EPISODE 9: Liliane akoreye Superstar ikintu atazibagirwa mu buzima bwe… Akomeje gusaha ibihumbi 300 | UMUSEKE

EPISODE 9: Liliane akoreye Superstar ikintu atazibagirwa mu buzima bwe… Akomeje gusaha ibihumbi 300

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Yitegereje mu bantu bari aho hanze abonamo abantu muri bamwe yaganirije Nyabugogo yumva aratunguwe cyane. Yitegereje Liliane wamurebaga atamukuraho amaso, areba n’uwo muntu uri kuvuga ko yibye telephone ni uko ahita akora mu mufuka w’inyuma ashakisha aba akuyemo irangamuntu ayereka Umupolisi maze aravuga ati:

“Afande ni ukuri njye ni ubwa mbere naba mbeshyewe ko nibye! Gusa nahisemo gutuza kuko mbizi ko mu bantu benshi ibi nta we bitabaho igihe cyose yegeranye n’umuntu wibwe. Kandi koko uyu mugabo ninjye wari umwegereye. Rero hari ibintu bibiri, kuba arinjye wibye telefone cyangwa kuba uyu mugenzi wanjye yarebye nabi akaba akiyifite. Gusa kuko njye ntayo natwaye, ndahamya ko akiyifite niba koko atari kwibeshyera.”

Afande yabonye Superstar avuze atyo ahita asaba uwo muntu wibwe kwisaka neza mbere y’uko ashinja undi icyaha kandi kidafitiye ikimenyetso. Liliane we yari yumiwe ukuntu yabonye Superstar atanga irangamuntu kandi yamwibwiriye neza ukuntu bayigwatiriye. Liliane yatangiye kumva icyizere yari afitiye uwo musore kigenda kigabanuka ahita akeka ko n’ibyo yamubwiye byose byari ibinyoma. Mu mutima yari ari kwivovota ati:

“Ariko ubu sindi kwikururira icyishi kidafite injishi? Nkubu naba ndi kwizirika ku mutubuzi koko naba ndi mu biki? Wanasanga n’iyi telefone yayibye ntawamenya. Ese ubundi ni ibiki biri kumbaho ko ntangiye kugirwa impumyi n’uyu mutekamutwe?”

Ubwo Liliane yahise atangira gusesera mu bantu ngo yigendere mu rwego rwo kwirinda ibuye mbere y’uko ryica isuka. Superstar ntiyamubonaga ahubwo yatangiye gusenga amasengesho y’urudaca mu mutima, ati:

“Mana mfasha uyu muntu abone telefone ye ntata ikuzo imbere y’umwari nkunda n’abantu naganirije nkabaremamo icyizere cy’ubuzima.”

Hashize akanya wa muntu abona telefone mu isakoshi, Superstar yumva biramunejeje by’agahebuzo ni uko ahita abaza Afande n’umutima uciye bugufi ati:

“Ese Afande mwanyemerera nkababaza?”

Afande – “Ngaho tubaze musore!”

Superstar – “Ese iyo umuntu aharabitswe, akabeshyerwa biturutse mu burangare bw’umwicira izina, we ahozwa amarira ate?”

Afande – “Byo ikintu nk’iki gihanishwa gucibwa amande.”

Abantu bose bari aho batangiye gusakuza na Liliane yari yagarutse amaze kumva urusaku rwa mbere ni uko Superstar areba Liliane ahita agenda aramuhobera agira ati:

“Umbabarire ko kurenganywa kwanjye bikwambitse isura mbi! Umbabarire uko nabyitwayemo kose.”

Superstar yahise ahindukira areba wa muntu wari umubeshyeye aramubwira ati:

“Ntabwo natuma ucibwa amande kuko nanjye nta mahoro byanzanira. Ahubwo ibi bikubere umukoro wo kwiga ukuntu uzajya ushishoza unasuzume ibyitwa ibyawe niba bitekanye.”

Yasoje kumubwira atyo ahita afata Liliane akaboko baragenda gusa bageze imbere umukobwa ahita amwishikuza aranamwiyama cyane ati:

“Ndekura wa mubeshyi we!”

Superstar – “Nyagasani! None se Lili bikugendekeye bite?”

Liliane – “Ariko kuki ubeshya? Bivuze ngo ibintu byose wambwiye ni ibinyoma. Ubwo se ko wambwiye ko nta rangamuntu ufite, ubwo iyo watanze wayikuye he?”

Superstar – “Lili, niga mu wa Gatanu bamapaye irangamuntu gusa bayinyibira mu ikofi! Nahise mbyirukamo mbona indi nka nyuma y’amezi atatu, ariko nza kongera kubona iya mbere narabonye indi. Ni muri ubwo buryo mfite irangamuntu zirenze imwe. Rero iyo nari narataye niyo nahaye wa mugabo. Niba ushidikanya reba imibare y’iyi, itatu ihera iba itangizwa na rimwe iyo ari iya kabiri. Ni ukuri umbabarire niba nkubera mushya buri kanya gusa ntabwo umutima wanjye watinyuka kukubeshya cyangwa kukuryarya.”

Liliane yamaze akanya atavuga ahubwo yitegereza Superstar mu maso ni uko ahita avuga ati:

“Umbabarire Gad we! Gusa nanjye uri njye ntiwabura kugira urujijo, kandi uri umunyamahirwe ni cyo maze kubona, gusa uri n’umuh…”

Atarasoza kuvuga Superstar yahise amuca mu ijambo atangira kwivugisha ibiterekeranye kuko ntiyifuzaga ko uwo mwari yamurata amashimwe cyangwa ngo amusingize ukundi. Bakomeje kugenda bagera kwa Liliane ni uko Superstar abona ni akazu k’abasiribateri, biramutangaza. Hashize akanya yagiye kubona abona haje umusore atangira kwereka Superstar urugwiro nkaho yari amuzi. Ubwo Liliane yahise ateka bararya batangira kuganira:

Uwo musore – “Gad, Liliane yarakumbwiye igihe yatahaga bikarangira agarutse. Rero njye narinkuzi gusa ndakeka ko wowe utanzi.”

Superstar – “Yego! Ntabwo mbazi mubikunze mwanyibwira tukamenyana.”

Uwo musore – “Nitwa Muhire Jovin, ndi musaza mukuru wa Liliane. Njyewe siniga ahubwo ndi umuganga mu Bitaro bya CHUK”

Superstar yahise yumva yikanzemo kuko uwo musore ntiwari gukeka ko ari umuganga kuko yari akiri muto mu maso kandi inzu bari bari kubamo yari nziza y’ibyumba bibiri ifite n’intebe imwe ya sofa ndetse n’ameza n’umusambi mu nzu. Superstar koko yararebye abona ni heza kurusha aho umunyeshuri yaba! Yahise asubiza Jovin ati:

“Nishimiye kumenyana namwe, nitwa Mutabazi Gad gusa bakunda kunyita Superstar”

Jovin – “Rwose ndakuzi! Mushiki wanjye yakumbwiyeho byinshi si ngombwa kwigora unyibwira. Sinzi gusa mushiki wanjye yarakwishimiye niba atarakugiriye impuhwe cyane, ibintu bidasanzwe, gusa byarangiye anyumvishije ko uri umwana mwiza w’umwizerwa twabana cyane muri iyi minsi itarenze ukwezi mu gihe uri gukora gahunda zawe zakuzanye i Kigali. Dore kiriya cyumba uzajya ukiraramo kandi niba ubishaka ugende nonaha uruhuke kuko ndahamya ko unaniwe cyane.”

Superstar ibyishimo byaramurenze ku buryo yabuze uko yifata n’uko abigaragaza. Yahise ashimira byimazeyo musaza wa Liliane ku bw’ubufasha amugiriye kandi butagamije inyungu. Ubwo baganiraga ibyo Liliane ntabwo yari ahari, nuko Superstar ahita akomeza ajya muri cya cyumba abona uburiri bwiza ku buryo yaketse ko ageze mu ijuru. Kwizera ibiri kumubaho byaranze aba ariteruye yituraho, Jovin ahita ahurura aketse ko Superstar yaba agize ikibazo gusa asanga umusore ni mutaraga. Yitegereje igikapu cye arakibona gusa arebye ya myenda ye ishaje yari ihiniye mu ikoti yumva biramucanze. Superstar ari mu cyumba yahise yumva umuntu ukomanze, Superstar akeka ko ari Jovin ahita amubwira ko yakwinjira nta kibazo.

Liliane yahise yinjira asanga Superstar yicaye ku gitanda, nuko umusore yumva biramutunguye ubwoba buramwica aba abuze uko yifata, yahise amusaba gusohoka gusa amushimira kumuhate we wo kumugeza ku byiza. Liliane yahise ahubwo amwicara iruhande ahita amubwira ati:

“Imyenda yawe ubu iri kuma. Narimbizi ko nta kindi waba wahiniye muri kiriya kintu bashyiramo ikoti uretse imyenda yawe ishaje! Gusa wigira ikibazo kuko njye na musaza wanjye buri wese amenya ibye. Nubu ntiyabitindaho kuba ndi hano mu cyumba urimo, ahubwo nshaka kukwibariza akantu?”

Superstar – “Mbere y’uko umbaza banza umbwire icyatumye umbwira ko unshaka byihutirwa!”

Liliane – “Ibi byose ubona no kuba ugiye kuba hano biri mu byari byatumye ngushaka cyane. Ibyo si ngombwa ahubwo mfite amatsiko yo kumva ukuntu ugera ku ntego zawe muri iyi minsi. Ni ukuri njye rimwe na rimwe numva urota!”

Superstar –   “ICYIZERE. Icyizere niryo tangiriro ryo gukusanya amafaranga. Icyizere niyo mvano y’ibitangaza byose bitubaho mu buzima kandi tukabibonesha amaso kandi nicyo gisobanura ibidasobanukitse ku bandi bantu. Icyizere niwo muti wonyine umuntu anywa agakira intsinzwi mu buzima. Ayo ni amagambo yanditswe n’umuhanga Napoleon Hill. Yarakomeje ati “Uzavumbura ko intege nkeya zawe ari ukutigirira icyizere. Ubu bumuga bwo kutigirira icyizere, iyo tubuhinduyemo ubushake n’umurava binyuze mu ibwirizwa ryo kwibwiriza, tugera ku byo twifuza byose”.

Lili, iyo utekereje ko ukubitwa mbere yo kurwana, uba wakubiswe kandi iyo umwirukansi yibwiye ko atsindwa, aba yarangije gutsindwa irushanwa.

Lili nizera ko iyi ntambara y’ubuzima itajya cyangwa ngo igane ku muntu ukomeye cyangwa ugira umuvuduko mu byo akora, ahubwo wa wundi utava ku bintu kandi wizera ko azatsinda, birangira ari we utsinze.”

Akimara kuvuga atyo wa mugabo yahise amuhamagara amubwira ko agomba kuza bagahura gusa yitwaje n’inyandiko igaragaza ko afite company yanditse muri Leta, niba koko ataba ateka imitwe. Yahise yibaza uko bigenda yumva isi imwibirinduriyeho abura aho akwirwa.

Ibaze: Superstar araza kubwira iki uwo mugabo?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 10

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkuru rwose iraryoshye cyane mujye muduha ndende dore mwirengeje iminsi ingahe yose.Amatsiko ni yose ikindi gice gitinze kuza.

  • Iyi nkuru iraryoshye gusa ntituyibona buri munsi ese mwatubwira iminsi tuzajya tuyiboneraho ko byadufasha kurusha guhora dutegereje tutazi igihe izazira,congs umwanditsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *