Episode 95: Brown asimbuye Gasongo mu kazi, Dovine amutangira nabi mu muhanda ataha – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Episode 95: Brown asimbuye Gasongo mu kazi, Dovine amutangira nabi mu muhanda ataha

John-“Nonese urumva wabigenza ute?

Mama Brown-“Ariko se wa mugani ko ariyo yayo nk’ubu aje hano ngo bigende gute koko?”

Brown-“Reka reka ibihumbi magana atanu ntabwo twayabona, mumukubite mumunoze abereke aho yayashyize

Mama Brown-“Oya mwana wanjye rwose ibyo ntabwo ari byo, ugeze n’aho utakigira impuhwe koko?

Brown-“Izo atangiriye se njyewe nazimugirira? Mumukubite ahubwo yumve!

Brown akivuga gutyo noneho si imihini bamuhurijeho batangiye kumuhondagura induru akomeza kuyiha umunwa.

Gasongo-“Ayiweee! Nelson nawe koko twabanye uranze urantereranye, ubu koko banyice ureba?”

Njyewe-“Gaso! Rwose ntacyo nagufasha kuko sinjye nagutumye ngo ugende wibe! Ahubwo se wayashyize hehe ko utayasubiza?”

Gasongo-“Oya rwose mumbabarire munyishyurire, ubu se koko mwanta burundu nk’aho mutigeze mumenya?”

Brown-“Kuguta gusa se? Nta soni ufite? Ahubwo batinze kukongeza ibiti nicyo kigukwiye!”

Gasongo-“Oya weee!  Rwose ntayo natwaye nako nayibye nanjye barayanyiba, ndabinginze muyangurize nzayabishyura rwose”

John-“Umva mbese! Ngo bayakugurize? Ariko si ubutesi noneho ni urwandiko, ubwo se nta soni ufite?”

Gasongo-“Oya wee! Mumbabarire munyishyurire rwose ntayo mfite!”

John-“Hhhhhh! Ariko rwose isi igira byinshi pe! Ubu se nk’uyu koko akeka ko nta bwenge tugira? Abonye bamutanitse ati munjyane hariya niho iwacu, wahavuye utahareba se?”

Gasongo-“Yego rwose inshuti nicyo ziberaho nako nyine namwe murabibona ko nje mbahungiraho, nonese ubu koko nkore iki?”

Njyewe-“Gaso! Ntacyo twagufasha rwose genda ubage wifashe! Aho wahereye wihiga dore umunsi wawe ni uyu”

Gasongo-“Nelson! Koko nuko umbwiye? Uranyitakanye kandi twaravanye mu cyaro koko?”

Njyewe-“Gaso! Ihangane rwose ntacyo nagufasha, subiza amafaranga y’abandi watwaye barakubabarira”

Gasongo-“Oya ntayo mfite rwose nanjye bahise bayanyiba, urumva nababeshya koko n’izi nkoni?”

John-“Umva wowe mugabo! Muvane uno mujura hano, ntabwo ari iwabo, mumukosore n’undi munsi ntazongere kwiba!”

Gasongo-“Oya wee! Mwintanga ngo banyice rwose mugire impuhwe za kibyeyi”

Mama Brown-“Ariko rwose nibyo, ntabwo twareka umwana ngo bamukubite rwose, Gaso, ihangane utange iby’abandi bakureke”

John-“Ahubwo bamukure hano bajye kumukubitira ahandi”

John akivuga gutyo wa mugabo wavugaga ko Gasongo yamwibye yahise avuga cyane ngo,

We-“Ok! Ndumva igisubizo ari kimwe, reka tumujyane, ubwo bene we banze kumwishyurira turamwiyishyuriza ku nabi”

Gasongo-“Oya! Oya wee! Rwose mwinjyana mutankubita ngapfa…”

Akivuga ako kanya bahise bamuta mu maboko baramukurubana baramutambikana ari nako agenda asakuza inzira yose,

John-“Oya nibamutware rwose!”

Mama Brown-“Nyamara hari icyo tuba dukoze, ubu se koko tubareke bamutware?”

Brown-“Mama! Rwose mwihorere agende abone, nta soni akaza kugora abantu hejuru y’amafuti ye?”

Mama Brown-“Oya disi ni umwana nkamwe, ubu se koko bamutware bamukubite ibibando bamumugaze kandi duhari? Ahubwo reka tumubake tumwishyurire rwose ndayafite”

Njyewe-“Mama! Wikwigora rwose nta mpamvu yo gushyigikira ikibi, niba wenda yemera ko yayibye aranayazana, reka bamutware wana”

John-“Njye mfashe umwanzuro, muze tujye kwiryamira ibya Gasongo bireba bene we njye namwe ntabwo bitureba, nta soni? Kariya kaba ari n’agasuzuguro kabi!”

Ako kanya John yahise agenda Aliane aramukurikira Mama Brown nawe akurikiraho abandi nabo baza badukurikiye buri wese n’aho aryama.

Mu gitondo inkuru yari imwe, buri wese yazaga abaza ibya Gasongo wanangiye umutima kugeza ubwo yishyira mu maboko yabo, kuri njye byari ikibazo kikoreye ibindi nibazaga, sinumvaga impuhwe zigirira kutamenya gutanga iby’abandi ngo ubone amahoro ibintu yari afite mu maboko.

Aho nari ndi nari ndi kumwe na Aliane, Mireille na Betty nabo bambazaga amaherezo y’ibyo bari baraye babonye, kuri njye nta kintu nari kubabwira usibye guca bugufi nkakira byose byari binguyeho nk’imvura y’amahindu, tukiyegeranya ngo tujye mu kazi John yahise asohoka maze aza aho twari,

John-“Twagiye se? Uyu munsi murabizi ko ndakorera iwanyu?”

Njyewe-“Eeeeh! Ni umugisha kuri twe! Rwose tumeze neza! Kuko turi kumwe namwe, nta gishimishije nko kuba tugaragiranye nk’umuryango, tubyuka tukaramukanya ibintu tutari tuzi ko bizabaho umunsi nk’uyu, Gasongo nagenda agasubiza ubwenge ku gihe azibuka ko agaca inka kazivukamo”

John-“Nelson! Humura rwose ndabizi nizo nzozi zawe kuko umunsi wa mbere duhura nabonaga hari umusada wifuza gutanga ariko simenye ko uzaba uyu, reka twigire ku kazi naho abandi bashaka guta isaro bambwitswe bazabona ko hari icyo bagombaga gukora batakoze”

Mama Brown wari uhagaze hirya yacu aho yari ari kutwitegereza yahise avuga,

Mama Brown-“Nyamara murebe uriya musore nkamwe wanzaniye umwana nari narabuze nkongera kwishima! Gasongo uriya ni umwana nk’uwo nabyaye kandi ni inshungu yanshunguye igihe nahogoraga, mwamureka mwagira njye ntabwo nzigera muta nk’utaramumenye”

John-“Mama Gaju! Nanjye ntabwo nigeraga numva ko umusore muto nabonye nkamwishimira yavamo umugambanyi! Reka mbivuge mu mazina yabyo, njye n’iyo ataba umujura nari nzi ko azaba gica”

Gaju-“Njye buriya numvaga namu… nako Imana imbabarire, uko yahinguka imbere yanyu ntabwo ariko yahinguka imbere yanjye, nagende!”

Twokomeje kuguma mu bya Gasongo ari nako amasaha yicuma, dufata urugendo tujya mu kazi Mama Brown wari utangiye gukorera i Kigali twishimiye kujyana nawe, tukigera ku kazi tumuha ikaze nawe aratwishimira akazi karatangira, uwo munsi ni nawo umwanya wa Gasongo wagiye ku isoko, Brown wari uri mu bahatanira uwo mwanya ntabwo twigeze tumusiga mu rugo yajyanye natwe maze mu masaha ya saa munani ‘call’ ye itwemeza ibyo twari twiteze!

Brown yasimbuye Gasongo mu kazi, isomo ryari ribaye isomo kuko we ubwe ntiyumvaga ko umunsi uzagera agasimburwa na Brown yashyiraga amagambo asenya, ntabwo yibwiraga ko igihe kizagera ibihe bikigarika nyirabyo, uwo munsi ni mugoroba dutashye byari ibindi birori mu rugo.

Ubuzima bwabaye ubwo iminsi iricuma nindi irataha Mama Brown na Brown baramenyera akazi kaba akazi mu rugo haba mu rugo, John asubira ku Gisenyi atwemerera kujya aza buri week end azanye n’umugore.

Yaba Karekezi ntawe twigeze twongera kubona aho niba yarimutse ntabwo tubizi gusa abazaga bazaga bagana mu rugo, harimo Gigi n’abandi ubuzima bukomeza kujya mbere ibintu nongeye gushimira Imana.

Iminsi yakomeje kwicuma uwo munsi hari kuwa gatanu ubwo twari tuvuye mu kazi njye na Aliane, na Brown, ndetse na Mama Brown tutataga inyuma, turi mu nzira dutaha tubona Aliane asigaye inyuma mu kumubaza impamvu,

Aliane-“Yebaba wee! Dore nguriya!”

Njyewe-“Inde se?”

Aliane-“Ariko se ibyo mbona nibyo cyangwa?”

Njyewe-“Ibiki se nyine ko utatubwira Alia? Ubonye iki?”

Aliane-“Dore nguriya ni Dovine!”

Njyewe-“Apuuuu! Ngo Dovine? Ari hehe se?”

Aliane-“Dore nguriya ari kutwitegereza cyane hariya!”

Brown-“Hhhhhhh! Ntubura n’abo umbwira, Nonese tumugire dute? Mwihorere ubwo niba ari ukutureba niturenga arakomeza inzira ye!”

Mama Brown-“Yoooh! Uzi ko ari we koko? Nelson! Koko mwaretse uriya mubyeyi…”

Brown-“Ngo umubyeyi? Ariko noneho si impuhwe ni iz’abamarayika! Ubu se ngo harya wifuza kwakira Dovine mu maboko yawe? Mama! Umukobwa nkuriya ushaka kumwakira ngo bigende gute koko? Aka kanya wibagiwe aho navuye?”

Mama Brown-“Mwana wa! Humura ndi umubyeyi, impuhwe zanjye ziba hafi!”

Mama Brown akivuga gutyo Dovine yambutse yiruka hagati y’imodoka nyinshi agana aho twari turi, Imana iturebera imunyuza mu kanzu,

Mama Brown-“Ayiwee! Dore yari imuhitanye ni ukuri!”

Brown-“Asyii! N’iyo imunyura hejuru!”

Mama Brown-“Mwana wa! Koko utagiriye impuhwe nyina nta n’ubwo wazigirira umwana?”

Brown-“Hari inda namuteye se? Nibashake bamunyure hejuru njye ntabwo bindeba! Iyo aza kuba yaramenye ibanga nari mubikiye aba ari uwo nifuza ko aba ari we uyu munsi”

Brown akivuga gutyo Dovine yari amuhagaze imbere, maze mu gihe akimubaza icyo ashaka aba aravuze,

Dovine-“Ndaje n’ubundi ukore icyo ushaka!”

Brown-“Ngo nkore icyo nshaka? Ibyo nabyo, reka nigendere!”

Dovine-“Nkagukurikira, ubyumve neza aho nagendeye nta wundi nabonye nkawe, rwose ni nayo mpamvu nje nkugana”

Brown-“Uje ungana se ngo nkugire gute? Erega nta n’ubwoba ufite uravuga udategwa? Mva imbere se nyine!”

Dovine-“Ntaho njya! Ndetse nta n’ubwo nkurekuza!”

Ako kanya Dovine yafashe Brown aramukomeza ibintu biba ibindi atangira kumwiyaka mu muhanda abashungera reka sinakubwira, Mama Brown atangira kwinginga Brown,

Mama Brown-“Mwana wanjye rwose mbabarira ntabwo nshaka ko bene Pascal basebera ku karubanda, ubwo se umufashe waba iki ko ureba turi mu muhanda w’abahisi n’abagenzi?”

Brown-“Nagende wana! Arambaza iki se hari ideni murimo?”

Mama Brown-“Mbabarira mwana wanjye ureke kunta ku gasozi bwa kabiri ndabizi nta mahoro nahagiriye!”

Brown-“Reka reka nagende, kwanza ndekura sinakwibye!”

Dovine-“Oya wee! Ndagufata! Ntabwo nkurekura! Ni wowe umutima wanjye wimariyemo, Brown! Umunsi menya ko nahemutse umutima wanjye wagerageje kukwikuramo ariko byaranze, nyemerera ungarukire kabone n’iyo utakwemera uwo ntwite!”

Brown-“Hhhhhh! Ariko narumiwe! Ubwo se urumva ndi bazanga? Reka ahubwo ngukubite abantu bahurure bahuruye!”

Mama Brown-“Oya mwana wanjye utabikora, ahubwo ihangane muze hano hafi impande y’umuhanda twumvikane ariko tutiteje abantu”

Brown-“Nihangana nigangana iki? Namve imbere ahubwo nitahire!”

Dovine-“Brown! Urukundo nagukunze rwampugije abandi, ntabwo nari nzi ko nzagera aho nkwikuramo ariko bikanga, rwose mbabarira unyumve niyo utambabarira ariko umfate mu kiganza”

Brown-“Mbabarira ikiganza nagiteze kenshi wanga kugifata none dore igihe ni iki nanjye nazutse mbona inzira ngomba gucamo, ndakwiyamye n’undi munsi ntuzangaruke imbere unsaba kukumva! Wa ndaya we!”

Dovine-“Ayiweee! Oya rwose ntabwo ukwiye kuntuka bigeze aha, ntabwo ndi indaya nk’uko ubitekeza ahubwo nyemerera akanya gato basi unyumve nkubwire icyo ngushakira”

Njyewe-“Brown! N’ubundi uyu mukobwa nta bye tutazi! Amabara yakoze yarenze ayo gutaka ahubwo aba ayo guharabika, reka avuge ayanyuma ariko undi munsi nazajya atubona azajye aca inzira ya kure kuko ntaho twahurira n’ibiguruka kandi tugendera ku itaka”

Mama Brown-“Nelson! Oya rwose ni byo! Reka tumwumve wenda hari icyo afite yatubwira kirema imitima yacu bundi bushya, erega natwe ntitwanze ko uba umwana nk’abandi, ahubwo uko witwaye hari amahirwe yo gusubira inyuma ukamenya ingendo ukwiye kugenda, ari nayo wagenze umwana wanjye akagukunda atazi ko nako…!”

Dovine-“Mama! Mbabarira rwose nanjye si njye hari gitera, gusa iyo mpamvu niyo itumye mbatangirira aha, ndamfukamye rwose munyemerere munyumve ikintu kimwe cyonyine ngiye kubasaba maze ubuzima bugakomeza”

Njyewe-“Ubwo se icyo ni igiki?”

Aliane-“Nanjye ubwo amatsiko aranyishe!”

Mama Brown-“Rwose ndabatakambiye mwumve uwo mwana nawe yavutse nkamwe! Uzi ko imodoka zari zigiye kumunyura hejuru aza abirukira? Reka rwose tujye hepfo gato avuge akamuri ku mutima n’ubundi ko ntacyo tutumvise”

Dovine-“Ni ukuri ndabasabye bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma munyumvise, ndabinginze aya abe ariyo mahirwe n’imbabazi za nyuma muhaye Dovine umukobwa wanze urukundo isi ikamushuka agahagarara macuri ibihe bikaza bikora amateka atazasibangana muri we”

Mama Brown-“Ayiwee! Ubu koko umwana ahogore abasaba imbabazi nk’aho mutari abantu?”

Brown-“Mama! Nanze kukumva rimwe, ntabwo nzongera kuko aho nageze nahakuwe na rusengo, reka nkore ibyo unsabye batazagira ngo mwene Pascal hari ibyago nabateje!”

Brown akivuga gutyo ako kanya twahise twigira hepfo gato y’umuhanda tubona Dovine ari kujya imbere yacu natwe dukomeza kumukurikira, akomeza kugenda yinjira mu nyubako yari iri imbere yacu Brown nawe akomeza kumukurikira natwe tubari inyuma twurira etaje ya mbere duhingutse muya kabiri Brown ahita ahagarara maze aravuga,

Brown-“Niko muko, uri kutujyana hehe?”

Njyewe-“Nanjye ubu byanshanze kabisa! Igihe twagendeye hari nyiramubande muri guhunga hano?”

Brown-“Njye ntabwo ndenga hano niba ari nibyo avuga bisaba kurira iminara abyihorere”

Mama Brown-“Ariko Brown mwana wanjye ko naherutse ugira umutima wa kimuntu ukumva ugusaba, wahaye amahirwe Dovine agusabye ukamukurikira ukumva icyo akubwira ubundi nawe agatuza”

Ako kanya Mama Brown akivuga gutyo Dovine yahise yongera arazamuka Mama Brown na Aliane bagize ngo bongere kuzamuka Brown ahita abahagarika,

Brown-“Mama! Ishyano nikururiye ntirizakugwire, reka mbage nifashe”

Mama Brown-“Gute se kandi mwana wanjye!”

Brown-“Aho bigeze mparira Dovine! Yego ugize neza kumusabira kugira icyo ambwira cya nyuma mbere y’uko turekana ariko ntumusabiye kumuzamukaho ahantu nkaha, umugongo waduhetse nawo ukeneye kuruhuka wowe na Aliane ndetse na Nelson mugume aha ndaje”

Mama Brown-“Ariko se wa mugani ubundi ndajya hehe? Genda wumve icyo uwo mwana w’undi akubwira kandi witwararike uzirikane icyo nakubwiye, sinshaka kubabara ubugira gatatu, icyo nshaka nuko byose birangira ugatangira ubuzima bushya mwana wanjye!”

Brown-“Nibyo Mama! Nk’uko nateye intambwe ya mbere musanga, reka ntere iya nyuma mukurikira maze numve aya nyuma”

Njyewe-“Brown! …”

Brown-“Ndaje Bro! Ntabwo ntinda”

Njyewe-“Waretse nkabanza nkakubwira!”

Ako kanya Brown yahise azamuka yihuta akurikira Dovine, ngiye kubakurikira Aliane ahita amfata ukuboko,

Aliane-“Oya se kandi wijyayo!”

Njyewe-“Oya ntabwo nasigara hano Alia! Ndumva nta mahoro ari muri ibi bintu!”

Mama Brown-“Uuuuh! Nelson! Mbabarira wirenga aho!”

Mama Brown akivuga gutyo ako kanya twumvise induru y’abantu hejuru yacu, ndetse abari bari hejuru batangira kumanuka biruka aho twari turi ibintu biba ibindi dutangira gushaka inzira izamuka ngo tujye hejuru…………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 96 ejo mu gitondo….

47 Comments

  1. channy Mugabo

    May 9, 2017 at 12:18 pm

    yeweeeee KO mwaduteye irungu byagenze gute?

    • sawasawa

      May 9, 2017 at 10:30 pm

      Mama Brown atangiye kuntera stress! Nkubu mwajyagahe koko??? Imikino muhoramo sinumva impamvu yayo kbs! Dovine mwamurekeye Martin ko ariwe yahisemo ibindi murabyiruka inyuma mushaka iki kweri??? Mama Brown nawe ntukandakaze

  2. Lion

    May 9, 2017 at 12:31 pm

    hahahahhhh Dovine yihanuye muri etage tuuu….

    anyway, Imana ishimwe kuba umwanditsi yorohewe, iyi episode ya 95 ni iy’ejo hashize, ngaho muduhe n’iyuyu munsi ya 96!! Murakoze

  3. Soso

    May 9, 2017 at 12:51 pm

    Sibwo Divine akubitishije Brown

  4. kiki

    May 9, 2017 at 12:58 pm

    Dovine ariyahuye tuu. Ntakabuz

  5. phrister

    May 9, 2017 at 12:58 pm

    yesu we mbega dovine wumuhemu ikyo nzi nuko yishe brown,njyewe zino mpuwe zirandabiye sukubesha kuko aho dovine yabajeje muracamukurikira nasoni biteye umujinya nakindi,mwanze kuzigirira gasongo mwanyuranye mubikomeye muzigiriye dovine koko.nibe nagasongo baramubeshe ariko dovine yarabipanze nubugome bumurimo rwose murambabaje nukuntu mwatinze .

  6. amen

    May 9, 2017 at 1:02 pm

    EJO MWATWIRIJE UBUSA,NONE MUDUHAYE KAMWE,HHHH,UBU SE KOKO AK’EJO KABURIYEMO?MWAKADUHAYE KOKO

  7. Donlys

    May 9, 2017 at 1:04 pm

    Imbere yabyose twishimiye koinshyutiyacu yorohewe Imana yumvise imbaraga z’ibisabisho vyacu mukomere ncuti nziza.

  8. aud

    May 9, 2017 at 1:09 pm

    ayiwe!habayiki?imisuhuko kumwanditsi

  9. codo

    May 9, 2017 at 1:09 pm

    Yewewe mwaragatindanye ariko murakoze, ariko mama Brown koko numutesi igihe yahuriye nibyago ntaramenya abisi, ubuse arabona uwo mukobwa ariki kizacye ahubwose arashaka kwishyurira gasongo ngo bigende gute? Imana ifashe Brown ahave amahoro ahubwo.

  10. Bosco

    May 9, 2017 at 1:12 pm

    Birabe ibyuya ntibibe amaraso Dovine niyiyahura ntibijye kuri Brown

  11. Gift

    May 9, 2017 at 1:17 pm

    Binteye ubwoba. Brawn ntari busubire muri gereza ngo yishe umuntu? Dovine na gasongo ntakeza kabo.

  12. Prince

    May 9, 2017 at 1:18 pm

    uko bigaragara Divine ariyahuye tu, ubu c Brown ntibongera bakamufunga koko?

  13. gatokeza

    May 9, 2017 at 1:32 pm

    Asyiweeeee, aha niho dovine yakuye kugendera mu kagare. Ariko se mama brown, waretse ubwo butesi bwawe ko nziko warushye bihagije ? Dore impuhwe zawe zigiye gusubiza brown muri gereza bavuga ko ariwe uhanuye Dovine muri etage . nakazi kawe ubage wifashe. Ubwo ugiye kurushya John wabagoreweho. Ngaho ugiye kwishyurira gasongo wikigoryi, ngaho nibumve dovine , usigaje kuzababarira karekezi ukamuha inzu imwe uvuga ko yazirinze. ndakwanze cyane . Ahubwo uzajya uteza ibibazo. Ngarura ubwenge uve mu mandazi

  14. loulou

    May 9, 2017 at 1:33 pm

    urakoze kwihangana mu burwayi ufite ukaduha iyi episode

  15. ineza fifi

    May 9, 2017 at 1:34 pm

    Yoo ariyahuye disi

  16. Destine

    May 9, 2017 at 1:36 pm

    Dovine na Destine(my day of surprise)ni bamwe! Destine yanyoye imiti ngo apfe biranga!! None Dovine yihanuye muri étage kandi aravunagurika gusa ntari bupfe!!!!

  17. Nepo

    May 9, 2017 at 1:44 pm

    Ndumva ibintu bitoroshe pe!ark mwari mukwiye kurara muduhaye epd96 kuko mudufitiye ideni ry’ejo!

  18. ineza

    May 9, 2017 at 1:59 pm

    Rwose I cant understand what kind of umuteto are you having you poeple???

  19. Lydi

    May 9, 2017 at 2:19 pm

    ahaaa birabe ibyuya

  20. Clementine

    May 9, 2017 at 2:22 pm

    Yewe ndumva binyobeye ,maman brown azigereka ho umupfu ngwaha ngo n’impuhwe.

  21. Noella

    May 9, 2017 at 2:26 pm

    Njyewe Ndumva na mama gaju namwanze kuko yigira nkumwana Ubwo koko urabona Ibibazo utangiye guteza ntasoni urambabaje sana

  22. Lydie

    May 9, 2017 at 2:32 pm

    Imana ishimwe ko umwanditsi wacu yorohewe. ka dutegereze akandi twihanganye murakoze. Maman Brown agabanye impuhwe, mwemereye Brown kugenda wenyine kandi uwo mukobwa ashobora kumwivugana cg akiyahura bakitirirwa Brown.

    • Salma shaaban

      May 9, 2017 at 2:48 pm

      Lydia wamfashije niba bisaba number aho mukura amakuru yumwanditsi maze nanjye mukansabira bakanshyiramo
      +258848274599

  23. Salma shaaban

    May 9, 2017 at 2:35 pm

    Olalala, subhanallah!mbere na mbere muntu usomye comment yanjye mbwira aho mwamenyeye ko umwanditsi yararwaye?Ese bisaba iki NGO natwe tushyirwe mubandi?niba ari number Ngiyo:+258848274599

    • Kamikazi

      May 9, 2017 at 8:11 pm

      Umuseke watwiseguyeho ko umwanditsi arwaye.Reba Épisode 94 hejuru nibwo yabivuze.Gira umugisha

  24. Salma shaaban

    May 9, 2017 at 2:39 pm

    Nahubundi impuhwe za m.brown ni danger gusa disi nanjye numvaga yababarirwa ariko nyine ikibazo cya dovine na gasongo ntibasaba imbabazi bazikuye Ku mutima ahubwo bazisaba bashaka guteza ibyago gusa

  25. KEZA KEILLA

    May 9, 2017 at 2:45 pm

    MANA WE DIVINE ARIYAHUYE PE GUSA IMANA IMFASHE NTIBIFATE BROWN GUSA MAMA BROWN AGABANYE IMPUWE

  26. Gislaine

    May 9, 2017 at 2:56 pm

    Subu ibi Dovine akoze nibiki? Mana weee😭😭😭😭 mbabajwe nuko Brown agiye gusubira mu gihome kubera aka gakobwa! None c umuntu ajya kwiyahura aka banza kujya guhagarika abantu ngo nibaze barebe??? Jye Dovine ndushijeho kumwanga kuko akomeje guteza amahoro make!

  27. Cecile

    May 9, 2017 at 2:58 pm

    Ubuse bigenze bite koko ??

    • neza

      May 9, 2017 at 4:37 pm

      mana we ubuse brown bimugendekeye gute koko? arko dovine numugome burundu peee!!!!!!!!!!!!!!!

  28. bella

    May 9, 2017 at 3:14 pm

    umwanditsi wacu Imana yakoze kugukiza ariko rwose mwari kuduha n’akandi!Dovine koko noneho akoze ayahe mahano?!ntago mwagombaga kureka brown agenda wenyine kariya gakobwa ni akagome! ariko koko M.brown ni umutesi cyane arakabya!

  29. xxxxx

    May 9, 2017 at 3:25 pm

    harimo darlene cg brendah tu !!!

  30. turikume

    May 9, 2017 at 3:26 pm

    cg dovine ari yahuye Brown asubiye muri gereza!

  31. Mahoro

    May 9, 2017 at 4:56 pm

    Maman Brown ari kuzana ubucucu nka bumwe bwa Nelson mwibuke aho umujinya we wari utugejeje azana ubugoryi none nawe nimwumve ngo impuhwe zo kwishyurira gatindi gasongo koko!!ngo nibakurikire Dovine!!none reba ibibaye!!tubitege amaso ejo tuzabimenya!

  32. umuhoza clarisse cadette

    May 9, 2017 at 5:21 pm

    ese ubyukonwarimu wacu ndavugumwanditsi ibyuko yarwaye mwabikuye hege ?

  33. Umusomyi

    May 9, 2017 at 5:24 pm

    ARIKO twizere ko inkuru idasubiye mu bibabaje wenda bibe funny ariko ibibabaje rwose uyu muryango wabiciyemo bihagije. Turashaka iherezo ryiza ry’inkuru. Murakoze

  34. Mujyanama

    May 9, 2017 at 5:52 pm

    Nategereje kenshi kumva icyateye Dovine ubumuga ndaheba ariko ndakeka yihanuye mu igorofa ariko Imana igakinga akaboka ntapfe. Reka dutegereze, Imana ishimwe kandi ko umwanditsi twongeye kumwumva muri iyi nyandikomvugo

  35. nyi

    May 9, 2017 at 5:57 pm

    Bareretswe bamenya ko umwanditsi arwaye hhhh

  36. ineza

    May 9, 2017 at 6:27 pm

    Rwose I cant understand what kind of umuteto are you having you poeple??? hano niho Dovine abera akamuga buriya agiye gusimbuka etage.Hhhhhhh

  37. steven

    May 9, 2017 at 6:29 pm

    uyu mu mama ntatekereza, izi si impuhwe. gusa arikubishya inkuru pe!

  38. Dude

    May 9, 2017 at 6:42 pm

    Imana ishimwe nukuri yakinije umwanditsi. Dovine se yihanuye muri etage mwokabyara mwe wasanga ariho yakuye ubumuga bwo kugendera mu kagare pe. Thx Umuseke.

  39. drocelle

    May 9, 2017 at 7:12 pm

    Haaaaa ndatekereza dovine yiyahuye tu.nange rwose ndabasabye aba bamenye impamvu yitinda ryiyinkuru natwe mujye mutumenyesha kuko amatsiko aba yenda kuduhitana niba hari nurubuga muhuriyeho nange mushyireho pe0725871738

  40. duniamviringo

    May 9, 2017 at 8:08 pm

    mwiliwe basomyi biyinkuru ese iyinkuru yuko yamugaye akajya agends mukagare mwe mwayikuyehe iyi ko itarabivuga nelison amagorwa amwibagije umukunzi yabuze kuri fone

  41. Kamikazi

    May 9, 2017 at 8:16 pm

    Merci Jésus ko umwanditsi wacu yakize.

  42. Amani Patient

    May 9, 2017 at 8:23 pm

    muncamake yambere yiyi episode nuko haraho nasanze divine yicaye mukagare ntakabuza ariyahuye ari naho azakura ubumuga

  43. sawasawa

    May 9, 2017 at 10:29 pm

    Mama Brown atangiye kuntera stress! Nkubu mwajyagahe koko??? Imikino muhoramo sinumva impamvu yayo kbs! Dovine mwamurekeye Martin ko ariwe yahisemo ibindi murabyiruka inyuma mushaka iki kweri??? Mama Brown nawe ntukandakaze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock