EU yagurije u Rwanda Miliyoni 10 € yo gushora mu bukerarugendo n'ikoranabuhanga | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:37 05

EU yagurije u Rwanda Miliyoni 10 € yo gushora mu bukerarugendo n’ikoranabuhanga

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wagurije u Rwanda miliyoni 10 € yo gushora mu bukerarugendo bw’amahoteri n’ikoranabuhanga.  Aya mafaranga ari mu rwego rwo kuzahura urwego rw’ibikorera ku giti cyabo ruri mu zazahajwe cyane n’ingaruka za COVID-19.

Amb Nicola Bellomo na Dr Uzziel Ndagijimana

EU isanzwe yarageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 460 € agomba kuzarufasha mu nzego zaryo z’iterambere.

Ku rubuga rwawo rwa murandasi Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wanditse ko ariya mafaranga agamije gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona akazi haba mu bukerarugendo no mu ikoranabuhanga.

Ariya mafaranga azakoreshwa mu ngeri ebyiri, ubwa mbere izakoreshwa mu ubukerarugendo ikazahabwa Rwanda Polytechnic, igafatanya n’Ishami rishinzwe ubukerarugendo rya Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, byose bigakorwa bicungwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga.

Andi mafaranga azafasha urubyiruko kongera ubumenyi mu by’ubukerarugengo no kwikira abashyitsi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo no kongera ubumenyi ngiro.

Izita cyane ku rubyiruko rwo mu turere twa Rusizi, Rubavu, Nyagatare na  Muhanga.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu by’ukuri icyorezo COVID-19 cyagize ingaruka ku bikorera bo mu Rwanda bituma hari abatakaza imirimo, kandi bigira ingaruka ku ngo zabo.

Ati: “…Dushima umusanzu w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi  mu kudufasha kugabanya ingaruka zatewe n’iki cyorezo  binyuze mu kubakira urubyiruko rwacu ubushobozi bwazarufasha guhanga akazi cyangwa gukora neza aho rufite…”

Ambasaderi w’Ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Nicola Bellomo.

Guverinoma y’u Rwanda ifite umugambi wo kuzahanga imirimo 1 500 000 bitarenze 2024.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bene madamu ni abagome rwose. Kirazira gutang’inguzanyo cyangwa inkunga igiye gushorwa mu bintu bifatika. Konger’ubumenyi, gutez’imbere abagore, kuzamura imyumvire, guteza demokarasi imbere, guharanir’uburenganzira bwa muntu, kwegerez’ubuyobozi abaturage cyangwa se guhugura abantu. Ibi bintu bitagira igipimo gifatika cy’uko byagezweho, nibyo ibifi binini biriramo ubundi ba rutuku baza tukabashushanya bagataha bishimye. Gusa burya bo ntabwo baba bahombye twe rubanda nitwe tuba twabirenganiyemo. Kirazira kwaka inkunga y’amafaranga yoroshe kubona agurizwa abashaka gutangira business, kubak’ibikorwaremezo bitandukanye bihindur’ubuzima bwa rubanda n’ibindi bigaragarira amaso. Ejobundi nabonye inkunga USAID ya miriyoni 500 z’amadorari icyo izakoreshwa, ndavuga nti ba nyir’amenyo nimwirire nta kundi. Gusa aho dutandukaniye n’ibihugu duturanye, ni uko byibuze igice cy’imisoro yacu cyubaka ibikorwaremezo tubona naho ubundi inkunga n’inguzanyo ahita ajyanwa panama, Duba na Singapour. Twarabibonye muri iki gihe cya corona uruhare rwa Leta uko rwari rungana ukurikije hafi miriyari ane twabonye y’inkunga n’inguzanyo byitirirwa kurwanya corona n’igaruka zayo.

    • Aya bagiye kuyamena muri Rwanda air na RDB kugirango tubone uko tuzishyura Arsenal.

  • Ko ngerageza kumva icyo azakoreshwa bikanga pe pe pe pe mwongere mugerageze gusobanura neza kereka niba bayabatsindagiye mutarayasabye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *