Etape 4: Abanyarwanda bakoze iyo bwabaga, MUGISHA Moise abaye uwa 3 | UMUSEKE

Etape 4: Abanyarwanda bakoze iyo bwabaga, MUGISHA Moise abaye uwa 3

Agace ka kane ka Tour du Rwanda Rusizi-Rubavu akaba ari na ko karekare kurusha utundi twose kuko gafite ibilometero 206,3. Abakinnyi bahagurutse mu mugi wa Rusizi berekeza mu mugi wa Gisenyi. Umunya-Eritrea, Tesfazion yegukanye aka gace kagoye abakinnyi kubera uburebure bwako. Mugisha Moise wa SACA we abaye uwa Gatatu akaba anabaye Umunyarwanda uje ku mwanya wa hafi muri iri siganwa.

Umunya-Eritrea yegukanye aka gace

Uko Etape 4 yagenze umunota ku wundi:

06:50- Abakinnyi bari batangiye gusinya kugiri ngo hamenyekane umubare w’abakinnyi bitabira aka gace gasumba utundi twose tuzakinwa muri iyi Tour du Rwanda ya 2020.

08:00- Abakinnyi 75 bahagurutse mu mugi wa Rusizi berekeza i Rubavu ku ntera ya Kilometero 206,3.

08:06- Ni bwo abakinnyi batangiye kubabari ibihe kugira ngo haze kumenyekana uwegukanye aka gace.

08:39- Bamaze kugenda ibilometero 11, abakinnyi batanu barimo Byukusenge wa Benediction, umunya-Eritrea, Tesfom n’Umunya-Ethiopia Buru bamaze kuva mu bandi ni bo bayoboye.

08:41- Bamaze kugenda ibilometero 18, Peloton na yo imaze gucikamo ibice.

08:43- Bamaze kugenda ibilometero 21, abandi bakinnyi barindwi baratatse barimo Ligthart (Total), Tesfazion (Erythrée), Main (Pro Touch), Ravanelli (Androni), Gahemba (Rwanda), Ovett (Israel) na Araujo (BAI).

08:46- Bamaze kugenda ibilometero 24, abandi bakinnyi 8 bamaze gufata breakaway.

09:00- Bamaze kugenda ibilometero 30, ubu igikundi cy’imbere kirimo abakinnyi 19.

09:01- Agasozi ka mbere (Sprint) kegukanywe na Buru (Ethiopia) akurikirwa na Araujo (BAI), ku mwanya wa gatatu haje Basson (Pro Touch).

09:05- Abakinnyi bamaze kugenda intera ya Kilometero 37 Abakinnyi barasiga peloton (igikundi) 2’20” nta munyarwanda n’umwe urimo.

09:11- Igikundi cy’imbere (breakaway) kimaze gushyiramo 5’55”, kikaba kirimo Abanyarwanda batatu ari bo Areruya Joseph, Manizabayo na Mugisha Moise kirimo kandi Pim Ligthart na Paul Ourselin ba Total, Umunya-Eritrea Tesfazion, n’abandi.

09:27- Bamaze kugenda kilometero 50, umunya Eritrea, Debesay ukinira Bike Aid afashe igikundi kiri imbere baba 20 bari imbere harimo Abanyarwanda batatu.

09:37- Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 51, ubu breakaway imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 7’30”.

09:37- Bamaze kugenda Kilometero 65 abakinnyi 20 barimo abanyarwanda batatu bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota 8’.

10:12- Abakinnyi 20 bageze ahitwa ku Mugonero bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota 10’45”. Barimo Areruya Joseph na Mugisha Moise.

11:30- Bruno Araujo (BAI) yegukanye amanota y’akazamuka ka kabiri, Buru aba uwa kabiri naho Debesay aba uwa gatatu.

13:00- Bageze i Rubavu bamaze kunyonga Km 164 hagati y’abakinnyi bari imbere n’ufite umupira w’umuhondo harimo iminota 4’10”.

13:15- Basigaje ibilometero 20 ngo basoze aka gace gakomeye cyane, Abanyarwanda barimo Areruya Joseph na Manizabayo bari mu gikundi kiyoboye.

Bari kumwe kandi n’abandi bakinnyi bane ari bo Shtein, Buru, Ravanelli na Kruger.

13:29- Bamaze kugenda Ibilometero 191, guhatana cyane byatangiye.

13:32- Basigaje Ibilometero 9, abakinnyi batangiye guhangana cyane ubu igikundi cyari inyuma kimaze kugabanya ikinyuranyo kiri gahati yabo n’ikibari imbere, ubu hasigayemo iminota 2’35”.

13:35- Basigaje Ibilometero 5 ngo bagere aho bagomba kurangiriza aka gace.

13:38-Ubu harabura Ibilometero 3 ngo bagere ku murongo w’umweru, Areruya akaba akiri mu gikundo cy’imbere.

13:42- Umunya-Eritrea, Tesfazion yegukanye agace ka kane akurikirwa na Kent Main mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moside wa SACA na we yahise aza ku mwanya wa gatatu akaba ari na we uje hafi mu Banyarwanda.

Tesfazion arahita anambara umwenda w’Umuhondo awambuye umunya-Colombia RESTREPO Valencia Jhonatan wari wawuraranye.

Aka gace karanzwe no guhangana cyane, Abakinnyi b’Abanyarwanda bakoze iyo bwabaga kuko abakinnyi barimo Areruya Joseph yakomeje kuba mu gikundi cyayoboye iri siganwa kugeza babura ibilometero nka 10 ngo basoze.

Abakinnyi 75 bahagurutse
Munyaneza Didier yinjiye muri Karongi ari imbere
U Rwanda rw’Imisozi 100o imwe mu yo itatse icyayi cyahogoje amahanga
Batangiye kwataka

I Karongi bifuzaga no kubavugisha

Yahise anafata umwenda w’umuhondo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umunyarwanda nta foto 1 ye mufite? ubwo se umwuga urihe?mwishimira kubona abandi hanyuma ngo bakoze iyo bwabaga….byarakomeye niwe wari kuba ugaragara gusumba abo ba nyamahanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *