Espoir FC yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakinnyi n’abatoza | UMUSEKE

Espoir FC yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakinnyi n’abatoza

Nyuma yo kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu bijyanye n’amikoro, ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwandikiye abakinnyi bubamenyesha ko gahunda yo guhembwa buri kwezi ibaye ihagaze kugeza igihe imikino izongera gusubukurwa.

Ikipe ya Espoir FC ikina shampiyona mu kiciro cya mbere mu Rwanda

 

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda, hafashwe ingamba ko ibikorwa byose bihuza abantu birimo imikino n’imyidagaduro bihagarikwa.

Ibaruwa Umuseke ufitiye Copy yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Espoir FC, Kamuzinzi Godefroid, yamenyesheje abakinnyi n’abatoza ko ikemezo cyo guhagarika kubahemba agishingiye ku cyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bihagara mu gihugu hose.

Mu byahagaze yavuze ko harimo na shampiyona y’umupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2019-2020 kandi hakaba hatazwi igihe icyorezo kizarangirira.

Yababwiye ko anashingiye kandi ko umushahara ari ingurane y’akazi kakozwe kandi ibi bihe hakaba nta kazi gahari kajyanye no gukorera ikipe  nk’uko bikubiye mu masezerano y’akazi.

Yabamenyesheje ko guhera tariki ya 15 Mata 2020 amasezerano y’akazi bari bafitanye na Espoir FC abaye ahagaze by’igihe gito kugeza igihe ibikorwa bijyanye na yo bizongera gusubukurwa.

Espoir FC ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse amasezerano y’abakinnyi nyuma ya Musanze FC yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa by’imikino bihagarara.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *