Episode 91: Brown avuye mu bitaro…John agiye guhishura ibanga rihatse ibindi byishimo – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Episode 91: Brown avuye mu bitaro…John agiye guhishura ibanga rihatse ibindi byishimo

Brown- “Jojo! Utwite inda ya Gasongo?”

Jojo- “Mpfura ya Data mwana wavutse mbere nkaza nyuma ijambo uvuze bwa mbere nyuma yo kuva ibuzimu ugaruka I buntu ni impamo!”

Ako kanya Brown yahise yongera arasinzira Gaju aho yari ari ananirwa kwihangana induru ayiha umunwa,

Gaju- “Ayiwee! Ahwiiiii! Mumfate wee! Jojo…”

Mama Brown- “Ayiwe! Umwana wanjye noneho ndahera hehe mfata mwo kabyara mwe?”

Ako kanya Gaju yabaye nk’utaye ubwenge arazengera agiye kwikubita hasi neza mba ndamufashe abaganga bahita baza bihuta vuba vuba baramwegera batangira kumwitaho.

Mama Brown- “Mana yanjye wee! Ubu se koko mbigize nte mwo kabyaramwe! Aha hantu nzahava ryari koko nsubire mu rugo? Ubu se ahubwo Pascal naza asanga Jojo ahetse nzamukizwa n’iki koko?”

John- “Ihangane Mama Gaju! Reka tubanze twakire byose inzira zo ntizizabura kuko izo wanyuzemo zafungutse zadufungukiye dutambuka kandi haracyari izindi igihumbi Imana yiteguye kudufungurira”

Mama Brown- “John! N’ubwo udasiba kunkomeza ariko hari aho unkomeza ariko nahagarara bikanga, ubu se koko uyu muruho ni njye wawiteye cyagwa hari icyo nacumuye?”

Jojo- “Mama! Ntacyo wigeze ucumura ahubwo ni njye wacumuye narangiza nkagucumuza, mbabarira ntabwo nzongera kandi igisebo nguteye nzacyambara ahantu hose kuko ari njye wizize”

John- “Ni n’igisebo byo! Kubyarana na Gasongo w’umuhemu kuriya koko? Yebaba we! Ubu se koko uzabana nawe? Uzabyara umuhe arere? Ni akaga!

Jojo- “Tonton! Nzimenya umwana wanjye arire muhoze kuko na Gasongo ubwe ntazirera ahubwo azihiga”

Njyewe- “Yoooh! Jojo ihangane ntacyo uzaba kandi nutuza ugasasa ukarambya uzaba umubyeyi mwiza kuko uzacira inzira umwana wawe inzira nziza, imbi wanyuzemo ukayimunyuza kure”

Jojo- “Urakoze kunkomeza Nelson! Gusa iyo nibutse ukuntu yayinteye agahinda karanyica nkumva ndamutse mubonye na… nako nagende azabona Isi iri aha irazenguruka mbabajwe na Gaju wacu nahemukiye nkamuca inyuma”

John- “None se Jojo! Ubundi byagenze gute ku buryo uzajya uhora ubyibuka ukababara koko?”

Jojo- “Umunsi Gasongo ava kwa Nelson agataha iwacu akaza atubwira ko amwirukanye kuko yanze kuzamurengera mu kwigarika inda ya Dovine nako yatubwiye byinshi ntibuka byose twamwakiriye nk’abamuhungishije, musasira mu cyumba cyanjye njye njya kurarana na Mama Kenny nawe ng’uyu hano byose nawe arabizi,

Mu gitongo hari week end Mama Kenny yazindutse ajyana na Kenny gucuruza nirirwana na Gasongo mu rugo yirirwa ampakiramo ibinyoma tumaze kurya ndavuga nti reka njye muri douche mvuyeyo njya gufata imyenda mu cyumba cyanjye Gasongo yari ari,

Nk’umuntu twari dusanzwe tubana n’ubwo ntari isugi nako nari naratoye ibara gusa ntabwo nigeze mwishisha kuko nari nzi ko ari nka musaza wanjye, naragiye ndayifata ngihindukira ngo nsohoke numva amaboko mu mbavu”

Mama Brown- “Uuuuuh! Ati iki se nyabuna?”

Jojo- “Nyine nahise ntangira kumubaza icyo ashaka, nawe ati urareba nawe rwose ndagukunda, ndetse buriya n’ubwo Gaju ari mukuru wawe ariko umurusha ubwiza,… n’ibindi byinshi, uko abimbwira ari nako ankorakora nanjye ntangira kujya muri mood umubiri namwe murawuzi,

Nahise mubwira ko ari kunjyana ahabi nawe ambwira ko ahari kandi yiteguye, muhakaniye mbona akoze mu mufuka yakuyemo inote y’igihumbi maze arampereza arangije arambwira ngo n’ubwo utashoye ariko nanjye reka nguteze imbere”

Mama Gaju- “Ayiga Mana yanjye! Ubu koko naragiranye intama n’impyisi ngo nditura ineza uwantoraguriye umwana?

Njyewe- “Oooohlala? Jojo! Gasongo yarakuguze?”

John- “Ariko Gasongo ubanza atari gusa, koko nk’aho yagiriye amateka mwanyuranyemo ngo agirire agahinda k’umubyeyi atabare umwana wavutse nkawe ahubwo yarakuguze koko?”

Jojo- “Wahora n’iki se ahubwo ko nyuma yahise ambwira ngo ninyamusubize ampe bibiri agahita ambwira ngo reka abe ayambikiye nkambara nkagenda, sha kuva uwo munsi yahise yimuka mu nzu twabagamo atangira kujya abana na Ganza hanze”

Mama Brown- “Yahemuka yahemuka Gasongo! Umuryango wanjye aranze arawangije koko?”

Gaju yakomeje kwihingamo utubaraga tubona arazanzamutse arahaguruka aza imbere ya Jojo, Jojo atangira gusubira inyuma,

Jojo- “Gaju! Mbabarira nanjye ntabwo nishimiye kwitwa umubyeyi imburagihe, ibuka ko ndi amaraso yawe maze utuze umfashe kwakira ibyatugwiririye”

Gaju mu gahinda kenshi yahise afata akuboko Jojo twese turiruhutsa maze amwitegereza mu maso aramubwira,

Gaju- “Jojo! Mbabarira shenge, ubu nibwo menye neza ko umutima wanjye nawuhaye utawukwiye, narishutse nkunda utabikwiye nibwira ko abikwiye gusa ukuri umbwiye mwana wa Mama nta wundi wakumbwira keretse wowe twonse rimwe”

Mama Brown- “Ayiwe! Uzi ko ko Gaju atuje!”

Twese aho twari turi ibyishimo byaradusabye Mama Brown niwe wagiye mbere yacu arabahobera cyane maze ibyari amarira byongera guhinduka ibyishimo twifuzaga twese.

Twakomeje gutegereza ko Brown yongera gukanguka burinda bucya ndetse umunsi wose twirirwa dutegereje iby’akazi twasaga nk’ababihagaritse wa mugani haguma amagara, nko mu ma saa 18h00 nibwo yakangutse ndetse akangukana imbaraga agikebuka iruhande rwe aba abonye Dovine arikanga ahita abyuka vuba,

Brown– “Ibi ni ibiki mbona?”

Dovine- “Brown! Ni njyewe Dovine!”

Ntacyo avuze Brown yahise ahaguruka aducaho arasohoka twese tumusohoka inyuma akomeza kugenda tugeze imbere mba ndamufashe,

Njyewe- « Bro! Ugiye hehe se?”

Brown- “Nelson! Mbabarira iyo nza kumenya ukuri simba narakwise umuhemu nako iyo nza kumenya urukundo nyarwo simba nariyangirije umutima nkunda Dovine umukobwa w’amateka mu buzima bwanjye”

Njyewe- “Bro! Nta kinshimishije kuruta ibindi nko kuba wumvise ukuri, ntawakurenganyiriza ko ukumvise bigoranye kuko nawe wakunze wese ntiwisigira umwanya,

Brown! Ibyo nakoraga byose naharaniraga kutazakubona mu magorwa, naharaniraga kurinda Mama ukubyara amarira ku maso, ari nayo mpamvu yamenyaga ukuri kose kugeza ku munota wa nyuma ntabwo yigeze antera ikizere”

Brown- “Ndabibona wivunika Nelson!”

Njyewe- “Ntabwo nari nzi ko nshobora kwizera inshuti yo mu buto twasangiye byose ariko nyuma ikanyereka ko hari ishuri ntararangiza, ishuri ryitwa umuntu!”

Brown- “Ariko nizere ko uriya muswa yagiye kwiyahura kuko ntabwo yahuza amaso nanjye nibyo yakoze ndetse akagerekaho n’agasumburutso ka Jojo”

Njyewe- “Brown! Sinzi niba wenda bizabaho ko agaruka mu maso yawe ariko nanaza uzamurebe kuko amaso agutunurira uyarebana imbabazi, nk’uko umunwa w’impyisi ubumbwa n’isazi imwe azabe ariko umwereka ko ikinyoma kisibwa n’igitonyanga cy’ukuri ari nako kugukuye aho umwana arira nyina ntiyumve ndetse n’umubyeyi agahogora umwana atumva”

Brown yaracecetse akanya gato maze yitegereza Mama we na bashiki be ndetse arahindukira areba John, Mama Kenny na Kenny we ndetse nanjye na Aliane, Dovine we yari ahagaze nko muri metero 20 inyuma yacu ako kanya tubona asutse amarira, Mama we aramwegera atangira kumukomeza.

Hashize akanya Brown aratuza maze mu ijwi ryuje ikiniga aba aravuze,

Brown- “Mama! Ndakwinginze nsabira aba bose imbabazi, nagize gukora ikosa ngo ndaharanira ikuzo rya Data aho mviriyemo nanga kukumva warambyaye kugeza aho nkumviye ndi mu marembera koko?”

Mama Brown- “Humura mwana wanjye n’ubwo ibyo byose byabayeho byari ukugira ngo ubone imbaraga z’ukuri ndetse wongere guha agaciro uwakwibarutse n’abavandimwe, rwose bakubabariye kera!”

Gaju- “Brown! Wikwirenganya nawe si wowe ni Gasongo! Ariko koko ubu umujinya ngufitiye Gasongo nzagukura hehe koko ngo…”

Mama Gaju- “Mwana wanjye tuza ntukagire umujinya utazakora ibara! Gasongo ntuzamwiture ibyo yakoze bizamugaruka twigaramiye!”

Brown- “Noneho se twataha?”

John- “Urumva umeze neza se musore muto?”

Brown- “Rwose meze neza!”

Aliane- “Woooow! Dovine se?”

Brown- “Ni akazi ke! Ahubwo twagiye!”

Ako kanya John yahise ajya imbere turamukurikira tujya kubarisha ntibyatinze tuvuyeyo twarasohotse twikubita mu modoka turakikirana dufata umuhanda mu modoka nahise nirukira online mbwira ma Bella inkuru nziza arishima cyane bikomeye.

Feri ya mbere John yayifatiye ahantu nari ngeze bwa mbere tukivamo mbona hari icyapa gishushanyijeho inkoko igaramye iruhande hari ibirungo n’amacupa, mpita menya ko dusohotse.

Koko twarinjiye tugezemo baratwakira maze tumaze kwicara,

John- “Nanze ko byose birangira tutishimiye ibi byiza, reka buri wese afate akantu maze dusome ducurure tuvuge ibyabaye nk’umugani”

Twese- “Woooooow!”

Mama Brown- “Ariko disi Imana izakwijyanire! Mbega John!”

Gaju- “Mama Imana ibe iretse kumujyana ariko kuko tukimukeneye!”

Twese- “Hahahahahahahahah!”

Brown- “Naherukaga akayoga k’ abagabo nishimira … nako reka ndeke kumuvuga yo kavuzwa amabuye”

Njyewe- “Ndabyibuka twari turi kumwe, Wowe upima! Bangukana hano icyaka n’amerwe bimeze nabi!”

Bose- “Hhhhhhhh!”

Upima… ‘nako’ …ukora mu kabari yaje yihuta turamutuma asubirayo azana ibyo twari tumutumye dukomanya ibirahuri dutangira kurya isi tuniganirira hashize akanya ya nkoko igaramye iba iraje dutangira kumva uko Yesu agabura tumaze gukaraba no kwihanagura ku munwa,

John- “Murakoze cyane! Reka nihe umwanya mbabwire ko nishimiye ibi byicaro, nahoze mbyifuza kandi rwose inzozi zanjye ziri kugenda ziba impamo, ndagira ngo buri wese yisanzure afate icyo ashaka kandi twiyibagize ibyabaye dutangire ubuzima bushya bw’ibyishimo!”

Mama Brown- “Ni uko shenge! Unyibukije ukuntu papa wanjye yakundaga ibihe nk’ibi, yajyaga adufata akatujyana ahantu tugafata icyo kurya no kunywa tugahaga ubundi tukibagirwa ibindi byose”

Gaju- “Mama! Ariko uzi ko wowe na John mujya gusa aribwo mbibonye!”

Mama Brown- “Hhhhhh! Noneho aka si akaga ra? Ubu naba nsa na John koko?”

Jojo- “Mama! Maze ntabwo Gaju abeshya! Najye nkimubona nagize ngo baravukana, nuko John asa n’ukuzemo ariko ni ukuri barasa!”

Brown- “Mbere na mbere ndashimira Imana yongeye gutuma nyuma y’ibihe bikomeye twahuye nabyo twicara hano nk’umuryango kandi mugari, rwose ndishimye cyane mu mutima wanjye mu buryo mudashobora kumva gusa ni ukuri kundimo,

Nk’impfura ya Pascal nshimiye Mama cyane ko yakoze uko ashoboye kose akatuba hafi aho twari turi mu gereza, agafasha bashiki banjye uko yari ashoboye n’ubwo Jojo yaje kubavamo ariko hari irindi shuri yari agiye kwiga nk’iryo mvuyemo gusa namwe mwabyiyumviye ntibyari byoroshye,

Nelson, John ndetse nawe mukobwa mwiza w’umutima ndabashimira cyane ukuntu mwitaye ku muryango wanjye ndetse nanjye ubwanjye, mukaba mubigaragaje kugeza uyu munsi, ni ukuri nintabitura Imana izabiture,

Nk’uko bisanzwe burya iyo umuntu avuye ibuzimu azukana undi mwuka mushya ndetse n’ibikorwa bishya, nkaba mbasezeranya ko ngiye kuba undi kandi ngiye kubaka umuryango wanjye nkunda nk’impfura mu rugo ngahanagura Mama amarira yose Papa akazasanga turi aho yadusize tukamusajisha, Mama komera kandi warakoze cyane mubyeyi mwiza”

Ako kanya twese twakomye amashyi duha Brown ikaze na none, maze twururutsa ijambo ako kanya Mama Brown nawe ahita afata umwanya,

Mama Brown- “Humura mwana wanjye urisanga iwanyu, nahoraga ntegereje umunsi nk’uyu uzaziraho ngo nongere kwishima, kuva twava hariya twabaga tukerekeza kwa Nelson twagize amahirwe avanze n’inzitane ariko byose twabitambutsemo gitwari none dore turemye!

Uyu John mu buryo tutari twiteze yazanye n’ibyo tutumvaga ko byabaho, yagaruye ikizere twari twarataye atwereka ko byose bishoboka natwe turabikorera none ubu twibeshejeho”

John- “Eeeh! Brown nahumure nawe niwe ugezweho, Gasongo se buriya yakongera kugaruka mu kazi ka company ndimo ngo agiye kuyikorera? Reka reka ako afite ni kenshi azabanze yisane abone gusana iby’abandi”

Gaju- “Mana wee! Mumbabarire ntimwongere kuvuga Gasongo, muri kumuvuga nkumva kamere irazamutse aho namusanga namu…”

Mama Brown– “Gaju! Iturize mwana wanjye sinakubwiye ko Isi izamwiyigishiriza”

Jojo- “None se ko mumuciye umwana ntwite azaba uwande?”

Brown- “Tuza Jojo! Uwo uzambabarire ntuzatege amaronko kuri Gasongo mwabyaranye akuguze igihumbi nako nacyo ngo yarakisubije, uzamubyare hano tugaragiwe n’ababyeyi”

Mama Kenny– “Oya nibyo rwose!”

Tukiri aho telephone yanjye yarasonnye maze ndebye mbona ni numero ya Karekezi nigira hirya ku ruhande nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

Karekezi– “Bite sha Nelson! Ariko ufite gahunda cyangwa ntayo ufite?”

Njyewe- “Gahunda gusa se ahubwo? Nizere ko inzu nta wundi wari wayigereka!”

Karekezi- “Wahora n’iki ko ahubwo abantu bose wagira ngo bazi nyirayo? Batangira kumbwira ngo aha hari kwa ntuza, niba byanditseho simbe narabibonye sinzi?”

Njyewe- “None se ubwo tukurebe ryari Boss?”

Karekezi- “Eeeh! Ahubwo se ko twari twavuganye ejo mukaba mwaranze kuza, rwose mumfashije mwaza”

Njyewe- “Noneho reka nze mbaze Boss niba aboneka maze tuze”

Karekezi- “Yego sha! Kimwe 1/10 erega ni icyawe! Rwose mugire muze nanjye reka ntambike njyayo”

Njyewe- “Sawa Boss!”

Call end.

Ako kanya nahise nsubira aho John yari ari mukomaho tujya ku ruhande mubwira uko byose bimeze maze amaze gutekereza gato ahita ambwira,

John- “Nelson! Iri joro mwese mugiye kubona icyo mutari muzi”

Njyewe- “Ngo tugiye kubona icyo tutazi?”

John- “Nabibonye uyu munsi niwo wo guhishura ibanga riziritse”

Njyewe– “Uuuuh? None se ibanga riziritse si iry’uko Karekezi akubona agakorwa n’isoni? Tugende ahubwo”

John- “Ntabwo ari ibyo gusa, uraza kubona neza ko hari irindi banga ryari ribitse byose nakoze”

Njyewe- “Uuuuuuh?”

Nabaye nkibyibaza John ahita amfata ukuboko dusubira aho twari turi tugezeyo John ahita avuga,

John- “Rero mwakoze cyane kwitabira ubutumire bwanjye gusa muhumure ntabwo birangiye”

Mama Brown- “Uuuuuh! Hari ibindi bikiza se?”

Jojo- “Sha ntababeshye njyewe ndahaze!”

John- “Uyu munsi ndifuza ko uba uw’ibyishimo bizajya bihora byisubiramo umunsi ku munsi mu mateka yacu ndetse n’ayabazadukomokaho!”

Brown- “Uuuuuh? Gute se kandi?”

Mama Brown- “John! Ugiye kutwereka iki?”

John- “Ahubwo munkundiye mwanyemerera buri wese akamaramo ako asigaranyemo ubundi tugafata inzira nkabereka aho tujyana”

Mama Brown- “Ayiwe! Ko ntenguwe se kandi? Ndumva……………………………..

57 Comments

  1. Grace

    May 4, 2017 at 4:11 am

    Wonderfully!

    • Sawasawa

      May 4, 2017 at 12:05 pm

      Ariko buriya mwagiye mushyiraho kamwe mu gitondo akandi nimugoroba ko byarushaho kuturyohera!

  2. shema steve G

    May 4, 2017 at 4:28 am

    Still am the first. …. Nkwiye igihembo kwer…
    Amahoro atashye murugo arko biracaza…mama brown arabigenza’te namenya ko john ari big bro wiwe? Nelson akaba umwana wa john!!! Mbeg’ibyishimo!!!!

  3. Grace

    May 4, 2017 at 4:34 am

    Mbega ibyishimo umuryango ufite! Ni hatari.

  4. Gift

    May 4, 2017 at 4:41 am

    Byiza cyane,umuryango ugiye kumenyana. Jonh arabizi ko Nelson ari umwana we ariko ntiyari yakagejeje igihe cyo kubimubwira.

  5. Anaclet

    May 4, 2017 at 4:54 am

    Uwiteka ashimwe ku bwa Brown

  6. gogo

    May 4, 2017 at 5:02 am

    Uri Imana Mana!!!! Umuryango urasubiranye pe ndishimye byukuri

  7. Boss

    May 4, 2017 at 5:16 am

    Ntqlinshimishije nka Brown wakize Akaba anezerewe asubiye mubuzima busanzwe .ahhhhhh reka turebe ibanga John yiziritseho .nabana babonye ko John asa na mama wabo disI. Thanks Umuseke ndabakunda.umunsi mwiza mwese basomyi ba online game

  8. Boss

    May 4, 2017 at 5:17 am

    Ntakinshimishije nka Brown wakize Akaba anezerewe asubiye mubuzima busanzwe .ahhhhhh reka turebe ibanga John yiziritseho .nabana babonye ko John asa na mama wabo disI. Thanks Umuseke ndabakunda.umunsi mwiza mwese basomyi ba online game

  9. Dusabe Evariste

    May 4, 2017 at 5:18 am

    War wagerageje kuduha inkuru nini tks

  10. Anaclet

    May 4, 2017 at 5:22 am

    Amatsiko.com

  11. B.JEAN BAPTISTE

    May 4, 2017 at 5:32 am

    BYIZA CYANE ! INZU ZIBONYE NYIRAZO RWOSE KAREKEZI NATOKE MUBYABANDI GUSA UMWANDITSI NUWAMBERE !

  12. Olivier

    May 4, 2017 at 5:35 am

    Ariko Wee! Udusize Habi.Tmbega Mawuwa Namenya Ko John Ari Musazawe Biragenda Gte? Reka Turabe.

  13. Nadal

    May 4, 2017 at 5:40 am

    Ndabatanze

  14. yvu

    May 4, 2017 at 5:40 am

    Muracyaryamye kweli episode 91 yagezeho? umuseke.rw big up!!!!

  15. kado

    May 4, 2017 at 5:43 am

    mbega ununezero Dovine se we arengeye he ko abandi batashye?Karekezi isoni zigiye kumukora nkizakoze Gasongo.Bravo Ku mwanditsi wacu turakwemera

  16. Nulisoni

    May 4, 2017 at 6:01 am

    it’s amazing.the story is becoming so sweet wallah!!!I can’t wait to read the next episode kbs

  17. Euphrasie

    May 4, 2017 at 6:08 am

    Ahaaa ni kagufi ariko umuseke thanks

  18. Christine

    May 4, 2017 at 6:13 am

    Mbega byiza weeeee Umuryango uruzuye pe Gasongo na Dovine nibashakane bafashanye gusara basome kurwo bishigishiye
    John ibinyu n’uburyohe ubonanye na Mushiki wawe mubonye ibyo papa wanyu yabateguriye
    Ubutwari bwa Nelson ni inyamibwa pe
    Umuseke,umwanditsi nizere ko uri gutekereza ku yindi nkuru uzaduha nyuma y’iyi kuko twararyohewe pe
    Bravooooooooo

  19. sasa

    May 4, 2017 at 6:24 am

    Ndabatanze na none se?
    Ibintu bitangiye kuba uburyohe pe.
    John agiye kubibwira ko ari musaza wa Mamajojo,ko Nelson ari umuhungu wa John…..

    Umuseke muri abambere rwose!

  20. Abdallah

    May 4, 2017 at 6:26 am

    KOMEZA

  21. Nepo

    May 4, 2017 at 6:29 am

    Ntakabuza John ajanye na mama Brown Kwa Karekezi!

  22. Magnifique

    May 4, 2017 at 6:30 am

    Imana ishimwe kuko uyu muryango wongeye kuba hamwe.
    Mma Brown agiye kumenya musaza we,bongere bamenye iwabo.
    Ahubwo se Gigi we ageze he aza?

  23. rutiyomba

    May 4, 2017 at 6:35 am

    Mana weeee!mutwcishije amatsiko gusa,ark Imana ishimwe ko John agiye guhishyra byose umuryango ugiye kubona aho kuba,nizee pascar azaza agatuza cyane ko atari gukeka bakongera kubona inzu yo kubamo badakodesha.ark mutwicishije amatsiko weeee!gusa inkuru y,ubutaha basi muzashyiremo na cya gasongo tumenye aho giherereye ni nacyo kitarasara.

  24. Tamara

    May 4, 2017 at 6:41 am

    Mbaye uwambere!!! Gatangiye kuryoha rwose

  25. Oreste Zebby

    May 4, 2017 at 6:42 am

    I’m the first one 4r reading this episode!!! Hhh John agiye kubwira bose ko mama brown bavukana kuri see ! Mbega byiza!

  26. Mushi

    May 4, 2017 at 6:58 am

    Episode 92 ndizera ko ariyo izaba iryoshye kurusha izindi! Cyakora dukeneye no kumenya amakuru ya Gasongo.

  27. patrick

    May 4, 2017 at 7:00 am

    woww!byiza cyane kbx

  28. pelagie

    May 4, 2017 at 7:04 am

    ayiwe mm.Brown, se abbaye iki?!gusa kararyoshye nuko arigato?!ibyishimo mumuryango disi!!singaho!isura itangiye kwigaragaza!amarasowe!!ubunoneho mawuwa agiye kumenya musazawe ise yapfuye ataberetse!Nelson nawe arahita amenya umuryangowe!gusa ndangije kugasoma amarira yibyishimo yanyishe!dutegereje akandi ejo,ariko mugerageze kukongera Kanye kaba karekare!umwanditsi wakoze.tks umuseke.

  29. laurent

    May 4, 2017 at 7:21 am

    IBINTU NI SAWA TU MAMA DOVINE SE BAMUTAYE HE N’IKIRUMBO CYE? GASONGO WE AKOMEJE KWANGARA. NIZEREKO NKOMEJE KUBA UWAMBERE.

  30. Salma shaaban

    May 4, 2017 at 7:30 am

    Eeeeh biryoshye nkibisigaye?

    • Chantal

      May 4, 2017 at 10:56 am

      iyinkuru uwayikina film yaba nziza cyane.thx UMUSEKE

  31. Fares

    May 4, 2017 at 8:01 am

    Ubwo c m.Dovine baramutereranye? hhhhhh, M.Brown niwe Mawuwa tu! Pascal hagarara umware gashahurwe! thnx umwanditsi

    Fares
    0722337737

  32. Gasongo

    May 4, 2017 at 8:05 am

    Yooo mbega episode y’ibyishimo. Umuryango urongeye urahura kandi uhuzwa n’ibyiza. Ikigaragara nuko Brown agiye gusimbura Gasongo ndetse agakundana na Mireille. John agiye guhishura ko Maman Brown ari we Mawuwa kandi ko bavukana nuko bisubize ibyabo naho Karekezi akanirwe urumukwiye. Umuseke muri aba mbere. Muzakurikizeho aho John azamenyera ko Nelson ari umuhungu we.Big up

  33. Alexis K

    May 4, 2017 at 8:07 am

    Mwanditsi w’iyi nkuru; Amatsiko.com. Urimo uraturangiza bigeze aharyoshye. Kari kagufi ariko reka dutegereze twihanganye.

  34. Lil

    May 4, 2017 at 8:11 am

    Johan agiye kumwereka ko bavukana

  35. Lydie

    May 4, 2017 at 8:12 am

    Yego disi ndumva bigeze heza Brown arakize umuryango ugiye guhura byiza.

  36. mimi

    May 4, 2017 at 8:13 am

    Yego nibyo tuba twifuza kumenya amaherezo yinkuru ariko nanone mbabajwe nuko igiye kurangira nkurikije ko abarwayi bakize umuryango umenyanye yebabaweeee irungu ntirizatwice

  37. Dude

    May 4, 2017 at 8:18 am

    Waouhhh ibi bintu ni byizaaaaa

  38. Gaju

    May 4, 2017 at 8:43 am

    Umuseke rwose n’umwanditsi turabashiima pe!
    Brown arakize,Gaju ababariye Jojo,ukuri kuratsinze,mbega byiza!
    Dovine se na maman we barerekera he?!
    Rwose mube muretse kutubihiriza inkuru mutubwira ibya Gasongo!
    Ahubwo twifitiye amatsiko yo kumenya uko abavandimwe bamenyanye na Karekezi yirutse aka Gasongo akajya kumufasha gutora amashashi Nyabugogo!
    Ariko basomyi munezezwa no kutubwira ko mwabaye aba mbere bo gusoma inkuru kandi hari ababa babatanze kare bakanatanga comments!! Mujye munatekereza ko hashobora kuba abayisomye mbere ntibashyireho comments!Naho kuvuga ngo uri uwa mbere wayisomye saa 6:42am hari uwayisomye agashyiraho comments 4:11am ubwo uwa mbere ni uwuhe?!! Ntimukanyisekereze! Mujye musoma mushyireho comments mwifuza ariko ntimukaturatire kuba aba mbere mutaribo!

    • Blaise

      May 4, 2017 at 9:26 am

      nkeka usoma mbere nanjye usoma trop tard dusoma bimwe numva ibyo c’est rien en avoir

      du coup karekezi agiye gukorwa nisoni brown arukura mukazi ibanga gaju yakomojeho ko MAMA BRWON na JOHN basa tayali naryo ritahuka ndetse amaraso abaye amwe burya naho wajya he amaraso yawe aho muhurira muramenyana nkeka ko uko JOHN yahuye na NELSON mucyaro yari ya MANA ihuza amaraso Ndibaza PASCAL natahuka azitwara ate imbere JOHN asanze uwo yitaga umagabo w’umugore we Ariwe nka SEBUKWE ….. loading turategereje

    • Gift

      May 4, 2017 at 12:30 pm

      Hahahaha, uvuze ukuri.Baransetsa iyo bavuga ko babaye abambere Kandi ntibaziko abambere bazaba abanyuma.

  39. phrister

    May 4, 2017 at 9:13 am

    wow,mbega byia brown wacu urisanga jenda dovine uhombwe umusore usobanutse,mbega john uru wambere jojo komera imana ishimwe ko wahindutse imana izagufasha umwana umuryango uzamurera gaju wemera utinze basi ariko byiza kuba watuje noneho hhahahhahh karekezi ngo nyirayo byanditseho sinabimenya hhahah reka baze urahita utwita nka martin hhaha big up mwanditssi

  40. Mujyanama

    May 4, 2017 at 9:43 am

    Yambu ku basomyi mwese, Salute ku mwanditsi ndetse n’ikinyamakuru cyacu dukunda. Ibyo umuntu yakwandika ni byinshi ariko mfite amatsiko y’aho Dovine na Mama we berekeje kuko sinabumvise mu bakereye ibirori bigiye kwiyongeraho guhashya Gatindi Karekezi. Gusa impuhwe mwagiriye Mama Dovine nimuzigirire n’uwo mubyeyi w’ejo hazaza (Dovine) kuko nawe muri ya museum navuze abazagana mu cyumba gitatsemo amateka ye bafite icyo bazigiramo. Gasongo ntitumujugunye ahubwo tumuhe igihano nsimburagifungo kuko umuntu wese burya iyo yitaweho ashobora kugororoka ikindi kandi ikosa burya ntirigahanoshwe irindi mu isi yuzuye ubumuntu bugizwe no kumvira umutimanama.

    Ubuzima niryo shuri umuntu wese yigamo kuri bourse y’Imana kugeza aho azabonera impamyabumenye iheruka zose ariyo “Nyakwigendera”

  41. Soso

    May 4, 2017 at 10:16 am

    Kabisa muzamure antene muduhe aka92 ibintu byatangiye kuba uburyohe.

  42. Mtg

    May 4, 2017 at 11:21 am

    Ntimushidikanye ko bagiye kureba karekezi kuko duhuriye nyabugogo

  43. codo

    May 4, 2017 at 1:03 pm

    Amatsikoooo weeeeeeeeeeee

  44. Joramu

    May 4, 2017 at 2:03 pm

    Mbega ibyishimo bije mumuryango!! John se yaba agiye kubabwira ibye na karekezi, akanababwira ko yuko ari se wa Nelson! ! Maze John akaba ari musaza wa mamaa Brown?

  45. ishimwe joel

    May 4, 2017 at 2:06 pm

    ariko madame john arihe koko iyi couple turayikeneye irya hit!gusa twishimiye intsinzi y’ukuri abatwitwe mbifurije kubyara abana bazima kdi baharanire kubaho neza kuko gutwita si iherezo ry’ ubuzima. gusa ubutaha bazirinde gutwita inda zitateganyijwe kuko abana babirenganiramo. thanks umuseke u make us happy!

  46. KEZA KEILLA

    May 4, 2017 at 2:20 pm

    NANYI NYZWE PE

  47. dufatanye bonaventure

    May 4, 2017 at 2:59 pm

    Yewe nanjye ndahari ntaho ngiye mutagirango sinasomye ntakinshimishije nkiki gasongo urajyahehe wabuze kwerekera muri yamisozi yiwanyu utemba ujya ikigali urambabaje nugerayo uzasanga umuryango warunze ubumwe usange brauni yaragusimbuye kukazi ugiye kubura byose rahirako imbwa zitakuririye musi yikiraro wagiye kuba mayibobo kdi nazo ntizizakwemera konshimye Martin acumbikiwe muri gereza azira ibyo yakoze wowe uzazira iki koko indanini numunwa wakunaniye Nelison uzambabarire muri babakobwa bumutima uzahuzemo umwe na brauni yibaye aliane adafite bluno byari kuba ari mahwi kdi mwanditsi ndacyagusaba ko iyinkuru yashyirwa mugitabo cg igakinwamo flime cg ikinamico

  48. Yvonne

    May 4, 2017 at 3:01 pm

    Amahoro bavandimwe, mbega byizaaa!!! mwanditsi wacu, Imana ikomeze iguhe impagarike n’ubugingo,ikomeze inagukungahaze kuri iyi mpano isobetse ubuhanga, bw’ubuvanganzo bw’umuco waranze abanyarwanda nyabo(Tonto John, na dada we Mawuwa, umuhungu wabo,Nelson),Ariko ngo nta yima nyina akabara nabo kwa Pascal, bagezaho baracururuka nubwo byatwaye imbaraga nyinshi.Aliane new mwali mwiza ubereye uRwanda, humura dushize imphumu, turaje tugushyigikire, utahe mu rwawe, urabikwiye.
    murakoze!!!
    Nulson ntuzaterereyo utwatsi kwa Gasongo,uzagirire ubuturanyi bwaho warerewe, wakuriye, n’ubutwari bukuranga igihe cyose.

  49. DO.KA

    May 4, 2017 at 4:33 pm

    MAWUWA AGIYE KONGERA KUBONA ICYUMBA YABAGAMO AKIRI INKUMI

  50. Sezariya

    May 4, 2017 at 5:41 pm

    Mutubwire wa mu Tonton wagiye hanze kubera Pascal!Nsoma bucece ariko rwose Mwanditsi uri umuhanga cyane.iyi nkuru irimo inyigisho nyinshi kandi ziba zicyenewe,kuko ni ubuzima bwa buri munsi duhoramo.

  51. ndorimana janvier

    May 4, 2017 at 6:02 pm

    ibyishimo bihise byivanga n’amatsiko menshi!
    muzadushyirireho akandr vuba!

  52. loulou

    May 4, 2017 at 9:29 pm

    burya rero Nta gihembo cy’uwasomye mbere mko gushira amatsiko mbere y’abandi! muzi ko buri Saa kenda ndeba ko Nta nkuri nshya bashyizeho nayibura nkongera nkiryamira mbabaye

  53. Mayira Odinga

    May 5, 2017 at 12:27 am

    Bigeze aho biryoshye udukuzaho wana mbega wowe!
    gusa courage tukurinyuma
    congz my eddy!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: