Mutesi akivuga atyo byabaye ibindi aho hantu, igikuba kiracika Kazungu biramurenga agiye kwitura hasi Papa Michou aramufata
Ako kanya numvise ntazi aho ndi, nyuma y’ akanya gato nunvise Kate ankomanga cyane…nasaga nuwataye ubwenge kubw’ ibyo nari maze kumva ntacyekaga ko bishoboka.
Nubuye umutwe aho nari nawubitse ku meza mbona Kazungu bamuhungiza, muri ako kanya ntabwo nashoboraga kumva neza ko Kazungu ari amaraso yanjye, umwana wakuze akora ngo njye na Linda tubeho neza, agatotezwa na Data kandi yarabyawe nawe.
Narahagurutse ndamusanga maze ndamwitegereza, nsha bugufi nanjye ntangira kumuhungiza hashize akanya arakanguka maze ariruhutsa atangira kutubaza aho ari nikimubayeho…Chanto akora igikwiye mu gihe nyacyo yerekana impamvu yatoranijwe mu bandi.
Kazungu yagarutse ibumuntu turicara maze mu byishimo byinshi Papa yivuga imyato, agaba ishyo…
Papa-“Yampaye inka ngenzi nganji wabyaye Mateso! Mutesi angabiye umwana ndivuga ibihe bisingizo? Uyu ni umwana wacu koko?”
Mutesi-“Yego! Nabimenye cyera ubwo twaganiraga naje iwawe, ari nabwo natangiye kumwitaho nka Mama we”
Papa-“Yebaba weee! Mute! Kuki utambwiye kare koko?”
Mutesi-“Nagize isoni n’ ubwoba bivanze n’ agahinda”
Twese-“Yoooooh?”
Papa-“Uyu n’ impano n’ umugisha ntari nzi ko nagabiwe, tambuka unsange nteze yombi nibiba ngombwa umpobere ntuze umutima mwana wanjye niba mbikwiye”
Ni ubwa mbere nabonye amarira ya Kazungu, yaratambutse aramuhobera bamarana umwanya utari muto amashyi tuyakomera icyarimwe nkabatayasaba…nguwo umunsi Kazungu yaretse kuba Kazungu akaba mukuru wanjye dusangiye amaraso.
Ibirori byararimbaniye akaziki turagaceka, tukiri aho hinjiye abapolisi twese turakangarana, dutangira kwibaza ikibaye, umuziki barawufunga Mike ahita anyongorera,
Mike-“Noneho karabaye! Ubundi ko hano hatageraga abapolisi bigenze bite? Imana imfashe hataba hari igikuba gicitse”
Police-“Ntibishoboka! Aha ni mu kabyiniro cyangwa? Uru rusaku mwateje nta bwoba mugira? Ninde nyiri aka kabari?”
Mike yahise atuvamo maze ahagarara imbere yabo maze aravuga,
Mike-“Ni njyewe Afande!”
Police-“Ni wowe uteza urusaku rungana gutya nta bwoba?”
Mike-“Mutubabarire ariko byari ibyishimo kuko uyu ari umunsi w’ amateka kuri uyu muryango mureba aha”
Police-” Eeeh! Ok! Hano turabizi hari umukobwa w’ umuganga witwa Gaelle niwe tuje dushaka, ari he?”
Gaelle yarikanze maze avuga atitira cyane,
Gaelle-“Nda…ndahari”
Police-“Humura wigira ubwoba, wari uhamagawe n’ umuntu utazi akubaza aho uri umurangira hano rero ni twebwe twagushakaga ngwino tugende hari amakuru dukeneye kubyerekeye ikirego twakiriye cy’ abakekwaho gushimuta abantu bashaka kubagirira nabi”
Akivuga atyo nahise nitanguranwa maze ndavuga nti,
Njyewe-“Afande! Murakoze kuza aha icyo kirego ninjye wagitanze”
Police-“Reka? Birashoboka se? ubwo se wamenya gute ko ikirego cyawe kidasa n’ ibyabandi”
Njyewe-“Eeeh! Mumbabarire Afande ariko nitwa Gabby, njye nareze umusore witwa Cedric nabagenzi be, rwose ibimenyetso byose biri hano, dore nguyu Kate yabaha ubuhamya ndetse na musaza wa Chanto nguyu na muganga Gaelle muje mushaka ari imbere yanyu, buri kimwe cyose mwifuza mubishatse mwakimenyera hano”
Bakibyumva baratunguwe cyane bansubirishamo ibyo mvuze niba ari byo nanjye mbabwira nta gishyika ko ari ukuri batangira gushyira umwe umwe ku ruhande bamubaza barangije Afande arambwira,
Police-“Ntunguwe no kubasanga aha, ibyo twifuzaga byose turabimenya idosiye nirangira, turayishyikiriza ubutabera vuba nubwo abo urega batifite”
Njyewe-“Uuuuuh? Gute batifite se Afande?”
Police-“None se ko uwo murega yacitse amaguru yose, undi musore agapfa undi nawe akaba yazahaye cyane kuburyo nta kizere cyo gukira, ubwo urumva koko…”
Njyewe-“Uwapfuye nuwitwa nde se Afande?”
Police-“Niba yitwa nde…?
Njyewe-“Cedric se?”
Police-“Oya, uwitwa Cedric niwe wacitse amaguru”
Njyewe-“Yayayay! Naho se uriya mukobwa wahaye Kate imiti akamusinziriza mwaramubonye ko twabahaye amazina ye?”
Police-“Uwo we na nubu turacyamushaka, ubunyamwuga bwacu ngira ngo nawe urabuzi… ni vuba tukamubona”
Njyewe-“Ubu se…nako ubutabera buri mu biganza byanyu, gusa igihano cyo barakibonye kandi kuba turi kwishima bo babara birahagije ngo babone ko nta nkuba ikubita umunyabugingo”
Police-“Nibagende bariya bashenzi tugomba kubafunga nibakira”
Afande yaransezeye maze afata urugendo, isi iraceceka umuziki urafunguka twongera kwibyinira amasaha akuze turataha.
Namanutse ukuboko kwanjye kuri mukwa Kate, Kazungu mukuru wanjye na Chanto we batera intambwe badasigana, ndebye inyuma yacu mbona nguwo Papa Michou na Mama we twese icyarimwe duherekeje Papa na Mutesi maze tugeze ku muhanda Papa Michou atwara abageni Mike atwara twe twari twabagaragiye.
Byari byiza mu modoka tugenda turirimba tugezeyo mu rugo dufata akanozangendo amasaha akuze duherekeza abataha tugaruka mu rugo, nguwo umunsi Kazungu yatangiye kuba mu rugo iwabo nka mukuru wanjye.
Abandi bamaze kuryama njye na Kazungu twarasohotse tujya hanze, nubwo hanze haari umwijima mwinshi ariko mu mitima yacu hari harimo umucyo.
Twumvaga akayaga gahuhera n’ uwo munsi wari mwiza kuko n’ inyenyeri zari zitatse ikirere tumaze gutuza maze arambwira,
Kazungu-“Gabby! Igihe cyanjye cy’ ibyishimo nagenewe mu buzima bwanjye banza gitangiye…”
Yamfashe ku rutugu maze akomeza kumbwira,
Kazungu-“Niba hari ikintu numvaga mu matwi ngahindurwa nukumva umwana ahamagara umubyeyi, niba hari icyangoraga mu buzima ni ukuba ntari byibura aho nita mu rugo nyuma yo gukura mbabaye …none dore mfite ababyeyi bombi mu rugo na murumuna wanjye ndetse na mushiki wanjye”
Njyewe-“Woooooow!”
Kazungu ibyishimo byamuteye amarira nkomeza kumukomeza mukubitira mu mugongo, hashize akanya maze ndamubwiraa…
Njyewe-“Kazu! Humura komera kandi urisanga mu buzima bushya kandi bwiza, warakoze kwihangana ugashinga ugakomeza, none umunsi wawe ubaye uyu, Kalibu aho ugiye kuzajya uhamagara Mama na Papa”
Kazungu-“Gabby! Nta kindi nakubwira gusa Imana izakwagurire imbago, Warakoze cyane kumbanira neza, ndibuka ko wampaga ikaze mu nzu none no muri iki gicuku umpaye ikaze mu buzima bushya…Gabby! Fata ikiganza cyanjye, njye nawe koko turi bene mugabo umwe, twavuye kandi twakuriye mu mateka atandukanye ariko ntabwo tuzongera gutandukana ukundi”
Twafatanye ibiganza turakomezanya hashize akanya turahoberana ubundi dusekera rimwe twisubirira mu nzu.
Kuva uwo munsi mu rugo harangwaga umunezero mwinshi, nari nsigaye numva ntahava nubwo Kazungu yakoreraga i Bugande ariko yarageragezaga buri week end agataha kuko yabaga yakumbuye iwabo.
Iminsi yakomeje kwicuma havaho umwe ubuzima bwari bwarahindutse bigaragarira buri umwe wese, twahoranaga abashyitsi buri munsi bikantera ibyishimo byinshi.
Nyuma y’ Igihe gito urubanza rwa Cedric rwarasomwe we bamukatira imyaka itanu n’ ihazabu bakurikije amategeko
Hari umunsi njye na Papa, Mutesi na Kazungu twari tumaze kurya dutangira kuganira bisanzwe maze numva nibutse cyera tujya kwa Nyogokuru tukavugirizwa induru impinga yose maze hashize akanya,
Njyewe-“Ariko Papa, koko wararahiye ntabwo tuzongera guhura na Nyogokuru?”
Kuko Kazungu nari naramubwiye uko cyera twigeze kujya kwa Nyogokuru bakavuma Papa bikamubabaza yahise yunga mu ryanjye
Kazungu-“Wa mugani wa Gabby Papa! Ubu koko pee! Nanjye utarahuje amaso na Kaka urumva ntarengana?”
Papa-“Yego urarengana mwana wanjye ariko nanjye ntabwo ari njye, erega buriya ngo kirazira iyo umubyeyi akuvumye ntusubira imbere ye, ngo biba birangiye byongeye kandi kuba yara mvumiye kugahera, ngezeyo nahita mfa”
Twese-“Hhhhhhhh”
Mutesi-“Oya oya rwose ibyo n’ amabeshyo”
Papa-“Nyamara ibyo mvuga ni byo! Hari umugabo nzi wapfuye yishwe no gusubira kwa nyina kandi yaramuvumye!”
Kazungu-“Hhhhhhh! Ibyo ni nka bya bindi bavuga ngo icupa rimwe ryishe umugabo! Papa tuzagende nupfa nibwo nzamenya ko koko bya bintu ari ukuri”
Papa-“Mwana wa…ushaka ko mfa koko?”
Njyewe-“Papa! Humura Kiriziya yakuye kirazira”
Mutesi-“Ahubwo wenda njyewe nasigara kuko ari njye mabukwe yanze mbere”
Kazungu-“Oya Mama! Oya rwose witekereza utyo”
Njyewe-“Oya tugomba kujyana, erega iyo umuntu akwanze ntabwo umubisa ukomeza kumusanga amaherezo arakwakira”
Kazungu-“Yego rata Gabby! Ndakwemera erega buriya, nimba umugabo nako Numara kurongora Chanto nzaguha inka”
Njyewe-“Ugomba kuzayimpa nyine, umenye ko iyo wagiye nsigara ngucungira”
Kazungu-“Hhhhhhhh! Uramenye utazanansigariraho”
Njyewe-“Nabyo nta kibazo ariko, umugore si uw’ umuryango se?”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Twakomeje kuganira twisekera n’ ibyishimo byinshi nk’ ibisanzwe maze umwanzuro turawufata, ubundi tujya kuryama.
Inzozi zanjye zabaga ari ibyishimo gusa, numvaga umunsi ku munsi ndushaho kuba mushya kuko ubuzima bwari bwarabaye bushya, iyo naramukaga ngasanga Mutesi ashyashyana ngo ashake icyo tugenda turiye byaranyubakaga, Twasangira na Papa mushya bikantera ibindi byishimo birenze umunsi wanjye ukaba mwiza n’ akazi nkagakora neza.
Umunsi wo kujya kwa nyogokuru warageze, nta ntumwa yindi birumvikana nta nubwo twari kugenda imbokoboko twafashe urugendo Linda nawe ntiyasigaye, mu nzira twagiye tuganira, ariko Papa afite ubwoba bwinshi ngo kirazira gusubira imbere y’ umubyeyi wakuvumye.
Twageze hahandi twigeze kugera tukava mu modoka tukazamuka n’ amaguru ndahamenya tumaze kuvamo ako kanya hari umugabo wari uri gutema ibiti hepfo gato wahise azamuka atugezeho yirahira Sekuru we maze araduhobera,
We-“Eeeee! Uyu ni Mateso cyangwa?”
Papa-“Ni njyewe rwose”
We-“Yebaba yebaaba! Ko wananutse se byagenze bite? Simperuka ubyibushye ufite inda mbega uhora uhaze…umuntu wagusuhuzaga utemera ko agukoraho”
Uwo mugabo yavuze atyo Papa yongera kwitsa umutima maze,
Papa-“Ibyo reka tube tubiretse tuzamuke gato tujye mu rugo dusangire turaza kuza kugira umwanya wo kubiganira, ahubwo dutwaze, nako reka tutakuvunisha mfite abasore”
We-“Yampaye inka Sentemeri, uyu ni Mateso tuzi ku musozi w’ amarembo?”
Papa-“Yego rwose niwe, narahindutse nabaye undi”
We-“Ahaaaa! Ahubwo se harya ngo mugiye kwa mukecuru?”
Njyewe-“Yego tugiye kwa Nyogokuru”
Uwo mugabo yacecetse, yitsa umutima ubugira gatatu maze amfura akatsi hasi…tubona ntibisanzwe hashize akanya aba aravuze………………………………….
Ntuzacikwe na Episode ya 93
Twishimira kubagezaho iyi nkuru buri munsi, tukishimira kandi ko ibanogera ikanabafasha nk’uko benshi mubitugaragariza, ariko iyi nkuru ikwiye no kugirira akamaro umwanditsi wayo kuko namwe muyikunda.
Hashize igihe kinini tugerageza uburyo bw’ikoranabuhanga bwakorohera buri wese kwishyura iyi nkuru kugira ngo bifashe umwanditsi wayo, n’impano ye imuteze imbere ariko ntiturabigeraho, nubwo tutaracika intege.
Ubu turasaba buri wese ukunda iyi nkuru gutanga inkunga ye y’amafaranga ashatse kugira ikomeze kumugeraho neza ariko anagize uruhare rwe mu itegurwa ryayo.
Inkunga yanyu ku mwanditsi yakoherezwa kuri Mobile Money: +250 783 324 411 cg +250 722 235 731 (z’umwanditsi ubwe Arien Urwibutso KABARIRA)
Abari mu mahanga nabo bakoresha Western Union cg MoneyGram babanje kumwandikira kuri numero ye, info@umuseke.rwcyangwa uri.kabarira@gmail.com Cyangwa bagakoresha www.worldremit.com (nayo yohereza kuri MobileMoney).
Kugira ngo iyi nkuru ikomeze kubageraho.
Murakoze
**************
8 _
Hmmm, wasanga kaka yarashaje ntibabimenya disi. Byaba bibabaje ariko
mbega byiza we, patronna nawe narimene, mubuzima duhura nibigeragezo vyinshi ariko dukwiye kwitwara nka gabby na kate
woooow Gabby na Kazungu barandijije. uyu munsi ndishimye cyane kandi umuseke muri aba mbere Imana ibahe umugisha, inkunga yacu turacyayishaka kandi twarayemeye
Mbega umwanditsi w’ umuhanga, ibintu byose ni uburyohe gusaaaa. ariko nyogokuru wa Gabby ashobora kuba yarashaje kuko uriya mugabo upfura akatsi akitsa umutima ahaaaa
Mana ushobora byose
Mwanditsi dukunda, uyu Mukecuru arabe akiri muzima kuko Kazungu yaba ahuye n’ikibazo gikomeye!…Akabura ntikaboneke ni nyina w’Umuntu! Buriya Mateso yaba ahuritse kujya gusura umubyeyi unajyanywe no gusaba imbabazi ugasanga yarashaje byaba ari agahinda gakomeye umuvumo Wazamukurikirana too!
Hatahiwe Patrona maze Mike nawe atungurwe! Mbega byiza weee Papa michou disi yongere abone mushiki we!
Mudufashe rwose mwanditsi, Patrona azamene irimuri Ku mutima mbere y’ubukwe maze muzarebe ukuntu episode iryoha, ubukwe buzaba bwiza cyane butahwe na Bose kdi buzuye akanyamunezaaaaaaa bizaba ari ibitangaza gusaaaa nanjye nzaba mpari sinazahatangwa!
Urakoze muhungu mwiza! Uziko natinze gusoma ! Mbega connection we? Iragu puuuu!!! Gusa courage! Naho umukecuru ntiyapfuye ahubwo yarahumye! Bamuvanye mumanegeka bamutuza aheza! Gusa Imana imfashe ibyishimo bikomeze na Patrona azane Mike! Yibwire na grand Frere ubundi bamushyingire biryoshye!!!! Basomyi dufatanyije mureke dushyire mubikorwa ibyo dusabwa kugirango na Eddy uturyohereza akomeze atere imbere! Dore ko yakora audio, na video bikamuzamura agatera imbere Fukushima! Gusa nakora video nzamuha umusada wo kuba Teta!!!!! Mukomeze mugubwe neza.
Hahahah!! Faridha we ntabwo twakwemerera ko uba TETA!! Nubwo ubikwiriye ariko iyo umuntu aska kuba umukinnyi mwiza ahitamo bariya bdasanzwe…; Wahitamo nka Shady, Destine, Dovine n’aabandi nkabo!!!
urakoze cyane uri umuntu w’umugabo utugezaho inkuru nziza gsa nimwihute mudasanga kaka by arangiye