Ethiopia: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuryango bibutsa Urubyiruko indangagaciro Nyarwanda – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuryango bibutsa Urubyiruko indangagaciro Nyarwanda

Abanyarwanda baba muri Ethiopa bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane bwahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’umuryango “Family Day”.

Bakoze ubusabane bari hamwe nk'Abanyarwanda baba muri Ethiopia.

Bakoze ubusabane bari hamwe nk’Abanyarwanda baba muri Ethiopia.

Mu gihe imbere mu gihugu Abanyarwanda bahuriye ku rwego rw’imidugudu bakaganira ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi, ababa muri Ethiopia bo barahuye baganira ku muco nyarwanda, barasabana ndetse urubyiruko n’abana bibutswa indangagaciro na kirazira bikwiye kubarango bo Rwanda rw’ejo hazaza.

Abanyarwanda baba muri Ethiopia uyu munsi bawizihije kuwa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, bawizihiriza ahitwa Yaya village mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa.

Ni mu muhango wateguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopia ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.

Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri “Ethiopian Aviation Academy” n’abanyeshuri biga ibya Gisirikali b’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, Basketball, ndetse habaho ihererekanyabubasha hagati ya Komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.

Alex Kamurase, umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro Nyarwanda muri Ethiopia mu ijambo yavuze, yagize Ambasaderi wabahaye umwanya muri uyu muhango akifatanya nabo.

Ati “Dushimiye abanyamuryango batugiriye ikizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira Komite nshya itarazuyaje kwemera gukorera igihugu yemera izi nshingano. Dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe.”

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Hope Tumukunde Gasatura yashimiye Komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw’ishimwe (certificate of recognition), ndetse yifuriza ishya n’ihirwe Komite nshya.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia Nyakubahwa Hope Tumukunde Gasatura ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Nyakubahwa Hope Tumukunde Gasatura ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.

Yanashimiye kandi Abanyarwanda batuye muri Etiyopiya, ku bw’ubufatanye, n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock