodoka zadufataga mu gitondo zikaducyura nimugoroba, ubuzima bwabaye ubundi koko, Bella agakomeza ambwira ko ibyo mbona ari bike.

Buri uko nafataga umwanya ngo mbitekerezeho kamere yarantemberezaga ikanyereka imbere ntazi, iminsi iricuma amashuri abanza ndayarangiza nsindira kujya mu  yisumbuye mu kigo kiza cy’ ababikira i Butare

Mucya ngo njye gutangira Bella yansanze mu cyumba cyanjye aho nari ndi kwitegura, aza ababaye ntangira kwibaza icyo yabaye, yicara ku buriri ako kanya mpita mubaza nti,

Njyewe-“Bella! Bite ko ubabaye nkaba mbona usa n’uwihebye habaye iki cyatumye wiheba bene ako kageni?”

Ako kanya yahise  ansubiza ati,

Bella-“Byihorere Divi! Ubu uko undeba uku ndahangayitse cyane, namenye ko Mama arwaye cyane kandi arembye, byongeye kandi basaza banjye nabo ni nkawe bari bagiye gutangira ishuri ariko babuze ibikoresho, ibyo bibaye hashize iminsi mu rugo batwibye”

Njyewe-“Yebaba wee! Nukwihangana”

Bella-“Divi! Wumve ngo amafaranga yose nari narabitse nari nayagurije wa Kalisa, none hashize iminsi ine ntazi irengero rye”

Njyewe-“Yeweee?”

Uwo Kalisa yavugaga yari umuhungu yari yarambwiye ko bakundana wajyaga aza kumureba badahari, Bella yongeye guhanagura amarira mu maso maze arambwira ati,

Bella-“None rero Divine ndagira ngo umfashe kandi unkundire nkumbwire unyumve ntumpakanire urabizi neza ko twasezeranye njye nawe kugira ibanga rikomeye…sibyo?”

Njyewe-“Mbwira rwose ndakumva”

Bella-“Divi! Urabizi neza muri uru rugo ntacyo wigeze ubura ndetse mu gihe ukirurimo ntacyo uzigera ubura, ibi byose wahawe ni nk’ agace kamwe k’ ikibabi kirandaranda, reka njye nawe tubitsanye irindi banga”

Njyewe-“Irihe banga Bella?”

Bella-“Divi! Ndabizi baguhaye ibikoresho byinshi, amakayi, imyenda, inkweto n’ ibindi byinshi yewe niby’ udakeneye kandi maze kukubwira ibibazo mfite binkomereye cyane….none rero ndashaka ko umpa ibikoresho baguhaye, ndetse n’ amafaranga bazaguha yo kuzakemura utubazo ejo ukazayampa, hanyuma nzakubwira uko uzabigenza nugera kw’ ishuri………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 10 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aho bella siwe shya ryishyano ko numva ashobora kuba ari umunyamitwe wamaririje

  • UYU MWANA KO YAGOSWE IMPANZE ZOSE NIYEMERE UBU YIBAGIWE IWABO. KUBERA IBITANGAZA BELLA YAMWIJEJE????

  • Sha Divine agiye kuba igikoresho cya Bella too Niko mbibona pe azajya amukangisha ko amubikiye ibanga rwose

  • Eddy iyi nkuru yawe ni nziza ariko sinzi ibyo uhugiyemo bituma uyibishya kubera kutayitanga kuri gahunda!! Isubireho rwose kd courage.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *