Etape 6: EYOB Metkel atsinze iyi etape akora amateka muri TdRwanda – UMUSEKE

Etape 6: EYOB Metkel atsinze iyi etape akora amateka muri TdRwanda

11h03: Eyob Metkel wa Dimension Data for Qubeka atsinze etape ya gatandatu ya Tour du Rwanda, ariko hafi ye cyane yari kumwe n’abakinnyi b’abanyarwanda bakingiye Areruya Joseph ngo agumane Maillot Jaune.

Eyob ni etape ye ya gatanu yegukanye muri Tour du Rwanda, kugeza ubu niwe ufite nyinshi kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga. Abamukurikira bafite enye barimo Nsengimana na Ndayisenga.

Iyi ibaye Etape ya 19 yegukanywe n’umukinnyi ukomoka muri Eritrea mu gihe abakinnyi bakomoka mu Rwanda bamaze kwegukana etape 16.

Eyob Metkel akoze amateka yegukana etape ya gatanu muri Tour du Rwanda

Eyob Metkel akoze amateka yegukana etape ya gatanu muri Tour du Rwanda

11h00: Abasiganwa bahagurutse mu mugi wa Kayoza baza i Kigali aho bari bukore 80Km, baranyura i Rwamagana – Musha – 19 – bazamuke Kigali Parents – Kimironko – Kibagabaga – Kabuga(Nyarutarama) – Kagugu – Beretwari – ULK – Kinamba – Nyabugogo – Kimisagara – Bazamuke kwa Mutwe maze basoreze kuri stade ya Kigali i Jos… NI 80Km biteganyijwe ko bagera i Kigali Saa saba cyangwa zibura.

Joseph Areruya na Samuel Mugisha mbere gato yo guhaguruka i Kayonza

Joseph Areruya na Samuel Mugisha mbere gato yo guhaguruka i Kayonza

Mein Kent na Stefan DeBod bakinana na Areruya muri Dimension Data for Qubeka uyu munsi barakomeza kumukorera

Mein Kent na Stefan DeBod bakinana na Areruya muri Dimension Data for Qubeka uyu munsi barakomeza kumukorera

Kabuhariwe Nsengimana Joseph uyu munsi arahabwa amahirwe nawe

Kabuhariwe Nsengimana Joseph uyu munsi arahabwa amahirwe nawe

Mbere gato yo guhaguruka

Mbere gato yo guhaguruka

11h10: Bagihaguruka bataragera i Rwamagana abakinnyi barimo Natnael Mebrahtom, Jean Claude Uwizeye na Cameron McPhedan bagerageje gucomoka mu gikundi (Break Away) ariko biranga igikundi kirabafata.

11h30: Barenze i Rwamagana abasore batanu babashije kuva mu gikundi baragisiga abo ni; Aron Debretsion, Gasore Hategeka, Stephen Keeping, Azzedine Lagab na Adne van Engelen

Areruya Joseph na Rugamba Janvier mbere yo guhaguruka

Areruya Joseph na Ephrem Tuyishimire mbere yo guhaguruka

Kayonza hari abafanab'igare benshi, 65Km kugera i Kigali ariko hongewemo izindi nzira bituma ziba 80Km kugera i Nyamirambo

Kayonza hari abafanab’igare benshi, 65Km kugera i Kigali ariko hongewemo izindi nzira bituma ziba 80Km kugera i Nyamirambo

Rugamba Janvier w'imyaka 19 amaze kwigaragaza neza kugeza ubu

Ephrem Tuyishimire umuhungu uvuka aha i Ntsinda yiteguye guhatana

Didier Munyaneza bita Mbape ukomeje gutungurana. Ni inshuro ya mbere akinnye TdR kuko afite 18ans,ariko ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange. Ari mu banyarwanda batanu bahagaze neza

Didier Munyaneza bita Mbape ukomeje gutungurana. Ni inshuro ya mbere akinnye TdR kuko afite 18ans,ariko ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange. Ari mu banyarwanda batanu bahagaze neza

Areruya benshi biteze ko agumana uyu mwenda

Areruya benshi biteze ko agumana uyu mwenda

11h50: Bari kumanuka mu i Musha bose bari kumwe. Break away bayigaruye…

12h10: Bageze Rugende, Natnael Mebrahtom wa Eritrea na Ruberwa Jean wa Benediction bagiye muri Break Away, barasiga igikundi ho 1’14”

12h30: Bari kuzamuka umuhanda wa Kigali Parents bagana Kimironko… Break Away n’igikundi hasigayemo 48s

Amanota yo ku musozi uzamuka Kimironko yegukanywe na Mebrahtom Natnael.

Bosco Nsengimana ashobora kwegukana umwenda w’uzamuka cyane (Meilleur Grimpeur)

Mbere ya Etape ya none,  Umuyafrika y’Epfo Edward Greene ukinira ikipe ya Lowest Rates yo muri Canada niwe wari uyambaye afite amanota 31.

Mu isiganwa rya none  Bosco Nsengimana yari afite 30 ariko aza gutsinda amanota yo ku musozi wa Ntunga bamwongerera amanota atanu (5)

Biteganyijwe ko kwa Mutwe Bosco ari buhazamuke ari imbere kugira ngo agumane uyu mwenda, bigenze bitya yarangiza iri siganwa ariwe ‘Meilleur Grimpeur’.

 

12h45: Bari kumanuka umuhanda uva ULK ku Gisozi, hagati ya Break Away na Peloton hasigayemo 16”

11h03: Eyob Metkel wa Dimension Data for Qubeka atsinze etape ya gatandatu ya Tour du Rwanda, ariko hafi ye cyane yari kumwe n’abakinnyi b’abanyarwanda bakingiye Areruya Joseph ngo agumane Maillot Jaune.

Tour du Rwanda kwa Mutwe i Nyamirambo  

Umusozi wo kwa mutwe abakunzi b'umukino w'amagare ku isi bawita urukuta rwa Kigali (Kigali Wall)

Umusozi wo kwa mutwe abakunzi b’umukino w’amagare ku isi bawita urukuta rwa Kigali (Kigali Wall)

Bisaba imbaraga zidasanzwe ku banyamahanga batahamenyereye

Bisaba imbaraga zidasanzwe ku banyamahanga batahamenyereye

Ni kimwe mu bice bibaho abakunzi b'umukino w'amagare ku isi hose

Ni kimwe mu bice bibaho abakunzi b’umukino w’amagare ku isi hose

Patrick Byukusenge wa Team Rwanda arenze aho bita California

Patrick Byukusenge wa Team Rwanda arenze aho bita California

Batera imbaraga abakinnyi mu musozi uryana bikomeye

Batera imbaraga abakinnyi mu musozi uryana bikomeye

Kubera amatsiko yazamutse mu giti ajya kureba ariko ubuzima bwe bwari mu bibazo, ishami rirakaka…

Afandi ku kazi yarebaga buri cyose cyateza ibibazo, abona benshi barashaka kurira ahita yurira mu giti na we ati “ubuzima bwanyu ndabushinzwe mumanuke”

Mugisha Samuel yahazamutse abari ku mihanda baririmba izina rye

Mugisha Samuel yahazamutse abari ku mihanda baririmba izina rye

Simon Pelaut wigeze kwambara yellow jersey ariko ntayitindane arwana no kugera i Nyamirambo

Simon Pelaut wigeze kwambara yellow jersey ariko ntayitindane arwana no kugera i Nyamirambo

Aha harazamuka bikomeye ku buryo iyo banyongana mu gikundi bakahagera ab'imbaraga bahita bigaragaza

Aha harazamuka bikomeye ku buryo iyo banyongana mu gikundi bakahagera ab’imbaraga bahita bigaragaza

Abazungu hababereye ingorabahizi ariko barahurira

Abazungu hababereye ingorabahizi ariko barahurira

Hano umufana aba yakubise yamanutse hamwe n'iyonka

Hano umufana aba yakubise yamanutse hamwe n’iyonka

Umuhungu arahazamuka adahagurukiye

Umuhungu arahazamuka adahagurukiye

Eyob Metkel akoze amateka yegukana etape ya gatanu muri Tour du Rwanda

Eyob Metkel akoze amateka yegukana etape ya gatanu muri Tour du Rwanda

Areruya Joseph yahageze yarushye

Areruya Joseph yahageze yarushye

Mebrahtom Natnael niwe wegukanye uhiga abandi guterera muri Tour du Rwanda

Mebrahtom Natnael niwe wegukanye uhiga abandi guterera muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yishimiye ko Areruya bakuranye ashobora gutwara Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yishimiye ko Areruya bakuranye ashobora gutwara Tour du Rwanda

Nsengimana watwaye iyi ntera muri 2015 ntabwo yorohewe uyu munsi

Nsengimana watwaye iyi ntera muri 2015 ntabwo yorohewe uyu munsi

Rugamba Janvier na Uwingeneye Jimmy bakinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ntibakanzwe no kwa Mutwe bageze Nyamirambo bameze neza

Rugamba Janvier na Uwingeneye Jimmy bakinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere ntibakanzwe no kwa Mutwe bageze Nyamirambo bameze neza

Ukiniwabo Rene Jean Paul muri sprint final

Ukiniwabo Rene Jean Paul muri sprint final

Gasore Hategeka niwe wakinnye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga muri 2009

Gasore Hategeka niwe wakinnye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga muri 2009

Abo Sterling Magnell yazamuye batangiye gutanga umusaruro mu masiganwa akomeye

Abo Sterling Magnell yazamuye batangiye gutanga umusaruro mu masiganwa akomeye

Basoreje kuri stade regional ya Kigali

Basoreje kuri stade regional ya Kigali

Bayingana Aimable uyobora FERWACY areba abasiganwa muri Tour du Rwanda

Bayingana Aimable uyobora FERWACY areba abasiganwa muri Tour du Rwanda

Mebrahtom Natnael ari mu bakinnyi bo muri Eritrea bigaragaje uyu mwaka

Mebrahtom Natnael ari mu bakinnyi bo muri Eritrea bigaragaje uyu mwaka

Eyobe yesheje agahigo kadafitwe n'undi

Eyobe yesheje agahigo kadafitwe n’undi

Ruberwaninkindi Jean Damascene wa Benediction Club yarushije abandi guhatana uyu munsi

Ruberwaninkindi Jean Damascene wa Benediction Club yarushije abandi guhatana uyu munsi

Areruya Joseph yiyongereye amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph yiyongereye amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda 2017

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Tele

    18/11/2017 at 1:15 pm

    Imana ishimwe cyane ko Areruya agumanye Yellow
    Ariko Eritrea barakaze ku igare pepeppepe

  2. x

    18/11/2017 at 1:17 pm

    Good!
    (akabazo; Hari uwandusha kumenya igisobanuro cy’iyi nteruro kuvuga ngo “kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga”??? Nonese buriya igihe ba Ruhumuriza A. baritwaraga, bivuze ko nta munyamahanga numwe wabaga asiganwamo???)

    • saiga

      18/11/2017 at 1:50 pm

      ryemerwa mu ruhando mpuza mahanga,mbere ba Ruhumuriza bagikina ryari ritaremerwa

  3. Claude

    18/11/2017 at 1:18 pm

    hhhhhhhhhhh!!! I Jos ni he ra?

  4. uk

    18/11/2017 at 1:44 pm

    @X mbere barakinaga nkirushanwa risnazwe ryo mugihugu ariko nyuma ryaje kwmerwa nishyirahamwe ry’amagare nkirushanwa mpuzamahanga rizwi kuburyo iyo uritwaye n’amanota cyangwa umwanya wawe kuri classement uriyongera.

  5. Jr

    19/11/2017 at 7:57 am

    Joseph A Gahemba de Kayonza ntabwo aro I Rwwamagana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock