Episode10: Umunsi wa mbere ngera mu kigo nahimbye ikinyoma biradogera | UMUSEKE

Episode10: Umunsi wa mbere ngera mu kigo nahimbye ikinyoma biradogera

………Bella-“None rero ndashaka ko umpa ibikoresho baguhaye, ndetse n’ amafaranga bazaguha yo kuzakemura utubazo ejo ukazayampa, hanyuma nzakubwira uko uzabigenza nugera kw’ ishuri”

Bella amaze kumbwira antyo yamfashe ikiganza anyitegereza mu maso, nabonaga koko ababaye yongera kumbwira,

Bella-“Nzi neza ko unyumvira kandi ntabwo wigeze unyima amatwi, wakomeje kunyumvira ndetse kugeza nubu ibyo nagusezeranyije kuzabona byose warabibonye ndetse hari byinshi biri imbere nizere ko udakwiye guca ku ruhanda ngo wibagirwe kunyumvira njye waguhetse ku mugongo”

Natuje akanya gato koko nibuka byose bijya gutangira maze mbwira Bella nti,

Njyewe-“Bella! Ndabizirikana byose ntabwo nakwanga ibyo unsabye ariko se nzabigenza nte ngeze kw’ ishuri?”

Bella-“Nibyo nashakaga kukubwira Divi!”

Njyewe-“Mbwira ndakumva”

Bella-“Icya mbere wowe wumve ko Mabuja na Databuja ntacyo babuze sibyo? …hanyuma wowe nuzagera ku ishuri ijoro rya mbere mu gitondo bugicya uzatake uvuge ko bakwibye, ibyo ugiye kunsigira byose uzavuge ko ari byo bakwibye, ntuzagire ikibazo inkuru nigera hano bizaba byoroshye kuzahita bakugurira ibindi bikoresho”

Bella amaze kumbwira ibyo yatangiye kwiha ibikoresho nari nahawe, arapakurura ibyo nari napakiye hafi kubimaramo.

Nararyamye mu gitondo abo nari naramenyereye kwita Papa na Mama baritegura ngo bamperekeze, Bella ni nawe wantwaje ivarisi ashyira mu modoka,mbere yuko tuyinjiramo,

Mama-“Bella! Divine aragiye rero ntabwo nzi uko uzabaho n’ irungu!”

Bella yatangiye guhanagura amarira mu maso, ntabwo namenye muri ako kanya niba yari ababajwe no kugenda kwanjye cyangwa ari ibyo yigiraga…..kuko nari naramenyereye kubaho mu buzima bw’ ikinyoma yantoje,

Mama-“Ihangane nta kundi agomba kugenda akajya kwiga! Ahubwo musezere tugende hakiri kare ndabona n’ ikirere kitameze neza”

Bella-“Divi! Bye! Uzige neza ushyizeho umwete kandi ntuzarangare….nzagukumbura cyane”

Nahobeye Bella musezera ako kanya twinjira mu modoka dusohoka mu rugo dufata umuhanda muremure.

Mu nzira tugenda nagiye ntekereza ubuzima najyaga numva bavuga, amashyushyu yari yose nyotewe ubwo buzima bushya sinjye wabonye tugerayo baratwakira, umutima urankuka mbona abanyeshuri bose buri umwe winjiye yerekanaga ibikoresho yazanye.

Natangiye kwibaza uko ndabigenza nibansaba kwerekana ibikoresho nazanye imbere y’ ababyeyi bagakubitwa n’ inkuba basanze ntabyo….ubwoba buba bwose ntangira gutitira

Nakomeje kureba abandi baza nkigira inyuma ngo batambuke mu gihe ngitanga umwanya hari umubikira wasohotse,

Mama-“Eeeh! Dore Madeline!”

Papa-“Uwo se ninde?”

Mama-“Uriyaa…uriya mubikira twariganye….!”

Mu kumutunga intoki uwo mubikira yahise abibona ndetse aza aho twari turi, ahoberana na Mama,

We-“Uraho neza Claudi? Yezu akuzwe?”

Mama-“Iteka ryose!”

Yasuhuje na Papa,

We-“Bite se amakuru? Muratugendereye se?”

Mama-“Yego rwose!”

We-“Nuko murisanga! Twaraburanye neza neza! Uziko hari hashize imyaka hafi icumi? Ahubwo se umenye ute?”

Mama-“Hhhhh! Njyewe ntabwo njya mfa kwibagirwa umuntu kabone niyo imyaka mirongo yashira”

We-“Nayo ni impano! Hanyuma se mutugendereye bisanzwe cyangwa…..”

Mama-“Eeeh! Ko mbona bigiye kuba iby’ ibihe byose ra? Dore nkuzaniye umukobwa wanjye! Agiye gutangira kwiga hano!”

We-“Ese?”

Uwo mubikira yaboneyeho kunsuhuza,

We-“Komera cyane umukobwa mwiza!…ariko ntabwo musa!”

Mama-“Hhhh! Reba neza!”

We-“Ahubwo asa na Se mo gake!”

Bose basekeye rimwe bakomeza kuganira ari nako mbona abandi binjira berekana ibikoresho bazanye, nyuma y’ akanya katari gato yarembuje umwe mu bakobwa nabonaga asa n’ uhasanzwe aza aho twari turi,

We-“Twaza uyu mwana ugende umushakire ahantu heza azajya ara”

Mama-“Genda bakwereke aho uzajya urara nurangiza gusasa ugaruke udusezere”

Ako kanya nakurikiye uwo mukobwa, ngeze imbere ndiruhutsa mba ndusimbutse gutyo nongeye kubyemera neza tugeze aho abanyeshuri barara, uwo mukobwa twari kumwe angeza ku gitanda aho nagombaga gutangira kurara maze arambwira,

We-“Ngaho sasa aha, utunganye ibintu byawe byose neza…nako reka ngufashe’

Twatangiye gufatanya tugira vuba dusoje,

We-“Ngaho rero aha niho iwawe, njyewe ndara ku gitanda cya nyuma kuri uyu murongo, nuza kunkenera uze kundeba…nitwa Mutoni niga muwa gatanu A uwo wabaza wese unshaka yahita ambona”

Narikirije Mutoni aragenda, nkomeza kwitegereza ubwo buzima, ndeba abandi bana bashya baza, abahugiye mu byabo n’ abandi benshi…nashigutse nibagiwe ko bambwiye ko nindangiza nsubira gusezera Mama na Papa.

Nagiye nihuta ngeze aho nari nabasize ndababura, nkomeza kugenda nshakisha nkiri muri ibyo numvise umuntu umfashe ndikanga cyane, yari Papa,

Papa-“Ngwino! Ndagufashe! Hhhhh! Wari watubuze?”

Yakomeje kunkirigita nkuko yakundaga kubikora, kunkinisha antetesha byari ihame buri uko yabaga anyegereye, yanjyanye aho wa mubikira na Mama bari bitaruye abandi,

Mama-“Divi! Warangije gusasa?”

Njyewe-‘Yego! Nageze ahantu hari ibitanda byinshiiii cyane, buriya byose bizajya biraraho abana?”

Bose-“Hhhhhh!”

Mama-“Cyane! Ndabona wishimye! Ariko se wabuzwa niki wageze aho abandi bana bari, ahubwo reka tugende ndabona wamenyereye,

Wa mubikira yahise avuga,

We-“Kumenyera muri iki kigo ni ako kanya, rwose ni ikigo kiza cy’abana b’ intoranywa bafite ikinyabupfura koko! Nk’ ababyeyi mutahe mwumva ko musize umwana wanyu mu maboko meza”

Mama-“Ntiwumva se! Aho muraduhumurije rwose, reka tumusezere tugende atangire ubuzima bushya yari anyotewe, ndizera ko uzakomeza kuhatubera”

We-“Umva! Ibyo ntabwo aribyo umbwiriza rwose, nzabikora mu buryo bwose”

Mama-“Nuko nuko, Divi! Bye rero reka tugende, ubwo naho ku munsi wo gusura! Uzagire amasomo meza”

Barampobeye tumanuka hepfo tugeze ku muryango umugabo wari ushinzwe umutekano ahita avuga,

We-“Wowe uragarukira aho! Ntabwo byemewe gusohoka”

Aho niho nagarukiye ababaye Papa na Mama bagenda ubwo, iryamvuzweho rirataha ntangira kuzenguruka ikigo.

Bwarije amasaha yo kurya aragera abahasanzwe baratwerekera dusoje tujya gusenga tujya kuryama.

Iryo joro ntabwo nasinziye naraye ntekereza ukuntu mu gitondo ndaza kubyitwaramo…nongeye kwibuka uko Bella yambwiye ndabigenza…burinda bucya.

Mu gihe abandi bajyaga koga nafunguye ivarisi mbara gatatu ako kanya ndiyamira ntangira kurira….byari binyoroheye cyane…ubuzima bw’ ikinyoma nari narabumenyerete kubera Bella.

Bidatinze inkuru yuko nibwe yageze mu bayobozi ndetse wa mubikira antumaho, ngezeyo ntabwo natindiganyije namuhamirije ko nibwe ibikoresho byose ndetse ko n’ amafaranga namfunyikiwe… ibintu biba ibindi.

Inkuru yasakaye ikigo cyose ko byanga binoga hagiye kwirukanwa abanyeshuri ba mbere barafatwa ko banyibye. Abanyeshuri bose badushize ku mirongo, ubwoba buba bwinshi muri njye….uwo munsi wa mbere ngera mu kigo naciye igikuba kubera ikinyoma……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 11 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • bella numurozi pe uyu mwana amashuri ntago azayarangiza

  • How to get a previous episode?

  • uzajye ugerageza kuduha igice kimwe basi burimunsi kuko tujyakubona ikindi amaso yaraheze mukirere. keep it up we love you

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *