Evode IMENA yagizwe umwere n’Urukiko – UMUSEKE

Evode IMENA yagizwe umwere n’Urukiko

Kuri iki gicamunsi Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanaguyeho ibyaha Evode Imana wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro waregwaga itonesha mu gutanga uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro.

Evode IMENA n'abamwunganiraga mu mategeko mu maburanisha aheruka

Evode IMENA n’abamwunganiraga mu mategeko mu maburanisha aheruka

Urubanza rw’uyu mugabo w’imyaka 32 rwatangiye mu kwa kabiri uyu mwaka.

Yaregwaga guha binyuranyije n’amategeko kompanyi ya Mwashamba Mining Ltd uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro arwambuye indi kompanyi.

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zifatika zigaragaza ko uruhushya rwahawe iyi kompanyi binyuze mu buryo bwemewe.

Urukiko rwemeje ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Evode Imena yatanze uruhushya atonesheje iyi Mwashama Mining Ltd.

Evode yari yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, yari yavuye muri Guverinoma mu mpinduka zabaye mu Ukwakira 2016.

Mu kwezi kwa gatatu Urukiko Rukuru rwemeje ko aburana adafunze.  Byari nyuma yo kurujuririra ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. umusaza

    07/12/2017 at 3:50 pm

    Narabibonaga ko arengana. Ndamage umushinja muziho ubushishozi buri hafi ya ntabwo.

  2. Richard

    07/12/2017 at 3:54 pm

    Erega burya Imana itabara abayo. Birazwi ko EVODE IMENA yari inyangamugayo kandi ko yagambaniwe n’abanyabubasha bashakaga kumukoresha amafuti akabyanga.

  3. Rugira

    07/12/2017 at 5:19 pm

    Nonese buriya bazamuha indishyi?

  4. Choco Choco

    07/12/2017 at 7:26 pm

    Nizere ko za miliyoni Straton yasabaga kwishyurwa ari we uzishyura Evode. Umuswa gusa!!! Ubu se kumutesha igihe bimumariye iki? Hafi umwaka wose?

  5. kwizera

    07/12/2017 at 8:11 pm

    ubuse birangira bitya gusa umuntu afungirwe ubusa yakwe akazi ke ashorwe mu manza kokokokokookoko

  6. rub

    08/12/2017 at 11:08 am

    Cyokora Imana irakoze pee, uyu mugabo yagaragaye ko arengana kuva keraaa ariko nyine… Gusa abacamanza mwakoze gushishoza mukabona ko arumwere. Niba ntacyo bitwaye yasubizwa mukazi noneho agatunga umuryango wee.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock