Sabin-“Oya ntabwo ari ubwo mvuga, hari indi baruwa… nako ubwo niba butarakugeraho ndabijyamo numve gusa niba warigeze kwishima witegure kwakira ibindi byishimo”
Njyewe-“Ngo? Sabin! Ibindi byishimo?”
Sabin-“Yes! Nyine urabona nako reka ndeke kumena ibanga nkureke n’amatsiko buriya aba meza n’ubundi ntibitinda kandi ari wowe byaremewe”
Njyewe-“Nyabuneka ko buriya za surprise zinzonga wambabariye ukamara amatsiko”
Sabin-“Hhhhh! Eddy! Rwose umugabo wese agomba kugira ibanga, ahubwo nibi mbikumbwiye nzi ngo ubutumwa bwakugezeho, umbabarire ndihuse ahubwo iyo birenga ibi nari kuba ngaragaye”
Njyewe-“Oya buriya nawe urabizi uri nk’umuvandimwe wanjye wakambwiye byose nanjye urabizi ntabwo ndi Senzababa ngo ngende mvuga ibitaraba ahubwo byamfashe kwishyira ku murongo niba ari inkuru mbi nkayakira niba ari n’inkuru nziza ngatangira kubyinira ku rukoma”
Sabin-“Hhhh! Ko nta rutoki ugira se ikoma warikura hehe ra?”
Njyewe-“Hmmm! Ushatse kuvuga ko ari inkuru nziza se?”
Sabin-“Hhhh! Reka tubireke ubwo uzabona ubutumwa bwawe, kandi nkwifurije gukomeza guhindura amateka, Imana yaguhaye guhirwa ikomeze igufungurire amayira y’ubuzima igaragaze icyubahiro cyayo”
Njyewe-“Sabin! Nubwo wanze kumpishurira ariko Amen!”
Sabin-“Hhhhh! Amen Amen! Ngaho reka nkureke rero ube uha Jane care ndabizi uba watashye kare, udaciye no mu kabari aho abandi bagabo bari wanga kuba kure ye!”
Njyewe-“Urabyumva nawe Jane se ko arimo byose mba nkeneye…”
Sabin-“Ushatse kuvuga ko arimo n’akabari se?”
Twese-“Hhhhhh!”
Njyewe-“Nshatse kuvuga ko iyo mureba imbere yanjye mba nuzuye n’iyo ako kabari ntakajyamo nkarinywera mu rugo mureba, n’iyo ryaba rishyushye rihita rikonja”
Sabin-“Hhhhhhh! Sawa Eddy! Turi kumwe kabisa!”
Njyewe-“Thank you Sabin!”
Call end.
Jane-“Ariko Mana we!”
Njyewe-“Iki se Honey?”
Jane-“Imana ijye ireberera abataragize amahirwe yo gukundwa by’ukuri, Cheri! Iyo numva amagambo meza uvuga bindema bushya, buri munsi iyo mbona ukuntu udatinya kunyereka ko ndi ishema ryawe nibaza iyo nza kuba ntagufite uko nari kubaho? Eddy…”
Jane yagize ikiniga disi wa mutima we nzi inguni zawo zose wari wasimbije ibyishimo nifuje kuva cyera kumutuzamo maze yihutira kujya mu gituza cyanjye nyuma y’akanya katari gato,
Jane-“Ayiweee! Uzi ko nari nsinziriye?”
Njyewe-“Hhhhh! Biremewe Ma Boo! Nushaka usinzire ndakugendana mu gituza, nkugaburire usinziriye, nkugarure nushaka uzakanguke ejo”
Jane-“Hhhhh! kereka nshaka gutongana na Lucky! Ubwo se yabona unteruye ntarire!”
Njyewe-“Hhhhhh!”
Twarasetse turiyongeza maze ako kanya turasohoka dusubira muri salon ndicara Jane anyicara iruhande twitegereza Keza wari ari gukinisha Lucky wari wasetse byacitse,
Njyewe-“Ariko Lucky ko mbona ashobora kuzaba biri hanze? Mbona aba asekaaa! Yagiye amera nk’abandi bahungu?”
Jane-“Hhhh! Ariko Cheri! Uba ushaka kunsetsa gusa cyangwa urakomeje?”
Njyewe-“Nawe ndebera ukuntu aba aseka? Do!”
Jane-“Reka umwana wanjye ajye yisekera, ko adufite se yabuzwa n’iki! Rata seka sekaaa!”
Noneho si uguseka yivuye inyuma atwereka icyo ashoboye! Woooow! Nabonaga ntako bisa n’impamo.
Hashize akanya natwe twisekera ari nako tuvugiriza ubuhuha imfura yacu, hashize akanya,
Njyewe-“Ke! Uyu yitwa Jane! Ni umugore wanjye nkunda cyane rwose pe! Nizere ko yaguhaye karibu?”
Keza-“Yego! Ahubwo byantunguye cyane ukuntu yanyakiriye atanzi, nagerageje kumubwira ko mvuye kubareba ngo mumpe akazi atangazwa nuko ntazi n’izina ryanyu, ariko ntibyamubujije kunyakira”
Njyewe-“Yooooh!”
Keza yavuze gutyo nongera kwitegereza Jane numva namuterura nkamusimbiza, nongeye kwibuka ko yigeze kumpa isezerano ko azambera uwo abazadusura bose bazifuza kugaruka, nongera gushimira Imana yo yampaye umugore unkwiye, uwo benshi bifuza kuri ubu!
Njyewe-“Wakoze cyane Ma Boo! Ke! Impamvu rero ntakujyanye ha handi nakubwiye bashaka umukozi nkakuzana aha…”
Keza-“Oyaa! Nari natangiye kwishyiramo ko nakabonye none ngo ntako mwampaye? Ubu se nderekeza hehe?”
Njyewe-“Humura tega amatwi unyumve!”
Keza-“Ndakumva ariko mumbabarire mumpe akazi”
Njyewe-“Ke! Nyuma yuko umfunguriye umutima ukambwira inzira yawe y’ubuzima, nahishuriwe ko uri uw’amateka, Papa wawe Maurice ndamuzi gusa muheruka wa munsi wambwiye utazibagirwa!”
Keza-“Ayiweee! Papa wanjye umuzi hehe?”
Njyewe-“Ni njye wa mwana muto wasohotse mukinjira, ni njye wabanaga na Sandra na Mama we, nitwa Eddy wowe akambera urwibutso rw’amateka yanjye adasiba kuba mashya umunsi ku munsi”
Keza-“Oya oya weee!”
Keza yarahagurutse abura aho arigitira Jane aramwegera ngo amufashe gutuza, nanjye nongera kwireba mu ndorerwamo ya wa munsi nasohowe nabi maze nikoraho ngo numve ko ntarota, byari birenze ibitangaza bibaho.
Hashize akanya Keza amarira yamubanye menshi maze ahita avuga acurikiranya amagambo,
Keza-“Mumbabarire ni ukuri ntabwo nari nzi ko ari mwebwe, rwose naje ntazi ko ari wowe twasohoye mu nzu…”
Keza yakomeje kuvuga byinshi, disi buriya nubwo ikosa ari gatozi iyo bigeze ku ry’umubyeyi wawe riba iry’umuryango nuzagukomokaho agira ipfunwe, Keza yaciye bugufi mu cyimbo cya Se binkora ku mutima ndamusanga ndamuhumuriza,
Njyewe-“Ke! Humura tuza, amahirwe menshi ni uko nkubonye, nari kuzasazana agahinda ko kubura umwe mu bo mu muryango wa Sandra na Mama we uza kureba uko nsigaye ngana, ngaho tuza umutima ushire impumu”
Bigoranye Keza yaratuje maze hashize akanya gato yitsa umutima maze ansubirishamo ubugira gatatu niba koko ari njyewe nanjye musubiza mbihamiriza ndetse cyane,
Keza-“Ahwiiiii! Nabyiyumvagamo! Nahoraga ndota izi nzozi, ni ukuri hari ubwo nahumirizaga ngashiguka mfashwe ukuboko n’umusore, nta wundi ni wowe, Mana yanjye weee!”
Njyewe-“Yooooh! Ke! Umunsi muza aho twabaga wari uri muto cyane kuri njye ariko ntiwari gito kuko ni wowe wahuje umuryango iwanyu hakagendwa, ni nawe wabonye ko nkiri muto koko ntakwiriye gufata inzira ya njyenyine ntafite umfata akaboko ibyo n’umutima mwiza utagereranwa ndetse ukibimbwira byongeye kunyereka ko uri udasanzwe,
Ke! Humura umunsi mva hariye mukinjira, urugendo rwaratangiye, nubwo rwari rurerure ariko nshimishijwe ko ushikiye iwacu, ngaho isange kandi wumve ko winjiye mu mateka yanjye umunsi uhuza umuryango wawe n’uwanteresheje intambwe nkamenya uko bafata ikaramu”
Keza yikije umutima ubugira kenshi nanjye nkomeza kwibuka byose, twamaze akanya tutavuga buri wese asubira muri ya mateka nyuma yaho gato,
Keza-“Noneho ndabyaye, ngaho reka ngende kandi mwakoze cyane kunyakira mwirengagije byose, Imana ibahe umugisha”
Njyewe-“Uuuuh? Ngo uragiye? Ubwo se wagenda iri joro kubera iki? Ahubwo se ugiye hehe?”
Keza-“Reka ndebe aho njya nyine nta kundi”
Njyewe-“None se ntabwo mukiba hariya kwa Sandra? Papa wawe na Mama se bo bite?”
Keza yongeye guceceka gato hashize akanya aratwitegereza mbona agahinda kenshi muri we nuko aratobora aravuga,
Keza-“Burya tukigera kwa Sandra, Papa yahise azana abandi bana batatu tungana yari yarabyaye hanze ariko Mama atabizi!”
Njyewe-“Oooohlala! Koko se?”
Keza-“Nibyo rwose! Buriya nuko nawe utari wibereyeho amaso yawe yuzuye ibicu utabona inzira yo gucamo wari kubabona, twahuriye na bo muri gare hariya Nyabugogo bazanywe na ba nyina, nkibabona nagize ngo n’abana tuzajya dukina iyo nkuru yuko ari benedata nayimenye muri iryo joro ari na ryo mperukiraho kubona Mama”
Njyewe-“What? Mama wawe se rirya joro byagenze bite? Utambwira ko ari ryo yapfuyemo?”
Keza-“Yewe! Bisa no gupfa kuko nyuma yo kunanirwa kwakira ibyo yari amaze kubona mu gicuku yahise asara yiruka ku gasozi, Papa ntabwo yigeze amukurikira ahubwo yamukinguriye urugi ngo asarire aho bose bamureba, muheruka ubwo”
Jane-“Yoooooh! Komera Maama! Mbega isi?”
Njyewe-“Ke! Komera kandi humura turahari, hanyuma se nyuma y’ibyo byaje kugenda bite?”
Keza-“Ubwo Maze kubura Mama mureba, iminsi ibiri yonyine Papa yahise azana undi mugore, yari umwe muri Mama wa ba bana, akihagera noneho ibintu biba ibindi kuri twe, namwe muri bakuru muzi kurerwa na mukaso, nubwo ntahamya ko bose ariko bameze gusa uwo we yambereye amateka kugeza ubwo nsabye Imana ngo inkure ku isi ariko nabyo ndabibura”
Twese-“Yooooh!”
Keza-“Imyaka yarashize indi irataha, abandi bana unaniwe akomongana ariko njyewe ndahaguma, nari nsigaye nariyemeje guhangana na Mukadata rimwe na rimwe tugafatana mu mashingu hasi hejuru abaturanyi bagahurura, atari uko ndwanira ikindi ahubwo ngerageza kwirwanaho”
Njyewe-“Oooohlala!”
Jane-“Ubwo se Papa wawe yabikoragaho iki?”
Keza-“Ahaaa! Wagize ngo iyo ibyago byaje hari icyo bisiga? Imyaka yarirenze uwo mugore amaze kubyara undi mwana Papa yahise azahazwa n’indwara tutazi amugara igice kimwe cy’umubiri ahera mu kirago, kuko nta mafaranga twari dufite yo kumuvuza batangiye kugurisha aho twabaga inzu ku yindi yewe n’iyo twabagamo y’abandi, tuyivamo turayitanga tujya gukodesha hashize iminsi micye Papa yitaba Imana”
Njyewe-“Oooh my God?”
Jane-“Yooooh! Ihangane shahu? Yewe Mana yanjye weee!”
Birumvikana Keza yakomeje kuganzwa n’intimba, natwe dukomeza kumuhumuriza amaze gutuza neza,
Keza-“Ubwo nyine amafaranga uwo mugore yari yarasaguye yose yahise ayajyana, anta mu nzu atwara umusore we twanganaga wari warabaye ikirara yariyahuje ibiyobyabwenge rimwe na rimwe washakaga no kumfata ku ngufu atitaye ko duhuje umubyeyi na wa mwana muto Papa yagiye asize”
Njyewe-“Yego bambe”
Keza-“Bakimara kugenda uwo munsi natangiye kuba mu buzima bwa njyenyine gusa bigakomeza kwanga bamaze kunyirukana mu nzu natangiye kuzerera hose ariko nkabura uwanyumva n’unyumvise agashaka kunshora aho ashaka kuko nta hepfo na ruguru nari mfite, nta kazi ntagerageje gukora kugeza ubwo nkugezeho”
Twamaze kumva byose Jane we umutima we muzi ntiwari gutuma afunga roho nkanjye, ako kanya ngize ngo mvuge Ziada yahise ahinguka aho,
Ziada-“Eeeeh! Mabuja ko mbona urira kandi nashakaga kukubwira ko ndazi guteka ifi? Ndabyo nzi da!”
Jane yahise yihanagura vuba dore ko kuririra imbere y’umukozi byari ibara, agihaguruka ngo ajye kumwitaba ako kanya hari imodoka yavugije ihoni,
Njyewe-“Zia! Banza ujye gukingura!”
Ako kanya Ziada yahise ajya gukingura Jane na Keza batuza umutima, tukiri aho tubona Samy na Fred binjiye dutungurwa no kubabona mu myenda isa,
Njyewe-“Uuuh! Ibi ni ikira?”
Samy-“Hhhhh! Eddy! Long time weee! Nari ngukumbuye ngwino ungwemo”
Njyewe-“Kuguhobera gusa? Iyaba wari uzi uko nari ngukumbuye! Ariko rero ndashaka kubanza kumenya iby’iyi myenda mwambaye icyo bivuze!”
Fred-“Hhhh! Uravuga iyi myenda se? Hhhhh! Nyine iyi myenda ni iyo kwambara si izi t-shirt z’umukara zisa se? do, rwose n’aya makabutura y’ibitenge nayo twadodesheje ku mutayeli, hari ikindi se?”
Burya abantu bafite icyo bahishe ntibajya bihishira, ngo ubwo yewe Fred yari ansobanuriye ntako atagize?
Twarabahobeye tubaha kalibu dutangira kuganira byinshi, Keza we yahise ajya gufasha Ziada mu gikoni, Jane agaruka muri mood tuganiriza abo bashyitsi bari bateye ubwuzu kubitegereza.
Nategereje ko hari uwo ijambo ritaruka rikamuvamo akamena amatsiko aho ariko nkomeza guheba gusa iryavuzwe iyo rigiye gutaha ibishashi bisa nk’iby’umunezero bigaragarira kuri bose, twicaye dutuje twagiye kubona tubona………………………………
KUMENYESHA
Hashize amezi atatu usoma iyi nkuru ‘My day of Surprise, igice cya kabiri’ umwanditsi akomeje kugerageza kuyandika ngo ikunogere kandi hagire icyo ikwigisha, hamwe no kuyibagezaho ku gihe twabisezeranyije.
Inkuru yashize twarayishyuje, bamwe barabishobora ariko abandi benshi birabananira binabaviramo kuyibura cyangwa kubura ibice bimwe byayo. Iyi ntidushaka ko hari uwo icika nk’uko kandi twabisabwe na benshi.
None wowe usoma iyi nkuru ukumva urayikunze kandi hari icyo ikumarira tanga inkunga y’amafaranga ushoboye yose nk’ishimwe ku mwanditsi n’ikiguzi ku cyiza abona muri iyi nkuru.
Iyo nkunga yakoherezwa kuri Mobile Money kuri numero +250 788 772 818 cyangwa kuri Numero de Compte: 700 210010 27992 01 (Frw) cg 700 210010 27992 02 (USD) za UMUSEKE Information Technology Ltd muri Access Bank.
Tanga inkunga yawe iyi nkuru ikomeze kukugeraho uko ubyifuza.
Ntuzacikwe na Episode ya 94 Ejo mu gitondo
15 _
Murakoze cyane Umuseke.
Turabakunda
Murakoze
Murakoze ariko noneho ni gato were!
Gusa inyigisho zo ntiziba nto! Izi Nauru zamfashije kuri byinshi!
Thanks Umuseke n’umwanditsi. Imana ibahe umugisha.
Izi nkuru sorry!
Jane Nkwigiraho Byinshi Kuva Kumunsi Wasanze Eddy Mugasangira Igihe Abandi Bajyaga Bamuhunga Kugeza Nanuyumunsi Uracyari Umwarimu Mwiza Nzajya Ndeberaho, Wasanga Fred Avukana Na Keza Kuri Papa We, Samy Na Fred Ubanza Bajyiye Kutwereka Ibirori, Tx Umuseke & Umwanditsi Wacu
Couple ya Samy na Fred rwose nta kigenda pe, ibitajyanye ni ibyo
Samy umukobwa mwiza usobanutse na Fred? Oyaaaaaaaa
Ariko nk’ubu izi nkuru zizandiza kugeza ryari?
Ndagiza gusoma nashize burundu..
Icyo nisabira umwanaitsi ni uko rwose byihuse yakwandika igitabo kikanonosorwa ubundi umuntu akakigura kuko ndumva nkeneye gutangira gusoma iyi nkuru bundi bushyashyamu mutwe hakiri fraiche…
IMANA ihe umugisha umwanditse na Teamy’Umuseke
Mwagiye kubona mubona Samy ahagurukije Fred nuko afata ijambo… Haaaa Keza ihangane sha isi ni ishuri twese twigiramo amasomo y,ubuzima bwiza kdi bushya.
Wooow! Ndi kubona iyo foto ya Sammy et Fred pe, nibagire batwereke ibirori nubundi bari baratinze! Ndumva Keza yajya gufasha Mucyo rwose, naho ubundi niyihangane amateka ye agiye guhinduka, na mama we Eddy azamubona umunsi umwe, abadapfuye barahura. Turabashimiye byumwihariko umwanditsi, numuntu wumuhanga rwose pe!
Byaba ntako bisa Fred abanye na Samy n’amateka yabo. ibi nibyo twifuza mu bana b’abanyarwanda. umuseke mukora akazi katagereranywa. izi nkuru zirimo ubuhanga kandi zikora ku mitima ya benshi. Umwanditsi Imana ikomeze ikongerere impano turagukunda cyane nkwemereye impano ya noheli ababishinzwe mumfashe. Umunsi mwiza.
nanjye rwose umwanditsi ndashaka kumuha impano ya noheri ntuzansige.
bravooo umuseke!!! inkuru zanyu rwose zisigaye zarampugije igihe burundu sinkinibuka blog yabo, gusa nanone umuntu uhorana ubutwari utajya atsikira na rimwe sinzi niba abaho. acteur rwose aha ntajya asitara ahora yemye…. gusa ni inyigisho nziza.
Yoooh umva Jane sha ngo Imana ijye ireberera abataragize amahirwe yo gukundwa by’ukuri,mbega famille ya Eddy nziza muradushimisha disi!!!Imana ishimwe disi Mucyo abonye umurwaza mwiza w’amateka!!!Samy na Fred mbega byiza!!!Iterambere ririkwihuta kwa Eddy wasanga agiye gusubira mu bushinwa…gusa amarira nanjye iyo nsoma iyi nkuru arandenga mba numva bishimihije,amasomo arimo ankora ku mutima
Eddy na Jane muranshimisha cyaneeeeee
Uyu mwanditsi ni umuhanga cyane. Koko akwiye impano. Uwamuhaye igitekerezo cyo kuzegeranya izi nkuru zikavamo igitabo, kikajya kw’isoko kikagurishwa, ndamushyigikiye cyane. Imana imuhe umugisha imuhembere inyigisho nziza aduha.